INTAMBARA IKOMEYE

31/45

IGICE CYA 28 - ISUZUMARUBANZA

Umuhanuzi Daniyeli aravuga ati: “Nkomeza kureba mbona batera intebe za cyami, Uwabayeho ibihe byose aricara. Imyambaro ye yerereranaga nk’inyange, umusatsi we wasaga n’ubwoya bw’intama bwera, intebe ye ya cyami yari ibirimi by’umuriro, inziga zayo zagurumanaga nk’umuriro. Imbere ye haturukaga umuriro utemba nk’umugezi, abagaragu ibihumbi n’ibihumbi baramuherezaga, uko bari ibihumbi bitabarika bahagaze imbere ye. Urukiko rujyamo, ibitabo by’ibyo abantu bakoze barabibumbura.” 678 II 474.1

Uko ni ko mu nzozi Umuhanuzi yeretswe umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba, ubwo imico n’imibereho by’abantu bizanyuzwa imbere y’Umucamanza w’isi yose, kandi umuntu wese agahabwa “ibikwiranye n’ibyo yakoze.” Umukuru Wabayeho ibihe byose ni Imana Data. Umunyazaburi yaravuze ati: “Imisozi itaravuka, utararamukwa isi n’ubutaka, uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, ni wowe Mana.” 679 Ni Yo nkomoko y’ibyaremwe byose kandi ikaba isoko y’amategeko yose agomba gukoreshwa muri uru rubanza. Kandi abamarayika bazira inenge ibihumbi n’ibihumbi, nk’abakozi n’abahamya, bari bari muri uru rukiko. II 474.2

“Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu, aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe, asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza imbere. Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira; kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.” 680 Ukuza kwa Kristo kuvugwa aha, ntabwo ari ukugaruka kwe kuri iyi si. Asanga Uwabayeho ibihe byose mu ijuru, kugira ngo ahabwe ubutware, icyubahiro n’ubwami azegurirwa ku iherezo ry’umurimo we w’umuhuza. Uko ni ko kuza kuvugwa aha kwavuzwe mu buhanuzi ko kuzabaho ku iherezo ry’iminsi 2300 mu mwaka wa 1844. Ntabwo ari ukugaruka kwe ku isi. Umutambyi wacu Mukuru yari ashagawe n’abamarayika bo mu ijuru, yinjira ahera cyane maze agaragara imbere y’Imana kugira ngo akore umugabane uheruka w’umurimo akorera umuntu. Ni umurimo w’urubanza rugenzura ndetse no guhongerera abantu bose bazasangwa ko babikwiriye. II 474.3

Mu muhango wagiraga icyo ushushanya wakorerwaga mu buturo bwera bwo mu isi, ababaga baje imbere y’Imana bafite kwicuza no kwihana, kandi ibyaha byabo bigashyirwa ku buturo bwera binyuze mu maraso y’igitambo gitambirwa ibyaha, abo bonyine ni bo bungurwaga n’umurimo wo ku Munsi w’Impongano. Muri ubwo buryo, mu munsi ukomeye wo guhongerera ubuheruka ndetse n’urubanza rw’igenzura, ibyitabwaho gusa ni iby’ubwoko bw’Imana. Urubanza rw’abanyabibi rwo ni umurimo wihariye ndetse utandukanye n’uwo, kandi uzabaho nyuma y’aho. “Igihe cy’urubanza kirageze kandi rubanjirije kuri twebwe ab’inzu y’Imana. None se ubwo rubanjirije kuri twe, iherezo ry’abatumvira Ubutumwa bwiza bw’Imana rizaba irihe?” 681 II 475.1

Ibitabo by’urwibutso mu ijuru byanditswemo amazina n’ibikorwa byose by’abantu, bibereyeho guhamya imyanzuro y’urubanza. Umuhanuzi Daniyeli aravuga ati: “Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa.” Yohana wahishuriwe na we ubwo yavugaga ibyo yongeyeho ati: “Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ni cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo, zikwiriye ibyo bakoze.” 682 II 475.2

