INTAMBARA IKOMEYE

17/45

IGICE CYA 14 - ABAGOROZI B’ABONGEREZA BAKURIKIYEHO

Mu gihe Luteri yabumburaga Bibiliya itari yarigeze ihishurirwa abaturage bo mu Budage, Tyndale yakoreshejwe na Mwuka w’Imana maze nawe abigenza atyo mu Bwongereza. Bibiliya yari yarasobanuwe na Wycliffe akura mu rurimi rw’IkiLatini, ariko yarimo amakosa menshi. Ntabwo yari yarigeze icapwa, kandi inyandiko zayo zandikishijwe intoki zarahendaga cyane ku buryo zagurwaga gusa n’abakire cyangwa abakomeye. Byongeye kandi, kubera ko itorero ryari ryarazamaganye, ntabwo zari zarashoboye kugezwa ahantu henshi. Mu 1516, umwaka umwe mbere y’uko Luteri asohora inyandiko y’amahame yanditse, uwitwa Erasme yari yarasohoye Isezerano Rishya yasobanuye mu rurimi rw’Ikigiriki n’Ikilatini. Noneho ku ncuro ya mbere, Ijambo ry’Imana ryacapwe mu rurimi rw’umwimerere. Amakosa menshi yabonekaga mu nyandiko zasobanuwe mbere, noneho yari yakosowe kandi ubusobanuro bwarushagaho kumvikana neza. Iyo Bibiliya yatumye abantu benshi b’intiti bamenya ukuri neza, kandi ibyo biha imbaraga nshya umurimo w’Ubugorozi. Nyamara Ijambo ry’Imana ryari ritaramenyekana muri rubanda rwa giseseka. Tyndale yagombaga kurangiza umurimo watangiwe na Wycliffe ageza Bibiliya ku baturage b’igihugu cye. II 259.1

Yari umwigishwa w’umunyamuhati kandi agashishikarira kumenya ukuri. Yari yarakiriye ubutumwa bwiza abukuye mu gusoma Isezerano Rishya ryasobanuwe na Erasme. Yabwirije ibyo yemera ashize amanga, akavuga ko inyigisho zose zigomba gusuzumishwa Ijambo ry’Imana. Ku byo Papa yavugaga ko itorero ryatanze Bibiliya kandi ko ari ryo ryonyine rikwiriye kuyisobanura, Tyndale yabivuzeho ati :“Mbese muzi uwigishije ibisiga uburyo bwo kubona umuhigo wabyo? Nuko rero iyo Mana niyo yigisha abana bayo bashonje uburyo bwo kubona Umubyeyi wabo mu Ijambo rye. Nuko rero, aho kuba ari mwe mwaduhaye Bibiliya, ahubwo ni mwe mwayiduhishe; ni mwe mutwika abayigisha, kandi iyo mubishobora, muba mwaratwitse Ibyanditswe Byera ubwabyo.” 259 II 259.2

Ikibwirizwa cya Tyndale cyakanguye abantu cyane, maze abantu benshi bemera ukuri. Ariko abapadiri bari bari maso, maze ataramara igihe gito avuye aho yabwiririzaga, abapadiri bashishikarira gusenya umurimo we bakoresheje ibikangisho no kumuvuga nabi. Inshuro nyinshi bageraga ku mugambi wabo. Tyndale yaravugaga ati :“Hakorwa iki?” “Mu gihe ndi kubiba imbuto ahantu hamwe, umwanzi asigara yangiza umurima w’aho namaze kuva. Sinshobora kubera hose icyarimwe. Yemwe! Iyaba Abakristo bari bafite Ijambo ry’Imana mu kanwa kabo, bajyaga gushobora kurwanya ababayobya. Kuko Bibiliya itariho, ntibyashoboka gukomereza abayoboke mu kuri.” 260 II 259.3

Noneho umugambi mushya waje kuzura intekerezo ze. Yaravuze ati: ” Indirimbo za Zaburi zaririmbirwaga mu ngoro ya Yehova mu rurimi rw’Abisirayeli ubwabo, none se ntabwo ubutumwa bwavugirwaga muri twe mu rurimi rw’Abongereza? . . . Mbese itorero ryagombye kugira umucyo muke mu gihe cy’amanywa kuruta mu museke?. . . Abakristo bagomba gusoma Isezerano Rishya mu rurimi rwabo kavukire.” Intiti n’abigisha b’itorero ntibabashije kuvuga rumwe. Bibiliya niyo yonyine ibashisha abantu kugera ku kuri. “Umuntu akomera kuri uyu mwigisha, undi nawe agakomera kuri uriya. . . Bityo, buri wese muri abo banditsi avuguruza undi. None se twatandukanya dute uvuga ukuri n’uvuga ibinyoma?. . . Ni mu buhe buryo?. . . Nta bundi buryo keretse dukoresheje Ijambo ry’Imana.” 261 II 260.1

Hashize igihe gito gusa, intiti y’umugatolika yiyemeje guhangana nawe maze iravuga iti :“Ibyiza ni uko twabaho tudafite amategeko y’Imana kuruta kutagira aya Papa.” Tyndale yaramusubije ati : “Ndwanya Papa n’amategeko ye yose; kandi Imana nindindira ubuzima, mbere y’uko mfa, nzatuma umuhungu muto w’umuhinzi amenya byinshi ku Byanditswe Byera kukurusha.” 262 II 260.2

Umugambi yari ashishikariye wo kugeza ku baturage Ibyanditswe by’Isezerano Rishya risobanuye mu rurimi rwabo rwa kavukire, noneho yiyemeje kuwugeraho maze ahita atangira gukora uwo murimo. Amaze kwirukanwa iwe n’itoteza ryariho, yagiye mu murwa mukuru w’Ubwongereza (London), maze ahakomereza imirimo ye nta mbogamizi. Ariko nanone, ubugizi bwa nabi bw’abayoboke ba Papa bwatumye yongera guhunga. Byasaga n’aho nta hantu yaba mu gihugu cy’Ubwongereza maze yiyemeza gushakira ubuhungiro mu Budage. Aho mu Budage niho yatangiriye gucapisha Isezerano rishya mu Cyongereza. Incuro ebyiri zose, umurimo we wagiye uhagarikwa; ariko iyo yabuzwaga gucapira mu mujyi umwe, yajyaga mu wundi. Amaherezo yafashe inzira ajya i Worms ,aho mu myaka mike yari ishize, Luteri yari yahagaze imbere y’Inama nkuru y’abategetsi, maze ashyigikira ubutumwa bwiza. Muri uwo mujyi hari incuti nyinshi z’Ubugorozi, kandi Tyndale yahakomereje umurimo we nta mbogamizi. Bidatinze, ibitabo ibihumbi bitatu by’Isezerano Rishya byari birangiye gucapwa maze muri uwo mwaka hakurikiraho indi ngeri y’Isezerano Rishya. II 260.3

Yakomeje imirimo ye abishishikariye kandi afite kwihangana. Nubwo abategetsi b’Ubwongereza bagenzuraga cyane ku mipaka y’igihugu cyabo, Ijambo ry’Imana ryagezwaga i London rinyuze mu nzira zinyuranye z’ibanga, maze ziza gukwirakwizwa mu gihugu cyose. Abayoboke ba Papa bakoze uko bashoboye ngo bazimangatanye ukuri nyamara ntibyabashobokeye. Igihe kimwe umwepisikopi w’i Durham yaguze Bibiliya zose zari zifitwe n’umuntu wazigurishaga wari incuti ya Tyndale, azigura afite umugambi wo kuzitsembaho, yibwira ko ibyo bizabera imbogamizi ikomeye umurimo. Ariko, ibyabaye bitandukanye n’ibyo, kuko amafaranga yatanze azigura yaguzwe ibikoresho byo gusohora ingeri nyindi nshya ya Bibiliya, kandi nziza kurutaho itarashoboraga gucapwa iyo ayo mafaranga ataboneka. Nyuma y’aho, ubwo Tyndale yafungwaga, yasezeraniwe kurekurwa ariko ari uko abanje kuvuga amazina y’abantu bamufashije kubona amafaranga yo gucapisha za Bibiliya ze. Yabasubije ko umwepisikopi w’i Durham ariwe wamufashije kuruta abandi bose; kuko igihe yaguraga ibitabo byari byasigaye ku mafaranga menshi, yamushoboje gukomeza afite ubutwari bwinshi. II 261.1

