INTAMBARA IKOMEYE

36/45

IGICE CYA 33 - IGISHUKO CYA MBERE GIKOMEYE

Kuva mu mateka ya kera y’umuntu, Satani yatangije imbaraga zo kutuyobya. Uwatangiriye ubwigomeke mu ijuru yifuje ko n’abatuye isi bafatanya nawe kurwanya ubutegetsi bw’Imana. Adamu na Eva bari banejejwe no kubaho bumvira amategeko y’Imana, kandi iki cyari igihamya ntakuka kibeshyuza ibyo Satani yavugiye mu ijuru, ko amategeko y’Imana akandamiza kandi akabangamira umutekano w’ibyo Imana yaremye. Nanone kandi, ishyari rya Satani ryahagurutse ubwo yabonaga urugo rwiza rwari rwateguriwe abo bantu baziraga icyaha. Yagambiriye kubacumuza kugira ngo abatandukanye n’Imana, maze abashyire munsi y’ububasha bwe, abe yigaruriye isi, ayimikemo ingoma ye ihangane n’Isumbabyose. II 522.1

Iyo Satani aza kwiyerekana ubwe n’ingeso nyakuri ze, yajyaga kwamaganwa rugikubita kuko Adamu na Eva bari baraburiwe akaga kazaterwa n’uwo mwanzi gica; ariko yakoreye mu mwijima, ahisha umugambi we kugira ngo abone uburyo bwo kuwusohoza. Yifashishije inzoka ngo imubere igikoresho, nk’ikiremwa giteye ubwuzu, yo ubwayo yivuganira na Eva iti: “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti “Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri ubu busitani?’‘ 1 Iyo Eva areka kugirana ikiganiro n’umushukanyi, yajyaga kuba amahoro; ariko ahangara gukomeza kuganira na yo, atsindwa n’uburiganya bwa Satani. Uko niko benshi bajya batsindwa. Barashidikanya bagatangira kujya impaka ku byo Imana ibashakaho; maze aho kumvira amategeko y’ijuru, bakemera ibyahimbwe n’abantu bitwikirijwe uburiganya bwa Satani. II 522.2

“Umugore asubiza iyo nzoka ati: “Twemerewe kurya ku mbuto z’ibiti byo muri uyu murima: keretse imbuto z’igiti kimwe kiri hagati muri ubu busitani, nizo Imana yatubwiye iti “Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho mutazapfa”. Maze inzoka ibwira uwo mugore iti : ni ukuri gupfa ko ntimuzapfa, kuko Imana yari izi ko umunsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mukaba nk’imana, mukamenya ibyiza n’ibibi”2 Yabahamirije ko bazahinduka nk’Imana, bakagira ubwenge buhanitse kuruta mbere hose kandi bakarushaho kugira imibereho yo mu rwego rwo hejuru. Eva yiroshye mu bishuko ku bushake bwe; maze atuma na Adamu agwa mu cyaha. Bemeye amagambo y’inzoka ko icyo Imana yavuze itazagikora; ntibiringira Umuremyi wabo maze bibwira ko yababuzaga umudendezo ngo batazagira ubwenge bwinshi bagashyirwa hejuru no kugomera amategeko yayo. II 522.3

Ariko se Adamu yakoze iki amaze gukora icyaha, ashaka kumenya ubusobanuro bw’aya magambo ngo: “Umunsi mwakiriyeho no gupfa muzapfa ? Mbese yaba yarabisanze nk’uko Satani yamwijeje ko azagira imibereho yo mu rwego rwo hejuru ? Nyamara ikigeretse kuri ibyo, hari ibyiza byinshi yagombaga kugezwaho no kwica amategeko y’Imana, maze Satani akagaragara nk’ubagirira neza. Ariko Adamu yaje gusanga ko ubwo atari bwo busobanuro bw’iteka ry’Imana. Imana yavuze ko igihano cy’icyaha cye, ari uko umuntu azasubira mu gitaka yakuwemo: “Uri umukungugu, mu mukungugu nimwo uzasubira.” 3 Amagambo ya Satani ngo ‘Amaso yanyu azahweza”. Yagaragaye nk’ukuri muri ubu buryo bumwe gusa: Adamu na Eva bamaze gusuzugura Imana, amaso yabo yarahweje babona ubupfu bwabo, bamenye ikibi, kandi batangira kurya ku mbuto zisharira zo kutumvira. II 523.1

Hagati mu murima wa Edeni hari igiti cy’ubugingo, imbuto zacyo zari zifite imbaraga itanga ubugingo buhoraho. Iyo Adamu akomeza kumvira Imana, yajyaga gukomeza kujya arya ku mbuto zacyo akabaho ubuzira-herezo. Ariko amaze gukora icyaha, yabujijwe kongera gusoroma ku giti gihesha ubugingo, maze ahinduka uwo gupfa. Iteka ry’Imana ngo: “Uri umukungugu, mu mukungugu nimwo uzasubira,“nta ryerekezaga ku kuvuga ko ubugingo bwe buzimye. II 523.2

Ukudapfa kwasezeranyijwe umuntu biturutse ku kumvira, kwakomwe mu nkokora no gucumura. Adamu ntiyajyaga kuraga urubyaro rwe icyo adafite; kandi nta byiringiro ubwoko bwacumuye bwashoboraga kugira, iyo Imana, kubwo igitambo cy’Umwana wayo, itabazanira ukudapfa hafi yabo. Igihe “urupfu rwageraga ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha, ” Kristo yazanye ubugingo no kudapfa binyuze mu mucyo w’ubutumwa bwiza.’‘ 4 Kandi muri Kristo gusa, niho habonerwa ukudapfa. Yesu yaravuze ati:“Uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho: Ariko utumvira uwo Mwana, ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.’‘ 5 Umuntu wese akwiriye kuza kwakira iyo migisha adahenzwe niba agendera mu byo asabwa. “Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa, babishakisha gukora ibyiza, badacogora baziturwa ubugingo buhoraho.” 6 II 523.3

Uwasezeraniye Adamu ubugingo bitewe gusa no kutumvira, nta wundi utari umushukanyi ukomeye. Kandi amagambo inzoka yabwiriye Eva mu murima wa Edeni ngo:“Ni ukuri ntimuzapfa,“yari ikibwirizwa cya mbere cyigishijwe cyo kudapfa k’ubugingo. Nyamara ayo magambo yakomotse gusa ku bubasha bwa Satani, niyo ajya yumvikanira ku ruhimbi rw’amatorero ya Gikristo kandi akemerwa n’abantu batagira ingano nk’uko yahise yakirwa n’ababyeyi bacu ba mbere. Iteka ry’Imana ngo “Ubugingo bukora icyaha nibwo buzapfa” ryahinduwe ngo, Ubugingo bukora ibyaha ntabwo buzapfa, ahubwo buzahoraho iteka. Ntidushobora uretse gutangazwa n’ikintu kidasanzwe gituma abantu bizera ibyerekeye amagambo ya Satani kuruta ay’Imana. II 524.1