Igitabo cy’ubugingo cyanditswemo amazina y’abantu bose bagize uruhare mu murimo w’Imana mu bihe byose. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.” Luka 10:20. Pawulo avuga iby’abakozi b’indahemuka bakoranye na we ati: “amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.” Abafilipi 4:3. Ubwo Daniyeli yitegerezaga “igihe cy’umubabaro utigeze kubaho,” yavuze ko abantu b’Imana bazarokorwa, “umuntu wese uzasangwa yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.” Kandi umuhishuzi Yohana avuga ko abazinjira mu murwa w’Imana ari abo amazina yabo “yanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’intama.” 683 II 475.3

“Igitabo cy’urwibutso” cyandikirwa imbere y’Imana, kikandikwamo ibikorwa byose byiza “by’abubaha Uwiteka, bakita ku izina rye.” Malaki 3:16. Amagambo yabo agaragaza kwizera n’ibikorwa byabo by’urukundo, byandikwa mu ijuru. Nehemiya yerekeza kuri ibyo avuga ati: “Mana yanjye ujye unyibuka ku bw’ibyo, kandi ntuzahanagura imirimo yanjye myiza nkoreye inzu y’Imana yanjye.” 684 Mu gitabo cy’Imana cy’urwibutso, umurimo wose wo gukiranuka wanditswemo ubutazasibangana. Igishuko cyose umuntu yatsinze, icyaha cyose umuntu yanesheje, ijambo ryose rihumuriza abandi, rihora ryibukwa muri icyo gitabo. Kandi umurimo wose w’ubwitange, umubabaro wose n’agahinda umuntu yihanganiye kubwa Kristo, byose birandikwa. Umunyazaburi aravuga ati: “Ubara kurorongotana kwanjye: ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe; mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?” Zaburi 56:8. II 476.1

Hari na none ahandi handikwa ibyaha by’abantu. “Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza n’igihishwe cyose, ari icyiza cyangwa ikibi.” «Ijambo ry’imfabusa ryose abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w’amateka. » Umukiza na we aravuga ati: “Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” 685 Ibigambirirwa mu rwihisho, biboneka mu gitabo kitabeshya; kuko «Imana izatangaza ibyari byarahishwe mu mwijima, kandi ikagaragaza n’imigambi yo mu mitima. » 686“Dore ibyo biranditswe imbere yanjye, sinzabyihorera; . . . Gukiranirwa kwanyu ubwanyu, n’ukwa ba sogokuruza wanyu nzakubiturira hamwe.” 687 II 476.2

Icyo umuntu akoze cyose kinyura imbere y’Imana kikandikwa ko ari igikorwa cyo gukiranuka cyangwa se ko ari icyo gukiranirwa. Mu buhanga butangaje kandi butagereranywa, imbere y’izina ryose mu bitabo byo mu ijuru, handikwa ijambo ryose ry’ibinyoma, umurimo wose wo kwikanyiza, inshingano yose ituzujwe n’icyaha cyose gikorerwa mu rwihisho. Imiburo yoherezwa n’ijuru cyangwa gucyaha kwirengagijwe, igihe cyapfushijwe ubusa, igihe cyakoreshejwe nabi, imbaraga zakoreshejwe mu kwimakaza ibyiza cyangwa ibibi ndetse n’ingaruka zabyo zikomeye, byose byandikwa n’umumarayika. II 476.3

Amategeko y’Imana ni yo azaba urugero ngenderwaho rwo gusuzumiraho imico n’imibereho y’abantu mu rubanza. Umunyabwenge yaravuze ati: “Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu rubanza.” 688 Intumwa Yakobo yihanangirije abavandimwe be ati: “Muvuge kandi mukore nk’abajya gucirwa urubanza n’amategeko atera umudendezo.” Yakobo 2:12. II 477.1

Abazasangwa batunganye mu rubanza, bazaba mu mugabane wo kuzuka kw’abakiranutsi. Yesu yaravuze ati: « Ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugera ku kuzuka mu bapfuye, . . . bazamera nk’abamarayika, bakaba ari abana b’Imana, kuko ari abana b’umuzuko. »639 Na none kandi Yesu aravuga ati: “abakoze ibyiza bazazukira ubugingo.” Yohana 5:29. Abakiranutsi bapfuye ntibazazuka kugeza aho urubanza ruzarangirira rukabashyira mu mugabane w’abakwiriye kuzukira guhabwa ubugingo. Ubwo ibyanditswe kuri bo bizaba bisuzumwa kandi bagafatirwa umwanzuro, ntabwo bo ubwabo bazaba bahagaze muri urwo rukiko. II 477.2

