INTAMBARA IKOMEYE

28/45

IGICE CYA 25 - AMATEGEKO NTAKUKA Y’IMANA

“Mu ijuru Ingoro y’Imana iherako irakinguka, Isanduku y’Isezerano iyirimo iraboneka.” 593 Iyo sanduku y’Isezerano ry’Imana, iri ahera cyane ari ho cyumbwa cya kabiri cy’ubuturo bwera. Imirimo yakorerwaga mu ihema ry’ibonaniro ryo mu isi yari “icyitegererezo n’igicucu cy’ibyo mu ijuru.” Iki cyumba cy’ahera cyane cyakingurwaga gusa ku munsi mukuru w’Impongano wo kweza ubuturo bwera. Kubw’ibyo rero, itangazo rivuga ko ingoro y’Imana yakinguwe mu ijuru maze isanduku y’isezerano ry’Imana igaherako iraboneka, ryerekeza ku gukingurwa kw’ahera cyane ho mu buturo bwera bwo mu ijuru mu mwaka wa 1844, ubwo Yesu yahinjiraga agiye gukora umurimo wo guhuza abantu n’Imana. Kubwo kwizera, abakurikiye Umutambyi wabo mukuru ubwo yatangiraga umurimo we mu cyumba cy’Ahera cyane ho mu ijuru, babonye isanduku y’isezerano rye. Ubwo bigaga ingingo y’ubuturo bwera, baje gusobanukirwa ko Umukiza yahinduye umurimo we, kandi babonye ko noneho ari gukorera imbere y’isanduku y’Imana, yerekana amaraso ye yaviriye abanyabyaha. II 431.1

Isanduku yari mu ihema ry’ibonaniro ryo mu isi, yari irimo ibisate 2 by’amabuye byanditsweho amategeko cumi by’Imana. Kuba yarimo amategeko y’Imana byayihaga agaciro gakomeye no kwera. Ubwo ingoro y’Imana yo mu ijuru yakingurwaga, isanduku y’isezerano ryayo yaragaragaye. Mu cyumba cy’ahera cyane cyo mu buturo bwera bwo mu ijuru, ni ho amategeko y’Imana abitswe. Ayo mategeko ni ya yandi yavugiwe n’Imana ubwayo mu rusaku rw’inkuba ku musozi wa Sinayi kandi yandikwa n’urutoke rw’Imana ku bisate by’amabuye. II 431.2

Amategeko cumi y’Imana yagaragaye mu buturo bwera bwo mu ijuru ni umwimerere w’ayanditswe ku bisate by’amabuye kandi akandukurwa na Mose mu bitabo by’amategeko. Abaje gusobanukirwa neza n’iyo ngingo y’ingenzi, baje kugera aho babona ukwera no kudahinduka kw’amategeko y’Imana. Kuruta uko babibonaga mbere, baje kubona imbaraga z’amagambo ya Yesu aho yavuze ati: “Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.” 594 Amategeko y’Imana ahishura ubushake bwayo, akaba inyandiko igaragaza imico yayo, azakomeza kuba iteka “umuhamya utabeshya mu ijuru.” Nta tegeko na rimwe ryakuweho, nta nyuguti cyangwa agace kayo gato kahinduwe. Umwanditsi wa Zaburi aravuga ati: “Uwiteka, iteka ryose ijambo ryawe rihora mu ijuru rihamye.” “Amategeko ye yose arahamye. Yakomerejwe guhama iteka ryose.” 595 II 431.3

Hagati mu mategeko cumi, hari itegeko rya kane nk’uko ryari ryavuzwe mbere ngo: “Wibuke kweza umunsi w’Isabato. Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose: ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu: kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi: Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’Isabato, akaweza.” 596 II 432.1

Mwuka w’Imana yakoze ku mitima y’abo bigishwa b’ijambo ryayo. Baje kwemera ko bari barishe aya mategeko mu bujiji binyuze mu kwirengagiza umunsi w’ikiruhuko washyizweho n’Umuremyi. Batangira gukora ubushakashatsi ku mpamvu zitera abantu kubahiriza umunsi wa mbere w’icyumweru mu cyimbo cy’uwa karindwi wejejwe n’Imana. Nta gihamya bashoboraga kubona muri Bibiliya kigaragaza ko itegeko rya kane ryakuweho, cyangwa ko Isabato yahinduwe. Umugisha wahawe umunsi wa karindwi mbere hose ntiwigeze ukurwaho. Bari baragiye bihatira kumenya no gukora ibyo Imana ishaka; ariko bamaze kubona ko bo ubwabo bishe itegeko ry’Imana, agahinda kenshi kuzuye imitima yabo, maze berekana ko bayobotse Imana bubahiriza Isabato ya Yo yera. II 432.2

Hakoreshejwe imbaraga nyinshi kugira ngo ukwizera kwabo gusenywe. Nta muntu n’umwe utarasobanukiwe ko niba ubuturo bwo mu isi bwari igicucu cyangwa igishushanyo cy’ubwo mu ijuru, amategeko yari mu isanduku y’isezerano ku isi yari kopi y’umwimerere y’amategeko yo mu isanduku y’isezerano yo mu ijuru; kandi ko kwemera ukuri kwerekeye ubuturo bwera bwo mu ijuru bisaba kwemera ibyo amategeko y’Imana avuga ndetse no kubahiriza Isabato ivugwa mu itegeko rya kane. Aha ni ho hari hahishwe ibanga rikomeye ryo kurwanya ugusonurwa kumvikana kw’Ibyanditswe Byera byagaragazaga umurimo wa Kristo mu buturo bwo mu ijuru. Abantu benshi bashatse gukinga urugi Imana yari yarakinguye, kandi bashaka gukingura urugi Imana yakinze. Ariko ‘wa wundi ukingura ntihagire ukinga, kandi ukinga ntihagire ukingura’ yaravuze ati: “Dore nshize imbere yawe urugi rukinguye, kandi nta muntu ushobora kurukinga.” 597 Kristo yakinguye urugi cyangwa yatangiye umurimo mu cyumba cy’ahera cyane. Umucyo warasaga uturutse muri uwo muryango ukinguye w’ubuturo bwera bwo mu ijuru maze itegeko rya kane rigaragazwa ko riri mu mategeko ahabitswe. Icyo Imana yashyizeho nta muntu ushobora kugikuraho. II 432.3