Iyo umuntu aza kwemererwa kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo nyuma yo gukora icyaha, yajyaga gukomeza kubaho iteka, maze icyaha na cyo kikazahoraho iteka. Ariko Abakerubi bafite inkota zakaga umuriro bugariye inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo, kandi nta n’umwe wo mu muryango w ‘Adamu wemererwaga kurenga urwo rubibi ngo abe yasoroma ku mbuto zitanga ubugingo. Nuko rero, nta munyabyaha ufite kudapfa. II 524.2

Ariko umuntu amaze gukora icyaha, Satani yategetse abamarayika be kwihatira cyane cyane gutera mu muntu imyizerere yuko kamere y’abantu ari ukudapfa; maze abantu nibamara kwemera ubwo buyobe, ku iherezo ba bamarayika babi bazemeza abantu ko umunyabyaha azahora mu buhanya iteka ryose. Noneho umutware w’umwijima, abinyujije mu bamarayika be, avuga ko Imana ari inyabukana ihora inzigo, abatayumvira bose ikabaroha mu muriro utazima, maze bagahora bababazwa n’umujinya wayo bumva; kandi igihe bumva uburibwe butangaje bagaragurikira mu birimi by’umuriro ugurumana, Umuremyi wabo yabitegereza akanezerwa. II 524.3

Uko niko Satani yiyambura umwambaro we w’ubugizi bwa nabi, akawambika Umuremyi n’Umugiraneza w’ikiremwamuntu. Ubugizi bwa nabi buturuka kuri Satani. Imana ni urukundo; kandi ibyo yaremye byose byari bitunganye, biboneye kandi ari iby’igikundiro, kugeza igihe icyigomeke ruharwa cya mbere cyinjije icyaha. Satani ubwe ni umwanzi woshya umuntu gukora icyaha, kandi ngo nabishobora amurimbure; maze igihe azaba atagishidikanya ko yamaze kumuhindura uwe, nibwo azamujugunya mu rwobo yamucukuriye. Iyo abishobora yajyaga kurundanyiriza ikiremwamuntu uko cyakabaye mu rushundura rwe. Iyo imbaraga z’ijuru zitahagoboka, nta muhungu cyangwa umukobwa w ‘Adamu wajyaga kurokoka. II 525.1

Muri iki gihe, Satani arashakisha uko yatsinda abantu nk’uko yatsinze ababyeyi bacu ba mbere, ubwo yajegezaga icyizere bari bafitiye Umuremyi wabo maze akabatera gushidikanya ubwenge bw’ubuyobozi bw’Imana, n’ubutabera bw’amategeko yayo. Satani n’intumwa ze bakwiza hose ko Imana igira nabi kubarusha, kugirango bahishe uburyarya n’ubugome byabo. Umushukanyi ukomeye yihatira kugereka ubugome bwe buteye ubwoba n’imico ye kuri Data wo mu ijuru, kugira ngo yerekane ko yamusagariye amwirukana mu ijuru bitewe n’uko yanze gupfukamira uwo mutegetsi utonesha. Agaragariza isi ko bashobora kugira umudendezo bayobotse ubutegetsi bwe, kandi uwo mudendezo utandukanye n’ububata bashyizwemo n’amategeko-shingiro ya Yehova. Uko niko yatekerezaga kuzaba yegukanye abantu abatandukanyije n’Imana. II 525.2

Mbega uburyo bihabanye n’urukundo n’imbabazi, ndetse n’uko dutekereza ubutabera, gukwiza ihame ry’uko abanyabyaha bapfuye bari kubabarizwa mu muriro n’amazuku bihora bigurumana iteka ryose; kandi kubw’ibyaha byo muri ubu buzima bw’isi y’igihe gito, bagomba kubabazwa igihe cyose Imana izaba ikiriho. Nanone, izi nyigisho zabwirijwe henshi kandi na n’ubu ziracyigishwa mu matorero menshi ya Gikristo. Umunyabwenge umwe mu by’Iyobokamana yaravuze ati:“Kureba abantu bababarizwa mu muriro w’iteka, bizagwiza umunezero w’abera iteka ryose. Iyo babona abameze nka bo n’abavutse nk’uko nabo bavutse, bijanditse mu buhanya, maze bakitarura, ibyo bizagaragaza uburyo banezerewe.’‘ Undi mwanditsi yakoresheje aya magambo: “Ubwo iteka ryo kurimbuka rizaba risutswe ku banze kumvira, umwotsi wo kubabazwa kwabo uzacumba iteka ryose, uzamuke imbere y’abagiriwe imbabazi, mu cyimbo cyo kugirira impuhwe abo banyamubabaro, bazavuga bati: “Amen, Haleluya! Muhimbaze Uwiteka!” II 525.3

Mbese inyigisho nk’izo zanditswe ku zihe mpapuro mu Ijambo ry’Imana ? Mbese abacunguwe nibagera mu ijuru ntibazaba bakigira impuhwe n’imbabazi, cyangwa ngo bagaragarize abantu baremanywe amarangamutima? Mbese ibi ntibihuje n’intekerezo z’abavuga ko umuntu w’umunyabwenge atagomba kugira amarangamutima cyangwa bikaba ubugome bwa kinyamaswa? Oya, oya izo si inyigisho zikomoka mu gitabo cy’Imana. Abanditse ayo magambo yavuzwe mbere hari ubwo baba ari abantu bize, abantu b’abanyakuri, ariko bakaba baratwawe ingamira n’ubucakura bwa Satani. Akabatera kugoreka amagambo yo mu Byanditswe, bakayasiga ibara bayasobanuza imvugo ikarishye n’uburyarya bya Satani, ariko bitari iby’Umuremyi wacu. “Umwami Uwiteka aravuga ati: “Ndirahiye sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye, maze akabaho; nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa?”. 7 II 526.1

