INTAMBARA IKOMEYE

21/45

IGICE CYA 18 - UMUGOROZI W’UMUNYAMERIKA

Umugabo w’intungane, wari umuhinzi-mworozi, ufite umutima wumvira kandi wari warageze aho ashidikanya ububasha mvajuru Ibyanditswe Biziranenge bifite, nyamara kandi akaba yarashakaga kumenya ukuri nta buryarya, ni we muntu Imana yatoranyije mu buryo bw’umwihariko, kugira ngo ajye ku ruhembe rw’imbere mu kwamamaza ukugaruka kwa Kristo. Kimwe n’abandi bagorozi benshi, William Miller yari yaragize imibereho y’ubukene mu buto bwe, bityo bituma yiga amasomo akomeye yo gukoresha imbaraga no kwitanga. Abantu bo mu muryango yakomokagamo barangwaga n’umwuka wo kwigenga no gukunda umudendezo, ubushobozi bwo kwihangana, kandi bakarangwa no gukunda igihugu. Ibyo ni byo byanarangaga cyane imico ya William Miller. Se yari yarabaye umusirikare w’umukapiteni mu ngabo zo mu gihe cy’Impinduramatwara, kandi kwitanga kwe mu bihe by’intambara ndetse n’imibabaro yo muri ibyo bihe bikomeye ni byo bibasha kuba ari isoko iruhije yaranze imibereho yo mu buto bwa Miller. II 328.1

Yari ateye neza afite amagara mazima, kandi no mu bwana bwe yagaragarwagaho n’ibimenyetso byo kuba umunyabwenge w’indengakamwere. Uko yakuraga ni ko ibyo byarushagaho kugaragara. Intekerezo ze zari zikangutse kandi zarateye imbere, bityo yagiraga inyota nyinshi yo kumenya. Nubwo atari yaragize amahirwe yo kwiga mu mashuri ya koleji, uko yakundaga kwiga no kugira akamenyero ko gutekerezanya ubushishozi ndetse no kugenzura ibivugwa, ibyo byose byatumye aba umugabo ufite ibitekerezo byiza kandi byumvikana. Yari afite imico itagira amakemwa no kumenyekana neza byifuzwa na benshi, muri rusange akarangwa n’ubupfura, kudatagaguza umutungo, no kugira ubuntu. Kubwo gukoresha imbaraga nyinshi no gushyiraho umwete, byatumye abasha kugera ku bukire akiri muto, nubwo ataretse akamenyero ke ko kwiga. Yakoze imirimo myinshi mu buyobozi bw’abaturage n’ubwa gisirikare, kandi inzira zo kugera ku bukire n’icyubahiro zasaga n’izimukinguriwe. II 328.2

Nyina yari umubyeyi urangwa n’ubutungane, kandi mu bwana bwe, Miller yari yarigishijwe iby’idini. Ariko igihe yari ingimbi, yaje kuyoboka ishyirahamwe ry’abizeraga ko Imana yaremye isi ikayiha amategeko ikurikiza maze ntiyongere kuyitaho 413 bikururiragaho benshi bitewe n’uko abo bantu bari abaturage beza cyane, abantu bafite umutima wa kimuntu kandi b’abagwaneza. Kubera ko bari batuye hagati y’ibigo bya Gikristo, ku rwego runaka, imico yabo yari yarahinduwe n’ahabazengurutse. Bakeshaga Bibiliya imico yatumaga baba abantu bubashywe kandi biringirwa; nyamara izo mpano nziza zaje guteshwa umurongo kugeza ubwo zivamo imbaraga yarwanyaga ijambo ry’Imana. Kubwo kwifatanya n’abo bantu, byatumye Miller na we agira ibitekerezo nk’ibyabo. Ubusobanuro bw’Ibyanditswe Byera bwatangwaga icyo gihe bwamuteraga ingorane byasaga n’aho adashoboye kwihanganira; ariko nubwo imyizerere mishya yamuteraga kureka Bibiliya, na yo nta kintu cyiza yamuhaye cyashoboraga gusimbura Bibiliya, ahubwo yarushijeho kumva atanyuzwe. Nubwo byari bimeze bityo, yakomeje kugumana ibyo bitekerezo mu gihe cy’imyaka cumi n’ibiri. Ubwo yari afite imyaka mirongo itatu n’ine y’ubukuru, Mwuka Muziranenge yemeje umutima we ko ari umunyabyaha. Nta byiringiro yakuraga mu myizerere ye ya kera by’uko nyuma yo gupfa abasha kuzagira umunezero. Ahazaza he hari hijimye kandi hari ubwihebe. Nyuma y’aho, ubwo yavugaga uko yumvaga amerewe muri icyo gihe, yaravuze ati: II 329.1

“Gutekereza ibyo kurimbuka burundu byanteraga ubwoba ngahinda umushyitsi, kandi gutekereza kuzabazwa ibyo umuntu yakoze byanyerekaga ko bizarimbuza abantu bose. Ijuru ryari rimbereye nk’umuringa hejuru y’umutwe wanjye, kandi isi yari imbereye nk’icyuma munsi y’ibirenge byanjye. Guhoraho iteka byari ibiki? Kuki urupfu rwariho? Uko narushagaho kubitekereza, niko narushagaho kuba kure yo kubona ibisubizo. Uko narushagaho gutekereza, ni ko narushagaho gufata imyanzuro itandukanye. Nagerageje guhagarika gutekereza, ariko sinashoboraga gutegeka intekerezo zanjye. Nari umunyabyago bihebuje ariko siniyumvishe impamvu. Narivugishaga kandi nkivovota ariko ntazi uwo nivovotera. Nari nzi ko hariho ikibi, ariko sinari nzi uko nabona igitunganye ndetse n’aho nakibona. Narariraga ariko nta byiringiro nari mfite.” II 329.2

Yabayeho atyo abimaramo amezi runaka. Aravuga ati: “Bidatinze, imico y’Umukiza yinjiye mu ntekerezo zanjye. Numva ko hagomba kuba hariho umuntu mwiza kandi w’umunyampuhwe witangiye ngo atwezeho ibicumuro byacu, bityo akadukiza umubabaro w’igihano cy’icyaha. Mperako numva ukuntu uwo muntu agomba kuba yuzuye urukundo, kandi ntekereza ko nkwiriye kwishyira mu maboko ye kandi nkiringira imbabazi ze. Nyamara muri njye havutse iki kibazo: Ese umuntu yagaragaza ate ko umuntu nk’uwo abaho? Uretse kubona igisubizo muri Bibiliya gusa, nasanze ko ntashobora kubona igihamya cy’uko Umukiza nk’uwo abaho, cyangwa iby’ubuzima bw’ahazaza. . . II 329.3

“Nabonye ko Bibiliya yerekana uwo Mukiza nk’uko nabyifuzaga; kandi natangajwe no kubona uko igitabo kitahumetswe cyashobora gusobanura amahame mu buryo butunganye kandi buhuje rwose n’ubukene bw’isi yacumuye. Byabaye ngombwa ko nemera ko Ibyanditswe Byera bigomba kuba ari ihishurwa ryavuye ku Mana. Ibyanditswe byampindukiye umunezero kandi Yesu ambera incuti. Umukiza yampindukiye umutware uruta abandi bose, kandi Ibyanditswe byari byarambereye umwijiima ndetse nkabibonamo ibitekerezo bivuguruzanya, noneho byampindukiye itara rimurikira ibirenge byanjye n’umucyo umurikira inzira yanjye. Intekerezo zanjye zaratuje kandi ndanyurwa. Mbona ko Umwami Imana imbereye Igitare mu nyanja rwagati y’ubuzima. Noneho Bibiliya ni yo nigaga ku mwanya wa mbere, kandi mu by’ukuri nshobora kuvuga ko, ‘Nayiganaga umunezero mwinshi.’ Naje kuvumbura ko batari barambwiye n’icya kabiri cy’ibiyirimo. Nibajije impamvu ntari narigeze mbona ubwiza bwayo mbere, kandi ntangazwa no kuba nari narayirengagije. Ibintu byose umutima wanjye washoboraga kwifuza byarahishuwe, kandi mbona n’umuti w’indwara yose y’ubugingo bwanjye. Sinongera kugira amatsiko yo gusoma ibindi bintu byose, maze ndundurira umutima wanjye mu kwakira ubwenge buva ku Mana.” 414 II 330.1

Kuva ubwo, Miller yemeye ku mugaragaro ko yizera idini yari yaragiye asuzugura. Ariko incuti ze zitizeraga ntizabuze kuzana ibitekerezo byose nawe ubwe yajyaga atanga arwanya ubushobozi mvajuru Ibyanditswe bifite. Ntabwo rero yari yiteguye kubasubiza; ariko yatekereje ko niba Bibiliya ari ihishurwa ryakomotse ku Mana, igomba kwisobanura ubwayo; kandi atekereza ko ubwo yatangiwe kwigisha umuntu, igomba gusobanurwa kugira ngo abashe kuyumva. Yiyemeje kujya yiyigisha Ibyanditswe kugira ngo ashobore gusobanukirwa n’ibivuguruzanya muri Bibiliya niba ntaho bihurira bikuzuzanya. II 330.2