Yesu azahagoboka ababere umuvugizi, ababuranire imbere y’Imana. “Icyakora, nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka.” 1Yohana 2:1. “Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe n’intoki, hasuraga ha handi h’ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.” “Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.” 690 II 477.3

Ubwo ibitabo by’ibyanditswe ku bantu byabumburwaga, imibereho y’abantu bose bizeye Yesu igaragazwa imbere y’Imana. Ahereye ku babanjirije abandi bose kuba ku isi, Umuvugizi wacu yerekana iby’ibisekuru byose byagiye bikurikirana, maze asoreza ku bakiriho. Izina ryose riravugwa, urubanza rwa buri wese rugasuzumanwa ubushishozi. Amazina amwe akemerwa, ayandi ntiyemerwe. Igihe hagize umuntu ufite ibyaha bicyanditswe mu bitabo byo mu ijuru, ibyaha bitihanwe ngo bibabarirwe, izina rye rizahanagurwa mu gitabo cy’ubugingo, kandi ibyanditswe bigaragaza imirimo myiza bakoze bizahanagurwa mu gitabo cy’Imana cy’urwibutso. Uwiteka yabwiye Mose ati: “Uncumuyeho wese, ni we nzahanagura mukure mu gitabo cyanjye.” Kuva 32:33. N’umuhanuzi Ezekiyeli yaravuze ati: “Ariko umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, . . . Ibyo gukiranuka yakoze byose, nta na kimwe kizibukwa. . . ” Ezekiyeli 18:24. II 478.1

Abantu bose bihannye ibyaha byabo by’ukuri, kandi kubwo kwizera bakisunga amaraso ya Yesu we gitambo cyabo gikuraho ibyaha, bagiriwe imbabazi maze zandikwa imbere y’amazina yabo mu bitabo byo mu ijuru. Kuko bahindutse abafite umugabane ku butungane bwa Kristo kandi imico yabo igasangwa ihuje n’amategeko y’Imana, ibyaha byabo byarahanaguwe, kandi bo bazasangwa bakwiriye guhabwa ubugingo buhoraho. Uhoraho avugira mu muhanuzi Yesaya iti: “Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi.” 691 Yesu yaravuze ati: “Unesha, ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzaturira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be.” “Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru. Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.” 692 II 478.2

Amatsiko menshi abantu bagira mu gihe baba bategereje imyanzuro y’inkiko zo ku isi nyamara bahinda umushyitsi, yerekana amatsiko agaragazwa mu nkiko zo mu ijuru igihe amazina yanditswe mu gitabo cy’ubugingo yongera kugaragazwa imbere y’Umucamanza w’isi yose. Umuvugizi wo mu ijuru asabira abanesheje kubw’amaraso ye ko babarirwa ibicumuro byabo, ko bakongera gusubizwa mu rugo rwabo rwa Edeni, bakambikwa amakamba nk’abaraganwa na we ubutware bwabo bwa mbere. Mika 4:8. Mu muhati mwinshi Satani yakoresheje kugira ngo ayobye kandi agerageze abantu, yatekerezaga kuburizamo umugambi Imana yari ifite ubwo yaremaga umuntu. Ariko ubu Kristo asaba ko uwo mugambi washyirwa mu bikorwa nk’aho abantu batigeze bacumura. Ntabwo asabira ubwoko bwe kubabarirwa no kugirwa intungane byuzuye gusa, ahubwo anabasabira kugira umugabane ku ikuzo rye no kwicarana na we ku ntebe ye y’ubwami. II 478.3