Mbese Imana byayungura iki turamutse twemeje ko ishimishwa no kubona abicwa rubozo ubudatuza; ikanezezwa no kumva kuniha n’imiboroga n’ibitutsi bitewe n’umubabaro w’ibiremwa byayo yajugunye mu birimi by’umuriro utazima ? Mbese ayo majwi y’umuborogo yahinduka indirimbo zinejeje mu matwi y’Inyarukundo rutarondoreka? Ibyo bivuze ko igihano cy’ umubabaro udashira ku banyabyaha, cyajyaga kwerekana uko Imana yanga icyaha cyo mwanzi watsembye amahoro na gahunda mu isi. Yoo! Mbega igitutsi giteye ubwoba! Nk’aho urwango Imana yanga icyaha, rwayitera kugihozaho iteka. Kuko, ukurikije inyigisho z’aba bahanga mu by’iyobokamana, iyica rubozo ‘rihoraho hatarimo ibyiringiro byo kubabarirwa uzarisha abababazwa, kandi igihe bagize umujinya bagatukana kandi bagasebanya, bazaba bongera imitwaro y’ibyaha iteka ryose. Icyubahiro cy’Imana nticyongerwa n’uko gukomeza kubaho no kwiyongera kw’ibyaha muri iyo mibabaro uko ibihe bihaye ibindi. II 526.2

Birenze ubushobozi bw’intekerezo za muntu kumenya neza ibibi bituruka ku buhakanyi buvuga ibyo kubabazwa by’iteka ryose. Idini ya Bibiliya yuzuye urukundo n’ineza, n’imbabazi ziyisendereye, yijimishijwe n’imigenzo, kandi itwikirizwa iterabwoba. Iyo twitegereje amabara y’ikinyoma Satani yambitse imico y’Imana, twatangazwa se n’uko Umuremyi wacu ugira imbabazi nyinshi atinywa, akanegurwa ndetse akanangwa n’abantu? Intekerezo zishishana z’uburyo abantu batekereza Imana zamaze kwamamara ku isi yose binyuze mu nyigisho zivugirwa ku ruhimbi zahinduye ibihumbi n’ibihumbi, amamiliyoni menshi y’abantu ahorana ibibazo by’ubuhakanyi. II 526.3

Inyigisho yo kubabazwa by’iteka ryose ni imwe mu nyigisho zipfuye zigize ya nzoga y’ibizira Babuloni yanywesheje amahanga yose. Kuba intumwa za Kristo zikwiriye kwemera kandi zikamamaza ubwo buhakanyi ku ruhimbi ruziranenge, nabyo ni iyobera rikomeye. Barihawe na Roma nk’uko bakiriye i sabato y’ibinyoma. Ukuri ni uko icyo kinyoma cyabwirijwe n’abantu bakomeye kandi beza; ariko umucyo werekeye iyo nyigisho ntiwabarasiye nk’uko waturasiye. Bazabazwa gusa umucyo wabarasiye mu gihe cyabo; natwe tuzabazwa uwaturasiye mu gihe cyacu. Nidutera umugongo ibihamya by’Ijambo ry’Imana, maze tukemera inyigisho zipfuye ngo n’uko basogokuru bacu bazigishije, tuzaba duciriweho iteka ryaciriwe kuri Babuloni; tuzanywa ku nzoga y’ibizira byayo. II 527.1

Abagize umubare munini w’abo inyigisho zerekeye kubabazwa by’iteka ryose ryayobeje, berekejwe mu rindi futi ritandukanye n’iryo. Babona ko Ibyanditswe Byera bigaragaza ko Imana ari urukundo n’imbabazi, maze ntibizere ko yagenera ibiremwa byayo umuriro w’ikuzimu uzahora ugurumana iteka ryose. Ariko gukomeza kwemera ko ubusanzwe roho idapfa, babona nta bundi busobanuro ariko ku iherezo bakemeza ko abantu bose bazakizwa. Benshi babona imiburo yo muri Bibiliya nk’ibereyeho gutera ubwoba abantu ngo bumvire, maze ntibabone ko bishobora gusohozwa. Nuko rero, umunyabyaha ashobora kwiberaho yinezeza, atitaye ku mabwiriza y’Imana, maze ku iherezo, akiringira kuzakirwa n’Imana. Inyigisho nk’iyo yiratana imbabazi z’Imana, nyamara ikirengagiza ubutabera bwayo, icyayo ni ukunezeza irari ry’umutima wa kamere kandi igashishikariza abagome kugundira ibibi byabo. II 527.2

Kugira ngo herekanwe uburyo abizera ko isi yose izakizwa bagoretse Ibyanditswe Byera bashaka gushyigikira inyigisho zabo ziyobya, igikenewe gusa ni ugusubira mubyo ubwabo bivugiye. Mu ishyingurwa ry’umusore utari ufite idini abarirwamo, wari waguye mu mpanuka, Umubwiriza mpuzamahanga yatoranije isomo ryo mu Byanditswe Byera ku byerekeye Dawidi ‘’amaze gushira umubabaro n’agahinda kubera urupfu rwa Amunoni, akumbura Abusalomu cyane.’‘ 8 II 527.3

‘‘Nuko Umubwiriza aravuga ati: “Abantu bahora bambaza bati: Mbese iherezo ry’abava muri uyu mubiri ari abanyabyaha, bagapfa, ahari se bari mu businzi, bagapfana amakanzu yabo ariho ibizinga bitukura by’ubwicanyi bakoze bitameshwe, cyangwa bapfuye nk’uyu musore, batigeze kugira ukwemera cyangwa ngo banezezwe no kuba mu idini ni irihe? Dushimishwa n’Ibyanditswe, kuko bisubiza icyo kibazo giteye inkeke. Amunoni yari umunyabyaha ruharwa; yari yaranze kwihana, yari umusinzi, kandi mu businzi niho bamutsinze. Dawidi yari Umuhanuzi w’Imana; yagombaga kumenya ko Amunoni azamererwa nabi cyangwa azamererwa neza mu yindi si izaza. Umutima we washakaga kwerekana iki ? ‘Umutima w’Umwami Dawidi wifuzaga cyane Abusalomu: kuko yari amaze gushira umubabaro w’urupfu rwa Amunoni.’ ‘‘None se ubu duhereye kuri iyi mvugo twafata cyemezo ki? Ntabwo ari ukuvuga ko kubabara ubuziraherezo kudafite umwanya mu byo idini ryizera? Niko biri; kandi dusanga ko hano hari insinzi y’izo mpaka iherekejwe n’umunezero mwinshi, no kumurikirwa kwinshi, n’ubugiraneza bwinshi bikomoka ku butungane n’amahoro atagira impinduka kuri bose. Yashize agahinda, abonye umuhungu we yapfuye. Mbese ni ukubera iki? Ni ukubera ko yarebesheje amaso ya gihanuzi, yashoboye kubona ikuzo ry’ahazaza kandi abonera kure cyane uwo muhungu we atandukanyijwe n’ibigeragezo, akize ingoyi y’uburetwa, yejejweho imyanda yose y’icyaha, kandi amaze gutunganywa rwose no kumurikirwa, yemererwa kuba mu ikoraniro ry’abazamutse mu ijuru n’imyuka inezerewe. Ibyishimo bya Dawidi byari ibyo uko gukurwa mu mubiri w’icyaha n’imibabaro, umuhungu we yakundaga, agiye mu cyumba cyo hejuru cyane, aho azamurikirwa n’Umwuka Muziranenge kuri roho ye icuze umwijima, aho intekerezo ze zizamurikirwa n’ubwenge buva mu ijuru n’urukundo ruzira iherezo kandi rudapfa, maze noneho agategurirwa kamere nshya yejejwe yo kwishimira ikiruhuko n’abaraganwa ijuru.’‘ II 528.1