Yihatiye kwirengagiza ibitekerezo byose byari bimurimo mbere, kandi yirinda gushyiraho ubusobanuro bwe bwite, akagereranya umurongo n’undi yifashishije amashakiro atangwa ku mpera z’urupapuro n’igitabo kiranga amasomo ya Bibiliya. Yakomeje kwiga adasiba mu buryo bunonosoye; atangirira mu Itangiriro, agasoma umurongo ku murongo. Ntiyihutaga atabanje kumva ubusobanuro bw’imirongo myinshi ngo busige ibitamusobanukiraga byose bishize. Iyo yahuraga n’isomo ritamusobanukiye, yari afite akamenyero ko kurigereranya n’andi masomo asa n’aho afitanye isano n’ingingo ariho. Buri jambo ryose ryahabwaga ubusobanuro bwaryo bwite mu ngingo isomo rivuga, kandi iyo uko yaryumvaga kwahuzaga n’amagambo bibangikanye, ntabwo ryakomezaga kumubera ingorane. Bityo, igihe cyose yahuraga n’umurongo uruhije gusobanukirwa, yabonaga ubusobanuro mu yindi mirongo y’Ibyanditswe. Uko yigaga kandi asenga asaba kumurikirwa n’ijuru, ibyari byaramubereye urujijo mbere ntashobore kubisobanukirwa byarasobanukaga akabyumva. Yasobanukiwe n’amagambo y’ukuri k’umunyazaburi avuga ngo: “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge. ” 415 II 330.3

Yize igitabo cya Daniyeli n’Ibyahishuwe abishishikariye cyane, agakoresha uburyo bwo gusobanura nk’ubwo yakoreshaga yiga ibindi byanditswe, maze n’ibyishimo byinshi, abona ko ibimenyetso bikoreshwa mu buhanuzi bishobora kumvikana. Yabonye ko ubuhanuzi bwari bwaramaze gusohora bwasohoye nk’uko bwari bwaravuzwe; kandi ko imvugo shusho nyinshi, imigani n’isanisha ry’uburyo bwinshi . . . byagiye bisobanurwa muri ayo masomo bivugwamo, cyangwa se amagambo byakoreshejwemo akaba yarasobanuwe mu yindi mirongo, kandi iyo byasobanurwaga bityo, byumvikana nk’uko byanditswe mu buryo butaziguye. Miller yaravuze ati: “Uko ni ko nabashije kunyurwa n’uko Bibiliya ari urwunge rw’ukuri kwahishuwe, kwatanzwe mu buryo bwumvikana kandi bworoshye ku buryo abagendera mu nzira zayo nubwo baba ari abaswa, batazayoba.” 416 Uko yagendaga avumbura imirongo ikomeye y’ubuhanuzi buhoro buhoro, ni ko umuhati we wamuheshaga kubona amapfundo agenda akurikiranye y’umurunga w’ubuhanuzi. Abamarayika bo mu ijuru bayoboraga intekerezo ze kandi bagasobanurira ubwenge bwe Ibyanditswe. II 331.1

Afatiye ku buryo ubuhanuzi bwagiye busohora mu bihe byashize nk’ikintu ngenderwaho mu kwemeza ko ibyari bitarasohora bitazabura kubaho, yabashije kwemera ko igitekerezo cyari cyarabaye gikwira cyavugaga iby’ubwami bw’umwuka bwa Kristo (igihe cy’imyaka igihumbi kizabaho mbere y’uko isi irangira) kidashyigikiwe n’Ijambo ry’Imana. Iyi nyigisho yerekenaga imyaka igihumbi y’ubutungane n’amahoro izabaho mbere yo kugaruka kwa Kristo, yahakanaga ibiteye ubwoba bizaba ku munsi w’Imana. Nyamara uko iki gitekerezo cyaba kinejeje kose, kinyuranye n’inyigisho za Kristo n’abigishwa be bavuze ko ingano n’urukungu bigomba gukurana kugeza ku isarura, ari wo munsi w’imperuka y’isi; kandi ko “abantu babi n’abashukanyi bazarushaho kuba babi,” kandi ko “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya;” 417 ko ubwami bw’umwijima buzakomeza kubaho kugeza igihe cyo kugaruka k’Umukiza, kandi ko ubwo bwami azaburimbuza umwuka uva mu kanwa ke, kandi akabutsembesha kuboneka k’ubwiza bwe. 418 II 331.2

Inyigisho yavugaga ko isi izahindurwa kandi hakabaho ubwami bw’umwuka bwa Kristo ntiyemerwaga n’itorero ry’intumwa. Muri rusange iyo nyigisho ntiyari yaremewe n’abakristo kugeza hafi mu itangira cy’ikinyejana cya cumi n’umunani. Kimwe n’andi makosa yose, nayo yateje ingaruka mbi. Yigishije abantu kureba kure mu gihe kizaza bagategereza kuza k’Umukiza kandi ikababuza kwita ku bimenyetso bibanziriza kuza kwe. Iyo nyigisho yateye abantu kumva bafite ibyiringiro n’umutekano bidafite aho bishingiye kandi ituma benshi bakerensa umwiteguro wa ngombwa kugira ngo bazasanganire Umukiza wabo. II 331.3

Miller yabonye ko Ibyanditswe byigisha byeruye ibyo kuza kwa Kristo ku mugaragaro yiyiziye ubwe. Intumwa Pawulo aravuga ati: “Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana . . . ” Kandi Umukiza nawe yaravuze ati: “Ubwo nibwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.” “Kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Azaba aherekejwe n’ingabo zose zo mu ijuru. “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe . . .” “Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.” 419 II 332.1

Ubwo azaba aje, abakiranutsi bazaba barapfuye bazazurwa, kandi abakiranutsi bazaba bakiri bazima bazahindurwa. Pawulo yaravuze ati: “Dore, mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa, mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora, natwe duhindurwe; kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.” 420 Kandi mu rwandiko rwe yandikiye Abanyatesalonike, ubwo yari amaze kuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo, yaravuze ati: “Abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka: maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe na bo tuzamuwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere. Nuko tuzabana n’Umwami iteka ryose.” 421 II 332.2

Ubwoko bw’Imana ntibushobora kubona ubwami igihe Kristo ubwe azaba agarutse kitageze. Umukiza yaravuze ati: “Umwana w’umuntu ubwo azaba aje azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe: amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene: intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso. Maze Umwami azabwira abari iburyo bwe ati: ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi.” 422 Muri aya masomo, tumaze kubona ko ubwo Umwana w’umuntu azaza, abapfuye bazazuka ubutazongera kubora kandi ko abazaba bakiriho bazahindurwa. Kubw’uko guhindurwa gukomeye, bazaba biteguye kuragwa ubwami; kuko Pawulo avuga ati: “Abafite umubiri n’amaraso bisa ntibabasha kuragwa ubwami bw’Imana, kandi ibibora ntibibasha kuragwa ibitabora.” 423 Umuntu uko ateye muri iki gihe, ni ikiremwa gipfa, arangirika; ariko ubwami bw’Imana ntibuzangirika, buzabaho iteka ryose. Kubw’iyo mpamvu, umuntu uko ateye ubu ntashobora kwinjira mu bwami bw’Imana. Ariko ubwo Yesu azaba aje, azaha abantu be kudapfa; maze abahamagare ngo baragwe ubwami bwabateguriwe. II 332.3

Ayo masomo n’andi asa na yo yagaragarije neza intekerezo za Miller ko ibitegerejwe muri rusange kubaho mbere yo kugaruka kwa Kristo, nk’ubwami bw’amahoro ku isi yose ndetse no gushyirwaho k’ubwami bw’Imana ku isi, ko atari ko bimeze, ahubwo ko bizakurikira kugaruka kwe. Byongeye kandi, ibimenyetso byose by’ibihe n’uko isi yari imeze byari bihuje rwose n’ibyahanuwe bivuga ibihe biheruka. Ahereye ku byo yize mu Byanditswe byonyine, Miller yageze ku mwanzuro uvuga ko igihe cyahawe isi ngo ibe uko yari imeze icyo gihe cyari kigiye kurangira. II 333.1

Yaravuze ati: “Ikindi gihamya cyakoze ku ntekerezo zanjye mu buryo bukomeye ni uruhererekane rw’Ibyanditswe ... Nabonye ko ibyari byaravuzwe ko bizaba byasohoye mu gihe cyashize, akenshi byabagaho mu gihe nyacyo byari byarahanuwe ko bizaba. Niko byabaye ku myaka ijana na makumyabiri yahanuriwe umwuzure (Itang. 6:3); iminsi irindwi yagomba kuwubanziriza, n’iminsi mirongo ine y’imvura yahanuwe (Itang. 7:4); imyaka magana ane urubyaro rwa Aburahamu ruzamara muri Egiputa (Itang. 15:13); iminsi itatu yo mu nzozi z’umuhereza wa vino n’iz’umuhereza w’imitsima (Itang. 40:12-20); imyaka irindwi ya Farawo ( Itang. 41:28-54); imyaka mirongo ine mu butayu (Kubara14:34), imyaka itatu n’igice y’inzara (1Abami 17:1) [reba na Luka 4:25] . . imyaka mirongo irindwi yo kuba mu bunyage (Yeremiya 25:11); ibihe birindwi (imyaka) byahawe Nebukadinezari (Daniyeli 4:13-16); ibyumweru birindwi, ibyumweru mirongo itandatu na bibiri n’icyumweru kimwe byose bikoze ibyumweru mirongo irindwi byagenewe Abayuda (Daniyeli 9:24-27). Ibintu byabayeho byavuzwe igihe bizabera muri ibi bihe tubonye byose byari ibihe by’ubuhanuzi, kandi byasohoye nk’uko byari byarahanuwe.” 424 II 333.2