Abantu bari baremeye umucyo werekeye umurimo wa Kristo w’ubuhuza ndetse no guhoraho iteka kw’amategeko y’Imana, babonye ko ari ko kuri kwavuzwe mu Byahishuwe 14. Ubutumwa buri muri iki gice bugizwe n’imiburo y’uburyo butatu, igomba guteguriza abatuye ku isi umunsi ukomeye wo kugaruka kwa Kristo. Itangazo rivuga ko ‘igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye’, ryerekeza ku iherezo ry’umurimo Kristo akora kubw’agakiza k’abantu. Riteguriza ukuri kugomba kwamamazwa kugeza igihe umurimo wa Kristo wo kuvuganira abanyabyaha uzarangirira maze akagaruka ku isi kujyana ubwoko bwe aho ari ngo babane. Umurimo wo guca urubanza watangiye mu mwaka wa 1844 ugomba gukomeza kugeza ubwo abantu bose bazafatirwa umwanzuro, baba abazima n’abapfuye. Ni ukuvuga ko uzakomeza gukorwa kugeza ku iherezo ry’igihe cy’imbabazi cyahawe umuntu. Kugira ngo abantu babashe kuba biteguye guhagarara mu rubanza, ubwo butumwa bubategeka ‘kubaha Imana no kuyiha ikuzo, bagasenga Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko y’amazi.” Ingaruka yo kwakira ubwo butumwa yavuzwe muri aya magambo: “Aho ni ho kwihanagana kw’abera kuri bakurikiza amategeko y’Imana kandi bakizera Yesu.” Kugira ngo abantu babe biteguye umunsi w’urubanza, bakwiriye gukurikiza amategeko y’Imana. Ayo mategeko ni yo azaba urugero ngenderwaho rw’imico mu rubanza. Intumwa Pawulo aravuga ati: “Abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry’amategeko, . . . ku munsi Imana izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo.” Na none aravuga ati: 598 ” Abakurikiza amategeko bazatsindishirizwa.” Kwizera ni ingenzi mu gukurikiza amategeko y’Imana, kubera ko ‘utizera bidashoboka ko ayinezeza.” 599 ‘Kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha.” 600 II 433.1

Marayika wa mbere ararikira abantu kubaha Imana, kuyiha ikuzo ndetse no kuyiramya yo Muremyi w’ijuru n’isi. Kugira ngo ibyo babikore, bagomba kumvira Amategeko yayo. Umunyabwenge aravuga ati: “Mwubahe Imana, kandi mukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.” 601 Hatabayeho kumvira amategeko, no kuramya ntikwanezeza Imana. ‘Kuko gukunda Imana ari uku, ari uko twitondera amategeko yayo.” 602 ‘Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, gusenga kwe, na ko ni ikizira.” 603 II 433.2

Inshingano yo gusenga Imana ishingiye ku kuba ari yo Muremyi kandi ko ari yo ibindi byaremye byose bikesha kubaho. Kandi muri Bibiliya hose, ahavuga ko igomba kubahwa no kuramywa ikarutishwa ibigirwamana by’abapagani, hanavugwa igihamya cy’imbaraga yayo yo kurema. “Kuko ibigirwamana by’amahanga byose ari ubusa, ariko Uwiteka ni we waremye ijuru.” 604 “Nuko rero mwangereranya na nde twahwana? Niko Uwera abaza. Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya?” ‘Kuko Uwiteka waremye ijuru ari we Mana; ni we waremye akayibumba, akayikomeza, . . . Ni jye Uwiteka, nta wundi ubaho.” 605 Umwanditsi wa Zaburi na we yaravuze ati: “Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana: ni we waturemye natwe turi abe.” ‘Nimuze tumuramye twunamye, dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu.” Ibizima bizira inenge biramya Imana mu ijuru kandi bigatanga impamvu ari Yo bigomba kuramya bivuga biti: ‘Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose.” 606 II 433.3

Mu Byahishuwe 14, abantu bose bararikirwa gusenga Umuremyi, kandi nk’umusaruro wavuye ku butumwa bw’abamarayika batatu, ubuhanuzi butwereka itsinda ry’abantu bakurikiza amategeko y’Imana. Rimwe muri ayo mategeko ryerekana mu buryo butaziguye ko Imana ari Umuremyi. Itegeko rya kane riravuga riti: “Umunsi wa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. . . kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhuka ku wa karindwi: ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’Isabato, akaweza.” 607 Ku byerekeye isabato, ahandi Uwiteka yaravuze ati: ‘ni ikimenyetso, . . . kugira ngo mumenye ko ndi Uwiteka Imana yanyu.” 608 Kandi impamvu yatanzwe ni iyi ngo: “Kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.” 609 II 434.1