“Dukurikije ibi bitekerezo, twasa nk’abajya kwizera ko agakiza mvajuru ntacyo kadusaba gukora muri ubu buzima; haba guhinduka k’umutima, cyangwa kwizera cyangwa imyemerere y’iby’idini muri iki gihe. “Uko niko uwiyita umukozi wa Kristo ahora atondagura ikinyoma cya ya nzoka yo muri Edeni ati: “Ni ukuri ntimuzapfa”. Umunsi mwakiriyeho, amaso yanyu azahumuka maze muhinduke nk’imana”. “Avuga ko abanyabyaha ruharwa: Abicanyi, abajura n’abasambanyi, nyuma y’urupfu bategurirwa kwinjira mu munezero utazashira II 528.2

None se umubwiriza nk’uwo, ugoreka Ibyanditswe Byera bene iyo myanzuro ayikura he? Mu ngingo imwe gusa igaragaza uko Dawidi yishingikirije ku Mpuhwe. Umutima we yari awerekeje kuri Abusalomu kuko yari amaze gushira agahinda abonye ko umuhungu we yakundaga, Amunoni amaze gupfa”. Uko intimba Se yari afite yakomezaga kugabanuka uko iminsi yahitaga, ibitekerezo bye biva k’upfuye bigana k’ukiri muzima, wari watorongejwe no gutinya igihano cy’icyaha yakoze. Iki ni igihamya cy’uko inkoramahano, umusinzi nk’Amunoni, wahise ajyanwa aho yerezwa akimara gupfa kandi agategurirwa kubana n’abamarayika batacumuye! Amagambo anejeje y’amahimbano koko, agenewe gushimisha umutima wa kamere. Iyo ni inyigisho ya Satani ubwe, kandi yageze ku ntego yayo. Mbese tugomba gutangazwa n’uko, izi nyigisho z’ubugome zigwira ? II 529.1

Uburyo uwo mwigisha w’ibinyoma yakoreshaga, bugaragarira no mu mikorere y’abandi benshi. Batandukanya ijambo rimwe n’ayajyaga kuryumvikanisha kugira ngo ubusobanuro barihaye bube buhabanye cyane n’icyo ryavugaga; maze iyo mirongo iciwemo uduce ikagorekwa kandi igakoreshwa mu gushyigikira izindi nyigisho zidashingiye ku Ijambo ry’Imana. Ubuhamya bwatanzwe haruguru bw’uko Amunoni w’umusinzi ari mu ijuru, buhita bubeshyuzwa n’amagambo asobanutse kandi atarimo urujijo yo mu Byanditswe Byera ko nta musinzi uzaragwa Ubwami bw’Imana. 9 Uko niko abashidikanya n’abatizera, hamwe n’abahakanyi bahindura ukuri ibinyoma. Kandi abantu batabarika bayobejwe n’ubwo bucakura, none ubu bihishe mu rutare rwo kwishuka. II 529.2

Iyaba byari ukuri koko, ko roho z’abantu bose ziherako zijya mu ijuru mu gihe umwuka ubavuyemo, noneho twajya twifuza gupfa kuruta kubaho. Benshi bagiye bizera izo nyigisho, maze bagahita bashyira iherezo ku buzima bwabo. Igihe bagoswe n’amakuba, impagarara, no gucika intege, byakorohera benshi guca akagozi kangiritse k’ubuzima maze bakigira mu munezero w’isi izahoraho iteka. II 529.3

Imana yatanze ibihamya by’ukuri mu Ijambo ryayo ko izahana abica amategeko yayo. Abishuka ko Imana ari Inyambabazi nyinshi byatuma idasohoza ubutabera bwayo ku munyabyaha, bakwiye guhanga amaso ku Musaraba w’i Kaluvari gusa. Urupfu rw’Umwana w’Imana w’umuziranenge ruhamya ko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu”, kandi ko kwica amategeko y’Imana kwose gukwiriye guhabwa igihembo cyako. Kristo utigeze gukora icyaha, yahindutse icyaha kubw’umuntu. Yikoreye umutwaro w’ibicumuro, ahishwa mu maso ha Se, kugeza ubwo umutima we waciye maze ubugingo bwe burasandara. Uko kwitanga kose yabikoreye kugira ngo abanyabyaha bacungurwe. Nta hantu na hamwe umunyabyaha ashobora guhungira igihano cy’icyaha. Kandi umutima wose wanga kwakira icyo gitambo cy’agaciro kangana gatyo, aziyikorerera ku giti cye umutwaro n’igihano cy’ibyaha bye. II 530.1

Mureke turebe icyo Bibiliya yigisha cyerekeye abatubaha Imana n’abanga kwihana, abo ababwiriza mpuzamahanga bagenera ijuru nk’abaziranenge, n’abamarayika banejeje. II 530.2

“Ufite inyota nzamuha kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo nta kiguzi atanze”. 10 Iri sezerano ryahawe abafite inyota bonyine. Nta n’umwe, keretse abumva ko bakeneye amazi y’ubugingo, maze bakayashaka bahombye ibintu byose, bazayahabwa. “Unesha azaragwa byose; nanjye nzaba Imana ye nawe abe umwana wanjye”. 11 Aha na none ibisabwa byarasobanuwe. Kugira ngo turagwe byose, dukwiriye guhangana n’icyaha kandi tukagitsinda. II 530.3