Mu gihe Yesu asabira abakiriye ubuntu bwe, Satani we abarega imbere y’Imana ko bishe amategeko yayo. Umushukanyi ukomeye yashatse uko yabashora mu gushidikanya, abatere gutakaza icyizere bafitiye Imana, kubatera kwitandukanya n’urukundo rwayo no kwica amategeko yayo. Ubu noneho (mu rubanza) yerekana ibyo bakoze mu mibereho yabo, ibidatunganye mu mico yabo, kuba badasa na Yesu Kristo, kandi bikaba byarabateye gusuzuguza Umucunguzi wabo, mbese muri make yerekana ibyaha byose yaboheje gukora, kandi kuby’ibyo Satani avuga ko abo bantu ari abe. II 479.1

Ntabwo Yesu atanga urwitwazo ku byaha bakoze, ahubwo yerekana ko babyihannye, akerekana kwizera kwabo maze akabasabira kubababarirwa. Azamura ibiganza bye birimo inkovu akabyerekana imbere ya Se n’abamarayika bera akavuga ati: Nzi izina rya buri wese. Nabanditse mu biganza byanjye. “Ibitambo Imana ishima ni imitima imenetse, umutima umenetse, ushenjaguwe, Mana ntuzawusuzugura.” 693 Naho umurezi w’intore ze yamuvuzeho ati: “Uwiteka aguhane, yewe Satani! ni koko Uwiteka watoranije Yerusalemu aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?” 694 Kristo azambika indahemuka ze ubutungane bwe, kugira ngo abashe kubamurikira Se ari “itorero riboneye, ritagira ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikindi kintu cyose gisa gityo.” Abefeso 5:27. Amazina yabo aracyanditswe mu gitabo cy’ubugingo, kandi banditsweho ibi ngo: “Bazagendana nanjye bambaye imyenda yera, kuko babikwiriye.” Ibyahishuwe 3:4. II 479.2

Nibwo isezerano rishya rizaba risohoye ngo: “Kuko nzababarira gukiranirwa kwabo, kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.” “Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumuro cya Isirayeli kizashakwa kibure; n’ibyaha bya Yuda nabyo ntibizaboneka.” 695 “Uwo munsi ishami ry’Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane, ibabere myiza. Maze uzasigara i Siyoni n’i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b’i Yerusalemu, azitwa uwera.” 696 II 479.3

Umurimo w’urubanza rugenzura n’uwo guhanagurwa kw’ibyaha ugomba kurangira mbere yo kugaruka k’Umwami Yesu. Kubera ko abapfuye bazacirwa imanza zishingiye ku byanditswe mu bitabo, ntabwo bishoboka ko ibyaha by’abantu bishobora guhanagurwa nyuma y’urubanza ruzagenzurirwamo ibyabo. Ariko intumwa Petero we avuga yeruye ko ibyaha by’abizera bizahanagurwa “igihe iminsi yo guhemburwa izazira ituruka ku Mwami Imana, itume Yesu, ari we Kristo.” Ibyak. 3:19, 20. Ubwo urubanza rw’igenzura ruzaba rurangiye, Kristo azaza azanye ingororano ngo agororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. II 480.1

Mu muhango wakorwaga mu buturo bwera, iyo umutambyi mukuru yamaraga guhongerera ubwoko bw’Abisirayeli, yarasohokaga maze akajya guha iteraniro umugisha. Ni ko na Kristo ubwo azaba arangije umurimo we wo guhuza abantu n’Imana azaboneka ubwa kabiri, “atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekere abamutegereza kubazanira agakiza,” (Abaheburayo 9:28), azaza guha umugisha abe bamutegereje abahe ubugingo buhoraho. Nk’uko mu muhango wo gukura ibyaha mu buturo bwera umutambyi yaturiraga ibyo byaha ku mutwe w’ihene ya Azazeli, ni ko na Kristo azashyira ibyaha byose kuri Satani, we nkomoko y’icyaha kandi akaba ari nawe ugishoramo abantu. Isekurume y’ihene yashyirwagaho ibyaha by’Abisirayeli yoherwaga mu kidaturwa, mu butayu (Abalewi 16:22). Uko niko na Satani uzaba yikoreye ibyaha yateje ubwoko bw’Imana gukora azaboherwa mu isi izaba yabaye amatongo, itakigira abantu mu gihe cy’imyaka igihumbi, kandi amaherezo azagerwaho n’igihano cy’icyaha arohwe mu muriro uzatsemba abanyabyaha bose. Uko ni ko inama ikomeye y’agakiza izaba igeze ku ntego yayo yo gutsemba icyaha burundu ndetse no gucungurwa kw’abantu bose bihitiyemo kwanga ikibi. II 480.2