Kubw’iyo mpamvu, ubwo Miller yigaga Bibiliya, yabonye ibihe bitandukanye bikurikirana byagombaga kugera ku gihe cyo kugaruka kwa Kristo, akurikije uko yabyumvaga mu bwenge bwe, nta kindi yakoze uretse kubifata ko “ibihe byagenwe mbere,” ibyo Imana yari yarahishuriye abagaragu bayo. Mose yaravuze ati: “Ibihishwe ni iby’Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka,” 425 kandi Umukiza yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi Amosi ati: “Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo.” Bityo rero, abiga ijambo ry’Imana bashobora gutegerezanya ibyiringiro ibigiye kuzabaho bitangaje bitigieze bibaho mu mateka y’abantu nk’uko byanditswe neza mu Ijambo ry’ukuri. II 333.3

Miller yaravuze ati: “Ubwo nari maze kwemezwa rwose ko Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana bifite umumaro wo kwigisha umuntu (2 Timoteyo 3;16); ko igihe cyose bitigeze bizanwa n’ubushake bw’umuntu, ko ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe na Mwuka Muziranenge” (2Petero 1:21), kandi bikaba byarandikiwe ‘kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro,’ (Abaroma 15:4), nta kindi nakoze uretse gufata ko imigabane ikurikirana ya Bibiliya ari umugabane w’ijambo ry’Imana, kandi ko dukwiriye kubizirikana cyane tukabiha agaciro nk’indi migabane yose y’Ibyanditswe Byera. Kubw’ibyo, numvise ko mu gushishikarira gusobanukirwa icyo Imana, mu mbabazi zayo, yabonye ko bikwiriye ko ibiduhishurira, niyumvisemo ko ntafite uburenganzira bwo kwirengagiza iby’ibihe by’ubuhanuzi.” 426 II 334.1

Ubuhanuzi bwasaga n’ubuhishura neza kurutaho iby’igihe cyo kugaruka kwa Kristo, ni ubuhanuzi bwa Daniyeli 8:14: “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira: nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.” Akurikije itegeko yagenderagaho ko Ibyanditswe byisobanura ubwabyo, Miller yaje gusanga ko umunsi umwe mu mvugo ya gihanuzi uhagarariye umwaka umwe ; 427 yabonye ko igihe cy’iminsi 2300 y’ubuhanuzi, cyangwa se imyaka nyakuri, cyagombaga kurenga ku iherezo ry’igihe Abayuda bagombaga gushyirwa kuri gahunda kubw’itegeko ry’ijuru, kubw’ibyo rero, iyo myaka ntishobora kwerekeza ku buturo bw’icyo gihe cy’abayuda. Miller yahereye ko yemera igitekerezo cyemerwaga muri rusange ko mu gihe cya Gikristo isi ari ubuturo, bityo asobanukirwa ko kwezwa k’ubuturo kuvugwa muri Daniyeli 8:14, byerekeje ku kwezwa kw’isi yejeshwa umuriro ubwo Kristo azaba agarutse. Niba bimeze bityo rero, hashobra kuboneka igihe nyacyo cyo gutangira kw’iminsi 2300 maze Miller afata umwanzuro ko igihe cyo kugaruka kwa Kristo gishobora guhita cyemezwa. Bityo rero, igihe cya kwa kurimbuka gukomeye cyashoboraga guhishurwa, igihe ubwo uko isi iriho ubu, n’“ubwibone bwayo n’ubushobozi, ikuzo n’ubwirasi, ubugome no kurenganya, byagombaga kugira iherezo;” ubwo umuvumo “uzakurwa mu isi, urupfu rugakurwaho ubutazongera kubaho ukundi, igihe ingororano zizahabwa abagaragu b’Imana, abahanuzi n’abera kimwe n’abatinya izina ryayo bose; kandi abarimbura isi nabo bagatsembwaho.”- 428 II 334.2

Miller yakomeje kwiga ubuhanuzi afite ishyushyu n’umwete mwinshi, akamara iminsi n’amajoro yiga ibyo yavumburaga ko ari ingenzi kandi bikwiriye kwitabwaho. Ariko mu gice cya munani cy’igitabo cya Daniyeli ntiyashoboye kuhabona urufunguzo rumwereka itangiriro ry’iminsi 2 300; nubwo marayika Gaburiyeli yatumwe gusobanurira Daniyeli iby’izo nzozi, yamuhaye ubusobanuro butuzuye. Ubwo umuhanuzi yerekwaga itotezwa rikomeye ryagombaga kugwira itorero, yacitse intege. Ntiyashobora kwihangana igihe kirekire mu iyerekwa, maze marayika aba amuvuye hafi. Daniyeli “yacitse intege amara iminsi arwaye.” Yaravuze ati: “natangajwe n’ibyo neretswe; nyamara nta muntu wabimenye.” II 334.3

Ariko Imana yari yabwiye intumwa yayo iti: “Sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.” Iryo tegeko ryagombaga kubahirizwa. Kubwo kumvira iryo tegeko, marayika yagarutse kuri Daniyeli nyuma y’igihe runaka maze aramubwira ati: “ubu nzanywe no kungura ubwenge bwawe. . . Nuko iryo jambo uritekereze cyane, umenye n’ibyo weretswe.” 429 Mu iyerekwa ryo mu gice cya 8 harimo ingingo imwe itarasobanuwe, ari yo yerekeranye n’igihe cy’iminsi 2 300. Bityo, ubwo marayika yasubukuraga ubusobanuro yamuhaga, yatinze cyane ku ngingo y’igihe: II 335.1

“Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera . . .Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware, hazabaho ibyumweru birindwi; maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri, bahubake basubizeho imiharuro n’impavu; ndetse bizakorwa mu bihe biruhije. Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira, Mesiya azakurwaho, kandi ntacyo azaba asigaranye. . . Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati, azabuzanya ibitambo n’amaturo.” II 335.2

Umumarayika yohererejwe Daniyeli kubw’umugambi udasanzwe wo kumusobanurira icyo atari yasobanukiwe mu iyerekwa ryo mu gice cya munani, ari cyo: Ibyavuzwe byerekeranye n’igihe, “kigeza ku minsi 2 300 uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.” Marayika amaze kubwira Daniyeli ati: “Umva yewe mwana w’umuntu ibyo weretswe,” amagambo ya mbere yavuze ni aya ngo, “Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera.” Ijambo ryasobanuwe aha ngaha ngo “byagenewe” cyangwa “bitegekewe” risobanura mu by’ukuri ngo, “byakuwe.” Marayika avuga ko ibyumweru mirongo irindwi, bihwanye n’igihe cy’imyaka 490, bigomba gukurwaho, kubwo kugenerwa Abayuda by’umwihariko. Ariko se byagombaga gukurwa kuki? Kubera ko iminsi 2300 ari cyo gihe cyonyine kivugwa mu gice cya munani, kigomba kuba ari cyo gihe ibyumweru mirongo irindwi byakuweho. Bityo rero ibyumweru mirongo irindwi bigomba kuba ari umugabane umwe w’iminsi 2300, kandi ibyo bihe byombi bigomba gutangirira hamwe. Marayika yavuze ko ibyumweru mirongo irindwi byagombaga gutangirira igihe itegeko ryo gusana no kubaka Yerusalemu ryashyiriweho. Iyo tariki niba ishobora kuboneka, bityo rero kumenya itangiriro ry’icyo gihe cy’iminsi 2 300 byarashobokaga. II 335.3

Iryo tegeko riboneka mu gice cya karindwi cy’igitabo cya Ezira. 430 Ryatanzwe uko ryakabaye n’umwami Aritazerusi w’Ubuperesi mu mwaka wa 457 mbere ya Yesu-Kristo. Ariko muri Ezira 6:14 havuga ko inzu y’Uwiteka i Yerusalemu yubatswe “kubw’itegeko rya Kuro na Dariyo ndetse n’irya Aritazerusi umwami w’Ubuperesi.” Abo bami batatu, mu gushyiraho, kwemeza no kunonosora iryo tegeko, bahuje n’ibyo ubuhanuzi bwari bwaravuze riba itangiriro ry’imyaka 2300. Iyo ufashe umwaka wa 457 mbere ya Yesu-Kristo, ari cyo gihe iryo tegeko ryanonosowe rigashyirwaga mu bikorwa, nk’itariki yo gutanga iryo tegeko, usanga ko ikintu cyose cyavuzwe cyerekeranye n’ubuhanuzi bw’ibyumweru mirongo irindwi cyarasohoye. II 336.1