Uwiteka yavugiye mu muhanuzi Yesaya ati: “Nimubivuge: intungane zizagubwa neza”, ‘‘ inkozi z’ibibi ziragowe, kubera akaga zirimo, zizahanwa hakurikijwe ibikorwa byazo.’‘ 12 “Nubwo umunyabyaha ashobora gukora ibikorwa bibi ijana akarenga akaramba, nzi neza ko abubaha Imana bazagubwa neza. Nyamara abagome bo ntibazagubwa neza, ntabazaramba, ahubwo bazayoyoka nk’igicucu, kuko batubaha Imana”13 Kandi Pawulo ahamya ko umunyabyaha aba yizigamiye umujinya uzaba ku munsi w’uburakari, ubwo amateka y’ukuri y’Imana azahishurwa, izitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze; “amakuba n’ibyago ni byo izateza umuntu wese ukora ibyaha.” 14 II 531.1

‘‘Mumenye ibi:Umusambanyi wese n’ukora ibiteye isoni n’umunya-mururumba ( nicyo kimwe no gusenga ibigirwamana), abo bose nta munani bazagira mu bwami bwa Kristo n’Imana”. 15 “Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro, n’uwo kwezwa kuko utejejwe atazareba Umwami Imana”. 16 “Hahirwa abamesa amakanzu yabo, kugira ngo bemererwe kunyura mu marembo bakinjira mu Murwa w’Imana, bakarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo. Inyuma y’Uwo Murwa hazasigara abiyandarika n’abarozi, abasambanyi n’abicanyi, abasenga ibigirwamana n’abakunda kubeshya bakanariganya”. 17 II 531.2

Imana yasobanuriye abantu imicombonera yayo, n’uburyo ifata icyaha. “Uwiteka anyura imbere ye, aravuga ati: Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, igumanira abantu imbabazi kugeza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibabarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha.” “Azarimbura abagome bose”. 18 “Abacumura bo bazarimburirwa hamwe: iherezo ry’urubyaro rw’umunyabyaha ni ugukurwaho.” 19 Imbaraga n’ubutware by’ingoma y’Imana, bizakoreshwa kugira ngo hatsembwe ubwigomeke; kandi ibizakoreshwa byose hatangwa ingororano mu butabera, bizakurikiza rwose imico mbonera y’Imana nk’inyambabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi. II 531.3

Imana ntihata ubushake cyangwa guhitamo k’uwo ari we wese. Ntabwo yishimira uyumvira abihatiwe. Ishaka ko ibiremwa yaremesheje intoke zayo biyikunda kuko ikwiriye gukundwa. Ishaka ko biyumvira kuko bifite ibitekerezo byo gushima ubuhanga bwayo, ubutabera bwayo, n’ubugiraneza byayo. Kandi abumva bose bafite iyi mico y’Imana bazayikunda kuko bazakomeza kuyegera bishimira imirimo yayo itangaza. II 532.1

Amahame y’ubugwaneza, imbabazi n’urukundo byabwirijwe kandi bikagaragarizwa mu mibereho y’Umukiza wacu, ni ishusho nyakuri y’ ubushake n’imicombonera y’Imana. Kristo yahamije ko nta cyo yigisha ku bwe uretse ibyo yatumwe na Se. Amahame y’ingoma y’ijuru ntiyanyuranyaga n’ibyo Umukiza yigishaga ngo: “Mukunde abanzi banyu”. Imana izakoresha ubutabera bwayo ku babi, ubutabera bubereye isi yose, ndetse bunabereye n’abacirwaho iteka. Yajyaga kubashimisha iyo ishobora kubikora itishe amategeko agenga ubutegetsi bwayo kandi yubahirije ubutabera bw’imico yayo. Ibagotesha impano z’urukundo rwayo, ibamenyesha amategeko yayo, ibaherekeresha impano z’imbabazi zayo; nyamara basuzugura urukundo rwayo, bigahindura ubusa amategeko yayo, kandi bakirengagiza imbabazi zayo. Nubwo bakomeza kwakira impano zayo, bakubahuka Uzitanga; banga Imana kuko bazi neza ko yanga urunuka ibyaha byabo. Imana yihanganira ubugoryi bwabo igihe kirekire; ariko ku iherezo, igihe cyagenwe kirageze, ubwo bazahabwa ibikwiranye n’ibyo bakoze. Mbese Imana izakomeza gutsitsurana n’abagome ? Mbese izabahatira gukora ibyo ishaka ? II 532.2

Abahisemo ko Satani ababera umuyobozi kandi bakayoborwa n’ububasha bwe, ntabwo biteguye guhagarara imbere y’Imana. Ubwibone, uburyarya, ubuhehesi, ubugizi bwa nabi byashoye imizi mu mico yabo. Mbese bashobora kujya mu ijuru bakahabana ubuziraherezo n’abo bangaga babasuzugurira mu isi ? Ukuri ntikuzigera kumvikana n’umunyabinyoma, ubugwaneza ntibuzanyura kwishyira hejuru n’ubwibone; ubutungane ntibuzumvikana no kwangirika; urukundo rutikanyiza ntirwanezeza uwikanyiza. Ni munezero ki ijuru ryaha ababaswe n’inyungu z’iby’isi? II 532.3

Mbese abagize imibereho igomera Imana mu isi, bateruwe uwo mwanya bakajyanwa mu ijuru, bakibonera ukwera kuharangwa, - ukuntu uriyo wese aba yuzuye urukundo, mu maso ha buri wese huzuye umunezero, bakumva hahanikiwe icyarimwe indirimbo zo gushima no gusingiza Imana n’Umwana w’Intama, bakabona umucyo uhora urabagiranira mu maso y’abacunguwe uturuka ku Yicaye kuri ya ntebe- mbese abo bafite imitima y’urwango banga Imana, banga ukuri n’ubutungane, bashobora kwifatanya n’umutwe w’abamarayika b’abaririmbyi bo mu ijuru, bakaririmbana indirimbo zo gusingiza? Mbese aho bashobora kwihanganira ikuzo ry’Imana n’iry’Umwana w’Intama? Oya, oya; bahawe igihe cy’imbabazi kugira ngo birememo imico mbonera y’abijuru; ariko ntibigeze bamenyereza intekerezo zabo gukunda ubutungane; ntibigize kwimenyereza imvugo y’ijuru, none barakererewe. Imibereho yabo yo kugomera Imana, ntiyatuma bajya mu ijuru. Ubutungane bwaho, ubuziranenge bwaho, n’amahoro yaho byababera iyica rubozo; ikuzo ry’Imana rikababera umuriro ukongora. Bakwifuza guhunga bakava aho hantu haziranenge. Bahamagarira urupfu kubarimbura kugira ngo bihishe amaso y’Uwabapfiriye akabacungura. Iherezo ry’ababi rizakurikiza amahitamo yabo ubwabo. Kuvutswa ijuru ni ubushake bwabo, naho ku ruhande rw’Imana, ni ugukiranuka n’imbabazi. II 533.1

