UWIFUZWA IBIHE BYOSE

25/88

IGICE CYA 24 - MBESE HARYA SI WE WA MWANA W’UMUBAJI?

(Iki gice gishingiye kuri Luka 4:16-30)

Hirya y’ibihe byiza Kristo yagiriye i Galilaya mu murimo We wo kubwiriza ubutumwa hari hihishe igicucu cy’umwijima. Abaturage b’i Nazareti banze kumwemera no kumwakira. Baravuze bati, “Mbese harya si we wa mwana w’umubaji?” UIB 150.1

Mu bwana Bwe no mu busore Bwe, Yesu yajyaga aramya Imana mu rusengero rw’i Nazareti ari kumwe n’abavandimwe Be. Guhera mu ntangiriro z’umurimo We, ntiyongeye kuba hamwe na bo, nyamara ntabwo bari barigeze bayoberwa ibyamubayeho. Ubwo rero yabagarukagamo, ubwuzu bari bamufitiye n’ibyo bari bamwitezeho byariyongereye cyane. Aho hari abantu yari amenyereye n’amasura y’abo yari yaramenye guhera mu bwana Bwe. Aho hari nyina, abavandimwe Be na bashiki Be, kandi bose bamuhanze amaso ubwo ku Isabato yinjiraga mu rusengero akicara mu bandi bari baje kuramya Imana. UIB 150.2

Muri gahunda bari bamenyereye yakorwaga kuri uwo munsi, umuyobozi w’iyobokamana yasomaga mu bitabo by’abahanuzi maze akingingira abantu kugumya gutegerezanya ibyiringiro Uwagombaga kuza, wagombaga kwimika ubwami burabagirana kandi agakuraho gutegekeshwa igitugu no kurenganywa by’uburyo bwose. Yasubiragamo igihamya cy’uko kuza kwa Mesiya kwegereje, ashaka gutera umuhati abamuteze amatwi. Yasobanuraga uko ikuzo ryo kuza Kwe riteye agakomeza gushyira imbere igitekerezo cy’uko yagombaga kuzaza arangaje imbere ingabo zo kubohoza Isiraheli. UIB 150.3

Iyo mu rusengero habaga harimo umwigishamategeko, ni we wabaga ategerejweho kubwiriza, kandi UmwIsiraheli ubonetse wese yashoboraga gusoma mu bitabo by’abahanuzi. Kuri iyo Sabato, basabye Yesu kugira inshingano akora muri gahunda yo kuramya. “Arahagarara ngo asome. Bamuha igitabo cy’umuhanuzi Yesaya.” Luka 4:16, 17. Amagambo yo mu Byanditswe Byera yasomye yari ayumvikanaga ko yerekeza kuri Mesiya: UIB 150.4

“Umwuka w’Uwiteka ari muri jye,
Nicyo cyatumye ansigira kugira ngo
mbwirize abakene ubutumwa bwiza.
Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa,
N’impumyi ko
zihumuka,No
kubohora
ibisenzegeri,
No kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami
agiriyemo imbabazi”
UIB 150.5

“Amaze kubumba igitabo agisubiza umurinzi w’inzu, aricara. Abantu bose bari mu isinagogi baramutumbira…Bose baramushima, batangazwa n’amagambo meza avuye mu kanwa ke.” Luka 4:20-22. UIB 151.1

Yesu yahagaze imbere yabo ameze nk’umusobanuzi w’ubuhanuzi bumwerekeyeho. Mu kubasobanurira amagambo yari amaze gusoma, yavuze ko Mesiya ari ukiza abari mu karengane, ubohora abari mu bunyage, ukiza imbabare, uhumura impumyi zikongera kubona kandi agahishurira abatuye isi umucyo w’ukuri. Uburyo bwe bwo kwigisha bwakoraga ku mutima hamwe n’ubusobanuro butangaje bw’amagambo ye, byashimishaga abantu mu mbaraga batari barigeze bagira mbere y’icyo gihe. Imbaraga y’ubumana yasenye buri rusika rwose kandi, nk’uko byagendekeye Mose, bitegereje Itaboneshwa amaso. Ubwo Mwuka Muziranenge yakoraga ku mitima yabo, bavuze amina nyinshi kandi basingiza Imana mu mbaraga. UIB 151.2