“Kuva igihe itegeko ryo gusana no kubaka Yerusalemu ryatangiwe kugeza kuri Mesiya Umutware hagombaga kuba ibyumweru birindwi n’ibyumweru mirongo itandatu na bibiri,” ni ukuvuga ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda cyangwa imyaka 483. Itegeko rya Aritazerusi ryashyizwe mu bikorwa mu gihe cy’umuhindo w’umwaka wa 457 mbere ya Yesu-Kristo. Uhereye kuri iyo tariki, igihe cy’imyaka 483 kirangira mu mwaka wa 27 nyuma ya Yesu-Kristo. Icyo gihe rero nibwo ubu buhanuzi bwasohoreye. Ijambo, “Mesiya” risobanura “Uwasizwe.” Mu muhindo w’umwaka wa 27 mu gihe cya Kristo, niho Kristo yabatijwe na Yohana kandi asigwa na Mwuka Muziranenge. Intumwa Petero ahamya ko; “Imana yasize Yesu w’i Nazareti imuha Mwuka Muziranenge n’imbaraga.” 431 Kandi n’Umukiza ubwe yarivugiye ati: “Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, ni cyo cyatumye ansigira kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza.” 432 Amaze kubatizwa, Yesu yagiye i Galilaya, “avuga ubutumwa bwiza bw’Imana, ati: ‘Igihe kirasohoye.” 433 II 336.2

“Azasezerana na benshi isezerano rikomeye rimare icyumweru kimwe.” “Icyumweru” kivugwa ahangaha, ni cyo giheruka ibyumweru mirongo irindwi; ni ukuvuga imyaka irindwi iheruka igihe cyahawe Abayuda by’umwihariko. Muri iki gihe, uhereye muri 27 kugeza muri 34 nyuma ya Yesu-Kristo, bwabaye ubwa mbere Kristo ubwe atanga irarika ry’ubutumwa bwiza yoherereje Abayuda by’umwihariko kandi nyuma yaho akurikirwa n’abigishwa be. Ubwo abigishwa bagendaga bajyanye inkuru nziza y’ubwami, amabwiriza Umukiza yabahaye ni aya ngo: “Ntimuzajye mu bapagani cyangwa mu midugudu y’Abasamariya, ahubwo mujye mu ntama zazimiye z’umuryango wa Isirayeli.” 434 II 336.3

“Icyumweru nikigera hagati, azabuzanya ibitambo n’amaturo.” Mu mwaka wa 31, imyaka itatu n’igice nyuma y’umubatizo we, Umukiza wacu yarabambwe. Gahunda y’ibitambo yari imaze imyaka ibihumbi bine yerekeza kuri Ntama w’Imana yarangiranye n’igitambo gihebuje ibindi cyatangiwe i Karuvali. Uwashushanywaga mu bigereranyo yari abonetse, bityo ibitambo byose n’amaturo byatangwaga muri gahunda y’imihango byagombaga guhagararira aho. II 337.1

Nk’uko twabibonye, ibyumweru mirongo irindwi cyangwa imyaka 490, byahariwe ubwoko bw’Abayuda byarangiye mu mwaka wa 34 w’igihe turimo. Muri uwo mwaka, binyuze mu gikorwa cy’urukiko rukuru rw’Abayuda, ubwo bwoko bwahamije ko bwanze burundu ubutumwa bwiza bubinyujije mu kwicisha Sitefano amabuye no kurenganya abayoboke ba Kristo. Bityo, ubutumwa bw’agakiza ntibwaba bukigenewe ubwoko bwatoranyijwe gusa, ahubwo buhabwa abatuye isi yose. Abigishwa bahunze bakava muri Yerusalemu bitewe n’itotezwa “bagiye hirya no hino bagenda bamamaza ijambo ry’Imana.” “Filipo aramanuka ajya mu mudugudu w’i Samariya, ababwiriza ibya Kristo.” 435 Petero ayobowe n’Imana, yabwirije ubutumwa bwiza umusirikare utegeka abandi ijana w’i Kayizariya witwaga Koruneliyo kandi wubahaga Imana. Kandi na Pawulo wakoranaga umwete waje kwizera Kristo, yatumwe kujyana ubutumwa bwiza bw’agakiza “kure mu banyamahanga.” II 337.2

Uko ni ko ikintu cyose cyavuzwe n’ubuhanuzi cyasohoye, kandi intangiriro y’ibyumweru mirongo irindwi igaragara ko yabayeho rwose mu mwaka 457 mbere ya Yesu-Kristo kandi ko byarangiye mu mwaka wa 34 nyuma ya Kristo. Iyo ibyo bishingiweho, nta ngorane zindi ziboneka mu kubona iherezo ry’iminsi 2300. Ibyumweru mirongo irindwi, cyangwa iminsi 490, byavanwe ku minsi 2300 bityo hasigara iminsi 1810. Nyuma y’iherezo ry’iminsi 490 hari hasigaye iminsi 1810 igomba nayo gusohora. Iyo ubaze imyaka 1810 uhereye mu mwaka wa 34 nyuma ya Kristo, usanga irangira mu mwaka wa 1844. Kubw’ibyo rero, iminsi 2300 yo muri Daniyeli 8:14 irangira mu mwaka wa 1844. Dukurikije ibyavuzwe na marayika w’Imana, ku iherezo ry’iki gihe kirekire cy’ubuhanuzi “ubuturo bwera bwagombaga kwezwa.” Bityo rero igihe cyo kwezwa k’ubuturo bwera — cyemerwaga hafi na bose ko kizabaho Kristo agarutse — cyagaragajwe nta shiti. II 337.3

Miller n’abo bari bafatanyije babanje kwizera ko iminsi 2300 izarangira mu itumba ryo mu mwaka wa 1844, mu gihe ubuhanuzi bushyira iherezo ry’icyo gihe mu muhindo w’uwo mwaka. Ikosa ryakozwe kuri iyo ngingo ryateje gucika intege no guhangayika no kwiheba ku bari barashyize igihe cyo kugaruka kwa Kristo ku itariki ya mbere. Nyamara ibyo ntibyadohoye igitekerezo cyerekanaga ko iminsi 2300 yarangiye mu mwaka wa 1844, kandi ko igikorwa gikomeye cyagereranyijwe no kwezwa k’ubuturo bwera kigomba kubaho. II 338.1

Miller yagiye kwiga Ibyanditswe Byera nk’uko yari yarabikoze, afite umugambi wo kumenya ko byahishuwe n’Imana koko. Agitangira Miller ntiyari yiteze na gato kugera ku mwanzuro yagezeho. Nawe ubwe kwizera ibyo agezeho byaramugoye. Ariko igihamya cy’Ibyanditswe byera cyarumvikanaga cyane kandi gifite imbaraga ku buryo cyakwirengagizwa. II 338.2

Yari amaze imyaka ibiri yiga Bibiliya, ubwo mu mwaka wa 1818 yageraga ku mwanzuro ukomeye ko hafi mu myaka makumyabiri n’itanu, Kristo yagombaga kuza gucungura ubwoko bwe. Miller yaravuze ati: “Ntabwo nshobora kuvuga iby’ibyishimo byuzuye umutima wanjye kubwo gutekereza icyo nari ntegereje kinejeje, cyangwa ngo mvuge iby’urukumbuzi rwuzuye ubugingo bwanjye rwo kuzishimana n’abacunguwe. Noneho Bibiliya yari imbereye igitabo gishya. Yari ibaye aho ubwenge buhagirizwa; ibyahoze ari umwijima, amayobera kuri njye mu byo Bibiliya yigisha, byari byamaze gutamuruka mu ntekerezo zanjye mbere y’uko umucyo urabagirana urasa uturuka mu mpapuro zayo zera. Oh, mbega uburyo ukuri kwarabagiranaga kandi kukambera kwiza! Ibyavuguruzanyanga n’ibitarumvikanaga najyaga mbona mbere mu ijambo ry’Imana byarashize; kandi n’ubwo hari hakiriho imigabane myinshi y’iryo jambo nari ntaranyurwa n’ibyo ivuga noneho narasobanukiwe muburyo bwuzuye. Umucyo mwinshi wari wavuye muri iryo jambo kugira ngo umurikire ubwenge bwanjye bwari busanzwe mu mwijima, ku buryo numvise nezejwe no kwiga Ibyanditswe ntari narigeze nibwira ko bishobora gukomoka mu byo Bibiliya yigisha.” 436 II 338.3

“Maze kwemera nta shiti yuko ibizabaho uko bivugwa mu Byanditswe, bigomba gusohora muri icyo gihe gito, kandi nshingiye ku gihamya cyari cyakoze ku ntekerezo zanjye, nagize ikibazo kinkomereye cyerekeranye n’inshingano mfite ku batuye iyi si.” 437 Ntiyashoboraga kwiyambura umutima umwumvisha ko afite inshingano yo kugeza ku bandi umucyo yari amaze kubona. Yari yiteze guhura n’abamurwanya baturutse mu batubaha Imana, ariko yari afite ibyiringiro yuko Abakristo bose bazashimishwa n’ibyiringiro byo kubona Umukiza bavugaga ko bakunda. Ubwoba yari afite gusa bwari uko, muri uko kwishimira cyane gucungurwa kwabo guhebuje kwari kugiye kubaho bidatinze, benshi bari kwakira iyo nyigisho batabanje gusuzumana Ibyanditswe Byera ubwitonzi mu buryo buhagije ngo bagaragaze ukuri bivuga. Bityo rero, yabanje kugira impungenge zo kukubwiriza, atinya ko yaba ari mu ikosa kandi akaba intandaro yo kuyobya abandi. Byatumye ajya kongera gusuzuma ibihamya bishyigikira imyanzuro yari yaragezeho no gusuzumana ubushishozi buri ngingo yose ikomeye yigaragarizaga intekerezo ze. Yabonye ko imbere y’umucyo w’ijambo ry’Imana ibimuvuguruza bivaho nk’uko umwijima uhunga imbere y’imirasire y’izuba. Amaze imyaka itanu akora ubwo bushakashatsi, yasigaye yemera adashidikanya ko ibyo yemera ari ukuri rwose. II 339.1