Nka ya mazi y’umwuzure, umuriro wo kuri uwo munsi ukomeye, ugaragaza ukuri kw’Imana ko ababi batazarokoka. Ntabwo biteguye kuyoborwa n’ububasha bw’ijuru. Ubushake bwabo bagiye babukoresha mu kugomera Imana; none aho ubugingo bwabo bugeze ku iherezo, barakererewe kugarura ibitekerezo byabo mu ruhande bitamenyerejwe, bakererewe kuva mu byaha ngo bumvire Imana, bakererewe kuva mu nzangano ngo bajye mu rukundo. II 533.2

Kuba Imana yarazigamye ubugingo bwa Kayini wari umwicanyi, yahaye abantu bose icyitegererezo cy’amaherezo yo kwemerera umunyabyaha gukomeza kubaho iteka akiranirwa. Binyuze mu nyigisho za Kayini n’icyitegererezo cye, benshi mu bamukomotseho bakurikiye inzira yo gukiranirwa, kugeza “igihe ububi bw’abantu bukabya cyane ku isi, ” kandi ibyo abantu bibwiraga mu mitima yabo byakomezaga kuba bibi”. Mu maso y’Imana, isi nayo yari yarononekaye kandi yuzuye urugomo”. 20 II 533.3

Kubw’imbabazi Imana igirira isi, yayitsembyeho ababi bose mu gihe cya Nowa. Kubw’imbabazi, Imana yatsembye abari batuye Sodoma barangiritse. Binyuze mu bishuko bya Satani, abigisha b’ibyo gukiranirwa baratwa bahora bayobora abandi kugomera Imana. Uko niko byari bimeze mu gihe cya Kayini, mu gihe cya Nowa, no mu gihe cya Aburahamu na Loti; kandi ni nako bimeze no mu gihe cyacu. Kubwo imbabazi ku batuye isi, ku iherezo Imana izarimbura abanze kwakira ubuntu bwayo. II 534.1

“Ibihembo by’ibyaha ni urupfu; ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu”. 21 Niba ubugingo buhoraho ari umurage ku bakiranutsi, noneho n’urupfu ni umugabane w’inkozi z’ibibi”. ” Imana yategetse Mose kubwira Abisirayeli ngo: “Dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, ibyiza n’ibibi.’‘ 22 Urupfu rwavuzwe muri iyi mirongo si rwa rundi Imana yabwiye Adamu, kuko abantu bose bagerwaho n’igihano cyo gucumura. Ni ‘’urupfu rwa kabiri’‘ rwo kinyuranyo cy’ubugingo buhoraho. II 534.2

Kubera ingaruka z’icyaha cya Adamu, urupfu rwageze ku kiremwa muntu cyose. Bose bajya mu gituro. Ariko nk’uko byateganyijwe mu nama y’agakiza, bose bazasohorwa muri ibyo bituro. “Abapfuye bazazuka, abakiranutsi n’abakiranirwa;’‘ “nk’uko Adamu yokoje abantu bose urupfu, niko no muri Kristo bazahindurwa bazima”. 23Ariko hari itandukaniro hagati y’ayo matsinda yombi y’abantu bazazuka. “Abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, maze bazuke, abazaba barakoze ibyiza bazazukira ubugingo, na ho abazaba barakoze ibibi bazazukira gucirwaho iteka”. 24 “Abafite umugabane wo kuzuka kwa mbere barahirwa kandi ni abera”. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo”. 25Ariko abatihannye ngo bababarirwe ibyaha byabo kubwo kwizera, bazahanirwa gukiranirwa — ‘’ibihembo by’ibyaha’‘. Hakurikijwe ibyo bakoze, ibihano byabo bizatandukanira ku gihe bizamara n’uko bizaba bingana; ariko iherezo igihano cyabo kizarangizwa n’urupfu rwa kabiri. Kuko ku Mana, kubera ubutabera bwayo n’imbabazi zayo nyinshi, ntibishoboka gukiriza umunyabyaha mu byaha bye, imubuza kubaho imibereho yahindanyijwe n’ibyaha, aho nawe ubwe yihamiriza ko adakwiriye kubaho. Umwanditsi umwe ayobowe n’ Umwuka w’Imana yaranditse ati: “Hasigaye igihe gito gusa, umunyabyaha ntiyongere kubaho, ni koko uzitegereza ahe umubure”. ‘’Bazatwikirwa n’isoni, bibagirane by’iteka ryose. ‘’ 26 II 534.3

Iryo niryo herezo ry’icyaha n’amahano yose, n’umusaka byatejwe n’icyaha. Umunyazaburi yaranditse ati: “Warimbuye abanyabyaha, wasibanganyije amazina yabo iteka ryose, abanzi banjye bashizeho barimbutse iteka. “Ukurimbuka kw’iteka ryose kuje ku banzi bawe”. 27 Mu byahishuwe Umuhanuzi Yohana yitegereje ibyo ahazaza mu ijuru, yumva indirimbo isingiza Imana, nta murya n’umwe unyuranya watuma itakaza uburyohe bwayo. Ibyaremwe byose byo mu ijuru n’ibyo mu isi, byererezaga ikuzo ry’Imana. Nta na hamwe noneho hazumvikana imiborogo y’abantu batuka Imana kubera uburibwe, nta biremwa bigaragurikira mu irimbukiro, ngo humvikane urudubi rw’imiborogo yabo n’indirimbo z’abacunguwe. II 535.1

