INTAMBARA IKOMEYE

5/45

IGICE CYA 2 - ITOTEZWA RYABAYE MU BINYEJANA BYA MBERE

Igihe Yesu yahanuriraga abigishwa be iby’isenywa rya Yerusalemu n’ibyo kugaruka kwe, yanabahanuriye ibizaba ku bantu be uhereye igihe yagombaga gutandukaniraho na bo asubiye mu ijuru kugeza igihe azagarukira afite ububasha n’ikuzo aje kubacungura. Umukiza ari ku musozi w’imyelayo, yarebaga umuraba w’akaga wari hafi yo kwisuka ku itorero ry’intumwa, maze akomeje kureba kure mu bihe bizaza abona imivurungano ikaze kandi y’injyanamuntu yagombaga kugera ku bayoboke be mu myaka yari igiye gukurikiraho yari kurangwa n’umwijima no kurenganywa. Mu magambo make ariko afite ubusobanuro bukomeye, yabahanuriye ibyo abategetsi b’iyi si bagombaga kuzakorera itorero ry’Imana. Matayo 24:9, 21, 22. Abayoboke ba Kristo bagomba kunyura mu nzira yo gusuzugurwa, gukozwa isoni ndetse no kubabazwa nk’iyo Umwigisha wabo yanyuzemo. Urwango rwagaragarijwe Umucunguzi w‘isi rwagombaga no kugera ku bazamwizera bose. II 38.1

Amateka y’itorero rya mbere yabaye igihamya cyerekana ko ibyo Umukiza yavuze byasohoye. Imbaraga z’isi n’iz’ikuzimu zafatanyirije hamwe kurwanya Kristo binyuze mu kurenganya abayoboke be. Abapagani babonye hakiri kare ko ubutumwa bwiza nibutsinda, insengero nzabo n’intambiro zabo bizasenywa; ni yo mpamvu bakoresheje imbaraga zabo zose kugira ngo bakureho Ubukristo. Umuriro w’akarengane warakongejwe. Abayoboke ba Kristo bambuwe ibyo batunze kandi birukanwa mu mazu yabo. « Bihanganiraga imibabaro y’intambara nyinshi” Abaheburayo 10:32. «Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu nzu y’imbohe.” Abaheburayo 11:36. Benshi bahamishije kwizera no guhamya kwabo amaraso yabo. Abanyacyubahiro n’abacakara, abakire n’abakene, abanyabwenge n’abatarize, bose bishwe nta mbabazi. II 38.2

Ako karengane katangiye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nero ahagana mu gihe Pawulo yiciwemo ahorwa kwizera kwe, kakomeje gukorwa kagenda gakaza umurego cyangwa gacogora mu binyejana byakurikiyeho. Abakristo baregwaga babeshyerwa gukora ibyaha bibi bikabije kandi bakavugwa ko ari bo bateza amakuba nk’inzara, indwara z’ibyorezo ndetse n’imitingito. Bitewe nuko bari banzwe cyane n’abantu bose kandi bakabakekaho ibibi, hari abantu bahoraga biteguye kugambanira inzirakarengane kugira ngo bibonere indamu. Babaciraga urubanza babashinja kwigomeka ku butegetsi, kuba abanzi b’idini ndetse bakaba ari bo ntandaro y’ibyorezo byibasira abantu. II 38.3

Benshi muri bo bagaburiwe inyamaswa z’inkazi cyangwa bagatwikwa ari bazima imbere ya rubanda mu mazu y’imikino. Bamwe muri bo barabambwe, abandi bambikwa impu z’inyamaswa zo mu ishyamba bajugunywa mu mazu y’imyidagaduro kugira ngo imbwa zibashwanyaguze. Akenshi ibyo bihano bahabwaga ni byo abantu bagiraga gahunda nyamukuru yo kwishimisha mu minsi mikuru yahuzaga abantu bose. Abantu benshi cyane bateranaga banejejwe no kubashungera maze mu gihe babaga batakishwa n’umubabaro basamba bakabikiriza babaseka kandi babakomera amashyi. II 39.1