‘Akamaro k’Isabato nk’urwibutso rw’irema ni uko ihora yibutsa impamvu nyakuri Imana ari yo igomba gusengwa” - ni ukubera ko ari yo Muremyi, kandi na twe tukaba ibiremwa byayo. ‘Bityo rero, Isabato ni urufatiro rwo kuramya Imana kuko yigisha uku kuri kw’ingenzi mu buryo bukomeye, kandi nta kindi cyashyizweho cyigisha uku kuri. Urufatiro nyakuri rwo gusenga Imana ntirushingiye ku kuramya ku munsi wa karindwi gusa, ahubwo mu kuramya kose, uko kuramya gushingiye ku itandukaniro riri hagati y’Umuremyi n’ibiremwa bye. Uko kuri gukomeye ntigushobora guta agaciro cyangwa ngo kwibagirane na hato. 610 Imana yatangije Isabato muri Edeni ari ukugira ngo uku kuri gukomeze kuba mu bwenge bw’abantu; kandi igihe cyose igihamya cy’uko ari yo Muremyi gikomeje kuba impamvu y’uko dukwiriye kuyiramya, ni ko Isabato izahora ari ikimenyetso n’urwibutso rw’uko Imana ari Umuremyi. Iyo Isabato iza kuba yarubahirijwe n’abantu bo ku isi yose, ibitekerezo by’abantu n’urukundo rwabo biba byarerekejwe ku Muremyi akaba ari we wubahwa kandi agasengwa. Ntabwo haba harabayeho umuntu usenga ibigirwamana, uhakana Imana n’utizera. Kubahiriza Isabato ni ikimenyetso cyo kuyoboka Imana nyakuri, ‘Yo yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko y’amazi.” Igikurikiraho ni uko ubutumwa butegeka abantu kuramya Imana no gukurikiza amategeko yayo, mu buryo bw’umwihariko, buzabahamagarira gukurikiza itegeko rya kane. II 434.2

Mu buryo butandukanye n’abakurikiza amategeko y’Imana kandi bakizera Yesu, marayika wa gatatu avuga ku rindi tsinda rifite ubuyobe bwatumye rihabwa umuburo ukomeye kandi uteye ubwoba muri aya magambo: “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga ni yo mujinya w’Imana.” (Ibyahishuwe 14:9,10). Ubusobanuro nyakuri bw’ibi bimenyetso byakoreshejwe burakenewe cyane kugira ngo ubu butumwa bwumvikane. Inyamaswa isobanura iki ? igishushanyo n’ikimenyetso se byo ni iki ? II 434.3

Umurongo w’ubuhanuzi ibi bimenyetso bibonekamo uri mu Byahishuwe 12, ahavugwa ikiyoka cyashakaga kurimbura Kristo akivuka. Icyo kiyoka ni Satani (Ibyahishuwe 12 : 9), ni we wahagurukije Herode kugira ngo yice Umukiza. Ariko umukozi mukuru wa Satani mu kurwanya Kristo n’abe wabayeho mu kinyejana cya mbere mu gihe cya Gikristo, ni ingoma y’Abaroma yarangwaga n’idini ya gipagani. Bityo rero, mu gihe ku ikubitiro ikiyoka gihagarariye Satani, mu busobanuro bwa kabiri, icyo kiyoka ni ikimenyetso gihagarariye Roma ya gipagani. II 435.1

Mu gice cya 13 cy’Ibyahishuwe (umurongo wa 1 — 10) havugwa indi nyamaswa, ‘isa n’ingwe,’ ikiyoka cyayihaye ‘imbaraga zacyo, n’intebe yacyo y’Ubwami, n’ububasha bukomeye.” Iki kimenyetso nk’uko Abaporotesitanti benshi babyizera, cyerekana Ubupapa, kuko ari bwo bwasimbuye ingoma ya kera y’Abaroma bugafata ubutware n’intebe n’ububasha byari bifitwe n’ubwo bwami. Inyamaswa isa n’ingwe yavuzweho ibi ngo: “Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye, n’ibyo gutuka Imana. . . . Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana no gutuka izina ryayo n’ihema ryayo, n’ababa mu ijuru. Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose n’amahanga yose.” Ubu buhanuzi buri hafi guhwana n’ibyavuzwe ku gahembe gato ko muri Daniel 7, nta gushidikanya bwerekeza ku bupapa. II 435.2

Iyo nyamaswa yahawe imbaraga ngo imare amezi mirongo ine n’abiri. Ubuhanuzi nawe aravuga ati: “Mbona umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica.” Arongera akavuga ati: “Nihagira ujyana abandi ho iminyago, na we ubwe azajyanwa ho umunyago: kandi uwicisha abandi inkota, na we akwiriye kwicishwa inkota.” Amezi mirongo ine n’abiri ahwanye “n’igihe n’ibihe n’igice cy’igihe,” imyaka itatu n’igice cyangwa iminsi 1260, yo muri Daniyeli 7, icyo kikaba ari igihe ubupapa bwamaze burenganya abantu b’Imana. Iki gihe nk’uko cyavuzwe mu bice bibanza, cyatangiranye no guhabwa isumbwe k’ubupapa mu mwaka wa 538 N.K kandi kirangira mu mwaka wa 1798 N.K. Icyo gihe (mu 1798) Papa yafashwe n’ingabo z’Abafaransa zimujyanaho umunyago, maze ubupapa bukomereka uruguma rwica, bityo ibyari byaravuzwe birasohora ngo: “Nihagira ujyana abandi ho iminyago, na we ubwe azajyanwa ho umunyago.” II 435.3

Kuri iyi ngingo hongera kuvugwa ikindi kimenyetso. Umuhanuzi aravuga ati: “Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama.” (Ibyahishuwe 13:11). Uko iyi nyamaswa isa ndetse n’uburyo yadutse byerekana ko ishyanga ishushanya ritandukanye n’andi mahanga yavuzwe mu bimenyetso byabanje. Daniyeli yeretswe ubwami bukomeye bwategetse isi mu bigereranyo by’inyamaswa zo mu ishyamba zaje zikurikiranye ubwo ‘imiyaga ine yo mu ijuru yahubukiraga mu nyanja nini.” 611 Mu Byahishuwe 17, umumarayika yasobanuye ko “amazi agereranya abantu, amoko menshi, amahanga menshi n’indimi nyinshi.” 612 Imiyaga ishushanya intambara. Imiyaga ine yo mu ijuru ihuha mu nyanja nini, yerekana ibintu bibi bikabije byabaye mu ntambara no kwivumbagatanya izo ingoma zakoresheje ngo zigere ku butegetsi. II 436.1

