INTAMBARA IKOMEYE

26/45

IGICE CYA 23 - UBUTURO BWERA NI IKI?

Isomo ryo muri Bibiliya ryarushije ayandi yose kuba urufatiro n’inkingi byo kwizera kw’abategereje kugaruka kwa Kristo ni iri rivuga ngo: “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira: nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.” 544 Aya magambo yagiye amenywa cyane n’abizera bose ko kuza k’Umwami kwegereje. Abantu ibihumbi byinshi bagiye basubiramo aya magambo y’ubuhanuzi nk’ishingiro ryo kwizera kwabo. Bose bumvaga ko ibyo bategereje bihebuje ndetse n’ibyiringiro byabo byavuzwe muri iri somo byagombaga kubaho. Iyo minsi y’ubuhanuzi yari yagaragajwe ko izarangira mu muhindo w’umwaka wa 1844. Icyo gihe Abadiventisiti kimwe n’abandi Bakristo bo ku isi, bizeraga ko isi cyangwa se igice cyayo runaka ari ubuturo bwera. Bumvaga ko kwezwa k’ubuturo bwera ari ugutunganywa kw’isi itunganyijwe n’umuriro wo ku munsi ukomeye uheruka, kandi ko ibi byagombaga kubaho Kristo agarutse. Aho ni ho bakuye umwanzuro uvuga ko Kristo yagombaga kugaruka ku isi mu mwaka wa 1844. II 409.1

Nyamara igihe cyari cyavuzwe cyarageze ariko Kristo ntiyaza. Abizera bari bazi yuko ijambo ry’Imana ritabasha guhera ridasohoye. Uko basobanuraga ubuhanuzi kwabayemo kwibeshya; ariko se ikosa ryabo ryari riri he? Benshi bihutiye guhakana ko iminsi 2300 yarangiye mu mwaka wa 1844. Nta mpamvu n’imwe yajyaga gutangwa uretse iyo kuba Kristo ataraje igihe yari ategerejweho. Bajyaga impaka bavuga ko niba iyo minsi y’ubuhanuzi yararangiye mu 1844, Kristo yagombye kuba yaraje kweza ubuturo bwera akoresheje kwejesha isi umuriro; kandi ko kuva ataraje, ubwo rero iyo minsi ntiyashoboraga kuba yararangiye. II 409.2

Kwemera uwo mwanzuro kwari uguhakana ibyari byarasesenguwe mbere byerekeye ibihe by’ubuhanuzi. Bari barabonye ko iminsi 2300 yatangiriraga igihe itegeko ryo gusana no kubaka Yerusalemu ryashyirwagaho na Artaxerxes (Aritazerusi) rigashyirwa mu bikorwa mu muhindo w’umwaka wa 457 mbere ya Kristo. Hafashwe ko iki ari cyo gihe cy’itangiriro, nta kwihenda kwaba kwarabaye ku byavuzwe byagaragajwe mu busobanuro bw’icyo gihe kivugwa muri Daniyeli 9:25-27. Ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda, ari yo myaka 483 ibanza yo mu myaka 2300, ni byo byagombaga kugera kuri Mesiya, Uwasizwe; kandi umubatizo wa Kristo ndetse no gusigwa na Mwuka Wera, mu mwaka wa 27 N.K 545, byasohoje rwose ibyari byaravuzwe. Hagati mu cyumweru cya mirongo irindwi, Mesiya yagombaga gukurwaho. Nyuma y’imyaka itatu n’igice amaze kubatizwa, Kristo yarabambwe, hari mu gihe cy’urugaryi rw’umwaka wa 31 N.K. Igihe cyose cy’ibyumweru mirongo irindwi cyangwa imyaka 490 cyari kigenewe Abayuda by’umwihariko. Mu iherezo ry’icyo gihe, ishyanga ry’Abayuda ryahamije ko ryanze Kristo binyuze mu gutoteza abigishwa be, maze mu mwaka wa 34 N.K intumwa zerekeza mu banyamahanga. Bityo imyaka 490 ibanza mu myaka 2300 iba irarangiye, hasigara imyaka 1810. Uhereye mu mwaka wa 34, usanga ya myaka 1810 igenda ikagera mu mwaka wa 1844. Marayika yaravuze ati: “Ubuturo bwera bubone kwezwa.” Ibyari byaravuzwe n’ubuhanuzi byose byabanje byagiye bisohora rwose ku gihe byari byaravuzwe ko bizaberaho. II 409.3

Ufatiye kuri iyo mibare imaze gutangwa, byose byagaragaraga neza kandi bitabusanya, uretse ko nta na kintu na kimwe cyabayeho mu mwaka wa 1844 cyasubizaga ikibazo cyerekeye kwezwa k’ubuturo bwera. Guhakana ko iyo minsi yarangiye icyo gihe byari gutuma ibyerekeye iyo ngingo byose bishyirwa mu rujijo, kandi bikaba guhakana imyizerere yose ishingiye ku gusohozwa k’ubuhanuzi. II 410.1