Abakristo bakurikiranwaga aho bahungiye hose bahigwa bunyamaswa. Byabaye ngombwa ko bihisha ahantu hadatuwe. «Banyazwe byose, bakababazwa, bakagirirwa nabi; yemwe n’isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga no mu mavumo no mu masenga.» Abaheburayo 11:37,38. II 39.2

Ubuvumo bwabaye ubuhungiro bw’abantu ibihumbi byinshi. Munsi y’imisozi yari inyuma y’umujyi wa Roma hari haracukuwemo inzira ndende zanyuraga mu gitaka no mu bitare. Urusobe rw’izo nzira zabaga zijimye kandi zanyuranagamo rwahingukaga mu birometero byinshi inyuma y’inkuta z’umujyi. Muri ubwo bwihisho bwo mu buvumo ni ho abayoboke ba Kristo bashyinguraga ababo bapfuye, kandi iyo abantu babaregaga ndetse bakabakatira urwo gupfa bakanigarurira imitungo yabo ni ho bazaga gutura. Igihe Umuremyi azakangura abasinziriye barwanye intambara nziza, abantu benshi bishwe bahorwa Kristo bazasohoka mu bituro bicuze umwijima. II 39.3

Muri ako karengane kakoranywe ubugome bwinshi, abo bahamya ba Kristo barinze ubusugi bwo kwizera kwabo. Nubwo batswe uburenganzira bwabo, bakaba bataragerwagaho n’umucyo w’izuba, bakaba bari mu buvumo bucuze umwijima ariko bubahaye umutekano, ntibigeze bivovota. Babwiranaga amagambo yo kwizera, kwihangana n’ibyiringiro kugira ngo bihanganire ubukene n’umubabaro byari bibugarije. Ntabwo kubura imitungo yabo yose ya hano ku isi byashoboraga kubatera kureka kwizera Kristo kwabo. Ibigeragezo n’akarengane byari intambwe zibegereza ikiruhuko n’ingororano bagenewe. II 40.1

Nk’uko byagendekeye abagaragu b’Imana mu bihe bya kera, benshi muri bo «bishwe urubozo ntibemera kurengerwa, kugira ngo bazazuke bahabwe ubugingo buhebuje.” Abaheburayi 11:35 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Bibukaga amagambo Kristo yari yaravuze ko nibarenganywa ari we bazira, bakwiriye kwishima cyane kuko ingororano bazaherwa mu ijuru ari nyinshi; kuko uko ari ko abahanuzi barenganyijwe mbere yabo. Bashimishwaga no kubarwa mu bakwiye kurenganywa bahorwa ukuri, maze indirimbo zo kunesha baririmbaga zikazamuka ziva mu rusaku rw’ibirimi by’umuriro wabatwikaga. Barebaga mu ijuru mu kwizera bakabona Kristo n’abamarayika bunamye ku nkike z’ijuru babitegerezanya amatsiko kandi babarebana indoro igaragaza ko bemeye gushikama kwabo. Bumvise ijwi rivuye ku ntebe y’Imana rirababwira riti, «Ujye ukiranuka, uzageze ku gupfa: nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.” Ibyahishuwe 2:10. II 40.2

Imbaraga zose Satani yakoresheje kugira ngo arimbure itorero rya Kristo binyuze mu kurirenganya zabaye impfabusa. Intambara ikomeye abigishwa ba Kristo baguyemo ntiyarangiranye no gupfa kwabo baguye ku rugamba. Mu rupfu rwabo harimo kunesha. Abakozi b’Imana barishwe ariko umurimo wayo wakomeje kujya mbere utajegajega. Ubutumwa bwiza bwakomeje gukwira ahantu hose ndetse n’ababwemeye barushaho kugwira. Ubutumwa bwiza bwacengeye ahantu n’ibirango by’ubutegetsi bw’i Roma bitabashaga kugera. Umukristo umwe waganiraga n’abategetsi b’abapagani bari bakajije umurego mu kubarenganya, yarababwiye ati: Mushobora «kutwica, kudushinyagurira, kuducira urubanza,... Kudakoresha ukuri kwanyu ni igihamya cyerekana ko turi inzirakarengane....Ndetse n’ubugome bwanyu...ntacyo buzabamarira.” Akarengane kari imbaraga ikomeye ihamagarira abandi kubasanga bakemera kwizera kwabo. Uwo warenganywaga yakomeje avuga ati: «Uko murushaho kutwica ni ko turushaho kwiyongera. Amaraso y’abakristo ameneka ni imbuto ibibwe.” 19 II 40.3