Tyndale yaje kugambanirwa afatwa n’abanzi be, maze igihe kimwe afungwa amezi menshi. Amaherezo, kwizera yaje kuguhamisha kwicwa azize kwizera kwe, ariko intwaro yari yarateguye zashoboje izindi ngabo kurwana urugamba mu myaka amagana menshi yakurikiyeho kugeza na n’ubu. II 261.2

Ubwo Latimer yari ahagaze ku ruhimbi, yashyigikiye ko Bibiliya ikwiriye gusomwa mu rurimi rwumvwa n’abaturage. Yaravuze ati : “Uwandikishije Ibyanditswe Byera ni Imana ubwayo. . .kandi ibyo Byanditswe bifatanyije ubushobozi no kubaho by’iteka ryose by’Uwabyandikishije. Yaba umwami, umwami w’abami, umucamanza ndetse n’umutware, nta n’umwe utagomba kumvira Ijambo ryera ry’Imana.” Nimutyo twe kugendera mu nzira itemewe, ahubwo mureke Ijambo ry’Imana abe ari ryo rituyobora: nimutyo twe kugera ikirenge mu cy’abakurambere bacu, cyangwa ngo dushake gukora ibyo bakoze, ahubwo dushake ibyo bagombaga gukora.” 263 II 261.3

Incuti z’indahemuka za Tyndale ari zo Barnes na Frith, zarahagurutse kugira ngo zihagararire ukuri. Hakurikiyeho Ridley na Cranmer. Abo bakuru b’Ubugorozi b’Abongereza bari abantu baminuje, kandi abenshi muri bo, bari barigeze kubahwa kubw’ishyaka n’imibereho itunganye bagiriye mu itorero ry’i Roma. Kwitandukanya n’ubupapa kwabo byatewe cyane no kumenya amafuti yakorerwaga “mu murwa wera.” Gusobanukirwa n’amabanga Ya Babuloni kwashyigikiye cyane ubuhamya batangaga bayirwanya. II 262.1

Latimer yaravuze ati : “Ubu ndifuza kubaza ikibazo kidasanzwe.” “Ni nde mwepisikopi ushishikaye cyane kandi akaba n’umuyobozi mukuru mu Bwongeraza bwose? . . . Ndabona mwese munteze amatwi ngo mwumve uko mwita. . . None mureke mubabwire: ni Satani. Ntabwo yigera asiba kuba muri diyosezi ye. Igihe cyose mumushaka, ntimuzamubura. Ahora ku murimo we. Mbarahiye ko mutazigera musanga yicaye ubusa adakora. . . Aho sekibi atuye hose, nta bitabo biharangwa, ahubwo usanga hacanywe amatara; nta Bibiliya ziharagera, ahubwo uhasanga ishapule! Nta mucyo w’ubutumwa bwiza uhasanga, ahubwo haba hari umucyo wa za buji ndetse no ku manywa y’ihangu! Apfobya umusaraba wa Kristo, akerereza purigatori imara amafaranga mu mifuka y’abantu. Kwambika abambaye ubusa, abakene n’abamugaye birirengagizwa, hakitabwaho gutaka amashusho no kurimbisha amabuye! Imigenzo y’abantu n’amategeko yabo ni byo bihabwa intebe, naho iby’Imana n’Ijambo ryayo ryera bigashyirwa hasi. Iyaba abayobozi bacu bakuru bashishikariraga kubiba imbuto y’amahame atunganye nk’uko Satani ashishikarira kubiba urukungu!” 264 II 262.2

Ihame rikuru abo bagorozi bagenderagaho - ari na ryo ryari ryarashyigikiwe n’Abawalidense, Yohani Huss, Wycliffe, Luteri, Zwingli n’abandi bifatanyije na bo- ryari ububasha butibeshya bw’Ibyanditswe Byera, byo mugenga wo kwizera n’imikorere. Bahakanye uburenganzira bwa papa, inama z’idini, abapadiri ndetse n’umwami ubwe, kubyerekeye kugenga umutimanama mu bijyanye n’idini. Bibiliya ni yo yari umugenga wabo kandi ibyo yigisha ni byo basuzumishaga inyigisho zose n’ibivugwa byose. Kwizera Imana n’Ijambo ryayo byakomezaga abo bantu b’imbonera, igihe batangaga ubuzima bwabo bapfira ku nkingi z’umuriro. Ubwo ibirimi by’umuriro byari biri hafi gucecekesha amajwi yabo, bagatwikwa, Latimer yabwiye bagenzi be baziraga ukwizera kwabo ati: “Nimukomere, ku bw’ubuntu bw’Imana, uyu munsi turakongeza itara mu Bwongereza, kandi nk’uko mbyiringira, ntirizigera rizima.” 265 II 262.3

Muri Sikotilandi, imbuto z’ukuri zabibwe na Columba na bagenzi be zari zitarahubanganye rwose. Kubera ko mu gihe cy’imyaka amagana menshi nyuma y’uko amatorero yo mu Bwongereza yemera kugengwa na Roma, amatorero yo muri Sikotilandi yo yakomeje kugira umudendezo wayo. Nyamara mu kinyejana cya cumi na kabiri, ubupapa bwahashinze imizi kandi nta kindi gihugu bwagaragajemo ubutware bukomeye nk’iki. Nta handi hari umwijima mwinshi nkaho. Nyamara hari hakigera imyambi y’umucyo yahuranyaga mu mwijima kandi igatanga icyizere cy’umunsi ugiye kuza. Aba Lollards baturukaga mu Bwongereza bazanye Bibiliya n’inyigisho za Wycliffe, bakoze byinshi mu gutuma abantu bamenya ubutumwa bwiza, kandi buri kinyejana cyagiye kigira abahamya bacyo n’abapfa bazize ukwizera kwabo. II 263.1

Mu itangira ry’Ubugorozi bukomeye, nibwo habonetse inyandiko za Luteri maze hakurikiraho Isezerano Rishya ryasobanuwe na Tyndale mu Cyongereza. Inzego z’ubutegetsi bw’itorero zitigeze zibimenya, izo ntumwa zambukiranyaga imisozi n’ibibaya bucece, zigacana mu bantu amatara y’ukuri yari hafi kuzima muri Sikotilandi, kandi uwo mucyo ugasenya umurimo Roma yari yarakoze mu gihe cy’ibinyejana bine yayoboresheje igitugu. II 263.2

Bityo imivu y’amaraso y’abarenganyirizwaga kwizera kwabo iha imbaraga nshya ubugorozi. Abakuru b’ubuyobozi bwa Roma bakangukiye hejuru kubw’akaga kari kugarije umurimo wabo, maze bafata bamwe mu bakomeye n’abubahwaga cyane muri Sikotilandi, baburiza inkingi z’umuriro barabatwika. Nyamara mu kugenza batyo, icyo babaga bakoze cyari ukubaka uruhimbi aho abo bahamya babaga bicwa bavugiraga amagambo yumvikanaga mu gihugu cyose, agatuma abantu bagira umugambi udatezuka wo kwiganzura ingoyi ya Roma. II 263.3