Noneho inshingano yo kumenyesha abandi ibyo yizeraga ko byigishwa mu buryo busobanutse neza mu Byanditswe, yaremereye umutima we ifite imbaraga nshya. Yaravuze ati: “Ubwo nabaga mpugiranye mu kazi kanjye, numvaga aya magambo adahwema kuvugira mu matwi yanjye ngo, ‘Genda ubwire abatuye isi iby’akaga kabategereje.’ Iri somo ntiryahwemaga kunza mu bitekerezo rivuga riti: ‘Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we, gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye; uwo munyabyaha azapfa, azize ibyaha bye, ariko amaraso ye, ni wowe nzayabaza. Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye; azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.” 438 Niyumvishijemo ko abanyabyaha baramutse baburiwe mu buryo bukwiriye, benshi muri bo bashobora kwihana; kandi ko niba bataburiwe , amaraso yabo ari njye azabazwa.” 439 II 339.2

Atangira kujya amenyesha abantu ibitekerezo bye yiherereye uko yashoboraga kubona uburyo, akajya asaba Imana ngo abavugabutumwa bamwe babashe kumva imbaraga iri muri izo nyigisho ze, kandi ngo abashe kwirundurira mu kuzamamaza ku mugaragaro. Ariko ntiyashoboraga kwivanamo icyo yemeraga cy’uko afite inshingano yihariye agomba gukora atanga umuburo. Aya magambo akurikira yakomezaga kugaruka mu ntekerezo ze ngo: “Genda uburire abatuye isi; nzakubaza amaraso yabo.” Yashidikanyije imyaka cyenda yose, ariko uwo mutwaro ukomeza kumuremerera mu mutima, kugeza ubwo mu mwaka wa 1831, bwabaye incuro ya mbere, yavuze impamvu zo kwizera kwe ku mugaragaro. II 339.3

Nkuko Elisha yahamagawe ngo ave aho yari akurikiye ibimasa yahingishaga mu murima, kugira ngo yakire umwitero wamugaragarizaga ko ahamagariwe kuba umuhanuzi, ni ko na William Miller yahamagawe gusiga imashini yahingishaga akajya guhishurira abantu ubwiru bw’ubwami bw’Imana. Yatangiye umurimo we atengurwa n’ubwoba, akagenda buhoro buhoro yerekeza abamutegeye amatwi mu by’ibihe by’ubuhanuzi kugeza ku kugaruka kwa Kristo. Uko yakoreshaga umuhati wose ni ko yarushagaho kongerwa imbaraga n’ubutwari ubwo yabonaga uburyo amagambo ye akangura abantu benshi bakayagirira ubwuzu. II 340.1

Abisabwe gusa n’abavandimwe be mu kwizera, ni ho Miller yemeye kwigisha ku mugaragaro ibyo yemerega kuko yumviye umuhamagaro w’Imana mu magambo yabo. Icyo gihe yari afite imyaka mirongo itanu y’ubukuru, kandi ntiyari amenyereye kuvugira mu ruhame; ndetse yari aremerewe no no kumva ko adakwiriye gukora umurimo wari imbere ye. Ariko kuva mu itangira, imirimo ye yahiriwe mu buryo bukomeye kubw’agakiza ka benshi. Ukwigishiriza mu ruhame kwa mbere yagize kwakurikiwe no gukanguka mu byo kwizera kuko muri iryo teraniro imiryango cumi n’itatu yose yarihannye, uretse abantu babiri gusa. Bahise bamusaba kujya kwigisha no mu tundi turere, kandi ahantu hafi ya hose yajyaga imirimo ye yatumaga habaho ububyutse mu murimo w’Imana. Abanyabyaha barahindukaga, Abakristo bagakangukira kwiyegurira Imana biruseho, kandi abataremeraga ko Imana yitaye ku bibera ku isi ndetse n’abatizera bakerekezwa ku kumenya ukuri kwa Bibiliya n’iby’idini ya Gikristo. Ubuhamya bw’abo yabwirizaga bwari ubu ngo: “Ibyo avuga bigera ku itsinda ry’abanyabwenge bidaciye ku bandi bantu.” 440 Yabwirizaga mu buryo bukangura intekerezo z’abantu zikerekera ku ngingo zikomeye mu by’iyobokamana kandi agashegesha imibereho yo gutwarwa n’ingeso z’isi n’irari byiganzaga muri icyo gihe. II 340.2

Hafi muri buri mujyi wose, bamwe mu bantu amagana menshi barihanaga bitewe n’ibibwirizwa bye. Ahantu henshi, amatorero atandukanye y’Abaporotesitanti hafi ya yose yaramwakiraga, kandi ubutumire bwo kugira ngo azaze kwigisha bwavaga mu bavugabutumwa bo mu matorero menshi atandukanye. Yari afite itegeko ridahinduka agenderaho ko atagomba kujya kwigisha aho atararitswe, nyamara bidatinze aza kubona ko atanagishoboye gusubiza nibura na kimwe cya kabiri cy’ubutumire yabaga yahawe ngo ajye kubwiriza. Abantu benshi batemeraga ibyo yavugaga bihamya igihe ntarengwa Kristo yagombaga kugarukiraho, bemeye ko kuza kwa Kristo ari ihame kandi ko kwegereje ndetse ko ari ngombwa kwitegura. Mu mijyi imwe minini, umurimo we wakoze ku mitima ya benshi mu buryo bukomeye. Abacuruzaga inzoga baretse ubwo bucuruzi ahubwo aho bacururizaga bahahindura ibyumba byo gusengeramo; ibyumba byakinirwagamo urusimbi birafungwa; abatarizeraga Imana, abizeraga ko ititaye ku bibera ku isi, abizeraga ko Imana kubw’ubuntu bwayo izakiriza abantu bose mu bwami bwayo baba babi cyangwa beza, ndetse n’abantu bari barahanebereye mu bibi baravuguruwe kandi bamwe muri bo bari bamaze imyaka myinshi badakandagira ahasengerwa. Amatorero atandukanye yateranyaga amateraniro yo gusenga mu mpande zitari zimwe z’umujyi kandi hafi ya buri saha, abacuruzi bahagarika imirimo yabo buri saa sita z’amanywa bagateranira hamwe ngo basenge kandi basingize Imana. Nta gutwarwa n’imico mibi byari biriho, ahubwo muri rusange intekerezo z’abantu zari zuzuwemo kwitwararika. Umurimo wa Miller, kimwe n’uw’abagorozi ba mbere, werekezaga ku kwemeza intekerezo z’abantu no gukangura umutimanama aho gukangura amarangamutima gusa. II 340.3

Mu mwaka wa 1833, Itorero ry’Ababatisita yari abereye umuyoboke ryamuhaye uburenganzira bwo kujya abwiriza. Umubare munini w’ababwirizabutumwa bo mu itorero rye bemeraga umurimo akora kandi kubwo kumushyigikira byatumye akomeza uwo murimo. Yagendaga hirya no hino kandi agakomeza kubwiriza adahwema, nubwo imirimo ye yibanze cyane cyane mu Bwongereza Bushya no muri Leta zo hagati. Mu gihe cy’imyaka myinshi, yirihiriraga ibyo yakoreshaga byose akuye amafaranga mu mutungo we bwite, kandi nyuma y’aho ntiyashoboye kubona amafaranga ahagije yo kumurihira ingendo zose zerekezaga aho yararikirwaga kujya. Bityo, aho kugira ngo ibyo yakoreraga mu ruhame bimuzanire inyungu y’amafaranga, byamubereye umutwaro ku butunzi bwe bwagiye bugabanuka buhoro buhoro muri icyo gihe cy’imibereho ye. Yari afite umuryango munini; ariko kubera ko bose batasesaguraga kandi bagakora cyane byatumye isambu ye ibasha kubatunga ndetse no kumufasha na we ubwe. II 341.1