Ariko inyamaswa ifite amahembe nk’ay’umwana w’intama yo yari ‘ivuye mu butaka.” Mu cyimbo cyo guhirika izindi ngoma ngo yimike iyayo, iryo shyanga ryagereranyijwe n’inyamaswa ivuye mu butaka ryavutse ahantu hatari hasanzwe hagenzurwa (hatuwe n’abantu) kandi ryakuze buhoro buhoro no mu buryo bw’amahoro. Iyo nyamaswa ntiyakomotse mu bihugu by’amahanga yo mu Isi ya kera, ari byo byagereranyaga n’inyanja yivumbagatanya y’“amoko menshi, amahanga menshi n’indimi nyinshi.” Yakomotse ku Mugabane w’Uburengerazuba. II 436.2

None se ni ikihe gihugu cy’ahiswe Isi Nshya cyakuraga gikomera mu mwaka wa 1798 N.K, kikaba cyaragaragarwagaho ko kizagira ububasha no gukomera ndetse kigakurura intekerezo z’abatuye isi? Gukoresha ibimenyetso nta kibazo kirimo. Ishyanga rimwe, kandi rimwe gusa, ni ryo ryuzuza ibyavuzwe n’ubu buhanuzi. Bwerekeje mu buryo budashidikanywaho kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Inshuro nyinshi, igitekerezo ndetse hafi y’amagambo yose yakoreshejwe n’umwanditsi w’inyandiko zera, mu buryo butagambiriwe, byagiye bikoreshwa n’abanditsi b’amateka basobanura ukwaduka no gukura by’iryo shyanga. Inyamaswa yabonetse ‘izamuka iva mu butaka’ kandi dukurikije abasobanuzi, ijambo ryakoreshejwe ryo “kuzamuka” mu busobanuro butimbitse rivuga “ukumbura, ugupfupfunuka nk’ikimera.” Kandi nk’uko twabibonye, iryo shyanga rigomba gukomoka ahantu hatari hasanzwe hatuwe. Umwanditsi w’ikirangirire yasobanuye umwaduko wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze avuga iby’” amayobera y’umwaduko wayo ivuye ahantu hadatuwe,” bityo aravuga ati: “Nk’uko urubuto ruba rwicecekeye ni ko twakuze tuba igihugu cy’igihangange.” 613 II 436.3

Mu mwaka wa 1850, ikinyamakuru cyo mu Burayi cyavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ubutegetsi butangaje, ‘bwarushagaho gukomera’ kandi ‘bwongeraga imbaraga zabwo n’ishema ryabwo buri munsi mu gihe isi yose ituje.’ Uwitwa Edward Everett, mu ijambo yavuze ku Bagenzi bashinze iki gihugu, yaravuze ati: “Mbese bashakaga ahantu hitaruye, ahantu hari amahoro kandi hatuje kubwo kuba hitaruye ahandi, ahantu itorero rito ry’i Leyden ryagombaga kwishimira umudendezo wo gukurikiza ijwi ry’umutimana? Nimwitegereze amadini akomeye bashinzeho amabendera y’umusaraba mu kuhigarurira mu buryo bw’amahoro!” 614 II 437.1

“Kandi yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama.” Amahembe nk’ay’umwana w’intama yerekana ubuto, ubutungane n’ubugwaneza, bigaragaza neza imico ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yagaragarizwaga umuhanuzi ko “izazamuka mu butaka” mu mwaka wa 1798 N.K. Mu Bakristo b’impunzi bahungiye muri Amerika bwa mbere kandi bashakaga aho bikinga gukandamizwa n’abami no kudacirwa akari urutega n’abapadiri, harimo benshi biyemeje gushinga ubutegetsi ku rufatiro rugari rw’umudendezo mu butegetsi no mu by’idini. Ibitekerezo byabo byagaragarijwe mu Itangazo ry’Ubwigenge, rishyira ahagaragara ukuri gukomeye kuvuga ko “abantu bose baremwe bangana” kandi ririmo uburenganzira ntakuka bwo “kubaho, umudendezo no gushaka icyanezeza umuntu.” Kandi Itegeko-nshinga ryemerera abantu bose uburenganzira bwo kwishyira bakizana, rikavuga ko abahagarariye abandi batowe na rubanda bazashyiraho amategeko kandi bagahagaranira ko yubahirizwa. Hatanzwe kandi umudendezo mu myizerere y’iby’idini, umuntu wese ahabwa uburenganzira bwo gusenga Imana akurikije uko umutimanama we ubimutegeka. Amahame y’ubutegetsi bw’abaturage615 ndetse n’ay’Ubuporotesitanti, yahindutse amahame fatizo y’icyo gihugu. Ayo mahame ni yo banga ry’imbaraga no kugubwa neza by’icyo gihugu. Abari barakandamijwe kandi batotezwaga bo mu bihugu byose bya gikristo bagiye bajya muri iki gihugu babishishikariye kandi bafite ibyiringiro. Abantu miliyoni nyinshi bashakaga uko bagera ku nkengero zayo, bityo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarakuze zigira umwanya mu bihugu by’ibihangange byo ku isi. II 437.2

Nyamara inyamaswa ifite amahembe nk’ay’umwana w’intama, “yavugaga nk’ikiyoka. Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe; . . . ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n’inkota ikabaho.” 616 II 438.1