Ku rufatiro rw’ikinyoma cy’uko kamere idapfa, hongerwaho n’inyigisho ivuga ko mu gihe abantu bapfuye hari ibyo bakomeza kumeya — iyo nyigisho, hamwe n’iyo kubabazwa by’iteka ryose, binyuranyije n’inyigisho zo mu Byanditswe Byera, bikanyuranya n’ukuri n’uko tubyumva nk’ikiremwamuntu. Hagendewe ku myizerere rusange y’abantu, abacunguwe bari mu ijuru bamenya ikintu cyose gikorerwa hano ku isi, cyane cyane bakamenya uko incuti zabo basize hano ku isi zimerewe. Ariko se byatera munezero ki abapfuye, kumenya no kubona akaga n’uburibwe by’abariho, kubona abo bakundaga barimo gukora ibyaha, no kubabona bari mu gahinda, mu bahagaritse imitima, no mu mibabaro yo mu kubaho kwabo? Abacunguwe se bo, bashobora bate kugira umunezero bareba kandi bumva incuti zabo ziborogera ku isi ? Mbega ubugira nabi kwizera ko uwo mwanya umwuka ukiva mu mubiri, ubugingo bukomeza kugurumanira mu birimi by’umuriro w’iteka ryose! Mbega umubabaro utavugwa kubona abantu b’incuti zabo, bapfa batihannye bamanuka bajya mu bituro, bumva ko aho babashyize ari mu muriro waka ubutazima iteka ryose! Benshi bagiye banduzwa n’iyo nyigisho iteye ubwoba ! II 535.2

Ibyanditswe Byera bivuga iki kuri ibyo bintu ? Dawidi ahamya ko abari mu bituro, ntacyo bamenya. “Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka, uwo munsi imigambi ye ikaba ishize. ” 28Salomo nawe, atanga ubuhamya nk’ubwo agira ati, “Abazima bazi ko bazapfa: ariko abapfuye bo ntacyo bakizi. Urukundo rwabo n’urwangano rwabo n’ishyari ryabo, byose biba bishize, kandi nta mugabane bacyizeye mu bikorerwa munsi y’ijuru byose, kugeza ibihe byose. Kuko mu gituro aho uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge”. 29 II 535.3

Ku gisubizo cy’amasengesho ya Hezekiya, yongerewe indi myaka cumi n’itanu yo kubaho, maze uwo Mwami atura Imana ituro ry’ishimwe kubera imbabazi zayo zitarondoreka. Muri iyo ndirimbo ye yo gushima, yavuzemo impamvu imuteye kwishima muri aya magambo: “Kuko ikuzimu hatabasha kukogeza n’urupfu rutabasha kuguhimbaza, abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringira ukuri kwawe. Umuzima, umuzima niwe uzakogeza nk’uko nkogeza uyu munsi”. 30 Iyobokamana ryamamaye rigaragaza ko intungane zapfuye zimwe ziri mu ijuru, zinjiye mu munezero zikaba zishima Imana mu mvugo izahoraho iteka ryose; ariko Hezikiya we yavuze ko nta kuzo ritegerejwe ku bari mu bituro. Mu magambo ye, yemera ubuhamya bw’umunyazaburi aho yavuze ati, “Kuko upfuye atakikwibuka. Ninde uzagushimira ikuzimu? Abapfuye ntibashima Uwiteka, cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa.’‘ 31 II 536.1

Petero ku munsi wa pentekote, yatangaje ko na Sogokuruza wacu Dawidi “yapfuye, agahambwa, ndetse ko n’ubu igituro cye kiracyari iwacu”. “Kuko Dawidi atazamutse mu ijuru”. 32 Kuba Dawidi ari mu gituro kugeza ku munsi wo kuzuka kw’abakiranutsi, byerekana neza ko abakiranutsi batajya mu ijuru iyo bapfuye. Ni kubw’umuzuko w’abapfuye, no kubwo kuzuka kwa Kristo, umunsi umwe Dawidi azicara iburyo bw’Imana. II 536.2

Kandi Pawulo nawe yaravuze ati: “Niba abapfuye batazuka, ubwo na Kristo ntarakazuka: kandi niba Kristo atazutse, kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu. Kandi niba bimeze bityo, n’abasinziririye muri Kristo bararimbutse.” 33 Niba mu myaka ibihumbi bine, abakiranutsi bose bapfuye baragiye bajya mu ijuru, Pawulo yajyaga kuvugira iki ko niba kuzuka kutariho, ‘’abasinziriye muri Kristo barimbutse ?’‘ Umuzuko ntacyo waba ukimaze. II 536.3

Tindale wahowe kwizera kwe avuga yunganira inyigisho zerekeye abapfuye muri aya magambo: “Ndahamya neruye ko nta gihamya na kimwe kigaragaza ko abapfuye bahawe ikuzo risesuye nk’irya Kristo, cyangwa iryo Abamarayika b’Imana barimo”. Iyo nyandiko sinyizera; kuko iyo bizakumera bityo ndabona kwirirwa tubwiriza ibyo kuzuka kw’abapfuye ari impfabusa”. 34 II 537.1

Ni ikintu kidashidikanywaho ko kwiringira ko umugisha udashira uhabwa abapfuye byateye abantu benshi guhinyura ihame rya Bibiliya ryerekeye umuzuko. Ibyo Adamu Clarke we yabibonye atya: “Inyigisho y’umuzuko igaragara nk’iyahawe agaciro cyane mu Bakristo ba mbere kurusha abo muri iki gihe! Mbese bimeze bite? Intumwa zakomezaga kwibanda ku muzuko, kandi zigakangurira abakurikira Kristo kugira umwete, kumvira n’umunezero ku bwawo. Muri iki gihe, ababasimbuye ntibashishikazwa cyane n’iryo hame. Nuko rero, intumwa zarabwirizaga, maze Abakristo ba mbere bakizera; n’ubu turabwiriza, na none abo tubwirije bakizera. Nta nyigisho iri mu butumwa bwiza yibanzweho cyane; kandi nta nyigisho yo muri iki gihe tubwirizamo ihabwa agaciro gake!” 35 II 537.2

Ibyo byarakomeje kugeza igihe ihame ritangaje ry’umuzuko ryijimishwa n’Abakristo bo muri iki gihe maze rita agaciro karyo. Nicyo cyatumye Umuyobozi umwe w’umunyedini yanditse atanga ubusobanuro ku magambo ya Pawulo yo mu 1 Abatesaloniki 4:13-18. ati: “Bitewe n’impamvu z’ibiduhumuriza, inyigisho y’uko abakiranutsi bafite amahirwe yo kudapfa, kuri twe ifashe umwanya w’inyigisho benshi bashidikanyaho ariyo kugaruka kwa Nyagasani. Iyo dupfuye nibwo Nyagasani aba agarutse. Icyo nicyo dukwiriye gutegereza, kandi nicyo dukwiriye kwitegura. Abapfuye bamaze kwigerera mu ikuzo rihebuje. Ntibagitegereje impanda yo gucirwa urubanza no guhabwa umugisha.” II 537.3