Mu mwaka wa 1833, nyuma y’imyaka ibiri Miller yatangiye kwigisha mu ruhame ibihamya byerekana ko Kristo ari hafi kugaruka, ndetse n’ibimenyetso biheruka mu byagaragaye byari byaravuzwe n’Umukiza ko bizerekana kugaruka kwe. Yesu yaravuze ati: “Inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru.” 441 Na Yohana ubwo yerekwaga ari mu nzozi yavugiye mu Byahishuwe ibimenyetso bigomba kubanziriza umunsi w’Imana ati : “Inyenyeri zo ku ijuru zigwa hasi, nk’uko umutini, iyo unyeganyejwe n’umuyaga mwinshi, uragarika imbuto zawo zidahishije.” 442 Ubwo buhanuzi bwaje gusohora mu buryo butangaje ubwo inyenyeri nyinshi zagwaga kuwa 13 Ugushyingo 1833. Ibyo byabaye ukwigaragaza kw’inyenyeri zagwaga kutari kwarigeze kubaho. “Icyo gihe ikirere cyose gitwikiriye Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyamaze amasaha menshi cyivumbagatanyije! Ntihari harigeze kubaho ibintu nk’ibyo mu kirere cy’icyo gihugu kuva cyaturwa n’abantu ba mbere bakigezemo. Itsinda rimwe ry’abantu ryabirebanye gutangara gukomeye mu gihe irindi tsinda ryabirebanaga ubwoba bwinshi no kubona ko ari imbuzi.” “Uburemere bw’uko kugwa kw’inyenyeri ndetse n’uburyo byari byiza ntibizibagirana mu bitekerezo bya benshi. . . Ntabwo imvura yari yarigeze igwa mu buryo bukomeye ngo irushe uko inyenyeri zamanukaga zigwa ku isi. Iburasirazuba, iburengerazuba, amajyepfo n’amajyaruguru hose zagwaga mu buryo bumwe. Mu magambo make, ijuru ryose ryasaga n’iririmo urujya n’uruza. . . Ibyo byabaga, nk’uko byanditswe mu kinyamakuru cy’umwigisha witwa Silliman, byagaragaye muri Amerika y’amajyaruguru yose. . . Uhereye saa munani z’ijoro kugeza ku manywa y’ihangu y’undi munsi, ikirere cyari cyiza cyane nta gacu na gato kaboneka, imuri nyinshi zirabagirana zahoraga zinyuranamo mu kirere cyose.” 443 II 341.2

“Nta mvugo y’umuntu yashobora kwandika ibihwanye rwose n’ishusho y’ibyabaye; . . . utarabibonye, ntashobora kwiyumvisha by’ukuri ubwiza bw’ibyabaye. Byasaga naho inyenyeri zose zo ku ijuru zari zakoraniye hamwe zikegera ubushorishori bwo mu kirere, maze zikohereza umucyo wazo icyarimwe mu mpande zose; nyamara umubare wazo wasaga n’utagabanuka na gato: ibihumbi n’ibihumbi by’inyenyeri zindi zakurikiragaho bwangu nk’aho ziremwe uwo mwanya kubwo ibyo.” 444 “Ntibyashobokaga kubona ishusho itunganye y’igiti cy’umutini kiragarika imbuto zacyo iyo gihungabanyijwe n’umuyaga mwinshi yari kurushaho kwerekana iby’icyo gihe.” 445 II 342.1

Mu kinyamakuru cyandikirwaga i New York cyitwaga Journal of Commerce cyo kuwa 14 Ugushyingo 1833, handitswemo ingingo ndende yavugaga kuri ibyo bitangaza byabaye. Iyo ngingo yarimo amagambo akurikira: “Ndatekereza ko nta mucurabwenge cyangwa undi munyabwenge wigeze avuga cyangwa ngo yandike ibintu bimeze nk’ibyabaye mu gitondo cy’ejo hashize. Mu myaka igihumbi na magana inani ishize umuhanuzi yari yarabivuze neza nk’uko byaje kuba, nitugira umwanya wo kubitekerezaho yuko kugwa kw’inyenyeri kwahanuwe kwerekeje ku byo twabonye, nibwo ibyavuzwe bizaba koko ari iby’ukuri nk’uko byanditswe.” II 342.2

Uko niko ikimenyetso giheruka cyo mu byerekana kugaruka kwa Kristo cyagaragaye, ari cyo Yesu yari yarabwiye abigishwa be ati: “Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.” 446 Ibyo bimenyetso byose bimaze kugaragara, ikindi kintu gikomeye cyari hafi kugaragara ni uko Yohana yabonye ijuru ryizinga nk’umuzingo w’igitabo bazinze, mu gihe isi yahindaga umushyitsi, imisozi n’ibirwa bikava mu mwanya wabyo, maze abanyabyaha kubw’ubwoba bagashakashaka aho bihisha ubwiza bw’Umwana w’Umuntu. (Ibyahishuwe 6:12-17). II 342.3

Abantu benshi babonye kugwa kw’inyenyeri, babifashe ko ari ikimenyetso giteguriza abantu urubanza rugiye kuza, “nk’ishusho iteye ubwoba y’integuza, ikimenyetso cyerekana uwo munsi ukomeye kandi uteye ubwoba.” 447 Bityo, intekerezo z’abantu zerekejwe ku gusohora k’ubuhanuzi maze benshi bita cyane ku muburo werekeye kugaruka kwa Kristo. II 343.1

Mu mwaka wa 1840, hongeye kubaho ukundi gusohora kw’ibyahanuwe kwitaweho na benshi. Mu myaka ibiri mbere, uwitwaga Yosiah Litch wari umwe mu babwirizabutumwa b’ingenzi wabwirizaga ibyo kugaruka kwa Kristo, yanditse ibyo yasobanuraga ku gice cya 9 cy’Ibyahishuwe, yerekeza ku kuvaho k’Ubwami bwa Ottoman. Hakurikijwe uko yabaraga, ubwo bwami bwagombaga gukurwaho “mu kwezi kwa Kanama mu mwaka wa 1840 nyuma ya Kristo.” Kandi noneho mu minsi mike cyane ibanziriza gusohora k’ubwo buhanuzi bwe yaranditse ati: “Kuva umugabane wa mbere w’iki gihe ari wo ugizwe n’imyaka 150 warasohoye rwose mbere y’uko Dikozesi (Deacozes) yima ingoma abiherewe uburenganzira n’Abanyaturukiya, kandi no kuba imyaka 391 n’iminsi cumi n’itanu, yaratangiye ku iherezo ry’umugabane wa mbere w’iki gihe, bityo kizarangira ku wa 11 Kanama 1840, ubwo ubutware bwa Ottoman i Constantinople bwitezwe ko bubasha gukurwaho. Kandi ibi nizera ko ari ko bizaba.” 448 II 343.2

Cya gihe cyavuzwe kigeze, binyuze ku bagihagarariye mu mahanga, igihugu cya Turukiya cyemeye kurindwa n’ibihugu byunze ubumwe byo mu Burayi maze muri ubwo buryo kiba cyishyize aho kigomba kugengwa n’ibihugu byemera Ubukristo. Icyo gikorwa cyasohoje ibyari byaravuzwe. Ibyo bimaze kumenyekana, abantu benshi cyane bemeye ko amahame y’ubusobanuro bw’ubuhanuzi bwa Miller n’abo bafatanyije yari ukuri rwose, maze itsinda ry’abavuga ibyo kugaruka kwa Kristo rigira imbaraga itangaje. Abantu bize b’abahanga ndetse n’abanyacyubahiro bo mu myanya yo hejuru bifatanyije na Miller, byaba mu kubwiriza no kwamamaza ibitekerezo bye, bityo bituma kuva mu 1840 kugeza mu 1844 umurimo waguka ugera henshi mu buryo bwihuse. II 343.3

William Miller yari umunyabwenge ukomeye, akagira ikinyabupfura akesha gutekereza cyane no kwiga. Hejuru y’iyo mico yari anafite ubwenge mvajuru yakeshaga kugirana umubano uhamye na Soko y’ubwenge. Yari umuntu w’inyangamugayo mu rwego rwo hejuru utaraburaga kubahwa no guhabwa agaciro ahantu hose ubupfura n’imico mbonera bishyigikirwa. Kubera ko yari afite umutima mwiza ufatanyije no kwicisha bugufi bya Gikristo ndetse no kwitegeka, byatumaga atega amatwi, abantu bose bakamwisanzuraho, agahora yiteguye kumva ibitekerezo by’abandi no gusesengura ibyo bavuga. Yasuzumaga inyigisho zose n’amahame akoresheje ijambo ry’Imana adahubutse cyangwa ngo atwarwe n’amarangamutima, kandi imitekerereze ye itunganye no kumenya Ibyanditswe neza byamufashaga kurwanya amakosa no gushyira ibinyoma ahagaragara. II 344.1

Nyamara ntiyakoraga umurimo we ngo abure guhura n’abamurwanya mu buryo bukomeye. Nk’uko byagendekeye abagorozi ba mbere, ukuri yigishaga ntikwakiriwe neza n’abigisha mu by’iyobokamana bari bazwi na rubanda. Kubera ko abo bigisha batashoboraga gushyigikira inyigisho zabo bifashishije Ibyanditswe, bihutiye kwifashisha imigani mihimbano, inyigisho z’abantu n’imigenzo y’Abapadiri. Nyamara ijambo ry’Imana ni ryo gihamya cyonyine rukumbi cyemerwaga n’ababwirizaga ukuri ko kugaruka k’Umukiza. Intero yabo yari iyi ngo: “Bibiliya, Bibiliya yonyine.” Kubera ko ababarwanyaga batari bafite ingingo zibashyigikira zishingiye ku Byanditswe, byatumye bifashisha kubagira urw’amenyo no kubakwena. Igihe, amafaranga n’impano zabo babikoreshaga mu gusebya abashinjwaga icyaha kimwe gusa cyo kuba bategerezanyije ibyishimo kugaruka k’Umukiza wabo kandi bakaba baraharaniraga kugira imibereho itunganye no kurarikira abandi kwitegura ukuza kwe. II 344.2