Nyamara igihe Yesu yababwiraga ati, “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu” byahise bibibutsa kwitekerezaho ubwabo no gutekereza ku byo uwo bavuganaga yivuzeho. Yari yavuze ko abo Bisiraheli, abana ba Aburahamu, bameze nk’ababoshye. Yari yavuganye na bo nk’imfungwa zikeneye kubohozwa zigakurwa mu mbaraga y’ikibi; nk’abari mu mwijima bakeneye umucyo w’ukuri. Byakomerekeje ishema ryabo kandi bikangura ubwoba bwabo. Amagambo Kristo yababwiraga yerekanaga ko umurimo yagombaga kubakorera wagombaga guhabana rwose n’ibyo bifuzaga. Ibikorwa byabo byagombaga gusuzumanwa ubushishozi. Nubwo ntacyo basobwaga ku bijyanye n’imihango igaragarira amaso, batinye kugenzurwa n’amaso ye areba mu buryo bweruye kandi acukumbura ibintu. UIB 151.3

Baribajije bati: “Mbese uyu Yesu ni muntu ki?” Uwo wari wavuze ko afite ikuzo ryo kuba Mesiya yari umwana w’umubaji, kandi yari yarakoranye umurimo we na se Yosefu. Bari baramubonye azamuka akamanuka imisozi, bari baziranye n’abavandimwe Be na bashiki Be, kandi bari bazi imibereho Ye n’imvune Ze. Bari baramubonye abyiruka kuva mu bwana kugeza mu busore, no kuva mu busore kugeza mu bukuru. Nubwo yari yarabayeho imibereho izira amakemwa, ntabwo bashakaga kwemera ko ari we Wasezeranywe. UIB 151.4

Mbega uburyo inyigisho Ye yerekeranye n’ubwami bushya yari ihabanye n’iyo bari barumvanye abayobozi babo! Nta kintu na kimwe cyerekeranye no kubakiza Abaroma Yesu yari yigeze avuga. Bari barumvise ibitangaza yakoraga kandi barizeye ko ububasha Bwe yari kubukoresha ku nyungu zabo, nyamara nta gihamya cy’uko yari afite uwo mugambi bari barigeze babona. UIB 151.5

Igihe bahaga urwaho gushidikanya, imitima yabo yarushijeho kwinangira kubera ko bari bamaze umwanya muto bayoroheje. Satani yari yiyemeje byimazeyo ko uwo munsi amaso ahumye atagomba guhumurwa, cyangwa ngo abantu baboheye mu bucakara babohorerwe guhabwa umudendezo. Yakoranye umuhati mwinshi cyane ngo ababohere mu kutemera. Ntibigeze bita ku kimenyetso bari bamaze guhabwa ubwo batigiswaga no kwemera yuko uwo wavuganaga na bo yari Umucunguzi wabo. UIB 151.6

Ariko noneho Yesu yabahaye igihamya cy’uko ari Imana akoresheje kubahishurira ibyo bibwiraga by’amabanga. “Arababwira ati: ‘Ntimuzabura kunciraho uyu mugani muti, Muvuzi wivure. Ibyo twumvise byose wakoze i Kaperinawumu, bikore n’ino mu mudugudu wanyu. Arababwira ati ndababwiza ukuri yuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo. Ariko ndababwira ukuri yuko hariho abapfakazi benshi mu BIsiraheli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n’amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose. Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugore w’umupfakazi w’i Sarefati mu gihugu cy’i Sidoni. Kandi hariho ababembe benshi mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n’umwe muri bo keretse Namani w’Umusiriya.” Luka 4:23-27. UIB 152.1

Yesu yasubije ibyo abari bamutegeye amatwi bibazaga akoresheje kubabwira ibyaranze imibereho y’abahanuzi. Ntabwo abahanuzi Imana yatoranyirije umurimo wayo wihariye bari bemerewe kugira icyo bakorera abantu binangiye umutima kandi banga kwemera. Nyamara ababaga bafite imitima ishaka kumva no kwizera gutuma bemera bari bafite amahirwe y’umwihariko yo kubona ibihamya by’imbaraga Yayo binyuze mu bahanuzi. Mu gihe cya Eliya, Isiraheli yari yararetse Imana. Biziritse ku byaha byabo maze banga imiburo Mwuka yabahaga binyuze mu ntumwa za Nyagasani Uhoraho. Bityo rero, bivanye ku muyoboro imigisha y’Imana yagombaga kunyuraho ngo ibagereho. Uhoraho yatambutse ku mazu y’Abisiraheli maze abonera umugaragu We ubuhungiro mu gihugu cy’abapagani, ku mugore utarabarirwaga mu bwoko bwatoranyijwe. Nyamara uwo mugore yarahiriwe kuko yayobotse umucyo yari yarabonye kandi umutima we ugakingurirwa umucyo munini Imana yamwoherereje iwunyujije mu muhanuzi wayo. UIB 152.2