Amahembe nk’ay’umwana w’intama n’ijwi ry’ikiyoka bikoreshwa mu bigereranyo, byerekana ukuvuguruzanya gukomeye kuri hagati y’ibivugwa n’iryo shyanga ndetse n’imikorere yaryo. Ukuvuga kw’igihugu gusobanuye igikorwa n’ububasha bw’amategeko yacyo ndetse n’imyanzuro y’ubucamanza bwacyo. Kubw’uko kuvuga rero, icyo gihugu kizavuguruza ayo mahame yo kwishyira ukizana n’amahoro cyari cyaragaragaje ko ari yo rufatiro rw’imitegekere yacyo. Ibyo ubuhanuzi buvuga ngo “izavuga nk’ikiyoka”, kandi ‘igategekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere,’ bigaragaza ukwiyongera k’umwuka wo kutihanganirana ndetse no gutoteza waragagajwe n’ubutegetsi byagereranyijwe n’ikiyoka n’inyamaswa isa n’ingwe. Kandi amagambo avuga ngo “inyamaswa y’amahembe abiri ihatira isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere” yerekana ko ububasha bw’icyo gihugu bugomba gukoreshwa mu guhatira abantu kugira bimwe bubahiriza kandi ibyo bizaba igikorwa cyo guhesha ubupapa icyubahiro. II 438.2

Icyo gikorwa kigomba kuba gihabanye rwose n’amahame y’iki gihugu, gihabanye n’umudendezo, Itangazwa ry’ubwigenge ndetse n’Itegeko nshinga. Mu buryo bwuzuye ubwenge, abashinze iki gihugu bashakaga kwirinda gukoresha ubutegetsi bw’iby’isi ku rugande rw’itorero, ndetse banirinda ingaruka zabyo zitabura kubaho ari zo kutihanganirana n’itoteza. Itegeko-nshinga rivuga ko “Inama Nkuru y’igihugu itazigera ishyiraho itegeko ryerekeye ishingwa ry’idini cyangwa ribuzanya umudendezo wo kuyoboka idini.” Rivuga kandi ko ‘nta genzura mu by’idini rizigera risabwa ngo ribe icyangombwa gisabwa kigomba kuzuzwa ngo umuntu ahabwe umwanya mu butegetsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Ubutegetsi bwa Leta bushobora guhatira abantu kubahiriza iby’idini ibyo ari byo byose, igihe gusa habayeho kurenga kuri ayo mabwiriza arengera umudendezo w’igihugu. Ariko uguhuzagurika mu gikorwa nk’icyo biri nk’uko bigaragazwa mu gishushanyo cyakoreshejwe. Inyamaswa ifite amahembe nk’ay’umwana w’intama (yigamba ubutungane, kugwa neza no kuba inyamahoro) ni yo ivuga nk’ikiyoka. II 438.3

“Ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa.” Aha hagaragazwa neza ubutegetsi aho abaturage bafite ububasha mu gushyiraho amategeko, ibyo bikaba ari igihamya kidashidikanywaho cy’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari cyo gihugu cyavuzwe mu buhanuzi. II 439.1

Ariko se “igishushanyo cy’inyamaswa” ni iki? kandi kiremwa gite? Iyo shusho n’inyamaswa iremwa na ya nyamaswa y’amahembe abiri, kandi ikaba isa na yo. Na none kandi yitwa igishushanyo cyayo. Bityo rero kugira ngo tumenye uko icyo gishushanyo kimeze ndetse n’uko cyakozwe, tugomba kubanza kwiga ibiranga inyamaswa ubwayo - Ubupapa. II 439.2

Igihe itorero rya mbere ryatakazaga ubutungane bwaryo kubwo gutandukira rikareka ukwiyoroshya kwigishwa n’ubutumwa bwiza ndetse no kwemera imigenzo n’imihango ya gipagani, ryatakaje Mwuka Muziranenge n’imbaraga y’Imana; maze kugira ngo ribashe kugenzura intekerezo z’abantu, ryashatse gushyigikirwa n’ubutegetsi bwa Leta. Ingaruka yabaye kubaho k’ubupapa, ari ryo torero ryagenzuraga ubutegetsi bw’igihugu kandi rikabukoresha mu gushaka kugera ku migambi yaryo ariko by’umwihariko mu guhana abahakanaga ububasha n’amategeko byaryo. Kugira ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zireme igishushanyo cy’inyamaswa, ubutegetsi mu by’idini bugomba kugenga ubwa Leta kugira ngo ubwo butegetsi bwa Leta nabwo buzakoreshwe n’itorero mu gusohoza imigambi yaryo. II 439.3

Igihe cyose itorero ryagiye rigira ubushobozi rihawe n’ubutegetsi bw’isi, ryagiye ribukoresha kugira ngo rihane abataravugaga rumwe n’inyigisho zaryo. Amatorero y’abaporotesitanti yageze ikirenge mu cya Roma abinyujije mu kwifatanya n’ubutegetsi bw’isi yagaragaweho icyifuzo nk’icyo cyo kubuza abantu umudendezo wo gukurikiza umutimanama. Urugero rwatangwa kuri iyi ngingo ni itoteza ryamaze igihe kirekire ryakozwe n’Itorero ry’Ubwongereza ryibasiye abataremeraga inyigisho zaryo. Mu kinyejana cya cumi na gatandatu n’icya cumi na karindwi, ibihumbi byinshi by’abavugabutumwa batabwirizaga ibihwanye n’iby‘itorero baciwe mu matorero yabo barahunga, kandi baba abapasitoro n’abizera benshi, bajyaga bacibwa ibihano, bagafungirwa muri gereza, abandi bakicwa urw’agashinyaguro bazira imyizerere yabo. II 439.4

Ubuhakanyi ni bwo bwateye itorero rya mbere gushaka kwitabaza ubutegetsi bwa Leta, ritegura rityo inzira yo guteza imbere ubupapa- ari bwo nyamaswa. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Aho” hazaba igihe cyo kwimura Imana, kandi urya munyabugome azahishurwa.” 617 Uko ni ko mu itorero ubuhakanyi buzategurira inzira igishushanyo cy’inyamaswa. II 440.1