Urubanza rwo kugenzura ndetse no guhanagurwa kw’ibyaha byatangiye ku gihe cyagenwe ari cyo herezo ry’iminsi 2300, mu mwaka wa 1844. Abantu bose bigeze kwitirirwa izina rya Kristo, bazagerwaho n’iryo genzura rikomeye. Abazima n’abapfuye bose bagomba gucirwa imanza z’ “ibyanditswe mu bitabo, hakurikijwe ibyo bakoze.” II 480.3

Ibyaha bitihanwe ngo birekwe, ntibizababarirwa kandi ntibizahanagurwa mu bitabo, ahubwo bizashinja umunyabyaha ku munsi w’Imana. Umunyabyaha ashobora kuba yarakoreye ibyo byaha ku mugaragaro amanywa ava, cyangwa akabikorera mu mwijima nijoro; ariko byose bitwikururwa nk’ibyambaye ubusa imbere y’Imana. Abamarayika b’Imana babonye icyaha cyose kandi bacyandika ahatabasha kubeshya. Icyaha gishobora guhishwa, kigahakanwa, kigahishwa ababyeyi, kigahishwa umugore, kigahishwa umugabo, kigahishwa abana n’incuti, abo mukorana n’abandi. Umunyacyaha ashobora kuba ari we wenyine uzi icyaha yakoze; ariko ibyo byose bigaragara nk’ibyambaye ubusa imbere y’abo mu ijuru. Umwijima w’ijoro ry’irindagiza, ibihishwe byose by’ubushukanyi bukomeye, nta gihagije ngo gishobore guhisha Uwiteka n’igitekerezo kimwe. Imana ifite ibyakozwe byose nk’uko biri byerekeye igikorwa cyose kidatunganye n’uburiganya bwose. Ntabwo ishukwa n’ibisa n’ubutungane. Ntabwo yibeshya mu buryo ibona imico y’umuntu. Abantu babasha gushukwa n’abandi bantu banduye mu mitima, ariko Imana yo ibona ukwiyoberanya kose, igasoma amabanga yose yo mu mitima. II 481.1

Mbega uko bikomeye gutekereza ko uko umunsi uhita mu buzima bwacu ugira ibyo wongera ku byandikwa kuri twe mu bitabo byo mu ijuru! Amagambo tuvuga n’ibyo dukora bitabasha no kwibukwa. Abamarayika bandika ibyiza n’ibibi. Nta ntwari ikomeye yo ku isi yabasha kugarura nibura n’iby’umunsi umwe. Ibikorwa byacu, amagambo yacu ndetse n’ibyo tugambirira bihishwe kure cyane, byose bifite uburemere bwabyo mu kugena iherezo ryacu ryaba ryiza cyangwa umuvumo. Bona n’aho twe twabyibagirwa, ariko bizatanga ubuhamya bwo kuturengera cyangwa kuduciraho iteka. II 481.2

Nk’uko ibigaragara ku buranga bw’umuntu bigaragazwa neza ku mutako wakozwe n’umunyabukorikori, ni ko n’imico y’abantu igaragazwa neza mu bitabo byo mu ijuru. Ariko mbega uburyo abantu badaha agaciro kanini ibyerekeye ibyo byandikwa bibonwa n’abo mu ijuru! Iyaba byashobokaga ko igishura gitandukanya isi iboneshwa amaso n’itagaragarira amaso y’umuntu kizingwa, maze abana b’abantu bakabona umumarayika yandika ijambo ryose n’igikorwa cyose bazongera guhurira na cyo mu rubanza, ni amagambo angahe avugwa buri munsi yacecekwa, kandi ni ibikorwa bingahe bitakorwa? II 481.3