Abantu ibihumbi byinshi barafunzwe kandi baricwa, nyamara habonekaga abandi bakabasimbura. Abarenganywaga bahorwa kwizera kwabo baboneraga uburuhukiro muri Kristo kandi yababaze nk’abatsinze. Bari bararwanye intambara nziza, bityo bagomba kuzahabwa ikamba ry’icyubahiro ubwo Kristo azaba agarutse. Imibabaro abakristo banyuzemo bihanganye yatumye barushaho kwegerana ubwabo kandi barushaho kwegerana n’Umukiza wabo. Urugero rw’imibereho yabo n’ubuhamya bw’urupfu bishwe byari ibihamya bihoraho by’ukuri, kandi aho abantu batakekaga babonye abari abayoboke ba Satani bareka kumukorera bakayoboka Kristo. II 41.1

Kubw’ibyo, Satani yagize imigambi yo kurwanya ubutegetsi bw’Imana akoresheje gushinga ibendera rye mu itorero rya Kristo. Iyo ashobora gushuka abayoboke ba Kristo kandi akabakoresha ibitanejeje Imana byari gutuma imbaraga zabo, kwihanganira umubabaro kwabo ndetse no gushikama kwabo bicogora maze akabagusha mu mutego bitamuruhije. II 41.2

Icyo gihe, ibyo umwanzi yari yarananiwe kugeraho akoresheje imbaraga, noneho yihatiye kubigeraho akoresheje ubucakura. Kurenganya abakristo byarahosheje maze bisimburwa no kubashukashukisha kubaha ubukire bumara igihe gito ndetse n’icyubahiro cy’isi. Ibyo byatumye abasenga ibigirwamana bemera umugabane umwe w’imyizerere ya gikristo nyamara bagahinyura ukundi kuri kw’ingenzi. Bavugaga ko bemera ko Kristo ari Umwana w’Imana kandi ko bizera urupfu rwe n’umuzuko we, nyamara ntibigeze bemezwa ko ari abanyabyaha, kandi bumvaga badakeneye kwihana cyangwa guhinduka mu mitima yabo. Bamaze kwiyemeza kureka ibintu bimwe na bimwe, basabye abakristo ko nabo bakwemera kugira ibyo bigomwa kugira ngo bahurize hamwe mu kwizera Kristo. II 41.3

Icyo gihe itorero ryari riri mu kaga gateye ubwoba. Ibyo bihe byari bibi kurusha ibyo ryari ryaranyuzemo byo gushyirwa muri gereza, kwicwa urubozo, gutwikwa, ndetse no kwicishwa inkota. Abakristo bamwe barashikamye, bavuga ko badashobora kwemera ubwumvikane bubasaba kudohoka ku kwizera kwabo. Abandi bakristo bashyigikiye kwemera ibyo basabwaga cyangwa kwemera kugira ibyo bahindura mu myizerere yabo kugira ngo bihuze n’abo bari bafite ubukiristo butuzuye, bavuga ko ibyo bishobora kubabera uburyo bwo guhinduka byuzuye. Icyo gihe cyabereye abayoboke ba Kristo b’indahemuka igihe cy’umubabaro ukomeye. Satani yarimo acengera mu itorero buhoro buhoro anyuze mu kwiyoberanya kw’abo biyitaga abakristo, agambiriye kwangiza kwizera kwabo no gukura intekerezo zabo ku ijambo ry’ukuri. II 42.1