Bibiliya ivuga ko mbere y’uko Yesu Kristo agaruka, hazabaho gusubira inyuma mu by’idini nk’ukwabayeho mu binyejana bya mbere. “Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya. Kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona batukana batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera, ariko bahakana imbaraga zako.” 618 “Ariko Umwuka avuga yeruye ati: ‘Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni.” 619 Satani azakoresha “imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa.” Kandi abantu bose “banze gukunda ukuri ngo bakizwe,” bazarekwa ngo bemere “ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma.” 620 Igihe uru rwego rwo gukiranirwa ruzaba rumaze kugerwaho, ingaruka nk’izabaye mu binyejana bya mbere zizakurikiraho. II 440.2

Abantu benshi bafata ko imyizerere y’amaharakwinshi irangwa mu matorero y’Abaporotesitanti ari igihamya kidasubirwaho cy’uko nta mbaraga zakoreshwa ngo higere habaho guhuza mu myizerere. Ariko mu myaka myinshi yashize mu matorero y’Abaporotesitanti hagiye habaho igitekerezo gikomeye kandi cyagendaga gikura cy’uko habaho ubumwe bushingiye ku ngingo zimwe z’imyizerere ahuriyeho. Kugira ngo ubwo bumwe bugerweho, impaka zerekeye inyigisho zimwe batemeranyaho, uko byagenda kose zigomba kurekwa -uko mu buryo bukomeye bwose zaba zishingiye ku byo Bibiliya ivuga. II 440.3

Uwitwa Charles Beecher mu kibwirizwa cye cyo mu mwaka wa 1846, yaravuze ati: “Abayobozi bo mu matorero y’ivugabutumwa y’Abaporotesitanti ntibashyirwaho mu rwego rw’igitugu gikaze gishingiye ku kubahisha umuntu gusa, ahubwo uko babaho, uko bagenda n’uko bahumeka ni ibintu byanduye rwose, ndetse buri saha ikibi cyabo gikomeye cyane ni uko bahisha ukuri maze noneho bagapfukamira ubuhakanyi. Mbese uku siko byagendekeye Roma? Mbese ubu ntitwongera kubaho nk’uko yabayeho? None se ibyo twiteze kubona ni iki? Ni indi nama nkuru y’igihugu! Inama rukokoma y’isi yose! Ubufatanye mu ivugabutumwa, ndetse n’indangakwemera rusange!”621; Igihe ibi bizaba bigezweho, mu muhati wo kugira ngo habeho ubumwe, intambwe yonyine izakurikiraho ni iyo gukoresha imbaraga. II 441.1

Igihe amatorero akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azahuriza hamwe ku ngingo z’amahame amwe ahuriyeho, azatera Leta no gushimangira amategeko yayo ndetse no gushyigikira ibigo by’ayo matorero, icyo gihe ni bwo Amerika irangwa n’Ubuporotesitanti izaba iremye igishushanyo cy’inyamaswa, bityo ingaruka izavamo nta kabuza ni ibihano Leta izahanisha abatazemera inyigisho zayo. II 441.2

Ya nyamaswa y’amahembe abiri “itera [itegeka] bose, aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga: kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso, cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo.” 622 Ubutumwa bw’imbuzi bwa marayika wa gatatu ni ubu ngo: “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga, ni yo mujinya w’Imana.” ‘Inyamaswa’ ivugwa muri ubu butumwa kandi abantu bakayiramya babihatiwe n’inyamaswa ifite amahembe abiri, ni iya mbere cyangwa inyamaswa isa n’ingwe yo mu Byahishuwe 13, ari yo: “ubupapa.” Igishushanyo cy’iyo nyamaswa cyerekana bwa Buporotesitanti bwahakanye, buzagira imbaraga igihe amatorero y’Abaporotesitanti azitabaza ubutegetsi bwa Leta kugira ngo buyafashe gushimangira inyigisho zayo. Ikimenyetso cy’inyamaswa kiracyasobanurwa. II 441.3

Nyuma yo kuburira abantu kwirinda kuramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo ubuhanuzi buravuga buti: “Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana, kandi bakagira kwizera nk’ukwa Yesu.” Kubera ko abakurikiza amategeko y’Imana batandukanye n’abaramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo kandi bagashyirwaho ikimenyetso cyayo, igikurikiraho ni uko gukurikiza amategeko y’Imana ku ruhande rumwe, no kuyica ku rundi ruhande, ari byo bizagaragaza itandukaniro hagati y’abaramya Imana n’abaramya inyamaswa. II 442.1

Ikiranga inyamaswa cyihariye ari na cyo kiranga igishushanyo cya yo, ni ukwica amategeko y’Imana. Umuhanuzi Daniyeli avuga iby’agahembe gato (ubupapa) muri aya magambo: “Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko.” 623 Intumwa Pawulo yo, ubwo butegetsi yabwise ‘umunyabugome,’ wagambaga kwishyira hejuru y’Imana. Kwishyira hejuru y’Imana kw’ubupapa kugaragarira mu guhindura amategeko. Umuntu wese wubahiriza amategeko nk’uko yahinduwe, aba aha ikuzo n’icyubahiro gikomeye ubwo butegetsi bwayahinduye. Igikorwa nk’icyo cyo kumvira amategeko y’ubupapa kizaba ari ikimenyetso cy’isumbwe rihawe Papa mu cyimbo cy’Imana. II 442.2

Ubupapa bwagerageje guhindura amategeko y’Imana. Itegeko rya kabiri ribuzanya kuramya ibishushanyo, ryakuwe mu mategeko y’Imana, kandi n’itegeko rya kane na ryo ryarahinduwe kugira ngo hemerwe kubahiriza umunsi wa mbere w’icyumweru nk’Isabato mu cyimbo cy’umunsi wa karindwi. Ariko impamvu yo gukuraho itegeko rya kabiri abashyigikira inyigisho z’ubupapa batanga ni uko ngo iryo tegeko atari ngombwa ko ribaho, ko rikubiye mu rya mbere, kandi bakavuga ko bigisha amategeko y’Imana nk’uko Imana ubwayo yagenye ko yumvikana. Kuri bo, bavuga ko iryo hinduka atari ryo ryavuzwe n’umuhanuzi. Uguhindura amategeko bigambiriwe byavuzwe muri aya magambo: “Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko.” Impinduka zakozwe ku itegeko rya kane zisohoza ryose ibyo ubuhanuzi buvuga. Ibyo byakozwe n’ububasha bumwe ari bwo bw’itorero. Aha rero ububasha bw’ubupapa ubwabwo bwishyize hejuru y’Imana ku mugaragaro. II 442.3