Mu rubanza, imikoreshereze y’impano yose umuntu yahawe izagenzurwa. Ni mu buhe buryo twakoresheje umutungo twatijwe n’Ijuru? Mbese Umwami nagaruka azahabwa ibye yatubikije n’inyungu yabyo? Mbese imbaraga twaragijwe, zaba iz’amaboko, iz’umutima n’ubwenge twazikoresheje neza kubw’ikuzo ry’Imana no guhesha abatuye isi imigisha? Mbese twakoresheje dute igihe cyacu, ikaramu yacu, ijwi ryacu, amafaranga yacu ndetse n’ubushobozi bwacu? Ni iki twakoreye Kristo ku bantu b’abakene, abashavura, imfubyi n’abapfakazi? Imana yatubikije ijambo ryayo ryera. Mbese umucyo n’ukuri twahawe twabikoresheje iki kugira ngo twungure abantu ubwenge bubageza ku gakiza? Kuvuga ko umuntu yizera Kristo nta gaciro bifite; keretse gusa urukundo rugaragarizwa mu bikorwa ni rwo rufite akamaro. Nyamara urukundo rwonyine ni rwo ruhesha agaciro igikorwa cyose mu maso y’Imana. Ikintu cyose gikozwe gikomotse ku rukundo, uko cyaba ari gito kose mu mirebere y’abantu, Imana iracyemera kandi ikagitangira ingororano. II 482.1

Ukwikanyiza guhishwe abantu bagira gushyirwa ahagaragara mu bitabo byo mu ijuru. Muri byo handitswe inshingano umuntu atasohoje yagombaga gukorwera bagenzi be, ndetse no kwirengagiza ibyo Umukiza asaba. Bazahabonera uburyo kenshi beguriye Satani igihe, ibitekerezo n’imbaraga byagombye gukoresherezwa Kristo. Ibiberekeyeho abamarayika bandika mu ijuru biteye agahinda. Abantu bafite ubwenge, abavuga ko ari abayoboke ba Kristo, batwawe imitima no kwigwizaho ubutunzi bw’iby’isi cyangwa kwishimira ibinezeza by’isi. Amafaranga, igihe n’imbaraga byeguriwe kwiyerekana no kwishimisha; ariko agahe gato gusa ni ko bagenera gusenga, kwiga Ibyanditswe Byera, kwicisha bugufi mu mitima no kwatura ibyaha bakora. II 482.2

Satani ahimba imigambi itabarika yo kwigarurira intekerezo zacu kugira ngo ze guhugira ku murimo dukwiriye kumenyera gukora. Umushukanyi kabuhariwe yanga ukuri kugaragaza igitambo gikuraho ibyaha kandi akananga Umuhuza ukomeye. Azi ko kugera ku cyo agambiriye cyose bishingiye ku guteshura intekerezo z’abantu kuri Yesu no ku kuri kwe. II 482.3

Abashaka kugerwaho n’ibyiza biva ku murimo w’Umukiza w’ubuhuza, ntibakwiriye kugira icyo bemera cyarogoya inshingano yabo yo kugera ku butungane bushyitse bubaha Imana. Amasaha y’ingenzi, aho kuyakoresha ku binezeza by’isi cyangwa ku kwishakira inyungu, yari akwiriye kwegurirwa kwigana umwete ijambo ry’ukuri no gusenga. Ubwoko bw’Imana bukwiriye gusobanukirwa neza n’icyigisho cy’ubuturo bwera n’icy’urubanza rw’igenzura. Abantu bose bakwiriye kwimenyera ubwabo umwanya ndetse n’umurimo w’Umutambyi wabo Mukuru, nibitaba bityo, kugira kwizera gukenewe cyane muri iki gihe no gusohoza inshingano Imana yabahaye ntibizabashobokera. Umuntu wese afite uwo azakiza cyangwa uwo azazimiza. Buri wese afite urubanza rumutegereje imbere y’Imana. Umuntu wese agomba kuzahagarara imbona nkubone imbere y’Umucamanza. Mbega uburyo ari ingenzi ko umuntu wese yitegereza iyo shusho ikomeye ubwo urubanza ruzashingwa, ibitabo bikabumburwa, ubwo ku iherezo ry’ibihe buri wese agomba kuzahagarara mu mugabane we nka Daniyeli. II 483.1