Ariko Imana yari yarayoboye ubwoko bwayo mu itsinda rikomeye ryavugaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo. Ubushobozi bwayo n’ikuzo ryabyo byari byariyerekanye muri uwo murimo, kandi ntiyari kwemera ko urangirira mu mwijima no gucika intege, kandi ngo unengwe kuba umurimo ushingiye ku kinyoma ndetse no gutwarwa n’ubwaka. Imana ntiyari kureka ngo ijambo ryayo rishidikanyweho. II 410.2

Nubwo abantu benshi bahakanye imisobanurire yabo ya mbere y’ibihe by’ubuhanuzi kandi bagahakana ukuri kw’itsinda rishingiye kuri ubwo busobanuro, abandi bo ntibifuzaga kureka ingingo zo kwizera ndetse n’ibyabayeho byari bishyigikiwe n’Ibyanditswe Byera n’ubuhamya bwa Mwuka w’Imana. Bizeraga ko bari barakurikije amahame atunganye yerekeye imisobanurire mu buryo bigaga ubuhanuzi, kandi bumvaga ko kugundira ukuri bari baramaze kwakira ndetse no gukomeza inzira biyemeje yo gucukumbura muri Bibiliya ari byo nshingano yabo. Basenganaga umwete, bakongera gusuzuma imyizerere yabo kandi bakiga Ibyanditswe kugira ngo bamenye aho ikosa ryabo riri. Bamaze kubona ko nta kosa bafite mu buryo basesenguraga ibihe by’ubuhanuzi, byabateye kurushaho kwigana ubushishozi ingingo y’ubuturo bwera. II 410.3

Mu bushakashatsi bwabo, bamenye ko nta gihamya na kimwe kiboneka mu Byanditswe Byera gishyigikira igitekerezo cyabaye gikwira kivuga ko isi ari ubuturo bwera. Ahubwo muri Bibiliya bahasanzemo ubusobanuro bwuzuye bw’ingingo yerekeye ubuturo bwera, imiterere yabwo, aho buri, ndetse n’imirimo ibukorerwamo. Bityo ibihamya by’abanditsi bera bibaha ubusobanuro bwumvikana neza kandi bufatika bituma ibyibazwaga byose bishira. Mu Rwandiko yandikiye Abaheburayo intumwa Pawulo aravuga ati: “Isezerano rya mbere ryo ryari rifite imihango y’ubutambyi, rifite n’Ahera h’iyi si; kuko hariho ihema ribanzirizwamo, ryarimo igitereko cy’amatabaza, n’ameza, n’imitsima iyateretseho imbere y’Imana; rikitwa Ahera. Kandi hirya y’inyegamo y’umwenda wa kabiri ukinze, hariho ihema, hitwa Ahera cyane. Aho harimo icyotero cyacuzwe mu izahabu, n’isanduku y’isezerano yayagirijweho izahabu impande zose, irimo urwabya rw’izahabu rurimo manu, irimo na ya nkoni ya Aroni yapfunditse uburabyo na bya bisate by’amabuye byanditsweho isezerano. Hejuru yayo hariho Abakerubi b’icyubahiro bateye igicucu intebe y’imbabazi.” 546 II 411.1

Ubuturo bwera Pawulo avuga muri iyi mirongo ni ihema ry’ibonaniro ryubatswe na Mose abitegetswe n’Imana ngo ribe ubuturo bw’Isumbabyose ku isi. “Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo.” 547 Ayo ni yo mabwiriza yari yahawe Mose igihe yari ku musozi ari kumwe n’Imana. Abisirayeli bagendaga mu butayu, kandi ihema ry’ibonaniro ryubatswe muri ubwo buryo kugira ngo bubashe kujya bwimukanwa; nyamara bwari inyubako ifite ubwiza buhebuje. Inkuta zabwo zari zikozwe mu mbaho zihagaze zifatanyishijwe izahabu kandi zishinzwe mu ifeza, mu gihe igisenge cyari gikozwe mu myenda ikomeye cyangwa ibitwikirizo, iby’inyuma bikozwe mu mpu naho iby’imbere mu myenda myiza cyane y’umuhemba iboshywe irimo amashusho y’abakerubi. Uretse imbuga yo hanze mu rugo yari irimo igicaniro cy’ibitambo bitwikwa, ihema ry’ibonaniro ubwaryo ryari rigizwe n’ibyumba bibiri, kimwe cyitwa ahera, ikindi cyitwa ahera cyane. Byabaga bitandukanyijwe n’umwenda mwiza cyane; kandi umwenda nk’uwo ni wo wafungaga umuryango w’urwinjiriro rw’icyumba cya mbere. II 411.2

Mu cyumba cy’ahera, mu ruhande rwerekeye amajyepfo yacyo, habaga igitereko cy’amatabaza kiriho amatabaza arindwi yamurikiraga ubwo buturo bwera ku mwanywa na nijoro. Ahagana mu majyaruguru y’icyo cyumba habaga ameza y’imitsima yo kumurikwa; kandi imbere y’umwenda watandukanyaga ahera n’ahera cyane habaga igicaniro cy’imibavu gikozwe mu izahabu cyaturukagaho umwotsi w’impumuro nziza, uvanze n’amasengesho y’Abisirayeli, wazamukaga buri munsi imbere y’Imana. II 411.3