Mu gihe abaramya Imana bazagaragazwa by’umwihariko n’agaciro baha itegeko rya kane, (kuko iri tegeko ari ryo kimenyetso cy’ububasha bw’Imana bwo kurema ndetse rikaba n’igihamya cy’uko isaba umuntu kuyubaha no kuyiha ikuzo), abaramya inyamaswa nabo bazamenyekanira ku muhati wabo wo gukuraho urwibutso rw’Imana Umuremyi maze bakubahiriza gahunda yashyizweho na Roma. Mu rwego rwo gushigikira umunsi wa mbere w’icyumweru ni ho ubupapa bwahamije bwa mbere ibyo bwigamba; kandi inshuro ya mbere bwitabaje imbaraga za Leta byari uguhatira abantu kubahiriza umunsi wa mbere w’icyumweru nk’“umunsi w’Umwami.” Ariko Bibiliya yerekana ko umunsi wa karindwi ari wo munsi w’Umwami, ntabwo ivuga umunsi wa mbere. Yesu Kristo yaravuze ati: “Umwana w’umuntu ni Umwami w’Isabato na yo.” Itegeko rya kane riravuga riti: “Umunsi wa karindwi ni wo Sabato y’Uwiteka Imana yawe.” Ubundi kandi Uwiteka avuga iby’uwo munsi akoresheje umuhanuzi Yesaya ati: “Umunsi wanjye Wera.” 624 II 443.1

Amagambo akunze kuba urwitwazo kenshi abantu bavuga ko Kristo yaba yarahinduye Isabato avuguruzwa n’ibyo we ubwe yivugiye ati: “Ntimwibwire ko nazanywe no kuvanaho Amategeko cyangwa ibyanditswe n’abahanuzi. Sinazanywe no kubivanaho, ahubwo nazanywe no kubisohoza. Ndababwira nkomeje ko nta kanyuguti habe n’akadomo na kamwe ko mu Mategeko kazavaho, kugeza ubwo byose bizaba birangiye, ijuru n’isi bigashira. Umuntu wese uzaca ku itegeko rimwe, naho ryaba rito muri ayo yose, akigisha abandi kugenza nka we, azagirwa uwa nyuma mu bwami bw’ijuru. Ariko uzayumvira, akayigisha abandi, azitwa mukuru mu bwami bw’ijuru.” 625 II 443.2

Abaporotesitanti muri rusange bemera neza ko Bibiliya idatanga uburenganzira bwo guhindura Isabato. Ibyo bivugwa neza mu bitabo byandikwa n’Ishyirahamwe ry’Ishuri ry’Icyumweru muri Amerika. Kimwe muri ibyo bitabo gihamya ko ‘ntacyo Isezerano Rishya rivuga ku kuba hari itegeko risobanutse ryatanzwe rihindura Isabato umunsi wa mbere w’icyumweru, cyangwa ngo habe hari amabwiriza arebana no kubahiriza umunsi wa mbere.’ 626 II 443.3

Undi yaravuze ati: “Kugeza igihe cy’urupfu rwa Kristo, nta mpinduka zerekeye umunsi zigeze zibaho;” kandi “nk’uko ibyanditswe bibyerekana, ntabwo intumwa za Kristo zigeze zitanga itegeko ryo kureka Isabato yo ku munsi wa karindwi ngo abantu bajye bayubahiriza ku munsi wa mbere w’icyumweru.” 627 II 444.1

Abayoboke b’itorero Gatolika ry’i Roma bemera ko guhindura Isabato byakozwe n’itorero ryabo, kandi bagahamya ko Abaporotesitanti bemera ububasha bw’itorero Gatolika binyuze mu kubahiriza munsi wa mbere w’icyumweru. Muri Gatigisimu y’itorero Gatorika ivuga iby’Idini rya Gikristo , 628 ubwo hasubizwaga ikibazo cyerekeye umunsi ugomba kubahirizwa mu rwego rwo kumvira itegeko rya kane, havuzwe amagambo akurikira: “Mu gihe cy’amategeko ya kera, umunsi wa karindwi629 ni wo munsi wejejwe; ariko itorero, ribwirijwe na Yesu Kristo, kandi riyobowe na Mwuka Muziranenge, umunsi wa karindwi ryawusimbuje umunsi wa mbere w’icyumweru; bityo ubu turuhuka ku munsi wa mbere mu cyimbo cy’umunsi wa karindwi. Ubu umunsi wa mbere usobanura umunsi w’Umwami” II 444.2

Nk’ikimenyetso cy’ububasha bw’itorero Gatolika, abanditsi babo baravuga bati: “igikorwa cyo guhindura Isabato igashyirwa ku munsi wa mbere w’icyumweru, ni igikorwa cyemewe n’Abaporotesitanti; . . . kubera mu gihe bizihiza kuruhuka ku cyumweru, baba bemera ububasha itorero Gatolika rifite bwo gutoranya (kweza) iminsi mikuru, ndetse no kuyibahatira kugeza ubwo bibagusha mu cyaha.” 630 Guhindura Isabato se ni iki kindi kitari ikimenyetso cy’ububasha bw’itorero ry’i Roma; ari cyo “kimenyetso cy’inyamaswa”? II 444.3