Iyo ni nayo mpamvu mu gihe cya Elisa ababembe bo mu gihugu cya Isiraheli batambutsweho. Nyamara Namani, umugabo w’umunyacyubahiro w’umupagani, ntiyari yarigeze atezuka ku kwemera ibyiza kwe, kandi yari yariyumvisemo ko akeneye gufashwa. Yari ari mu murongo wo kwakira impano zituruka ku buntu bw’Imana. Ntabwo yahumanuweho ibibembe gusa, ahubwo yanahawe umugisha wo kumenya Imana nyakuri. UIB 152.3

Ntabwo inyifato yacu imbere y’Imana ishingira ku kuntu umucyo twakiriye ungana, ahubwo ishingira ku buryo dukoresha uwo dufite. Kubw’ibyo rero, n’abapagani bahisemo ibyiza bakurikije ubushobozi bwo kubimenya bafite, baba bafite amahirwe yo kuba mu mwanya mwiza gusumbya ababonye umucyo mwinshi ndetse bavuga ko bakorera Imana nyamara bagakerensa umucyo, kandi imibereho yabo ya buri munsi ikavuguruza ibyo bavuga. UIB 152.4

Amagambo Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi mu rusengero yashegeshe umuzi wo gutungana bari barihangiye ubwabo, abagarura mu kuri gukomeye k’uko bari bararetse Imana kandi baraburijemo kwiyita abana bayo kwabo. Uko bagendaga bagaragarizwa imibereho yabo nyakuri, buri jambo ryakebaga nk’inkota. Icyo gihe basebeje kwizera kwa mbere Yesu yari yarabateye kugira. Ntabwo bashakaga kwemera yuko Uwo wakomotse ahantu hakennye kandi haciye bugufi atari umuntu usanzwe. UIB 152.5

Kutizera kwabo kwahembereye urwango. Satani yarabategetse maze basakuriza Umukiza bafite umujinya mwinshi. Bari barateye umugongo uwari ufite inshingano yo gukiza no gusubiza ibintu mu buryo; icyo gihe bagaragaje imico y’umurimbuzi. UIB 153.1

Igihe Yesu yarenguriraga ku migisha yahawe abatari Abayahudi, byabyukije ishema ry’ubwenegihugu ririmo ubukana ry’abari bamuteze amatwi maze amagambo Ye azimirira mu rusaku rw’amajwi yabo. Aba bantu bari baragiye birata gukomeza amategeko; ariko igihe ibyo bibwiraga bidashingiye ku kuri byakozwaga isoni, bari biteguye gukora ubwicanyi. Iteraniro ry’abantu ryakwiriye imishwaro, maze bafata Yesu bamujugunya hanze y’urusengero no hanze y’umu rwa. Bose basaga n’abashishikajwe no kumurimbura. Bamushushubikanyije ku gacuri bashakaga kumuroha hasi. Urusaku n’imivumo byuzuye ikirere. Bamwe na bamwe barimo kumutera amabuye, maze mu kanya gato ahita abaca mu myanya y’intoki arigendera. Intumwa zitumwe n’ijuru zari zaramubaye iruhande ubwo yari ari mu rusengero zari zinari kumwe na we hagati y’iyo mbaga y’abantu yazibiranyijwe n’uburakari. Zamukingiye abanzi Be kandi zimwerekeza ahantu hari umutekano. UIB 153.2

Uko niko abamarayika bakingiye Loti kandi bamuvana muri Sodomu nta kimuhungabanyije. Uko niko barinze Elisa ari ku musozi. Igihe imisozi y’uruhererekane yari yuzuweho amafarashi n’amagare y’intambara by’umwami w’i Siriya, ndetse n’abakomeye bo mu basirikari be, Elisa yitegereje imisozi yari iri hafi ye yuzuweho ingabo z’Imana, amafarashi n’amagare y’umuriro bigose umugaragu w’Uhoraho. UIB 153.3

Nuko rero, mu bihe byose abamarayika bagiye baba hafi y’abayoboke ba Kristo b’indahemuka. Ishyirahamwe rikomeye ry’abadayimoni ryiteguye kurwanya abantu bose babasha kunesha; ariko Kristo yifuza ko tureba ibitaboneshwa amaso, ko tureba ingabo zo mu ijuru zikambitse hafi y’abakunda Imana bose ngo zibakize. Ntabwo tuzigera na mba tumenya ingorane, zaba izigaragara cyangwa izitagaragara, twakingiwe binyuze mu butabazi bw’abamarayika, kugeza igihe tuzabona imbabazi z’Imana tuzirebeye mu mucyo w’ibihe bihoraho. Ubwo nibwo tuzamenya ko umuryango w’abatuye mu ijuru wari ushishikariye kwita ku muryango w’abari ku isi, kandi ko intumwa ziturutse ku ntebe y’ubwami y’Imana zagendanaga n’intambwe zacu umunsi ku wundi. UIB 153.4