Hakoreshejwe imbaraga nyinshi kugira ngo intekerezo z’abantu ze kwerekera ku ngingo ivuga ibyo kugaruka k’Umukiza. Kwiga ubuhanuzi buvuga ibyo kugaruka kwa Kristo n’imperuka y’isi byagizwe icyaha ndetse n’ikintu gikojeje isoni uwagikoraga. Uko ni ko imyigishirize yari yarabaye gikwira yasenyaga ukwizera ibyo ijambo ry’Imana rivuga. Imyigishirize yabo yatumye abantu bareka kwizera Imana, kandi benshi baboneraho kwiberaho uko bishakiye bakurikije irari ryabo. Nuko abatumye ibyo bibaho, babyitirira Abadiventisiti ko ari bo babiteye. II 344.3

Nubwo Miller yahururirwaga n’abantu benshi b’abahanga kandi bashaka kumutega amatwi, izina rye ryavugwaga rimwe na rimwe mu bitangazamakuru by’amadini kandi n’igihe bimuvuzeho akaba ari uburyo bwo kumusuzugura no kumwamagana. Mu muhati mwinshi bari bafite wo kumusuzugura ubwe ku giti cye n’umurimo akora, abatagira icyo bitaho n’abahakana Imana, batijwe umurindi n’abigisha mu by’iyobokamana, bishoye mu bikorwa byo kumusebya no kumwandagaza. Uwo musaza wari ufite imvi wari waravuye mu rugo rwe rumuguye neza akajya ajya hirya no hino akoresheje umutungo we, ava mu mujyi ajya mu wundi, akora ubudatuza ashyiriye abatuye isi umuburo ukomeye werekeye urubanza rwegereje, yangwaga urunuka agafatwa ko ari umwaka, umubeshyi n’umushukanyi udafite ibitekerezo bihamye. II 345.1

Kumusebya, kumubeshyera n’ibibi byose bamuregega byatumye anavugwa nabi n’ibinyamakuru bindi bitari iby’amadini. “Gufata mu buryo bworoheje kandi bw’ibisetso ingingo nk’iyi ifite agaciro gakomeye cyane n’ingaruka ziteye ubwoba, abantu b’isi bavuga beruye ko atari ukugira urw’amenyo ibitekerezo by’abayamamaza kandi bayishyigikiye gusa, ko ahubwo ari ukugira urw’amenyo umunsi w’urubanza, gukwena Imana ubwayo no gusuzugura ibiteye ubwoba bizaba mu rukiko rwayo.” 449 II 345.2

Uwazanye ibibi byose ntiyashatse gusa gukoma mu nkokora impinduka zaterwaga n’ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo, ahubwo yashatse kurimbura burundu intumwa yabuvugaga ubwayo. Miller yatumye ukuri kwa Bibiliya guhinduka ukuri guhindura byinshi mu mitima y’abamwumvaga, agacyaha ibyaha byabo kandi akababuza amahoro mu kumva bihagije, ndetse amagambo ye yeruye kandi adakebakeba yatumaga bamwanga. Kurwanya ubutumwa bwe kwakozwe n’abagize itorero byatumaga rubanda rugufi rurushaho guhaba; maze abanzi ba Miller batangira kumugambanira ngo ubwo ari buve mu iteraniro baze kumwica. Ariko abamarayika bera bari bari muri iyo mbaga y’abantu maze umwe wo muri bo wari wafashe ishusho y’umuntu afata umugaragu w’Imana ukuboko amusohokana amahoro mu mbaga y’abo bantu barakaye. Satani n’abakozi be bakozwe n’isoni mu mugambi wabo. II 345.3

Nyamara nubwo habayeho uko kurwanywa kose, abantu bari barakomeje kuyoboka itsinda ry’abategereje kugaruka kwa Yesu babishishikariye. Ntabwo amatorero yari akibarirwamo abantu makumyabiri cyangwa ijana ahubwo bariyongereye bagera mu bihumbi byinshi. Amatorero atari amwe yakiraga abayoboke bashya benshi cyane, ariko nyuma y’igihe gito umwuka wo kurwanya Miller ugaragarizwa n’abo bantu bashya bahindutse, amatorero atangira gushyiraho uburyo bwo guhana abari baremeye inyigisho za Miller. Icyo gikorwa cyateye Miller kugira ibyo yandikira Abakristo bo mu matorero yose avuga ko niba inyigisho ze atari iz’ukuri, ko bagomba kumwereka ikosa rye bakoresheje Bibiliya. II 346.1

Yaravuze ati: “Mbese ni iki twizeye tutigeze dutegekwa n’ijambo ry’Imana ko dukwiye kucyizera, ko ari ryo mugenga wenyine rukumbi wo kwizera kwacu n’ibyo dukora? Twakoze iki gituma turwanyirizwa mu buryo bukomeye cyane haba mu bibwirizwa no mu bitangazanyamakuru, kandi kigatuma mwumva mufite ukuri ko kuduca [twe Abadiventisiti] mu matorero yanyu no mu mushyikirano wanyu?” “Niba turi mu makosa, ndabinginze nimutwereke aho ikosa ryacu riri. Mutwereke ko turi mu makosa mubikuye mu ijambo ry’Imana; mwatugize urw’amenyo bihagije; ariko ibyo ntibizigera biduca intege ngo twumve ko turi mu makosa; ijambo ry’Imana ryonyine ni ryo rishobora guhindura imitekerereze yacu. Imyanzuro twafashe twayifashe tubyihitiyemo kandi dusenga, nk’uko twabonye igihamya mu Byanditswe Byera.” 450 II 346.2

Mu bihe byose, imiburo Imana yagiye yoherereza abatuye isi ikoresheje abagaragu bayo yagiye yakiranwa kwinangira no kutizera nk’uko. Igihe ibicumuro by’abo mu gihe cya mbere y’umwuzure byateraga Imana kohereza umwuzure w’amazi ku isi, yabanje kubamenyesha umugambi yayo, kugira ngo bagire igihe cyo guhindukira bakareka inzira mbi barimo. Hashize igihe cy’imyaka ijana na makumyabiri bumva imiburo ibararikira kwihana, bitaba ibyo bakagaragarizwa umujinya w’Imana barimbuka. Ariko ubwo butumwa bwababereye nk’umugani udafite ishingiro maze ntibabwemera. Binangiriye mu bugome bwabo, bakwena intumwa y’Imana, ibyo yabingingiraga babigira ubusa, ndetse bamurega kwigerezaho. Baravugaga bati; “bishoboka bite ko umuntu umwe yatinyuka kurwanya abakomeye bose bo ku isi? Niba ubutumwa Nowa avuga ari ukuri, kuki abatuye isi bose batabubonye kandi ngo babwemere? Bishoboka bite ko ibyo umuntu umwe yemeza byahabana n’ubwenge bw’abantu igihumbi!” Ntibashatse kwemera umuburo cyangwa ngo bashakire ubwihisho mu nkuge. II 346.3

Abakobanyi batungaga urutoki mu byaremwe n’ibibaho- ku gukurikirana kw’ibihe kutahindukaga, ku kirere cy’ubururu kitari cyarigeze kigusha imvura, ku mirima yari itohagiye kuko yavomererwaga n’ikime cya nijoro, - maze bakiyamira bati: “Aho Nowa ntavuga aca imigani?” Mu rwego rwo kumusuzugura, bavuze ko uwo mubwiriza w’iby’ubutungane ari umuntu watwawe udafite ibitekerezo bitunganye; bityo bakomeza kurushaho kwimbika mu gushakisha ibibanezeza, barushaho gukabya mu nzira zabo mbi kurusha mbere. Nyamara kutizera kwabo ntikwahagaritse gusohora kw’ibyari byaravuzwe. Imana yihanganiye ububi bwabo igihe kirekire, ibaha amahirwe ahagije yo kwihana; ariko igihe kigeze, urubanza rwayo rugera ku banze imbabazi zayo. II 347.1

Kristo yavuze ko hazabaho ukutizera nk’uko ku byerekeye ukugaruka kwe. Nk’uko abantu bo mu gihe cya Nowa “batigeze babimenya kugeza aho umwuzure uziye ukabatwara bose, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” 451 Igihe abavuga ko ari abana b’Imana bazifatanya n’ab’isi, bakabaho nk’uko ab’isi babaho, kandi bakifatanya na bo mu bibanezeza byabuzanyijwe; igihe ibinezeza ab’isi ari nabyo bizaba binezeza itorero; inzogera zihamagarira abantu kujya mu bukwe zikaba zivuga, kandi abantu bose bakaba barangamiye imyaka myinshi yo kugubwa neza kw’isi, - icyo gihe mu kanya gato nk’uko umurabyo urabiriza mu ijuru, nibwo bazabona iherezo ry’ibyo bari batezeho amakiriro ndetse n’ibyiringiro byabo biyoyotse. II 347.2

Nk’uko Imana yohereje umugaragu wayo kuburira isi iby’umwuzure wari wegereje, ni nako yohereje intumwa yatoranyije kugira ngo zimenyeshe abantu ko urubanza ruheruka rwegereje. Kandi nk’uko abo mu gihe cya Nowa basekaga bagakwena ibyo umubwiriza wo gukiranuka yavugaga, ni ko n’abantu benshi bo mu gihe cya Miller bahaye urw’amenyo amagambo y’imiburo, ndetse bamwe bari abo mu bwoko bw’Imana. II 347.3