Hamilton na Wishart, bavutse ari ibikomangoma kandi bikanagaragarira mu mico yabo, hamwe n’abandi bigishwa benshi bicishaga bugufi, batanze ubuzima bwabo batwikirwa ku mambo. Ariko aho Wishart yatwikiwe, havuye umuntu utarabashaga gucecekeshwa n’ibirimi by’umuriro, uwari gukoreshwa n’Imana maze akarwanya ubwicanyi bwakorwaga n’ubupapa muri Sikotilandi. II 264.1

Yohani Knox yari yaritandukanyije n’imigenzo n’ibihimbano by’itorero kugira ngo abone uko ahazwa n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana; kandi inyigisho za Wishart zari zarashimangiye icyemezo cye cyo guca umubano hagati ye na Roma ,maze yifatanya n’abagorozi batotezwaga. II 264.2

Ubwo yasabwaga na bagenzi be gufata inshingano yo kubwiriza, yarabitinye ahinda umushyitsi. Yaje kubyemera nyuma yo kumara iminsi yiherereye wenyine kandi bimuremereye mu mutima we. Ariko ubwo yari amaze kubyemera, yakoranye umurava udasanzwe, afite kumasha kutadohoka ndetse n’ubutwari budacogora mu gihe cyose yabayeho. Uwo mugorozi wari ufite umutima w’ubunyangamugayo ntiyatinyaga amaso y’abantu. Ibirimi by’umuriro byo gutwika abaziraga ukwizera kwabo byagurumanaga ahamukikije, nta kindi byamaze uretse gutuma ishyaka yari afite rirushaho gukomera. Nubwo intorezo y’umugome yari iri hejuru y’umutwe we, yagumye mu birindiro bye, arahangana, arwanana imbaraga nyinshi iburyo n’ibumoso ngo asenye gusenga ibigirwamana. II 264.3

Igihe bamuzanaga imbere y’umwamikazi wa Sikotilandi, aho ubutwari bwa benshi mu bayobozi b’abaporotesitanti bwari bwaracogoreye, Yohani Knox we yahahamirije ukuri ashize amanga. Ntibashoboraga kumwigarurira bakoreheje amagambo ashyeshya, kandi ntiyadohokaga imbere y’ibikangisho. Umwamikazi yamureze ubuyobe. Umwamikazi yavuze ko Knox yari yarigishije abantu kuyoboka idini ryabuzanyijwe na Leta, kandi kubw’ibyo yari yarishe itegeko ry’Imana ritegeka ko abantu bose bakwiriye kubaha ibikomangoma bibategeka. Knox yasubije ashikamye ati: II 265.1

“Nk’uko idini nyakuri ridakomora imbaraga cyangwa ubushobozi ku bikomangoma byo ku isi, ahubwo ribikomora ku Mana yonyine, ni ko abantu batagomba kubaka idini yabo ku byifuzo by’ibikomangoma bibategeka. Kuko bijya bibaho kenshi ko ibikomangoma bidasobanukirwa n’idini nyakuri y’Imana kurusha abandi bose. . . Mbese iyo urubyaro rwa Aburahamu rwose ruba rwarayobotse idini ya Farawo, uwo bakoreye igihe kirekire, ndababaza Madamu, mbese mu isi yose hari kuba irihe dini? Cyangwa se iyo mu gihe cy’intumwa abantu bose bayoboka idini y’ibikomangoma by’Abaroma, mbese ni irihe yobokamana riba ryarabaye ku isi? . . .Kandi rero, Madamu, mubasha kwibonera ko abayoborwa batagomba guhatirwa gukurikira idini y’ababategeka nubwo bategetswe kubumvira.” II 265.2

Mariya yaravuze ati: “Musobanura Ibyanditswe mu buryo bumwe, kandi nabo [abigisha b’Abagaturika b’i Roma] babisobanura mu bundi buryo. None nziringira nde kandi ni nde uzaba umucamanza?” II 265.3

Uwo mugorozi yaramusubije ati : “Uziringire Imana, yo yavugiye mu ijambo ryayo yeruye, kandi ibirenze ibyo Ijambo ry’Imana rikwigisha, ntukabyizere utitaye ku muntu uwo ari we wese ubyigisha. Ijambo ry’Imana ubwaryo rirasobanutse; kandi nihagira ahagaragara kudasobanuka, Mwuka Muziranenge utajya yivuguruza, abisobanura neza kurushaho mu yindi mirongo kugira ngo hatagira gushidikanya gusigara keretse ku binangira bagashaka kuguma mu bujiji.” 266 II 265.4

Uku ni ko kuri Umugorozi utaragiraga ubwoba yabwiye ukomeye w’ibwami, ashyize ubugingo bwe mu kaga. Ubwo butwari butangaje ni bwo yakomeje ngo agere ku mugambi we, agasenga kandi arwana urugamba rw’Umukiza kugeza ubwo Sikotilandi yibohoye ubutegetsi bwa Papa. II 266.1

Mu Bwongereza, gushinga imizi k’Ubuporotesitanti nk’idini y’igihugu cyose byaragabanutse, ariko itoteza ntiryahagarara burundu. Nubwo nyinshi mu nyigisho za Roma zari zaranzwe, hari imihango yayo itari mike yakomeje kubahirizwa. Banze kwemera ubutware bw’ikirenga bwa Papa, ariko mu mwanya we bahashyira umwami ngo abe umuyobozi mukuru w’itorero. Mu mihango y’itorero hari hakiri uguhabana gukomeye n’ubutungane ndetse no kwicisha bugufi biranga ubutumwa bwiza. Ihame ry’ingezi rishyigikira umudendezo mu myizerere ryari ritarabacengera. Nubwo abayobozi b’Abaporotesitanti batigeze bitabaza kenshi gukora ubugome buteye ubwoba bwakoreshwaga na Roma mu kurwanya ubuhakanyi, uburenganzira bwa buri muntu bwo kuramya Imana nk’uko umutimanama we umutegeka ntibwitabwagaho. Abantu bose basabwaga kwemera amahame no kubahiriza uburyo bwo gusenga byategetswe n’itorero ryariho. Mu gihe cy’imyaka amagana menshi, abitandukanyaga n’itorero batotezwaga ku rwego rwo hejuru cyangwa urworoheje. II 266.2

Mu kinyejana cya cumi na karindwi, abapasitoro benshi birukanywe mu myanya yabo. Abantu bari babujijwe kujya mu biterane by’amadini ayo ari yo yose uretse ibyemewe n’itorero, maze ubirenzeho agahanishwa ibihano bikomeye; gufungwa cyangwa kuba igicibwa. Abo bantu b’indakemwa batashoboraga kureka guterana ngo baramye Imana, byabaye ngombwa ko bashaka ahantu hihishe bateranira, mu nzu zicuze umwijima, ndetse mu bihe runaka by’umwaka bakajya mu mashyamba mu gihe cy’amasaha y’igicuku. Mu bwihisho bubatwikiriye bwo mu mashyamba, aho Imana ubwayo yabubakiye urusengero, abo bana bayo babaga baratatanye kandi batotezwa, niho bateraniraga kugira ngo bagaragaze ibiri mu mitima yabo basenga kandi baririmba. Nyamara nubwo bari bafite uko kwigengesera kose, abenshi muri bo bagiriwe nabi cyane bazira kwizera kwabo. Inzu z’imbohe zuzujwemo abantu. Imiryango yagiye itatana. Abantu benshi birukanwa mu bihugu byabo, bahungira mu mahanga. Nyamara Imana ntiyigeze ihana abantu bayo, kandi itoteza ntiryari gushobora gucecekesha ubuhamya bwabo. Benshi bambukijwe inyanja bajya muri Amerika, aho bashinze imfatiro z’umudendezo mu miyoborere y’ubutegetsi no mu by’idini, ari wo wabaye ishema n’urukuta rukingira iki gihugu. II 266.3