Abakristo benshi bageze aho bemera kudohoka ku myizerere yabo maze ubukristo bwunga ubumwe n’ubupagani. Nubwo abasengaga ibigirwamana bavugaga ko bihannye kandi bakaba barafatanyaga n’itorero, bakomeje gusenga ibigirwamana, icyo bakoze gusa ni uko ibyo basengaga babihinduyemo amashusho ya Yesu, aya Mariya ndetse n’ay’abatagatifu. Umusemburo mubi wo gusenga ibigirwamana wari winjiye mu itorero utyo wakomeje umurimo wawo wo kuryanginza. Amahame ayobya, imihango ya gipagani ndetse n’imigenzo yo gusenga ibigirwamana byinjijwe mu myizerere no mu kuramya kwaryo. Uko abayoboke ba Kristo bifatanyaga n’abasenga ibigirwamana ni ko imyizerere ya gikristo yononekaraga maze itorero ritakaza ukwera kwaryo n’ubushobozi bwaryo. Icyakora hari bamwe batigeze bayobywa n’ubwo buhendanyi. Bakomeje kuyoboka Imana Nyir’ukuri bayibera indahemuka kandi aba ari yo baramya yonyine. II 42.2

Mu bihe byose, abantu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo bagiye baba mu matsinda abiri. Mu gihe abo mu itsinda rimwe biga iby’imibereho y’Umukiza maze bagaharanira kugorora ibyabo bidatunganye no gukurikiza uwo Mukiza bafataho icyitegererezo, abo mu rindi tsinda bo birengagiza ukuri gusobanutse kandi gufatika gutuma ibicumuro byabo bijya ahagaragara. No mu gihe itorero ryabaga ritari mu karengane, ntabwo abarigize bose babaga ari abanyakuri, intungane cyangwa indahemuka. II 42.3

Umukiza wacu yigishije ko abirundumurira mu cyaha babigambiriye badakwiriye kwemererwa kwinjira mu itorero, nyamara we ubwe yiyegerezaga abantu bafite inenge mu mico yabo akabaha umwanya wo kwiga inyigisho ze no kumureberaho kugira ngo babone amakosa yabo kandi bayakosore. Mu ntumwa cumi n’ebyiri ze harimo umugambanyi. Yuda yemerewe kuba umwe mu ntumwa bidatewe n’inenge zarangwaga mu mico ye, ahubwo yemerewe bitewe nuko izo nenge zirengagijwe. Yegerejwe abigishwa kugira ngo yigire imico ya gikristo nyakuri ku nyigisho za Kristo no ku rugero rwe, bityo abashishwe kumenya ibicumuro bye, kubyihana no kwejesha umutima we “Kumvira ukuri” afashijwe n’ubuntu bw’Imana. Nyamara Yuda yanze kugendera mu mucyo yahawe ku buntu. Kwirundumurira mu cyaha byamuteye kwikururira ibigeragezo bya Satani. Ingeso mbi zarangwaga mu mico ye zageze aho zisigara zimwitegekera. Yeguriye intekerezo ze gutegekwa n’imbaraga z’umwijima, akarakazwa n’uko bamucyashye kubera ibyaha bye, bityo ibyo bimugeza ku gukora icyaha cy’ubugome cyo kugambanira Umwigisha we. Uko rero ni ko abagundira ibibi kandi bavuga ko ari intungane banga abababuza amahoro bacira iteka imigenzereze yabo y’icyaha. Iyo babonye uburyo, na bo bagambanira abashatse kubereka ibyiza bari bakwiriye gukora nk’uko Yuda yabigenje. II 43.1