Ahera cyane habaga isanduku y’isezerano, yari ikozwe mu giti cy’agaciro kenshi, isizwe izahabu kandi yabaga irimo ibisate bibiri by’amabuye Imana yari yanditseho Amategeko Cumi. Hejuru y’iyo sanduku, hari igipfundikizo, kandi kuri cyo hari intebe y’imbabazi ikoranywe ubuhanga buhanitse, iriho abakerubi babiri, umwe ari ku mpera imwe undi ari ku yindi kandi bose bakozwe mu izahabu ikomeye. Muri iki cyumba ni ho Imana yigaragarizaga mu gicu kirabagirana hagati y’abakerubi. II 412.1

Igihe Abaheburayo (Abisirayeli) bari bamaze gutura muri Kanani, ihema ry’ibonaniro ryasimbuwe n’urusengero rwubatswe na Salomo. Nubwo rwari inyubako itaravaga aho iri kandi ikaba yari yubatswe ahantu hagari, rwakomeje gukurikiza ingero nk’iza mbere kandi rushyirwamo ibikoresho bihwanye rwose. Muri iyo nyubako ni ho ubuturo bwera bwabaga, uretse igihe bwasenywaga bukaba umusaka mu gihe cya Daniyeli kugeza igihe rwasenywe burundu n’Abaroma mu mwaka wa 70 N.K. II 412.2

Ubu ni bwo buturo bwera bwonyine bwabaye ku isi Bibiliya igira icyo ivugaho. Pawulo yabuvuzeho ko ari ubuturo bwera bwo mu isezerano rya mbere. Ariko se isezerano rishya ryo nta buturo bwera rifite? II 412.3

Tugarutse mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo, abashakashakaga kumenya ukuri baje kuvumbura ko hariho ubuturo bwera bwa kabiri, cyangwa ubuturo bwera bw’isezerano rishya, buvugwa mu magambo ya Pawulo twamaze kuvuga ngo: “Isezerano rya mbere na ryo ryari rifite imihango y’ubutambyi, rifite n’Ahera h’iyi si.” Gukoresha ijambo “ naryo” byerekana ko intumwa Pawulo yari yavuze mbere iby’ubwo buturo bwera. Usubiye inyuma ku itangiriro ry’igice cya munani, usoma ngo: “Mu byo tuvuga igikomeye ni iki ngiki: Dufite umutambyi mukuru umeze atyo, wicaye iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru, ukorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana.” 548 II 412.4

Muri iyi mirongo haragara ubuturo bwera bw’isezerano rishya. Ubuturo bwera bw’isezerano rya mbere bwubatswe n’umuntu, bwubatswe na Mose; ariko ubu bwo bwubatswe n’Uwiteka ubwe ntabwo ari umuntu. Muri ubwo buturo bwera, ni ho abatambyi bo ku isi bakoreraga umurimo wabo; ariko muri ubu bwo, Kristo ubwe, we Mutambyi wacu Mukuru uruta bose, ni we ukorera iburyo bw’Imana. Ubuturo bwera bumwe bwari buri ku isi , ariko ubundi buri mu ijuru. II 413.1

Ikindi kandi, ihema ry’ibonaniro ryubatswe na Mose ryari ryakozwe hakurikijwe icyitegererezo cyatanzwe. Uwiteka yahaye Mose amabwiriza ati: “Muzabureme buse n’ibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cy’ubuturo n’icy’ibintu byabwo byose.” Hongeye gutangwa itegeko ngo: “Ugire umwete wo kubirema, ukurikize icyitegererezo cyabyo werekewe kuri uyu musozi.” 849 Kandi Pawulo avuga ko ihema ry’ibonaniro rya mbere “ryashushanyaga iby’icyo gihe, ahatangirwaga amaturo hagatambirwa n’ibitambo;” kandi ko ahera haryo, “hashushanyaga ibintu byo mu ijuru;” ko abatambyi batangaga amaturo bakurikije amategeko yatanzwe, bakoraga uwo murimo ari “igishushanyo n’igicucu cy’ibyo mu ijuru,” kandi ko “Kristo atinjiye ahera haremwe n’intoki, hasuraga ha handi h’ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.” 550 II 413.2