Ariko se igihe Yesu yari agiye gutandukana n’abigishwa be, ntiyababwiye ko bazaza aho ari ati “Ngiye kubategurira ahanyu’, kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye.’‘ 36 Na Pawulo aratubwira ati: “Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo nibo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe nabo, tuzamuwe mu bicu gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose”. Yongeraho n’aya magambo ati:” Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo”. 37 Mbega uko aya magambo y’ihumure yavuzwe n’intumwa za Kristo atandukanye cyane n’ayavuzwe na wa mubwiriza wa rubanda, twigeze kuvuga! Uwo mubwiriza wa rubanda ahumuriza inshuti zimuteze amatwi, azizeza ko n’ubwo umuntu yaba ari umunyabyaha ruharwa ku isi, igihe umwuka w’ubugingo bwe hano ku isi umushizemo, aherako yakirwa mu bamarayika bera. Ibiri amambu, Pawulo we aburira abizera ku byo kugaruka k’Umukiza, ubwo iminyururu y’ibituro izacika, abapfiriye muri Kristo bakazukira ubugingo buhoraho. II 538.1

Mbere y’uko hagira umuntu wemererwa kwinjira muri ya mazu meza yateguriwe abahiriwe, hazabanza kuba igenzura rya buri wese, kandi imico n’ibikorwa by’umuntu wese bigomba kunyuzwa imbere y’Imana. Bose bazacirwa imanza hakurikijwe ibyanditswe mu bitabo, maze bahabwe ingororano zikwiranye n’icyo umuntu wese azaba yarakoze. Urwo rubanza ntirucibwa mu gihe cyo gupfa. Mwitondere aya magambo ya Pawulo. “Yashyizeho umunsi wo gucira abari mu isi bose urubanza, kandi izarucisha umuntu yatoranyije, ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuraga”. 38 Aha intumwa iragaragaza neza ko mu gihe kizaza hari umunsi washyizweho wo gucira isi urubanza. II 538.2

Icyo gihe Yuda we akivuga muri aya magambo: ” N’Abamarayika batarinze ubutware bwabo bahawe mbere, ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bacirweho iteka ku munsi ukomeye”. Na none kandi yakoresheje amagambo ya Henoki wa karindwi agira ati: “Dore Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be, kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriweho”. 39 Yohana ahamya ko yabonye abapfuye, aboroheje n’abakomeye, bahagaze imbere y’Imana; maze ibitabo birabumburwa, nuko abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo”. 40 II 538.3

Ariko niba abapfuye bibereye mu munezero wo mu ijuru cyangwa bakaba bariho baborogera mu birimi by’umuriro ukongora w’ikuzimu, urubanza rwazaba ari urwo iki ? Inyigisho z’Ijambo ry’Imana kuri iri hame rikomeye ntabwo ari urujijo nta n’ubwo zivuguruza; zishobora gusobanukira umuntu wese. Ariko se ni ntekerezo ki z’umuntu washyira mu gaciro akareba ubwenge cyangwa gukiranuka mu nyigisho z’iki gihe ? Mbese aho abakiranutsi, nyuma y’isuzuma ry’ibyo bakoze mu gihe cy’uru banza bazabwirwa aya magambo y’ishimwe: “Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka. Injira mu munezero wa Shobuja,” igihe bazaba bamaranye nawe imyaka myinshi ? Ese inkozi z’ibibi zizavanwa aho zimaze igihe zibabarizwa, zize kumva iteka zaciriweho mu magambo azasohoka mu kanwa k’Umucamanza mukuru ngo: “Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka” ? 41Yewe, mbega ikinegu! Bakojejwe isoni n’ubuhanga no gukiranuka by’Imana!. II 539.1

Inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa ni imwe mu nyigisho z’ibinyoma Roma yatiye mu idini rya gipagani, maze izinjiza mu idini rya gikristo. Martini Luther yashyize iyi nyigisho yo kudapfa kw’ubugingo mu mubare w’ ibihimbano bya kinyamaswa aremye ikirundo cy’imyanda y’amategeko ya Roma”. 42 Atanga ubusobanuro bw’amagambo ya Solomo yo mu Mubwiriza 9:5 y’uko abapfuye nta cyo bamenya, Umugorozi yaravuze ati:” Hari n’ahandi havuga ko uwapfuye adatekereza, ati aho nta mirimo, nta buhanga, nta bumenyi, nta bwenge bihaba. Solomo we yabonye ko upfuye asinziriye, kandi akaba ntacyo acyumva. Aho uwapfuye asinziririye, ntabara iminsi cyangwa imyaka, ariko ubwo bazakangurwa, bizamera nk’aho bamaze umwanya muto mu bitotsi.’‘ 43 II 539.2

Nta na hamwe mu Byanditswe Byera dusoma ko abakiranutsi bahabwa ingororano zabo, abakiranirwa bagahabwa ibihano byabo, igihe bapfuye. Abakurambere n’abahanuzi bagiye badafite ibyo byiringiro. Yesu n’abigishwa be ntacyo babivuzeho. Bibiliya yigisha yeruye ko abapfuye badaherako bajya mu ijuru. Igaragaza ko basinziriye kugeza ku munsi w’umuzuko. “Akagozi k’ifeza kataracika n’urwabya rw’izahabu rutarameneka, n’ikibindi kitaramenekera ku isoko, n’uruziga rutaravunikira ku iriba, ibitekerezo by’umuntu birayoyoka”. 44 Abajya ikuzimu bararuhutse. Nta cyo bamenya mu bikorerwa munsi y’izuba. Noneho rero, hahirwa abakiranutsi barushye bakaruhuka. Igihe cyaba kigufi cyangwa kirekire, kuri bo, ni nk’akanya gato. Barasinziriye; bazakangurwa n’impanda y’Imana ibahamagarira kubaho mu ikuzo ritagira iherezo. ” Kuko impanda izavuga, abapfuye bazuke ubutazongera kubora. Ariko uyu mubiri ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa numara kwambikwa kudapfa, nibwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo “Urupfu rumizwe no kunesha”. 45 Ubwo bazakangurwa mu bitotsi bikomeye babayemo, batangire gutekereza aho basize. Uburibwe bwabo buheruka bwari ubw’urupfu; na ho ibitekerezo byabo biheruka bibe ibyo uko bari baremerewe n’imbaraga z’igituro. Ubwo bazaba basohotse mu bituro, umunezero wabo wa mbere uzumvikanira mu ndirimbo yinsinzi igira iti: Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he? Wa gituro we kunesha kwawe kuri he?’‘ II 539.3