Intumwa za Yesu zabanye mu itorero n’abameze batyo bavugaga ko bagendera mu bushake bw’Imana nyamara ku rundi ruhande bikundiye kwibera mu byaha rwihishwa. Ananiya na Safira babaye ababeshyi, berekanye ko batuye Imana ituro rishyitse nyamara bafite umugabane bizigamiye kubwo gukunda ibintu. Mwuka w’Imana yahishuriye intumwa imico nyayo y’abo banyabinyoma, maze urubanza yabaciriye rukiza itorero icyo kizinga kibi cyanduje kwera kwaryo. Icyo gihamya cy’uko itorero rifite Mwuka wa Kristo umenya byose cyateye ubwoba abari indyarya n’inkozi z’ibibi. Ntibari bagishoboye kugumana n’abari bamenyereye kandi biteguye guhora ari abavugizi ba Kristo. Bityo, igihe ibigeragezo n’akarengane byageraga ku bayoboke be, abari bafite ubushake bwo gusiga byose kubwo kurengera ukuri ni bo bonyine babaga bashaka kuba abigishwa be. Kubw’ibyo, uko akarengane kakomezaga kubaho, itorero ryagumyaga gusa n’iririmo abantu baboneye. Ariko igihe akarengane kabaga gahagaze, ryiyongeragamo abihannye bya nyirarureshwa batitanze by’ukuri maze bituma Satani abona uko arishingamo ibirindiro. II 43.2

Nyamara ntabwo Umwami w’umucyo afatanya n’umwami w’umwijima, kandi n’abayoboke babo ntibashobora gufatanya. Igihe abakristo bemeraga gufatanya n’abaretse ubupagani by’igice, bari batangiye inzira yaje kubatandukanya n’ukuri ibageza kure yako. Satani yishimiye ko yashoboye gushuka abayoboke ba Kristo benshi atyo. Satani rero yatumye bagira ubushobozi bwe maze abashyiramo ubushake bwo kurenganya abakomeje kuba indahemuka ku Mana. Nta muntu wajyaga kumenya uko yarwanya kwizera kwa gikristo nyakuri kurusha abari barahoze bagushyigikiye mu bihe byashize; kandi abo bakristo bayobye, bafatanyije na bagenzi babo bavangaga ubupagani n’ubukristo, barwanyije ingingo z’ingenzi kurusha izindi ziranga inyigisho za Kristo. II 43.3

Kugira ngo abifuzaga kunamba kuri Kristo bashobore kurwanya bashikamye ibinyoma ndetse n’ibintu biteye ishozi byinjizwaga mu itorero byiyoberanyije mu murimo wo guhuza abantu n’Imana, byabaye ngombwa ko barwana urugamba rukomeye. Abantu ntibemeraga ko Bibiliya ari ishingiro ryo kwizera. Ihame ry’umudendezo mu by’iyobokamana baryitaga ubuyobe kandi abari barishyigikiye barangwaga ndetse bakagirwa ibicibwa. II 44.1

Nyuma y’ayo makimbirane akaze kandi yamaze igihe kirekire, abo bake banambye kuri Kristo biyemeje kwitandukanya burundu n’itorero ryayobye igihe ryari kugumya kwanga kuva mu nyigisho z’ibinyoma no gusenga ibigirwamana. Babonaga ko uko gutandukana ari ngombwa cyane niba bagomba kumvira ijambo ry’Imana. Ntibatinyukaga kwihanganira amakosa babonaga ko yabazanira ingorane, ngo batange urugero ruzashyira kwizera kw’abana babo n’ukw’abuzukuru babo mu kaga. Kugira ngo haboneke amahoro n’ubumwe, bari biteguye kuba bagira icyo ari cyo cyose bumvikanaho na bagenzi babo kitanyuranye no gukiranukira Imana kwabo. Nyamara biyumvagamo ko ayo mahoro yaba aguzwe igiciro gikabije kuba cyinshi abaye aguranwe kureka amahame bagenderagaho. Babonaga ko kugira ubumwe biramutse bibonetse biturutse ku kudohoka ku kuri no gukiranuka, icyaba cyiza ari uko habaho gutandukana ndetse yemwe n’intambara. II 44.2