Ubuturo bwera bwo mu ijuru, aho Kristo akorera ku bwacu, ni bwo mwimerere w’ubuturo bwera bwubatswe na Mose bwari ishusho y’ubw’umwimerere. Imana yashyize Mwuka wayo ku bubatse ubuturo bwera bwo ku isi. Ubuhanga bwagaragajwe mu kubaka ubwo buturo bwari ukwigaragaza k’ubwenge bw’Imana. Inkuta zabwo zariho izahabu nyinshi, impande zose zarabagiranaga umucyo waturukaga kuri ya matabaza arindwi yo ku gitereko cy’amatabaza gikozwe mu izahabu. Ameza y’imitsima yo kumurikwa n’igicaniro cy’imibavu byarabagiranaga nk’izahabu yatunganijwe. Umwenda ukomeye mwiza cyane wari ukoze igisenge, wari urimo amashusho y’abakerubi aboshywe mu budodo bw’umukara unoze n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba; byongereraga ubwiza aho hantu. Hirya y’umwenda ugabanya ahera n’ahera cyane hari Shekina yera, yari ukwigaragaza k’ubwiza bw’Imana, kandi imbere ya Shekina nta muntu wundi washoboraga kuhinjira ngo abeho uretse umutambyi mukuru wenyine. II 413.3

Ubwiza butagereranywa bw’ihema ry’ibonaniro ryo ku isi bwerekaga umuntu ubwiza butangaje bw’ubuturo bwera bwo mu ijuru aho Kristo, Umutambyi wacu mukuru adusabira imbere y’intebe y’ubwami y’Imana. Aho Umwami w’abami atuye, aho abantu uduhumbagiza bamukorera kandi abantu inzovu incuro inzovu bamuhagaze imbere.” 551 Ubwo buturo bwuzuwemo ubwiza bw’intebe y’ubwami bw’iteka ryose, aho abaserafi ari bo barinzi bayo barabagirana kandi bipfuka mu maso baramya. Aho hantu ntihajyaga kubona ikihagaragaza uretse ishusho nto yerekana ubunini bwaho n’ubwiza bwaho muri ya nyubako nziza yubatswe n’amaboko y’abantu. Nyamara ukuri kw’ingenzi kwerekeye ubuturo bwera bwo mu ijuru ndetse n’umurimo ukomeye uhakorerwa kubwo gucungurwa k’umuntu, byigishwaga n’ubuturo bwera bwo ku isi n’imirimo yabukorerwagamo. II 414.1

Ahera h’ubuturo bwera bwo mu ijuru hahagarariwe n’ibyumba bibiri byabaga mu buturo bwera bwo ku isi. Ubwo yari mu iyerekwa, intumwa Yohana yahawe kwitegereza ingoro y’Imana mu ijuru, yahabonye “amatabaza arindwi yaka umuriro yamurikiraga imbere y’iyo ntebe.” 552 Yabonye umumarayika “afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi, ngo ayongere ku masengesho y’abera bose, ayishyire ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere ya ya ntebe.” 553 Muri iri yerekwa, umuhanuzi yemerewe kwitegereza icyumba cya mbere cy’ubuturo bwera bwo mu ijuru; maze abonayo “amatabaza arindwi yaka” n’“igicaniro cy’izahabu,” byashushanywaga n’igitereko cy’amatabaza gicuzwe mu izahabu n’igicaniro cy’imibavu byo mu buturo bwera bwo ku isi. Na none, “urusengero rw’Imana mu ijuru rwarakinguwe,” (Ibyahishuwe 11:19), maze Yohana abona hirya y’umwenda watandukanyaga ibyumba bibiri by’ihema ry’ibonaniro bityo areba ahera cyane. Aho hantu yahabonye “isanduku y’isezerano ry’Imana,” yashushanywaga n’isanduku yera yakozwe na Mose kugira ngo ibikwemo amategeko y’Imana. II 414.2

Bityo, abigaga iyo ngingo babonye igihamya kidashidikanywaho cy’uko mu ijuru hari ubuturo bwera. Mose yubatse ubuturo bwo ku isi akurikije icyitegererezo yeretswe. Pawulo yigisha ko icyo cyitegererezo cyari cyo buturo nyakuri buri mu ijuru. II 414.3

Mu buturo bwo mu ijuru, aho Imana iganje, ingoma yayo ishingiye ku butungane n’urubanza. Ahera cyane ni ho hari amategeko yayo, ari yo agaragaza ibitunganye kandi abantu bose bagomba gusuzumishwa. Isanduku ibitswemo ibisate bibiri byanditsweho amategeko ipfundikijwe intebe y’imbabazi (intebe y’ubuntu), imbere yayo ni ho Kristo asabira umunyabyaha kubw’amaraso Ye. Ni muri ubwo buryo hariho ishusho y’ubumwe hagati y’ubutabera n’imbabazi mu nama yo gucungura umuntu. Ubwo bumwe bwashoboraga gutegurwa n’ubwenge bw’Imana yonyine kandi ubushobozi bwa Yo bwonyine ni bwo bwashoboraga kubusohoza. Ni ubumwe bwuzuza ijuru ryose gutangara no kuramya. Abakerubi bo mu buturo bwera ku isi, bari berekeje amaso ku ntebe y’ihongerero bubashye, bashushanyaga uko ingabo zo mu ijuru zitaye ku kwitegereza umurimo wo gucungura umuntu. Aha niho hagaragarira ubwiru bw’imbabazi. Abamarayika bifuza kwitegereza uko Imana ikiranuka mu kugira intungane umunyabyaha wihanye kandi ikavugurura umubano wayo n’inyokomuntu yacumuye; kandi ko Kristo yashoboraga guca bugufi kugira ngo azahure abantu benshi batabarika abakure mu rwobo rw’irimbukiro maze abambike imyambaro izira ikizinga y’ubutungane bwe kugira ngo abinjize mu muryango w’abamarayika batigeze bacumura, kandi ngo bazabe imbere y’Imana ubuziraherezo. II 415.1