Nanone nk’uko byagenze mu bihe by’intumwa, itoteza ryatumye ubutumwa bwiza bwamamara. Ubwo Yohana Bunyan yari afungiwe muri gereza mbi cyane yari yuzuwemo n’abantu bakoze amarorerwa y’ubwicanyi, yahumekaga umwuka w’ijuru, kandi aho hantu ni ho yandikiye igitabo cye cyuzuye ishushanyamvugo, kivuga iby’umugenzi wagendaga ava mu gihugu cy’irimbukiro agana mu murwa wo mu ijuru. Mu gihe gisaga imyaka magana abiri, iryo jwi ryavuye muri kasho y’i Bedford ryagiye rivugana imbaraga ikora ku mitima y’abantu. Ibitabo bya Bunyan ari byo: “Urugendo rw’Umukristo” n’ikindi cyitwa, “Ubuntu busaze ku Munyabyaha Ruharwa” 267 , byayoboye abantu benshi mu nzira y’ubugingo. II 267.1

Baxter, Flavel, Alleine, n’abandi bantu bafite impano kandi bize, ndeste b’inararibonye mu Bukristo bahagurukanye imbaraga nyinshi, barwanira ukwizera kwahawe abera. Umurimo wakozwe n’abantu bagizwe ibicibwa kandi batarengerwaga n’amategeko y’abategetsi b’iyi isi, ntuzigera uhagarara. Ibitabo byanditswe na Flavel ari byo; “Isoko y’Ubugingo” na “Uburyo bw’Ubuntu” 268 byigishije abantu benshi uburyo bwo kuragiza ubugingo bwabo Kristo. Igitabo cyanditswe na Baxter cyitwa: “Umupasitoro Uvuguruwe” 269 cyabereye umugisha abantu benshi bifuzaga ububyutse mu murimo w’Imana; ndetse n’ikindi gitabo cye cyitwa: “Ikiruhuko cy’Abera Kitazashira,” 270 cyakoze umurimo wacyo mu kuyobora abantu benshi ku “kiruhuko” kibikiwe ubwoko bw’Imana. II 267.2

Hashize imyaka ijana, mu gihe cy’umwijima ukomeye mu by’umwuka, nibwo hadutse Whitefield na Wesleys bari abatwaramucyo bakorera Imana. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’itorero, abaturage bo mu Bwongereza bari barasubiye inyuma cyane mu by’idini, ku buryo byari biruhije cyane kubatandukanya n’abapagani. Abayobozi mu by’idini bari baratwawe n’inyigisho y’iby’iyobokamana ryubakiye ku byaremwe, kandi izo nyigisho ni zo zari ziganje mu iyobokamana ryabo. Abo mu rwego rwo hejuru basuzuguraga iby’ubutungane, kandi bakirata ko bari hejuru y’icyo bitaga ubwaka mu by’ubutungane. Abo mu rwego rwo hasi bari bari mu bujiji bukabije kandi barirunduriye mu gukora ibibi mu gihe itorero nta butwari ryari rifite, cyangwa ukwizera byashyigikira umurimo wo kuvuga ukuri wari warasubiye inyuma. II 267.3

Inyigisho y’ingenzi ivuga ibyo kugirwa intungane kubwo kwizera, yigishijwe na Luteri mu buryo bwumvikana, yari iri hafi kwibagirana burundu; kandi ihame rya Roma ryo kwiringira ko imirimo myiza ihesha agakiza ryari ryarahawe intebe. Whitefield n’abayoboke ba Wesley, bari bamwe mu bagize itorero ryariho, bo bashakaga kwemerwa n’Imana babikuye ku mutima, kandi bari barigishijwe ko bakwemerwa na Yo babikesheje imibereho izira amakemwa ndetse no kubahiriza amategeko y’idini. II 268.1

Umunsi umwe, ubwo Charles Wesley yari arwaye kandi yumva ko ari hafi gupfa, yabajijwe ishingiro ry’ ibyiringiro bye by’ubugingo buhoraho. Igisubizo cye cyabaye iki ngo :“Nakoresheje umuhati wose nshoboye nkorera Imana.” Ubwo incuti ye yari yamubajije icyo kibazo yasaga n’itanyuzwe n’icyo gisubizo, Wesley yaribwiye ati: “Bite! Nonese imihati yanjye ntihagije kumpesha ibyiringiro? Urashaka guhindura ubusa imihati yanjye? Nta kindi kintu mfite nshobora kwiringira.” 271 II 268.2

Ngiryo icuraburindi itorero ryarimo, rigahisha impongano y’ibyaha, rikambura Kristo ikuzo rye, kandi rigakura intekerezo z’abantu ku byiringiro rukumbi by’agakiza, ari byo maraso y’Umucunguzi wabambwe. II 268.3

Wesley na bagenzi be bari barageze ubwo basobanukirwa ko idini nyakuri rifite icyicaro mu mutima, kandi ko amategeko y’Imana akomatanya intekerezo, amagambo ndetse n’ibikorwa. Bamaze kwemera ko ubutungane bw’umutima ari bwo ngombwa, kimwe n’inyifato iboneye mu mibereho y’umuntu igaragara inyuma, batangira kugendera mu mibereho mishya. Kubw’umuhati udakebakeba kandi basenga, bashishikariye gutsinda ibibi biranga umutima wa kamere. Babayeho ubuzima bwo kwiyanga, burangwa n’urukundo no kwicisha bugufi, bakubahiriza badakebakeba uburyo bwose batekerezaga ko bushobora kubafasha, kugira ngo babone icyo bifuzaga cyane ari cyo: bwa butungane bubahesha kwemerwa n’Imana. Ariko ntibabashije kubona icyo bashakaga. Umuhati wose bagiraga ntiwabashije kubakiza iteka bacirwagaho n’icyaha cyangwa ngo utsinde imbaraga zacyo. Urwo rugamba bariho nirwo Luteri yarwanye igihe yari mu kumba ke ahitwa Erfurt. Ni nacyo kibazo cyari cyarashenguye umutima maze akibaza ati: “Umuntu yashobora ate gutunganira Imana?” 272 II 269.1

Umuriro w’ukuri kw’ijuru wari uri hafi kuzima ku bicaniro cy’Ubuporotesitanti, wagombaga kongera gukongezwa n’itara rya kera ryakongejwe n’Abakristo b’i Boheme ryamuritse mu gihe cy’imyaka myinshi. Nyuma y’Ubugorozi muri Boheme, Ubuporotesitanti bwari bwararibaswe na Roma. Abantu bose banze kureka ukuri byabaye ngombwa ko bahunga. Bamwe muri bo babonye ubuhungiro i Saxony, maze bahageze bakomera ku kwizera kwa kera. Mu rubyaro rw’abo bakristo niho haturutse umucyo wageze kuri Wesley na bagenzi be. II 269.2

Yohani na Karoli Wesley bamaze kurobanurirwa kuba ababwirizabutumwa, boherejwe muri Amerika. Mu bwato bwari bubatwaye, harimo itsinda ry’abantu bakomoka ku bakristo b’i Boheme bahungiye i Saxony bitwaga aba “Moravians”. Mu rugendo, ubwato bwahuye n’umuraba ukaze, maze Yohani Wesley abonye agiye gupfa, yumva nta byiringiro by’amahoro afitanye n’Imana. Ariko ibihabanye n’ibyo, Abadage barimo bo bagaragaje gutuza n’ibyiringiro Wesley atari afite. II 269.3