Abantu bose bamaze kwakira umucyo ku byerekeye izo ngingo bakwiriye guhamiriza abandi ukuri gukomeye Imana yabahaye. Ubuturo bwera bwo mu ijuru ni bwo zingiro ry’umurimo Kristo akorera abantu. Uyu murimo ureba umuntu wese uri ku isi. Uduhishurira inama y’agakiza ukatugeza ku iherezo ry’ibihe, ukaduhishurira insinzi mu ntambara iri hagati y’ubutungane n’icyaha. Ni iby’agaciro gakomeye ko abantu bose bakwiriye kwigana ubwitonzi ibyo byigisho kandi bakaba bashobora gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro bafite. II 483.2

Amasengesho Umukiza wacu asabira abantu mu buturo bwo mu ijuru ni ingenzi cyane ku nama y’agakiza nk’uko urupfu rwe rwo ku musaraba rwari ruri. Ubwo yari hafi yo gupfa ni bwo Yesu yatangiye uwo murimo kandi ubwo yari amaze kuzuka yarazamutse ajya mu ijuru kuharangiriza uwo murimo. Kubwo kwizera tugomba kwinjira hirya y’umwenda ukinze, aho yinjiriye atubanjirije. (Abahebuayo 6:20). Aho niho harabagiranira umucyo uturuka ku musaraba w’i Kaluvari. Aho kandi ni ho dushobora gusobanukirwa amabanga yo gucungurwa. Agakiza k’umuntu kagezweho bisabye ijuru ikiguzi kitagerwa; kandi igitambo cyatanzwe cyari gihwanye n’ibyasabwaga n’amategeko y’Imana yishwe. Yesu yafunguye inzira ijya ku ntebe y’ubwami ya Data, kandi kubw’umurimo we w’ubuhuza, icyifuzo kivuye ku mutima cy’abantu bose bamusanga bafite kwizera kibasha kugezwa imbere y’Imana. II 483.3

“Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa.” Imigani 28:13. Iyaba abahisha ibyaha byabo kandi bakabitangira urwitwazo bashoboraga kureba uko Satani abishima hejuru, bakareba uko Satani akwena Kristo n’abamarayika mu murimo wabo, bakwihutira kwicuza ibyaha byabo no kubizibukira burundu. Satani abinyujije mu ngeso mbi zo mu mico y’abantu, akora kugira ngo agenge intekerezo zose, kandi azi ko azabasha kugera ku nsinzi igihe izo ngeso zigundiriwe. Kubw’ibyo, ahora ashaka kuyobya abayoboke ba Kristo akoresheje ubuhendanyi bwe bukomeye ku buryo gutsinda bitabashobokera. Nyamara Yesu abasabira yerekana inkovu zo mu biganza bye n’umubiri we washenjaguwe; maze akabwira abamukurikira bose ati: “Ubuntu bwanjye burabahagije.” 2 Abakorinto 12:9. “Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.” 697 Kubw’ibyo rero, nimureke he kugira umuntu ufata ko ibidatunganye kuri we bitavaho ngo bikire. Imana izatanga kwizera n’ubuntu maze ibyo bitsindwe. II 484.1

Ubu turi mu gihe cy’umunsi ukomeye w’impongano. Mu gihe cy’imihango yo ku munsi w’impongano yakorwaga mu buturo bwera bwo ku isi, iyo umutambyi yabaga ari guhongerera ubwoko bw’Abisirayeli, bose basabwaga kubabaza imitima yabo babinyujije mu kwihana ibyaha no kwicisha bugufi imbere y’Umwami Imana kandi uwabaga atabikoze yacibwaga mu bwoko bwe. Mu buryo nk’ubwo, muri iyi minsi mike isigaye y’igihe cy’imbabazi, abantu bose bifuza ko amazina yabo adahanagurwa mu gitabo cy’ubugingo, bakwiriye kwibabariza imbere y’Imana batewe agahinda n’icyaha kandi bafite kwihana nyakuri. Bakwiriye kwinira bakisuzuma mu mitima yabo. II 484.2