Umurimo wa Kristo nk’usabira umuntu ku Mana ugaragarira muri bwa buhanuzi bwiza bwa Zekariya bwerekeje kuri wa wundi “witwa Shami.” Umuhanuzi Zekariya aravuga ati: “Azubaka urusengero rw’Uwiteka [. . .], azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y’ubwami [bwa Se] ategeke; kandi azaba umutambyi ku ntebe ye; bombi bazahuza inama zizana amahoro.” 554 II 415.2

“Azubaka urusengero rw’Uwiteka.” Kubw’igitambo cye n’umurimo w’ubuhuza, Kristo ni we rufatiro kandi akaba n’umwubatsi w’itorero ry’Imana. Intumwa Pawulo amwita “ibuye rikomeza imfuruka. Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu.” Aravuga ati: “Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n’Imana mu mwuka.” 555 II 415.3

“Azahabwa ikuzo.” Kristo ni we ukwiriye ikuzo kubwo kuba yaracunguye inyokomuntu yacumuye. Igihe cy’iteka ryose, indirimbo y’abacunguwe izahora ari iyi ngo: “udukunda, kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye, . . . icyubahiro n’ubutware bibe ibye, iteka ryose.” 556 II 416.1

“Azicara ku ntebe ye y’ubwami aganze; kandi azaba umutambyi ku ngoma ye.” Ntabwo ubu yicaye ku ntebe ye y’ubwiza; ingoma y’ubwiza (ikuzo) ntiyari yima. Ubwo umurimo we w’ubuhuza uzaba urangiye, ni ho “Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi,” kandi ni ubwami “butazashira.” 557 Nk’Umutambyi, ubu Kristo yicaranye na Data wa twese ku ntebe Ye y’ubwami.” 558Uri ku ntebe y’ubwami iteka ryose, Uwibeshejeho ni we “wishyizeho intimba zacu, akikorera imibabaro yacu,” ni we “wageragejwe mu buryo bwose nkatwe keretse yuko atigeze akora icyaha,” kugira ngo “abashe gutabara abageragezwa.” “Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka.” 559 Utuvuganira ni nyiri umubiri washenjaguwe, ugacumitwa, kandi waranzwe n’imibereho izira ikizinga. Nyiri ibiganza byatewemo imisumari, urubavu rwatewemo icumu n’ibirenge byatobowe ni we usabira umuntu wacumuye, uwo gucungurwa kwe kwabonetse hatanzwe ikiguzi kitagerwa nka kiriya. II 416.2

“Bombi bazahuza Imana zizana amahoro.” Urukundo rwa Data wa twese, kimwe n’urw’Umwana, ni isoko y’agakiza k’ikiremwamuntu cyacumuye. Mbere y’uko Yesu atandukana n’abigishwa be yarababwiye ati: “Simbabwira ko nzabasabira kuri Data kuko Data nawe abakunda ubwe.” 560 “Kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi. ” 561 Kandi mu murimo ukorerwa mu buturo bwera bwo mu ijuru, “inama zizana amahoro zizahuzwa hagati yabo bombi.” “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” 562 II 417.1

Ikibazo kibaza ngo: ” Ubuturo bwera ni iki?” gisubizwa mu buryo bwumvikana neza mu Byanditswe Byera. Ijambo “Ubuturo bwera,” nk’uko rikoreshwa muri Bibiliya, bwa mbere ryerekeje ku ihema ry’ibonaniro ryubatswe na Mose, nk’igishushanyo cy’ibyo mu ijuru. Bwa kabiri, ryerekeje ku “ihema ry’ibonaniro nyakuri” ryo mu ijuru, ari ryo ihema ryo ku isi ryatungaga agatoki cyangwa se ryashushanyaga. Igihe Kristo yapfaga, umurimo wakorerwagamo warahagaze. “Ihema ry’ibonaniro nyakuri” ryo mu ijuru, ni ryo buturo bwera bw’isezerano rishya. Kandi nk’uko ubuhanuzi bwa Daniyeli 8:14 bwasohoye muri ayo mateka, ubuturo bwera buvugaho bugomba kuba ubuturo bwera bw’isezerano rishya. Ku iherezo ry’iminsi 2300, mu mwaka wa 1844, hari hashize imyaka amagana menshi nta buturo bwera buri ku isi. Bityo rero ubuhanuzi buvuga ngo, “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa,” nta gushidikanya bwerekeje ku buturo bwera bwo mu ijuru. II 417.2