Iyaba amahame yagengaga abo bantu bari bashikamye yongeraga gukorera mu mitima y’abiyita abantu b’Imana, isi ndetse n’itorero byamera neza. Ubu hariho kwirengagiza bikomeye amahame kwizera kwa gikristo gushingiyeho. Hariho imyumvire igenda isakara ahantu hose ivuga ko n’ubundi ayo mahame nta gaciro gakomeye afite. Ubwo buhenebere buragenda butera imbaraga abakozi ba Satani ku buryo inyigisho z’ibinyoma n’ibishuko biteza akaga byarwanyijwe kandi bishyirwa ahagaragara n’abubahaga Imana bo mu bihe bya kera bagombye guhara amagara yabo, usanga ubu bishyigikiwe n’abantu ibihumbi byinshi bavuga ko ari abayoboke ba Kristo. II 44.3

Abakristo bo mu itorero rya mbere bari abantu badasanzwe. Imyitwarire yabo itagira amakemwa no kwizera kwabo kudakebakeba byahoraga ari ikirego kibuza amahoro abanyabyaha. Nubwo bari bake, batagira umutungo mwinshi, badafite imyanya ihanitse n’ibyubahiro bikomeye, bateraga ubwoba inkozi z’ibibi z’ahantu hose imico yabo n’inyigisho zabo byamenyekanaga. Ni yo mpamvu abanyabyaha babanganga nk’uko umunyabibi Kayini yanze murumuna we Abeli. Impamvu yatumye Kayini yica Abeli ni yo yatumye abanze kumva ijwi rya Mwuka Muziranenge bica abana b’Imana. Ni cyo cyatumye Abayuda banga Umukiza bakanamubamba; kuko ubutungane n’ubuziranenge bw’imico ye bwahoraga burega kwikunda no kononekara kwabo. Kuva mu gihe cya Kristo kugeza ubu, abigishwa be b’indahemuka bagiye bangwa kandi bakarwanywa n’abakunda inzira z’icyaha kandi bakazigenderamo. II 45.1

None se ni mu buhe buryo ubutumwa bwiza bushobora kwitwa ubutumwa bw’amahoro? Igihe Yesaya yahanuraga kuvuka kwa Mesiya, yamwise « Umwami w’amahoro.» Igihe abamarayika bamenyeshaga abungeri b’intama ko Kristo yavutse, baririmbiye mu bibaya by’i Betelehemu bavuga bati: « Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira.» Luka 2:14. Ayo magambo abahanuzi bavuze asa n’avuguruzanya n’ayo Kristo yavuze ati: «Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi : sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.” Matayo 10:34. Nyamara iyo usobanukiwe neza izo mvugo zombi, usanga zivuga rumwe rwose. Ubutumwa bwiza ni ubutumwa bw’amahoro. Abantu baramutse bemeye kubwakira kandi bakabwumvira, Ubukristo ni gahunda yazanira isi yose amahoro, ubwumvikane ndetse n’umunezero. Ubukristo buhuriza abemera inyigisho zabwo bose mu isano y’ubuvandimwe bwimbitse. Icyazanye Kristo ni ukunga umuntu n’Imana, bityo akunga n’umuntu na mugenzi we. Nyamara abatuye isi benshi bakoreshwa na Satani, ari we mwanzi kabuhariwe wa Kristo. Ubutumwa bwiza bubigisha amahame agenga imibereho anyuranye cyane n’ingeso zabo n’ibyifuzo byabo maze bigatuma baburwanya. Banga ubutungane bushyira ku mugaragaro ibyaha byabo kandi bukabiciraho iteka maze bigatuma barenganya abababwiriza kugira imibereho igendera ku mabwiriza yabwo y’ukuri kandi atunganye. Ni muri ubwo buryo Ubutumwa bwiza bwiswe inkota, kuko ukuri bwigisha kubyutsa urwango n’amakimbirane. II 45.2