Aravuga ati :“Mbere y’aho, nari nitegereje imyitwarire yabo idakebakeba. Kubwo kwicisha bugufi kwabo, bari bakomeje gutanga igihamya gihoraho, bakorera abandi bagenzi imirimo igenewe abagaragu itarabashaga gukorwa n’Umwongereza uwo ari we wese. Bayikoraga babyishimiye kandi nta gihembo, bavuga ko ari byiza ku mitima yabo irangwa n’ubwibone kandi ko Umukiza wabo ubakunda yabakoreye ibisumba ibyo. Buri munsi wose wabahaga amahirwe yo kugaragaza ubugwaneza butabashaga gukomwa mu nkokora no kubwirwa nabi. Iyo babaga basuzuguwe, bakubiswe cyangwa bateraganwe, bongeraga kubyuka maze bakigendera; ariko nta magambo yo kwinuba yarangwaga mu kanwa kabo. Noneho igihe cyari kigeze cyo kubagerageza ngo bigaragare ko batakigira ubwoba, ubwibone, umujinya n’umutima wo kwihorera. Ubwo bari bageze hagati batondagura indirimbo ya zaburi batangizaga umurimo wabo, inyanja yarazikutse umuraba ukaze uraza, umena igice cy’imbere cy’ubwato, uraburengera, amazi yisuka mu bwato biba nk’aho bwaguye imuhengeri. Abongereza batangiye kuvuza induru. Abadage bo bikomereje indirimbo mu mutuzo. Nyuma y’aho, naje kubaza umwe muri bo nti, ‘Mbese nta bwoba mwari mufite?’ Yaransubije ati, ‘Oya. Ndashima Imana.’ Nongeye kumubaza nti, ‘Ariko se umugore wawe n’abana bawe ntibigeze bagira ubwoba?’ Yansubije yitonze ati, ‘Oya, abana n’abagore bacu ntibagira ubwoba bwo gupfa.’” 273 II 270.1

Ubwo twari tugeze i Savannah, Wesley yamaze akanya avugana n’aba bakristo b’aba Moravians, maze atangazwa cyane n’imyitwarire yabo ya gikristo. Igihe yandikaga avuga ibyabaye muri rimwe mu materaniro yabo y’iyobokamana yari ahabanye cyane n’imihango y’itorero ry’Ubwongereza itarangwamo ubushyuhe, yaravuze ati :“Kwiyoroshya gukomeye ndetse n’uburyo bifata mu masengesho byanteye gutekereza mbere y’imyaka igihumbi na magana arindwi yari ishize, maze ntekereza ko ndi muri rimwe muri ya materaniro ahatararangwaga imihango igaragara inyuma no gutwarwa by’indengakamere, ahubwo Pawulo, umuboshyi w’amahema, cyangwa Petero wari umurobyi ari bo bayayoboye, nyamara hakagaragara imbaraga ya Mwuka w’Imana.” 274 II 270.2

Ubwo Wesley yari agarutse mu Bwongereza, yaje kwigishwa n’umubwiriza w’umukristo w’umumorave (Moravian), maze abasha gusobanukirwa kurushaho iby’ukwizera Bibiliya yigisha. Yemeye ko agomba kureka kwishingikiriza ku mirimo ye ngo ibe yamuhesha agakiza, kandi ko akwiriye kwiyegurira burundu “Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Mu iteraniro ry’itsinda ry’abamorave ryaberaga i London, Luteri yanditse ubutumwa, asobanura impinduka Mwuka w’Imana akorera mu mutima w’uwizeye. Ubwo Wesley yategaga amatwi, ukwizera kwagurumanye mu bugingo bwe. Aravuga ati: “Numvaga umutima wanjye ususurutse mu buryo budasanzwe, numvise nkwiriye kwiringira Kristo wenyine kugira ngo mbone agakiza; kandi mfite ibyiringiro ko yankuyeho ibyaha byanjye bwite, ambatura itegeko ry’icyaha n’urupfu.” 275 II 270.3

Mu myaka myinshi yari amaze arangwa n’intege nke no kubura ihumure, imyaka yo kwiyanga gukomeye, imyaka yo kugawa no gucishwa bugufi, Wesley yari ataratezutse ku mugambi we wo gushaka Imana. Ubu rero yari amaze kuyibona, kandi ubuntu yahihibikaniye guhabwa akoresheje amasengesho, kwiyiriza ubusa, ibikorwa by’ubugwaneza no kwibabaza, yari yasobanukiwe ko ari impano idatangirwa ” igiciro runaka cyangwa amafaranga.” II 271.1

Ubwo yari amaze gukomera mu kwizera Kristo, umutima we wagurumanagamo icyifuzo cyo kwamamaza hose ubutumwa bwiza bw’ubuntu Imana igirira abantu nta kiguzi. Yaravuze ati: ” Isi yose nayifataga nka paruwasi nyobora, mu karere kose k’isi aho nashoboraga kuba ndi, nabonaga ko bikwiriye kandi bitunganye ndetse nkumva ari inshingano yanjye ko mbwira ubutumwa bwiza bw’agakiza abashaka kumva bose.” 276 II 271.2

Yakomeje imibereho ye idakebakeba kandi yo kwiyanga, ariko noneho atari yo shingiro ryo kwizera kwe ahubwo ari ingaruka yako; atari umuzi w’ubutungane, ahubwo ari amatunda yabwo. Ubuntu bw’Imana muri Yesu-Kristo ni ishingiro ry’ibyiringiro bya Gikristo, kandi ubwo buntu buzagaragarira mu kumvira. Ubuzima bwa Wesley yari yaraburunduriye mu murimo wo kubwiriza ukuri gukomeye yari yarakiriye ari ko: — kugirwa intungane binyuze mu kwizera amaraso ya Yesu-Kristo akuraho ibyaha, n’imbaraga ihindura umutima ya Mwuka Muziranenge maze ikera imbuto mu mibereho ikurikiza urugero rwa Kristo. II 271.3

Whitefield na bagenzi ba Wesley bari barateguriwe umurimo n’umutima buri wese yari yaramaranye igihe kirekire umwemeza ko ashobora kurimbuka; bityo bibatera kubasha kwihanganira ibirushya nk’abasirikare beza ba Kristo. Bari baranyuze mu gusuzugurwa, gukwenwa n’itotezwa, haba mu gihe bari bakiri muri za kaminuza ndetse no mu itangira ry’umurimo. Bo ubwabo na bagenzi babo bake babakundaga, baje guhabwa izina ry’Abametodisiti n’abanyeshuri bagenzi babo batubahaga Imana babakwenaga. Muri icyo gihe, iryo zina ryafatwaga nk’irisuzuguritse, ariko ubu, ni iry’icyubahiro, rifitwe na rimwe mu matorero magari cyane mu Bwongereza no muri Amerika. II 271.4

Nka bamwe mu bagize Itorero ry’Ubwongereza, bari bakomeye cyane ku mihango yaryo yo gusenga; ariko Umukiza yari yaraberetse mu Ijambo rye ikintu kirushije ibyo byose agaciro. Mwuka Muziranenge yabahatiraga kubwiriza ibya Kristo wabambwe. Imbaraga y’Isumbayose yahoranaga nabo mu murimo. Abantu ibihumbi byinshi baremezwaga kandi bagahinduka by’ukuri. Nuko rero, izo ntama zagombaga kurindwa ibirura. Ntabwo Wesley yatekerezaga gushinga itorero rishya, ariko yateranyirije abizeraga mu cyitwaga Ihuriro Metodisiti. 277 II 272.1