Nyamara ikibazo cy’ingenzi cyane kiracyakeneye gusubizwa: Kwezwa k’ubuturo bwera ni iki? Kuba harabagaho umurimo nk’uwo ufitanye isano n’ubuturo bwera bwo ku isi, bivugwa mu Byanditswe mu Isezerano rya Kera. None se mu ijuru hashobora kuba ikintu kigomba kwezwa? Mu Baheburayo 9 higishwamo mu buryo bweruye kwezwa k’ubuturo bwera bwo isi n’ubwo mu ijuru. “[. . .] kuko ukurikije amategeko, ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atavuye, ntihabaho kubabarirwa ibyaha. Nuko rero, byari bikwiye ko ibishushanyo by’ibyo mu ijuru byezwa muri bene ubwo buryo, naho ibyo mu ijuru ubwabyo bikezwa n’ibitambo biruta ibyo,” 563 ari yo maraso y’igiciro cyinshi ya Kristo. II 417.3

Kwezwa kw’ubuturo haba mu buryo bw’igishushanyo ndetse no buryo nyakuri, bigomba gukorwa n’amaraso. Mu kweza ubuturo mu buryo bw’igishushanyo hakoreshwaga amaraso y’amatungo; naho kwezwa nyakuri bikorwa n’amaraso ya Kristo. Impamvu Pawulo atanga y’uko uku kwezwa kugomba gukorwa hifashishijwe amaraso, ni uko “amaraso atavuye hatabaho kubabarirwa ibyaha.” Kubabarirwa ibyaha, cyangwa gukuraho ibyaha, ni umurimo ugomba gukorwa. Ariko se byari gushoboka bite ko icyaha gihuzwa n’ubuturo bwera, haba mu ijuru cyangwa ku isi? Ibi byamenyekana harebwe ku muhango wakorwaga ufite icyo ushushanya; kuko abatambyi bakoraga umurimo w’ubutambyi ku isi, bakoraga “umurimo wari igishushanyo n’igicucu cy’ibyo mu ijuru.” 564 II 418.1

Imirimo y’ubuturo bwera bwo ku isi yari igabanijwemo imigabane ibiri: buri munsi abatambyi bakoreraga ahera, mu gihe rimwe gusa mu mwaka ari ho umutambyi mukuru yakoraga umurimo udasanzwe wo guhongerera akawukorera ahera cyane ku bwo kweza ubuturo bwera. Buri munsi umunyabyaha wihannye yazanaga ituro rye ku irembo ry’ihema ry’ibonaniro, maze akarambika ikiganza cye ku mutwe w’itungo atanze ho ituro, akatura ibyaha, muri ubwo buryo bw’igishushanyo akaba abyikuyeho bikajya kuri icyo gitambo kizira inenge. Bityo rya tungo ryaricwaga. Intumwa Pawulo iravuga iti, “hatabayeho kumeneka kw’amaraso, ntihabaho kubabarirwa ibyaha.” “Kuko ubugingo bw’inyama buba mu maraso.” 565 Amategeko y’Imana yishwe yasabaga ubugingo bw’uwayishe. Amaraso yashushanyaga ubugingo bw’umunyabyaha, wabaga yashyize ibyaha bye kuri rya tungo ryasogoswe, yajyanwaga ahera n’umutambyi maze akayaminjagira imbere y’umwenda watandukanyaga ahera n’ahera cyane. Inyuma yawo habaga isanduku y’isezerano irimo amategeko umunyabyaha yabaga yishe. Kubw’uwo muhango, binyuze mu maraso, mu buryo bw’igishushanyo icyaha cyabaga gishyizwe ku buturo bwera. Mu bihe bimwe na bimwe, amaraso ntiyajyanwaga ahera; ariko icyo gihe inyama zo zagombaga kuribwa n’umutambyi nk’uko Mose yategetse bene Aroni agira ati: “Mwabujijwe n’iki kurira ahantu hera cya gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa kw’iteraniro.” 566 Iyo mihango yombi yashushanyaga gukura ibyaha ku munyabyaha wihannye maze bigashyirwa ku buturo. II 418.2

Uwo ni wo wari umurimo wakorwaga buri munsi umwaka wose ugashira. Muri ubwo buryo ibyaha by’Abisirayeli byashyirwaga ku buturo bwera. Bityo byabaye ngombwa ko habaho umurimo udasanzwe wo kubikura kuri ubwo buturo. Imana yategetse ko habaho guhongererwa kwa buri cyumba cy’ihema ryera. “Nuko ahongerere Ahera, ku bwo guhumana kw’Abisirayeli kwinshi, no kubw’ibicumuro byabo, kubw’ibyaha bakoze byose; uko abe ari ko agenza n’ihema ry’ibonaniro, ribana na bo hagati yo guhumana kwabo kwinshi.” Igicaniro na cyo cyagombaga guhongererwa, kugira ngo “gihumanurwe, cyezwe gikurweho guhumana kw’Abisirayeli kwinshi.” 567 II 418.3