Itorero ry’i Roma ntiryaretse ibyo ryigamba ko rifite isumbwe; kandi igihe isi n’amatorero y’Abaporotesitanti yemeye Isabato yashyizweho n’itorero Gatolika ry’i Roma bakareka Isabato yemewe na Bibiliya, ubwo baba bemeye uko kwishyira hejuru kwaryo. Baba bemeye ububasha bw’imigenzo n’ubw’abapadiri mu kugira impinduka runaka; nyamara iyo bakoze batyo, baba birengagije ihame ribatandukanya na Roma. Iryo hame ni irivuga ko “Bibiliya, kandi Bibiliya yonyine, ari yo dini ry’Abaporotesitanti.” Roma ibona ko Abaporotesitanti bishuka maze ku bushake bwabo bagahuma amaso yabo ntibarebe ibikorwa bigaragara. Uko gahunda yo gushimangira umunsi wa mbere igenda irushaho kwakirwa neza, ni ko Roma yishima, kuko igira icyizere cy’uko amaherezo iyo gahunda izatuma Abaporotesitanti bose bajya munsi y’ubutware bwa Roma. Umusenyeri umwe w’umufaransa yemeza ko gukomeza icyumweru kw’Abaprotestanti, umunsi wa mbere ari ukuramya ububasha bw’itorero Gatolika. II 444.4

Abayobozi bo mu itorero Gatolika ry’i Roma bavuga ko “kuba Abaporotesitanti bubahiriza umunsi wa mbere w’icyumweru, ni icyubahiro baba bahaye ubutware bw’Itorero Gatolika ntabwo ari bo ubwabo baba biyubashye.” 631 Ku ruhande rw’amatorero y’Abaporotesitanti, guhatira abantu kubahiriza umunsi wa mbere w’icyumweru, ni ukubahatira kuramya ubupapa (kuramya inyamaswa). Abantu basobanukirwa ibyo itegeko rya kane rivuga maze bagahitamo kubahiriza Isabato y’ikinyoma mu cyimbo cy’Isabato nyakuri, baba baha icyubahiro buriya butware bwahinduye Isabato. Ariko mu gikorwa cyo guhatira abantu inshingano mu by’idini bikozwe n’ubutegetsi bw’isi, amatorero ubwayo azakora igishushanyo cy’inyamaswa; bityo rero, guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bizaba ari uguhatira abantu kuramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo. II 445.1

Ariko Abakristo bo mu bihe byashize, bubahirizaga umunsi wa mbere w’icyumweru bibwira ko bubahiriza Isabato ivugwa na Bibiliya. Kandi n’ubu mu matorero yose ndetse no mu itorero Gatolika y’i Roma, harimo Abakristo nyakuri bizera rwose batigiza nkana ko Umunsi wa mbere w’icyumweru ari wo Sabato yashyizweho n’Imana. Imana yemera ibyo bakora nta buryarya ndetse no kuba indahemuka kwabo imbere yayo. Ariko ubwo itegeko rizahatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere, kandi abantu bose bakazamurikirwa ku byerekeye kubahiriza Isabato nyakuri, icyo gihe umuntu wese uzica itegeko ry’Imana akumvira itegeko ryashyizweho na Roma, azaba ahaye ikuzo ubupapa kuburutisha Imana. Aba aha icyubahiro Roma n’ubutegetsi bushimangira umunsi w’ikiruhuko watoranyijwe na yo. Aba aramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo. Igihe abantu banga Isabato Imana yavuze ko ari ikimenyetso cy’ububasha bwayo maze mu mwanya wayo bakubahiriza umunsi Roma yihiteyemo ngo ube ikimenyetso cyo gukomera kwayo, baba bemeye ikimenyetso cy’icyubahiro bahaye Roma - “ikimenyetso cy’inyamaswa.” Igihe rero iyo ngingo isobanuriwe neza imbere y’abantu maze bagahitamo kumvira hagati y’amategeko y’Imana n’ay’abantu, abakomeza kugomera Imana bazashyirwaho “ikimenyetso cy’inyamaswa.” II 445.2

Umuburo uteye ubwoba cyane wigeze ubwirwa abantu uboneka mu butumwa bwa marayika wa gatatu. Uvuga ko ari icyaha gikomeye cyane kuko kizatuma abantu bamanukirwa n’umujinya w’Imana utazaba uvanzemo imbabazi haba na mba. Ntabwo abantu bakwiriye kuba mu mwijima batazi ibyerekeye iki ngingo y’ingenzi. Ubutumwa bw’imbuzi buburira abantu kwirinda iki cyaha bugomba kubwirwa abatuye isi mbere y’uko bagerwaho n’urubanza rw’Imana, kugira ngo abantu bose babashe kumenya impamvu bagomba kubabazwa maze babone amahirwe yo guhunga ngo bakire iteka ry’Imana. Ubuhanuzi buvuga ko marayika wa mbere abwira ubutumwa bwe “abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.” Ubutumwa bw’imbuzi bwa marayika wa gatatu, bugize umugabane umwe wa bwa butumwa butatu, bugomba gusakazwa hose. Ubuhanuzi bugaragaza ko ubu butumwa buvuganwa ijwi rirenga, bukavugwa n’umumarayika ugurukira kure mu kirere cy’ijuru; kandi buzatera abatuye isi kubwitaho. II 446.1

Muri urwo rugamba Abakristo bose bazagabanywamo amatsinda abiri akomeye: Itsinda ry’abakurikiza amategeko y’Imana kandi bakizera Yesu, n’irindi tsinda ry’abaramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo bagashyirwaho ikimenyetso cyayo. Nubwo itorero na Leta bizahuriza hamwe imbaraga kugira ngo bahatire “abantu bose, aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’imbata, gushyirwaho “ikimenyetso cy’inyamaswa,” nyamara ubwoko bw’Imana bwo ntibuzacyakira. Umuhanuzi wo ku kirwa cya Patimosi yabonye “abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze ku nyanja y’ibirahuri, bafite inanga z’Imana, baririmba indirimbo ya Mose, imbata y’Imana n’indirimbo y’umwana w’intama.” 632 II 446.2