Abo babwiriza baje guhura no kurwanywa mu buryo bukomeye kandi buteye ubwoba biturutse ku itorero risanzwe ririho; nyamara Imana mu bwenge bwayo yari yayoboye ibyagiye bibaho kugira ngo itume ivugura ritangira mu itorero ubwaryo. Iyo iryo vugurura rituruka hanze y’itorero, ntiryajyaga gucengera ngo rigere aho ryari rikenewe cyane. Ariko bitewe n’uko ababwiriza b’ivugurura bari abayoboke b’itorero kandi bakaba barakoreraga munsi y’ubuyobozi bw’itorero, aho bashoboraga kubona icyuho hose, ukuri kwakingurirwaga imiryango kukinjira aho kutari kubasha gukingurirwa mu bundi buryo. Bamwe mu bayobozi b’itorero bakanguwe mu bitotsi barimo, maze bahinduka ababwiriza b’abanyamwete muri za paruwasi zabo. Amatorero yari yaragushijwe ikinya n’imihango, yongeye kugarura ubuzima. II 272.2

Mu gihe cya Wesley, kimwe no mu bindi bihe by’amateka y’itorero, abantu bafite impano zitandukanye bakoze umurimo bahawe. Ntabwo bagiye bahuza ku ngingo zose z’imyizerere, ariko bose bayoborwaga na Mwuka w’Imana, kandi bashyiraga hamwe mu kugera ku mugambi wari ushishikaje wo kugarurira Kristo imitima. Kutavuga rumwe hagati ya Whitefield n’abari mu ruhande rwa Wesley byageze ubwo bisa n’ibigiye guteza amacakubiri; ariko kubera ko bari abantu bigishijwe kwicisha bugufi mu ishuri rya Kristo, kwihanganirana n’urukundo byabateye kwiyunga. Ntibagiraga igihe cyo kujya impaka mu gihe ubuyobe n’ibicumuro byabaga gikwira hirya no hino kandi abanyabyaha baramanukaga berekeza mu nzira yo kurimbuka. II 272.3

Abagaragu b’Imana bagendaga mu nzira iruhije. Abakomeye n’intiti bakoresheje imbaraga zabo babarwanya. Nyuma y’igihe gito, benshi mu bayobozi bakuru b’itorero bagaragaje ubugizi bwa nabi ku mugaragaro, maze inzugi z’insengero zirafungwa bityo ukwizera gutunganye n’abakwamamazaga birakingiranwa. Imikorere y’abayobozi b’itorero mu kubarwanyiriza mu magambo yavugirwaga ku ruhimbi yabyukije ibyari mu mwijima, ubujiji n’ibicumuro. Yohana Wesley yagiye asimbuka urupfu inshuro nyinshi kubw’ibitangaza by’ubuntu bw’Imana. Igihe imbaga y’abantu barakaye bari bamuhagurukiye kandi bikaba byarasaga n’aho nta buryo bwo kubacika, umumarayika yaje mu ishusho y’umuntu maze amujya iruhande, ba bantu barihinze maze umugaragu w’Imana abona uko ava aho hantu hari akaga gakomeye ntacyo abaye. II 273.1

Ubwo Wesley yavugaga iby’igihe kimwe yarokowe mu maboko y’imbaga y’abantu bari bafite uburakari bukaze bashaka kumugirira nabi yaravuze ati : “Ubwo twamanukaga umusozi tugenda mu nzira inyerera twerekeje mu mujyi, abantu benshi bakoraga uko bashoboye ngo bangushe hasi, bibwira ko nindamuka nguye hasi ntarabasha kongera guhaguruka ukundi. Nyamara sinigeze ngwaguza, ndetse habe no kunyerera gato kugeza ubwo nashoboye kubava mu nzara. . . Nubwo benshi bageragezaga kumfata ikora ry’ishati cyangwa imyenda kugira ngo bampirike, ntibashoboye kugira icyo bafata: umwe gusa ni we washoboye kumfata agakomeza agapfundikizo k’umufuka w’agakote kanjye gato, ariko mu kanya gato kaje gucika gasigara mu ntoke ze; naho akandi gapfundikizo k’umufuka warimo inoti y’amafaranga kacitse uruhande rumwe. Umugabo munini wari inyuma yanjye yampondaguye kenshi akoresheje inkoni y’icyuma. Iyo ayinkubita incuro imwe ku gatwe k’inyuma, byari kumugabaniriza umuruho wo gukomeza kunkubita. Nyamara uko yabanguraga inkoni ngo ankubite niko yahinduraga icyerekezo mu buryo ntamenya uko byagendaga kuko ntashoboraga guhindurira iburyo cyangwa ibumoso. . . Undi yaje yatanya mu bantu maze azamura ukuboko ngo kwe ngo ankubite ariko mu buryo butunguranye inkoni iragwa maze ankora ku mutwe avuga ngo: “Mbega imisatsi yoroshye inyerera afite!”. . . Abantu babaye aba mbere mu kugira imitima ihindutse ni ibihanda byo mu mujyi, ababaga ku ruhembe rw’imbere rw’abagome mu byabagaho byose, kandi umwe muri bo yari umurwanyi wubahwa warwaniraga ku rubuga rw’abakirana. II 273.2

“Mbega kwitabwaho gutangaje Imana ikoresha kugira ngo idutegurire gukora ibyo ishaka! Hashize imyaka ibiri banteye igice cy’itafari kimpusha urutugu. Ubwo kandi hari hashize umwaka ntewe ibuye hagati y’amaso. Mu kwezi gushize narakubiswe ndetse n’uyu mugoroba nakubiswe kabiri; ubwa mbere nari ntaragera mu mujyi, ubwa kabiri ni igihe nawusohokagamo; nyamara byose ntacyo byantwaye kubera ko nubwo umuntu yankubita mu gituza n’imbaraga ze zose, undi akankubita ku munwa n’imbaraga nyinshi ku buryo amaraso yahita ava, nababara nk’aho yankubise igikenyeri.” 278 II 273.3

Abametodisite b’icyo gihe - baba abizera basanzwe kimwe n’ababwiriza — bihanganiye gusuzugurwa no gutotezwa biturutse mu bagize itorero kimwe no mu n’abahakana ku mugaragaro ko atari abanyadini babaga barakajwe n’ibinyoma byavugwaga kuri abo Bametodisiti. Bajyanwaga imbere y’inkiko z’ubutabera. Izo nkiko zitwaga zityo ku izina gusa kuko ubutabera nyabwo bwari ingume mu nkiko z’icyo gihe. Akenshi bahohoterwaga n’ababatotezaga. Imbaga y’abantu b’abagome yavaga mu inzu ijya mu yindi, bangiza ibintu, bamenagura ibikoresho byo mu mazu, basahura ibyo bashaka byose kandi bagahutaza abagabo, abagore n’abana. Rimwe na rimwe, inyandiko zashyirwaga ku karubanda zikararikira abashaka kuza kumena amadirishya no gusahura amazu y’Abametodisiti bakagira aho bateranira mu gihe runaka. Uko kurenga ku burenganzira bwa muntu no kwica itegeko ry’Imana byaremerwaga bigakorwa nta muntu ubicyashye. Hakomeje gukorwa itoteza riteguwe neza ryibasiye abantu baregwaga ikosa rimwe gusa ryo guharanira kugarura abanyabyaha bari mu nzira y’irimbukiro bakaberekeza mu nzira y’ubutungane. II 274.1