Inshuro imwe mu mwaka, ku umunsi ukomeye w’Impongano, umutambyi yinjiraga ahera cyane kugira ngo yeze ubuturo. Umurimo yahakoreraga wasozaga ibyakozwe byose mu mwaka. Ku munsi w’Impongano, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro hazanwaga abana b’ihene babiri maze bagakorerwaho ubufindo; “imwe ikaba iy’Uwiteka, naho indi ikaba iyo koherwa.” 568 Isekurume y’ihene yafatwaga n’ubufindo ko ari iy’Uwiteka yagombaga kwicwa ikaba igitambo cy’ibyaha by’Abisirayeli. Umutambyi yagombaga kujyana amaraso yayo hirya ya wa mwenda ukingiriza ahera cyane maze akayaminjagira ku ntebe y’imbabazi (intebe y’ihongerero) n’imbere yayo. Amaraso yagombaga kuminjagirwa na none ku cyotero cy’imibavu cyari imbere y’uwo mwenda. II 419.1

“Aroni arambike ibiganza bye byombi mu ruhanga rw’iyo hene nzima, yaturire hejuru yayo gukiranirwa kw’Abisirayeli kose n’ibicumuro byabo byose; abishyire mu ruhanga rw’iyo hene, ayihe umuntu witeguriye ibyo ngo ayijyane mu butayu. Iyo hene ijye ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekurire mu butayu. ” 569 Isekurume y’ihene yoherewe mu butayu ntiyagarukaga mu nkambi y’Abisirayeli, kandi umuntu wajyaga kuyohera yagombaga kwiyuhagira, akamesa n’imyenda ye mbere yo kugaruka mu nkambi. II 419.2

Uwo muhango wose wagombaga gusiga Abisirayeli bazirikana ukwera kw’Imana ndetse n’uko yanga icyaha urunuka. Ikindi kandi, waberekaga ko batashoboraga guhura n’icyaha ngo babure kwandura. Buri mwisirayeli wese yasabwaga kubabaza umutima we mu gihe uwo muhango wabaga uri gukorwa. Imirimo yose yagombaga guhagarikwa, kandi iteraniro ryose ry’Abisirayeli ryagombaga kumara umunsi wose ryicishije bugufi cyane imbere y’Imana, basenga, biyirije ubusa kandi bafite kwihana mu mitima kwimbitse. II 419.3

Umuhango wakorwaga mu buryo bw’igishushanyo wigisha ukuri gukomeye kwerekeye impongano. Hemerwaga inshungu mu cyimbo cy’umunyabyaha; nyamara icyaha nticyabaga gikuweho burundu n’amaraso y’itungo ryicwaga. Bityo rero hari hateganyijwe uburyo bwo gushyira icyaha ku buturo bwera. Kubwo kuvusha amaraso, umunyabyaha yazirikanaga uburemere bw’amategeko, akicuza icyaha cyo kuba yagomeye itegeko, kandi akagaragaza uko yifuza imbabazi binyuze mu kwizera Umucunguzi wagombaga kuzaza. Ariko ntiyabaga yari yakurwaho byuzuye gucirwaho iteka n’amategeko. Ku munsi w’Impongano, umutambyi mukuru, yafataga igitambo cy’iteraniro ryose, akajya ahera cyane ajyanyeyo amaraso y’icyo gitambo maze akaminjagira ayo maraso ku ntebe y’ihongerero yabaga hejuru y’amategeko kugira ngo yuzuze ibyo ayo mategeko asaba. Hanyuma, nk’umuhuza umutambyi, yishyiragaho ibyaha maze akabikura mu buturo bwera. Yashyiraga ibiganza bye ku mutwe w’isekurume y’ihene yo koherwa maze akayitondaguriraho ibyaha byose byakozwe, bityo muri ubwo buryo bw’igishushanyo akaba abyikuyeho abishyize kuri iyo hene. Bityo, iyo hene yajyanaga ibyo byaha mu butayu maze bigafatwa ko bitandukanyijwe n’ubwoko bw’Abisiryeli by’iteka ryose. II 419.4

Uwo ni wo murimo wakorwaga “nk’ishusho n’igicucu cy’ibyo mu ijuru.” Bityo rero, ibyakorwaga mu buryo bw’igishushanyo mu buturo bwera bwo ku isi, mu by’ukuri ni byo bikorerwa mu buturo bwo mu ijuru. Umukiza amaze kuzamuka mu ijuru yatangiye umurimo we nk’umutambyi wacu mukuru. Pawulo abivuga agira ati: “Kuko Kristo atinjiye ahera haremwe n’intoki, hasuraga ha handi h’ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.” 570 II 420.1

Umurimo umutambyi yakoreraga mu cyumba cya mbere cy’ubuturo bwera mu mwaka wose, “inyuma y’umwenda” wari ukinze urwinjiriro kandi watandukanyaga ahera no hanze mu rugo, uwo murimo ushushanya umurimo wa Kristo yatangiye akimara kuzamuka mu ijuru. Mu byo yakoraga buri munsi, umutambyi yari afite umurimo wo kujyana imbere y’Imana amaraso y’igitambo cy’ibyaha n’umubavu uhumura neza w’ubutungane bwe n’amasengesho y’abizeraga bihannye. Uwo ni wo wari umurimo wakorerwaga mu cyumba cya mbere cy’ubuturo bwo mu ijuru. II 420.2