Uburinzi bw’Imana bukomeye bwemera ko intungane zirenganywa n’inkozi z’ibibi bwagiye buyobera abantu benshi bafite intege nke mu byo kwizera. Bamwe bageza n’aho benda kureka kwiringira Imana kwabo kuko ireka abantu basaye mu byaha bakaba abakire mu gihe abeza kandi b’intungane bo bababazwa kandi bagashinyagurirwa n’ubushobozi bw’abo banyabibi. Baribaza bati, bishoboka bite ko Imana ikiranuka, y’inyambabazi kandi ifite ubushobozi butagira iherezo, yakwihanganira akarengane n’ubugome bimeze bityo? Icyo ni ikibazo tudashobora gukemura. II 45.3

Imana yaduhaye ibihamya bihagije by’urukundo rwayo, bityo ntitugomba gushidikanya ubugwaneza bwayo kuko tudashobora gusobanukirwa uburyo iturinda. Umukiza yabonye mbere y’igihe gushidikanya kwari kuzagerageza imitima y’abigishwa be bageze mu gihe cy’akarengane n’imibabaro myinshi maze arababwira ati : «Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘Umugaragu ntaruta shebuja’. Niba bandenganije, namwe bazabarenganya.” Yohana 15:20. Yesu yababajwe ku bwacu kuruta uko undi muyoboke we wese yababazwa n’ubugome bw’inkozi z’ibibi. Abababazwa by’agashinyaguro ndetse bakicwa bahorwa kwizera kwabo baba bageze ikirenge cyabo mu cy’Umwana w’Imana ukundwa. II 45.4

«Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo.» 2 Petero 3:9. Ntabwo yibagirwa cyangwa ngo yirengagize abana bayo; ahubwo yemera ko ababi bagaragaza uko imico yabo imeze kugira ngo hatagira ushaka gukora ibyo Imana ishaka ubibeshyaho. Na none abakiranutsi banyuzwa mu mubabaro ukaze kugira ngo ubwabo batunganywe; kugira ngo batange urugero rwemeza abantu ko kwizera n’ubutungane byabo ari ukuri; ndetse no kugira ngo imyitwarire yabo itunganye ikebure abanyabyaha n’abatizera. II 46.1

Imana yemera ko abanyabyaha batera imbere kandi bakerekana urwango bayanga kugira ngo igihe bazaba bujuje urugero rw’ibicumuro byabo, mu gihe cyo kurimbuka buheriheri kwabo bazibonere ko Imana itabera kandi ko ari inyambabazi. Umunsi wo kwihorera kwayo uri bugufi ubwo abagomeye amategeko yayo bakanarenganya ubwoko bwayo bazahabwa ingororano ikwiriye ibyo bakoze, ubwo buri bugome n’akarengane kose bakoreye intore z’Imana zayinambyeho bazabihanirwa nk’ababikoreye Kristo ubwe. II 46.2

Hari ikindi kibazo amatorero yo muri iki gihe cyacu agomba kwitaho. Intumwa Pawulo yaravuze ati, «abashaka kujya bubaha Imana bose, bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.» 2 Timoteyo 3:12. None se kuki kurenganya ubwoko bw’Imana bisa n’ibyacogoye cyane? Impamvu imwe rukumbi ibitera ni uko itorero ryataye ukwera kwaryo rigakurikiza ibyo ab’isi bakora ku buryo ntagituma barirwanya. Ntabwo iyobokamana ryo muri iki gihe cyacu rirangwa n’imico itunganye yarangaga kwizera kwa Gikristo kw’abo mu gihe cya Kristo n’abo mu gihe cy’intumwa ze. Impamvu imwe rukumbi ituma muri iki gihe ubukristo busa n’ubufatanyije n’isi ni uko abakristo badohotse bagashyigikira icyaha, ni uko kandi bakabije kutita ku kuri gukomeye ko mu Ijambo ry’Imana, ni ukubera ko gukiranuka kuzima kugaragara mu itorero ari guke cyane. Nihabaho ivugururwa mu kwizera n’imbaraga byarangaga itorero rya mbere, muzirebera uko umutima wo kurenganya uzongera ukabaho kandi imiriro yo kurenganya izongera gukongezwa. II 46.3