Ubwo Yohani Wesley yavugaga ku byo we na bagenzi be baregwa yaravuze ati : ” Bamwe barega bavuga ko inyigisho z’abo bantu ari ibinyoma, ubuyobe kandi ari ubwaka; kandi ko batari barigeze bazumva kuva kera kugeza icyo gihe; ko yaba ari amahame ayobya, ubwaka n’ubupapa. Ibyo birego byose byamaze kujya binengwa uhereye mu mizi, kubera ko byagaragaye rwose ko buri cyiciro cy’ayo mahame ari inyigisho yumvikana y’Ibyanditswe Byera nk’uko bisobanurwa n’itorero ryacu. Kubw’ibyo rero, ayo mahame ntashobora kuba ibinyoma cyangwa ngo abe ayobya mu gihe Ibyanditswe ari iby’ukuri.” “Abandi barega bagira bati, ‘Inyigisho zabo ntizikebakeba rwose; batuma inzira ijya mu ijuru irushaho gufungana.’ Kandi mu by’ukuri, iki ni cyo cy’ishingiro duhakana, (nk’uko ari cyo cyonyine cyigeze kubaho mu gihe runaka,) kandi mu buryo bw’ibanga ni nacyo gishamikiyeho ibindi byinshi cyane byigaragaza mu buryo butandukanye. Ariko se abo bantu baba batuma inzira igana ijuru irushaho gufungana kuruta uko Umwami wacu n’intumwa ze babigenje? Mbese amahame yabo yaba akomeye kuruta avugwa na Bibiliya? Muzirikane gusa amasomo make yumvikana: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ 279 ‘Kandi ndababwira yuko ijambo ryose ry’impfabusa abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w’amateka.’ 280 ‘Namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.” 281 II 274.2

“Niba inyigisho zabo zikomeye kurusha ibi byavuzwe n’Ibyanditswe, bakwiriye kubarwaho ikosa; ariko mu mitima yanyu muzi neza ko atari ko bimeze. Nyamara se ni nde wavuga ko yakoroshyaho n’akanyuguti kamwe ntabe agoretse ijambo ry’Imana? Mbese umuntu uwo ari we wese w’igisonga wabikijwe ubwiru bw’Imana yagaragara ko ari indakemwa mu gihe ahinduye umugabane umwe w’ibyo yabikijwe? —Oya. Ntacyo yagabanya, ntacyo yakoroshya. Ahubwo ategetswe kubwira abantu bose ati, ‘Ntabwo nshobora gucisha bugufi Ibyanditswe kugira ngo bihuze n’ibibashimisha. Mugomba kuzamuka mugashyikira urwego bibasaba kugeraho bitaba ibyo mukazarimbuka by’iteka ryose.’ Imvugo ya rubanda ni uko abo bantu badafite urukundo. Koko se nta rukundo bafite? Ni mu ruhe rwego? Mbese ntibagaburira abashonji kandi bakambika abambaye ubusa? ‘Oya rwose; aho siho hari ikibazo: Ibi ntibabura kubikora rwose, ahubwo nta rukundo bagira mu gushyira mu gaciro! Batekereza ko nta muntu ushobora gukizwa uretse abagendera mu nzira nabo banyuramo.” 282 II 275.1

Ugusubira inyuma mu by’umwuka kwari kwaragaragaye mu Bwongereza mbere yuko Wesley atangira umurimo we, cyane cyane byari ingaruka y’inyigisho zavugaga ko kwizera konyine ari ko guhesha agakiza kandi ko umuntu adakeneye kumvira amategeko y’Imana. 283 Abantu benshi bemezaga ko Kristo yakuyeho amategeko y’Imana kandi ko kubera ibyo, bitakiri ngombwa ko Abakristo bayubahiriza; bakavuga ko uwizera yabatuwe mu “bubata bwo gukora imirimo myiza.” Abandi nabo, nubwo bemeraga ko amategeko ahoraho iteka ryose, bavugaga ko bitakiri ngombwa ko abavugabutumwa basaba abantu kumvira ibyo amategeko asaba kubera ko abo Imana yatoreye guhabwa agakiza, bazabashishwa “n’imbaraga ntakumirwa y’ubuntu bw’Imana, bagakora ibitunganye kandi biboneye”, mu gihe abagenewe kurimbuka bo, “badafite imbaraga ibabashisha kumvira amategeko y’Imana.” II 275.2

Abandi nabo bizeraga ko “intore zidashobora kwigera zigwa ngo zive mu buntu cyangwa ngo zibure kwemerwa n’Imana.” Byabagejeje ku mwanzuro uteye ubwoba wavugaga ko “mu by’ukuri ibikorwa bibi bakora, atari ibikorwa by’ibyaha, kandi ko bidakwiriye gufatwa ko bishe amategeko y’Imana, ndetse ko kubw’ibyo, badafite impamvu ibatera kwicuza ibyaha byabo cyangwa ngo babireke kubwo kwihana.” 284 II 275.3

Kubw’ibyo, ba bandi bashyigikiraga ukwizera gusa bakarwanya amategeko, bavuze ko na kimwe mu byaha bikomeye cyane, “gifatwa muri rusange ko ari ukugomera amategeko y’Imana, ko atari icyaha imbere y’Imana,” igihe gikozwe n’umwe mu batowe, “kubera ko ibyo ari kimwe mu byangombwa kandi biranga abatowe, ko badashobora kugira icyo bakora kidashimishije Imana cyangwa se icyo amategeko abuzanya.” II 276.1

Ayo mahame ateye ubwoba ahuje rwose n’inyigisho zaje gukurikiraho z’abigisha bari ibirangirire ndetse n’abize iby’iyobokamana, zavugaga ko nta mategeko adahinduka ariho y’Imana, yo kuba urugero rw’ubutungane, ko ahubwo urugero rw’imico mbonera rugaragazwa n’umuryango mugari w’abantu ubwawo, kandi ko urwo rugero ruhora ruhinduka. Ibyo bitekerezo byose bikomoka kuri wa mwuka ukomeye — umwuka wa wa wundi, nubwo yari mu batuye ijuru batarangwagamo icyaha, yatangiye umurimo we wo gushaka gukuraho amategeko atunganye y’Imana. II 276.2

Inyigisho zavugaga ko Imana ari yo igenera umuntu mu buryo budahinduka imico agomba kugira, zateye abantu benshi gutera umugongo amategeko y’Imana. Wesley yarwanyije byimazeyo ibinyoma by’abo bigisha barwanyaga amategeko y’Imana kandi yerekana ko amahame yabyaye izo nyigisho ahabanye n’ukuri kw’Ibyanditswe Byera. ” Ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwarabonetse.” “Ngibyo ibyiza bishimisha Imana Umukiza wacu, ishaka ko abantu bose bakizwa kugira ngo babashe kumenya ukuri kuzuye. Hariho Imana imwe rukumbi kandi umuhuza wayo n’abantu ni umwe, na we ni umuntu, ni Kristo Yesu witanze agapfa ngo abere incungu abantu bose.” 285 Mwuka w’Imana atangirwa ubuntu kugira ngo abashishe umuntu wese gushyikira uburyo bwose bumugeza ku gakiza. Bityo Kristo, we “Mucyo nyakuri,” “yaje mu isi maze amurikira abantu bose.” Abantu bananirwa kwakira agakiza bitewe no kwanga impano y’ubugingo buhoraho babyihitiyemo.” 286 II 276.3