Aho ni ho abigishwa ba Kristo berekeje ukwizera kwabo bamukurikije amaso ubwo yazamurwaga mu ijuru atandukanye na bo. Aho ni ho ibyiringiro byabo byari bishingiye, ari byo Pawulo yavuze ati: “Ibyo byiringiro tubifite nk’igitsika umutima, gikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya y’umwenda ukingiriza Ahera cyane, aho Yesu yatwinjiriye atubanjirije, amaze guhinduka Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.” “Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka.” 571 II 420.3

Uwo murimo w’ubutambyi wakomeje gukorerwa mu cyumba cya mbere cy’ubuturo bwera bwo mu ijuru mu gihe cy’ibinyejana cumi n’umunani. Amaraso ya Kristo wasabiraga abanyabyaha bihana, yabahesheje imbabazi no kwemerwa n’Imana, nyamara ibyaha byabo byakomeje kwandikwa mu gitabo cy’urwibutso. Nk’uko mu muhango wo mu buturo bwo ku isi habagaho umuhango wo guhongerera ku iherezo ry’umwaka, ni ko na none mbere y’uko umurimo wa Kristo kubwo gucungura abantu urangira, hariho umurimo wo guhongerera kugira ngo ukure icyaha mu buturo bwera. Uyu ni wo murimo watangiye igihe iminsi 2300 yarangiraga. Icyo gihe, nk’uko byari byaravuzwe n’umuhanuzi Daniyeli, Umutambyi wacu mukuru yinjiye ahera cyane kugira ngo akore umugabane uheruka w’umurimo we ukomeye - ari wo wo kweza ubuturo bwera. II 420.4

Nk’uko kubwo kwizera kera ibyaha by’abana b’abantu byashyirwaga ku gitambo cy’ibyaha, kandi binyuze mu maraso y’icyo gitambo ibyaha bigashyirwa ku buturo bwera mu buryo bw’igishushanyo, ni ko kubwo kwizera, na none mu isezerano rishya, ibyaha by’abihannye bishyirwa kuri Kristo kandi bikamukurwaho bigashyirwa ku buturo bwera bwo mu ijuru. Kandi nk’uko kwezwa k’ubuturo bwera bwo ku isi byakorwaga binyuze mu kubukuramo ibyaha byabaga byarabwanduje, ni ko kwezwa nyakuri k’ubuturo bwera bwo mu ijuru bigomba gukorwa binyuze mu gukuramo cyangwa gutsembaho burundu ibyaha byanditswemo. Ariko mbere y’uko ibyo bikorwa, hagomba kubaho gusuzumwa kw’ibitabo by’urwibutso kugira ngo kubwo kwihana ibyaha no kwizera Kristo, hemezwe abo impongano ye igirira umumaro cyangwa yungura. Kwezwa k’ubuturo bwera rero kurimo n’igikorwa cyo gusuzuma- ari wo murimo w’urubanza. Uyu murimo ugomba gukorwa mbere yo kugaruka kwa Kristo aje gucungura abantu be; kuko ubwo azaza, azaba azanye ingororano kugira ngo agororere umuntu wese ibikwiye ibyo yakoze. 572 II 421.1

Bityo, abakurikiraga umucyo w’ijambo ry’ubuhanuzi, babonye ko aho kuza ku isi ku iherezo ry’iminsi 2300 mu mwaka wa 1844, icyo gihe Kristo yinjiye ahera cyane h’ubuturo bwera bwo mu ijuru kugira ngo akore umurimo uheruka wo guhongerera (kweza) uteguriza kugaruka kwe. II 421.2

Ikindi kandi, babonye ko mu gihe igitambo cy’ibyaha cyerekezaga kuri Kristo nk’igitambo, kandi ko umutambyi mukuru yashushanyaga Kristo nk’umuhuza kandi ko ihene yo koherwa ishushanya Satani, we soko y’icyaha, ari na we amaherezo uzagerekwaho ibyaha byose by’abanyabyaha bihannye by’ukuri. Binyuze mu maraso y’igitambo gikuraho ibyaha, igihe umutambyi mukuru yakuraga ibyaha mu buturo bwera, yabishyiraga kuri ya hene yo koherwa (ihene ya azazeri). Kubw’amaraso ye bwite, igihe Kristo azakura ibyaha by’ubwoko bwe mu buturo bwo mu ijuru ubwo umurimo we uzaba urangiye, azabishyira kuri Satani, ari we mu gihe cy’irangizarubanza ugomba kuzahanwa igihano giheruka. Ihene ya azazeri, yoherwaga ahantu hadatuwe, ntizongere kugaruka mu iteraniro ry’Abisirayeli. Uko ni ko Satani azacibwa burundu mu maso y’Imana n’ubwoko bwayo, kandi azarimburwa burundu mu kurimbuka guheruka kw’icyaha n’abanyabyaha. II 421.3

*****