Ni mpamvu ki inyigisho n’ibibwirizwa byerekeye ukugaruka kwa Kristo bitakiriwe neza n’amatorero? Mu gihe ukugaruka kwa Kristo kuzanira abanyabyaha ibyago no kurimbuka, intungane zo kuzizanira ibyishimo n’ibyiringiro. Uko kuri gukomeye kwakomeje kubera ihumure indahemuka ku Mana zo mu bihe byose. Ni mpamvu ki, nk’uko biri ku wakwandikishije, uko kuri kwahindutse “ibuye risitaza” ndetse “n’urutare rugusha” ku bavuga bose ko ari ubwoko bwe? Umukiza wacu ubwe ni we wasezeraniye abigishwa be ati: “Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.” 452 Umukiza w’umunyampuhwe ubwo yabonaga mbere ubwigunge n’umubabaro w’abayoboke be, yohereje abamarayika kugira ngo babahumurishe ibyiringiro by’uko azagaruka ubwe nk’uko bamubonye ajya mu ijuru. Igihe abigishwa bari bahagaze bahanze amaso yabo mu ijuru kugira ngo barebe bwa nyuma uwo bakundaga, guhanga amaso yabo mu kirere byahagaritswe n’aya magambo ngo: “Yemwe bagabo b’i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru, Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.” 453 Bagaruwemo ibyiringiro n’ubutumwa bw’abamarayika. “Abigishwa basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi, baguma mu rusengero iteka bashima Imana.” 454 Ntibari bashimishijwe n’uko Yesu yabakuwemo kandi bakaba bari basigaye bagomba guhangana n’amakuba n’ibigeragezo by’isi; ahubwo bari bashimishijwe n’isezerano abamarayika babahaye yuko Umukiza azagaruka. II 348.1

Kwamamaza inkuru yo kugaruka kwa Kristo muri iki gihe byari bikwiriye kuba inkuru nziza itera umunezero, nk’uko byagenze igihe iyo nkuru yavugwaga n’abamarayika bayibwira abashumba b’i Betelehemu. Abakunda Umukiza by’ukuri nta kindi bari bakwiriye gukora uretse kwakirana ibyishimo ubutumwa bushingiye ku ijambo ry’Imana bubabwira ko Uwo ibyiringiro byabo by’ubugingo buhoraho bishingiyeho agiye kugaruka, atazanwe no gutukwa, gusuzugurwa no kwangwa nk’uko byagenze ubwo yazaga bwa mbere, ahubwo azaza afite ububasha n’ikuzo, aje gucungura abantu be. Abadakunda Umukiza ni bo bifuza ko ataza; kandi nta kindi gihamya kidashidikanywaho cyabaho kigaragaza ko amatorero yitandukanya n’Imana cyaruta uburakari n’ubugome bwabyukijwe n’ubu butumwa bwoherejwe n’Imana. II 348.2

Abantu bemeye ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu bakanguriwe kuzirikana ko kwihana no kwicisha bugufi imbere y’Imana ari ngombwa. Benshi bari baramaze igihe kirekire barananiwe guhitamo hagati ya Kristo n’isi; noneho bumvise ko gihe kigeze ngo bahitemo uruhande rumwe babarizwamo. “Ibyerekeye ubugingo buzahoraho byabagaragariye mu ishusho yabyo nyakuri batari bamenyereye. Ijuru ryarabegereye maze bumva ko ari abanyabyaha imbere y’Imana.” 455 Abakristo bashishikarijwe kugira imibereho mishya mu by’umwuka. Babashishijwe kumva ko igihe ari kigufi kandi ko ibyo bakwiriye gukorera bagenzi babo bagomba kubikora bwangu. Isi yitandukanyaga nabo, maze imibereho y’iteka igasa n’ikinguriwe imbere yabo, kandi ubugingo n’ikintu cyose gifitanye no kumererwa neza kwawo nta gupfa, byamaragaho ishusho y’ikintu cyose cy’igihe gito. Mwuka w’Imana yagumye kuri bo kandi wahaga imbaraga kurarika kwabo gukomeye babwira abavandimwe babo ndetse n’abanyabyaha kugira ngo bitegure umunsi w’Imana. Ubuhamya bwa bucece bwatangwaga n’imibereho yabo itunganye ya buri munsi, yari ugucyaha guhoraho ku bari mu itorero by’umuhango gusa kandi batihanye. Bene abo ntibifuzaga ikibahungabanya mu gukomeza gushaka ibibanezeza, mu kwirundurira gushaka ubutunzi no guharanira icyubahiro cy’isi. Kubw’ibyo, havutse urwango no kurwanya inyigisho yo kwizera kugaruka k’Umukiza ndetse n’abayigishaga. II 348.3

Babonye ko bidashoboka gucecekesha ibivugwa bikomoka ku bihe by’ubuhanuzi, abarwanyaga izo nyigisho baharaniye guca intege gahunda yo gusesengura no gucukumbura iby’iyo ngingo bakoresheje kwigisha ko ubuhanuzi bwashyizweho ikimenyetso. Uko ni ko Abaporotesitanti bageze ikirenge mu cy’abayoboke b’itorero ry’i Roma. Mu gihe itorero riyobowe na papa ritemereraga abantu gusoma Bibiliya, amatorero y’Abaporotesitanti yo yavugaga ko umugabane w’ingenzi w’Ijambo ry’Imana udashobora kumvikana kandi uwo mugabane ni wo ugaragaza ukuri kugendanye n’igihe turimo by’umwihariko. II 349.1

Ababwirizabutumwa ndetse na rubanda bavugaga ko ubuhanuzi bwa Daniyeli n’Ibyahishuwe ari ubwiru budashobora kumvikana. Ariko Kristo yerekeje abigishwa be ku magambo umuhanuzi Daniyeli yavuze yerekeye ibizaba mu gihe cyabo, maze aravuga ati: “Usoma ibi, abyumve neza.” 456 Ndetse imvugo yemeza ko Ibyahishuwe ari ubwiru butabasha kumvikana, ihabanye n’izina ry’icyo gitabo ubwaryo kuko ari: “Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, . . . Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’ abayumva, bakitondera ibyanditswe muri bwo: kuko igihe kiri bugufi.” 457 II 349.2

Umuhanuzi aravuga ati: “ Hahirwa usoma.” Hariho abantu batazasoma; abo nta migisha bafite. “Hahirwa n’ abumva.” Hariho na none bamwe banga kumva ikintu icyo ari cyo cyose cyerekeranye n’ubuhanuzi; abagize iryo tsinda na bo nta migisha bafite. “Kandi bitondera ibyanditswe muri icyo gitabo”- abantu benshi banga kumva imiburo n’amabwiriza biri mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Nta muntu n’umwe muri abo bose ushobora kwitega kubona imigisha yasezeranwe. Abakerensa ingingo zivuga ubuhanuzi kandi bakagira urw’amenyo ibimenyetso byavuzwe aha mu buryo bukomeye, abantu bose banga kuvugurura imibereho yabo no kwitegura ukuza k’Umwana w’umuntu, ntibazagerwaho n’imigisha. II 349.3

Ufatiye ku buhamya bwatanzwe na Mwuka Muhishuzi w’Imana, ni mu buhe buryo abantu bahangara kwigisha ko Ibyahishuwe ari ubwiru budashobora gusobanukira ubwenge bw’umuntu? Ni ubwiru ariko bwahishuwe, ni igitabo kibumbuwe. Kwiga Ibyahishuwe biyobora ubwenge bw’abantu ku buhanuzi bwa Daniyeli, kandi ibyo bitabo byombi bitanga amabwiriza y’ingirakamaro Imana yahaye abantu, yerekeye ibizaba ku iherezo ry’amateka y’isi. II 350.1

Yohana yeretswe ishusho y’ibintu bifite akamaro kimbitse kandi gatangaje mu byo itorero rinyuramo. Yabonye umwanya itorero rizaba ririmo, ingorane, intambara ndetse no gucungurwa guheruka k’ubwoko bw’Imana. Avuga ubutumwa buheruka bugomba kweza umusaruro w’isi, ukagera ku rugero rw’amahundo meza ahunikwa mu bigega byo mu ijuru, cyangwa ukagera ku rukungu rugomba gutwikwa rugashiraho burundu. Yohana yahishuriwe ingingo zifite agaciro kagutse cyane, by’umwihariko izerekeye itorero ryo mu gihe giheruka, kugira ngo ababasha kuva mu buyobe bakemera ukuri bashobore kumenyeshwa iby’ingorane n’intambara biri imbere yabo. Nta muntu ukwiriye kuba mu mwijima ntamenye ibigiye kuba ku isi. II 350.2

None se kuki hariho uku kutamenya kwakwiriye hose ku byerekeye umugabane w’ingenzi w’Ibyanditswe Byera? Kuki muri rusange hariho ubwo bushake buke bwo kugenzura ibyo uyu mugabane wigisha? Ibyo ni ingaruka y’igikorwa cyateguwe neza cy’umwami w’umwijima cyo kugira ngo ahishe abantu ukuri guhishura ubushukanyi bwe. Kubera iyi mpamvu, ubwo Kristo Umuhishuzi, yabonaga mbere intambara yari kuzabaho yo kurwanya kwiga Ibyahishuwe, byatumye asezeranira umugisha abantu bose bazabisoma, bakabitegera amatwi, kandi bakitondera amagambo y’ubuhanuzi. II 350.3