Umwuka udafashije kandi w’ubupfapfa ugundiriwe na benshi bavuga ko ari Abakristo ugomba kurekwa. Imbere y’umuntu wese ushaka gutsinda ingeso mbi zirwanira kugenga umuntu, hari urugamba rukomeye. Umurimo wo kwitegura ni uw’umuntu wese ku giti cye. Ntabwo dukirizwa mu matsinda. Ntabwo ubutungane no kwitanga by’umuntu umwe bishobora gukemura ubukene bw’iyo mico mu wundi muntu. Nubwo amahanga yose agomba guca mu rubanza imbere y’Imana, ariko Imana izagenzurana ubwitonzi urubanza rw’umuntu wese nk’aho nta wundi muntu uri ku isi. Umuntu wese azagenzurwa ngo harebwe niba adafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikindi kintu cyose gisa gityo. II 484.3

Ibizaba bijyanirana n’irangira ry’umurimo wo guhongerera biratangaje. Uko uwo murimo ukorwa bifite agaciro gakomeye. Muri iki gihe urubanza ruri gucibwa mu buturo bwera bwo mu ijuru. Hashize imyaka myinshi uyu murimo ukorwa. Vuba bidatinze ( nta muntu uzi icyo gihe icyo ari cyo) urwo rubanza ruzagera ku by’abariho. Imibereho yacu igomba kunyuzwa imbere y’Imana y’igitinyiro. Muri iki gihe kurenza ibindi bihe byose, ni ngombwa ko buri wese yumvira umuburo w’Umukiza uvuga ati: “Mube maso, musenge: kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo.” Mariko 13:33. “Ariko rero, nutaba maso, nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.” Ibyahishuwe 3:3. II 485.1

Igihe umurimo w’urubanza rw’igenzura uzaba urangiye, iherezo ry’abantu bose rizaba rizaba ryarafashweho umwanzuro ryaba ari ubugingo cyangwa urupfu. Igihe cy’imbabazi kizarangira mbere ho gato yo kuboneka k’Umwami wacu Yesu mu bicu byo mu ijuru. Mu Byahishuwe ubwo Kristo yarebaga ibizaba icyo gihe yaravuze ati: “Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure; umukiranutsi agumye akiranuke; uwera agumye yezwe. Dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.” 698 II 485.2

Intungane n’abanyabyaha bazaba bakiri ku isi bagifite imibereho yabo ipfa. Abantu bazaba bahinga, bubaka, barya kandi banywa, bose batazi ko umwanzuro uhereka kandi utavuguruzwa wamaze gufatirwa mu buturo bwera bwo mu ijuru. Mbere y’uko umwuzure uza, Nowa amaze kwinjira mu nkuge, Imana yamukingiraniye mu nkuge kandi abatubahaga Imana nabo bakingiranirwa hanze. Ariko mu gihe cy’iminsi irindwi abantu batari bazi ko iherezo ryabo ryamaze gushyirwaho bakomeje imibereho yabo yo kutagira icyo bitaho, gukunda ibinezeza no guhindura urw’amenyo imiburo yavugaga akaga kari kagiye kubageraho. Umukiza aravuga ati: “Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Matayo 24:39. Nk’uko umujura wa nijoro aza bucece, ntawe umubona, ni ko bizaba no ku isaha iheruka izaranga iherezo rya buri wese ndetse no gukurwaho guheruka kw’itangwa ry’imbabazi ku banyabyaha. II 485.3

“Nuko namwe mube maso . . . atazabatungura agasanga musinziriye.” Mariko 13:35, 36. Abarambirwa kuba maso, bakarangamira ibirangaza by’isi bari mu kaga gakomeye. Mu gihe abacuruzi bahugiye mu gukurikirana inyungu, mu gihe abakunda ibibanezeza bashaka guhaza ibyifuzo byabo, mu gihe ababaswe no kugendana n’ibigezweho barangamiye imirimbo, byashoboka ko muri icyo gihe ari bwo Umucamanza w’isi yose yazaca iteka avuga ati: “Wapimwe mu gipimo, ugaragara ko udashyitse.” Daniyeli 5:27. II 485.4