Ubwo yasubizaga ku byavugwaga ko urupfu rwa Kristo rwakuyeho amategeko cumi y’Imana ndetse n’amategeko y’imihango, Wesley yaravuze ati: “Ntabwo Yesu yakuyeho amategeko yo mu mategeko cumi, kandi yashimangiwe n’abahanuzi. Ntabwo umugambi wamuzanye wari uwo kugira ngo akureho umugabane n’umwe w’ayo mategeko. Iri ni itegeko ridashobora guhinduka, iri tegeko ni umuhamya nyakuri ‘ukomeye mu ijuru’ . . .Aya mategeko yabayeho kuva isi ikiremwa, kandi ntiyari “yanditswe ku bisate by’amabuye,” ahubwo yari yanditswe mu mitima y’abana b’abantu igihe bavaga mu biganza by’Umuremyi. Kandi nubwo inyuguti zanditswe n’urutoke rw’Imana ubu zaba zarangijwe cyane n’icyaha, ntabwo bishiboka ko zisibangana burundu mu gihe cyose tukimenya gutandukanya ikibi n’icyiza. Buri mugabane wose w’ayo mategeko ugomba kugenga abantu bose, no mu bihe byose, bidatewe n’igihe cyangwa ahantu, cyangwa indi mpamvu iyo ari yo yose ishobora guhinduka, ahubwo bitewe na kamere y’Imana na kamere y’umuntu ndetse n’isano itabasha guhinduka bafitanye. II 277.1

“’Sinaje kuyakuraho, ahubwo naje kuyasohoza.’ Nta gushidikanya, ubusobanuro bw’ibyo Yesu avuga aha (bitavuguruzanya n’ibyavuzwe byose mbere cyangwa ibyakurikiyeho), -ni ubu: Naje kuyasohoza ku rugero rwuzuye, ntitaye ku busobanuro ubwo ari bwo bwose bw’abantu: Nzanywe no gushyira ku mugaragaro ibihishwe byose kandi bitumvikanaga muri yo: nzanywe no gutanga ubusobanuro nyakuri kandi bwuzuye bwa buri mugabane wayo wose; kugira ngo nerekane uburebure, ubugari no kwaguka kose bya buri tegeko riyarimo, ndetse n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu bwayo, ubutungane bwayo butagereranywa ndetse n’imbaraga y’iby’umwuka iri muri buri mugabane wayo.” 287 II 277.2

Wesley yavuze ubwuzuzanye ntakemwa bw’amategeko n’ubutumwa bwiza. Yaravuze ati: “Kubw’ibyo rero, hariho isano ikomeye hagati y’itegeko n’ubutumwa bwiza umuntu yasobanukirwa. Ku ruhande rumwe, amategeko ahora atuyobora ku butumwa bwiza kandi arabutwereka; ku rundi ruhande, ubutumwa bwiza buhora butwerekeza ku kurushaho gusohoza amategeko mu buryo nyabwo. Urugero ni uko amategeko adusaba gukunda Imana, gukunda bagenzi bacu, kugwa neza, kwicisha bugufi no kubonera. Twiyumvamo ko ibyo bintu tutabishoboye; ni ukuri ko ari ibintu “bidashobokera umuntu”; ariko tubona isezerano Imana idusezeranira ryo kuduha urwo rukundo rwayo, kuduhindura abicisha bugufi, abagwaneza n’intungane. Twishingikiriza kuri ubu butumwa bwiza, kuri iyo nkuru nziza; tugenzerezwa uko ukwizera kwacu kuri; kandi ubutungane bw’amategeko busohorezwa muri twe,’ ” kubwo kwizera Yesu Kristo. . .” II 277.3

Wesley yaravuze ati : “Ku ruhembe rw’imbere rw’abanzi b’ubutumwa bwiza bwa Kristo, hari abantu bacira urubanza amategeko ku mugaragaro mu buryo bweruye, kandi ‘bakayatuka;’ bakigisha abantu kwica amategeko (guhindura ubusa, gukerensa, gukuraho inshingano afite), bitari itegeko rimwe gusa, ryaba iryoroheje cyangwa irikomeye cyane ahubwo yose uko yakabaye . . . Igitangaje cyane mu bintu byose biba muri ubu buyobe bukomeye, ni uko ababuguyemo bizera mu by’ukuri ko bubaha Kristo nyamara bakuraho amategeko ye, kandi ko berereza umurimo we ariko basenya inyigisho ye! Muby’ukuri bubaha Kristo nk’uko Yuda yabigenje ubwo yavugaga ati: “Mwigisha! Ndakuramutsa” maze akamusoma. Bityo, Kristo ashobora kubwira buri wese muri bo ati: ‘Uragambanirisha Umwana w’umuntu kumusoma?’ Kuvuga iby’amaraso ye maze ukamwambura ikamba rye no kwirengagiza umugabane uwo ari wo wose w’amategeko ye witwaje kwamamaza ubutumwa bwe, ntaho bitaniye no kumugambanira umusoma. Umuntu wese ubwiriza ibyo kwizera mu buryo bwirengagiza umugabane uwo ari wo wose wo kumvira, haba mu buryo buzigiye cyangwa butaziguye; umuntu ubwiriza ibya Kristo agambiriye gupfobya, cyangwa guhindura ubusa itegeko ryoroheje ryo mu mategeko y’Imana , bene uwo ntashobora gusimbuka icyo kirego.” II 278.1

Wesley yasubije abavugaga ko “kubwiriza ubutumwa bwiza bisimbura amategeko agira ati: ” Ibyo turabihakana rwose. Ibyo ntibisimbura rwose umugambi wa mbere w’amategeko ari wo wo kwemeza umuntu icyaha, gukangura abasinziriye mu mwijima wa gihenomu.” Intumwa Pawulo avuga ko, ” itegeko rimenyekanisha icyaha,” “kandi igihe cyose umuntu atari yemezwa icyaha, ntabwo azumva mu by’ukuri uko akeneye amaraso ya Kristo yeza ibyaha. . . Nk’uko Umukiza ubwe abibona ‘abazima sibo bakeneye umuvuzi, keretse abarwaye.’ Kubw’ibyo rero, ntibyumvikana guha umuganga abazima, cyangwa abibwira nibura ko ari bazima. Icyangombwa ni ukubanza ukabemeza ko barwaye; naho ubundi nibitaba bityo, ntibazigera bagushimira icyo wabakoreye. Mu buryo nk’ubwo rero, ntibyumvikana kuzanira Kristo abafite imitima mizima, itarigeze imeneka.” 288 II 278.2

Bityo, ubwo yabwirizaga ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana, Wesley akurikije urugero rw’Umwami we, yaharaniraga “kwerereza amategeko ndetse no kuyubahisha.” Mu budahemuka, yashohoje umurimo yahawe n’Imana, maze ahabwa amahirwe yo kwibonera imbuto zawo zishimishije. Ku iherezo ry’ubuzima bwe bwarambye bukageza mu myaka mirongo inani — yamaze imyaka isaga mirongo itanu mu murimo agenda hirya no hino, --abayobotse inyigisho ze bakabishyira ku mugaragaro babarirwaga mu gice cya miliyoni. Ariko binyuze mu mirimo yakoze, abantu benshi bari barazahuwe, bakurwa mu irimbukiro no guheneberezwa n’icyaha, maze bagera ku buzima burushijeho gutungana, ndetse n’abantu benshi bagize imibereho yimbitse kandi ikungahaye biturutse ku nyigisho ze, ntabwo abo bantu bose bazamenyekana kugeza igihe umuryango wose w’abacunguwe uzaba uteraniye mu bwami bw’Imana. Imibereho ye itanga icyigisho gifite agaciro katagerwa kuri buri Mukristo wese. Iyaba uko kwizera no kwicisha bugufi, ishyaka ridacogora ndetse n’ubwitange no kutizigama byaranze uyu mugaragu wa Kristo byagaragariraga mu matorero yo muri iki gihe. II 278.3