Igihe Yesu yasomeraga mu rusengero ibyanditswe mu buhanuzi, yagarukiye ku busobanuro buheruka bwihariye bw’umurimo wa Mesiya. Amaze gusoma aya magambo avuga ngo, “No kumenyesha abantu umwaka Umwami agiriyemo imbabazi,” yatarutse interuro ivuga ngo “n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo.” Yesaya 61:2. Aya magambo na yo yari ukuri nk’uko ayari yabanje y’ubwo buhanuzi na yo yari ukuri, kandi kuba Yesu yarayacecetse ntabwo ari uko yahakanye ukuri. Nyamara ayo magambo aheruka y’ubwo buhanuzi ni yo abari bamutegeye amatwi bishimiraga gutindaho kandi ni yo bifuzaga ko asohora. Baciraga abapagani imanza batazi ko icyaha cyabo ubwabo kinasumba icy’abandi bantu. Bo ubwabo bari bakeneye cyane kugirirwa imbabazi nyamara batifuza ko abapagani bazigirirwa. Uwo munsi Yesu yari ahagaze mu rusengero hagati yabo, wari ubabereye uburyo bwo kwakira umuhamagaro w’ijuru. Uwo “wishimira kugira imbabazi” (Mika 7:18) yari kunezezwa no kubakiza kurimbuka bari bagiye kuzanirwa n’ibyaha byabo. UIB 153.5

Ntabwo yari kubareka burundu atongeye kubararikira kwihana. Ahagana ku musozo w’umurimo yakoreye i Galilaya, yongeye gusura urugo yabayemo ari umwana. Uhereye igihe abaho bangiye kumwakira, inyigisho Ze n’ibitangaza yakoraga byari byaramamaye mu gihugu cyose. Ubu bwo rero nta muntu wari kubasha guhakana ko afite imbaraga isumba iya kimuntu. Abatuye i Nazareti bari bazi ko yagendaga akora ibyiza kandi akiza indwara abantu bose bari munsi y’igitugu cya Satani. Hafi yabo hari hari ibirorero wasangaga mu mazu yabyo hatumvikanamo kunihishwa n’uburwayi kubera ko yari yarayanyuzemo agakiza abarwayi bayarimo. Imbabazi zagaragariraga muri buri gikorwa yakoraga mu mibereho Ye zahamyaga ko yasizwe n’Imana. UIB 154.1

Ubwo Abanyanazareti bongeraga gutegera amatwi amagambo Ye, bakozweho na Mwuka w’Imana. Nyamara kugeza icyo gihe bari batarashaka kwemera ko uyu Muntu wari wararerewe muri bo yari undi wundi cyangwa ko yabasumbyaga gukomera. Bari bagifite umujinya wo kwibuka ko mu gihe yari yiyise ko ari we Wasezeranywe, yari yarabangiye kugira umwanya muri Isiraheli; kuko yari yaberetseko abapagani babasumbyaga amahirwe yo kwitabwaho n’Imana. Bityo, nubwo babaririzaga bati “ubu bwenge n’ibi bitangaza uyu yabikuye he?” ntabwo bashakaga kumwakira nka Kristo wavuye ku Mana. Bitewe no kutizera kwabo, Umukiza ntiyashoboraga gukorera ibitangaza byinshi hagati yabo. Imitima imwe n’imwe ni yo yari ikinguriwe kwakira imigisha ye, maze abavamo agenda atabishaka kandi agenda ubutazahagaruka. UIB 154.2

Kutizera kwari kwarahawe ibere kwakomeje gutegeka Abanyanazareti. Uko ni nako kwategekaga abagize Urukiko Rukuru rw’Abayahudi ndetse n’ishyanga ryabo ryose. Ku batambyi no kuri rubanda, kwanga ku nshuro ya mbere kwerekanwa kw’imbaraga ya Mwuka Muziranenge byari intangiriro y’iherezo. Kugira ngo berekane ko kwinangira kwabo kwa mbere kwari guciye mu kuri, na nyuma yaho bakomeje kugenda bigomeka ku magambo ya Kristo. Amaherezo yo kwanga kwakira Mwuka Muziranenge kwabo yagaragariye mu buryo bweruye ku musaraba w’i Kaluvari, ku kurimburwa k’umurwa wabo, no gutatanira mu mpande z’isi kw’ishyanga ryabo. UIB 154.3

Yo, mbega ukuntu Kristo yifuzaga kubumburira Isiraheli ubutunzi bufite agaciro kenshi bw’ukuri! Nyamara ubuhumyi bwabo bwo mu by’umwuka bwari bukabije cyane ku buryo bitashobokaga kubahishurira ukuri kurebana n’ubwami Bwe. Biziritse ku myizerere yabo no ku mihango yabo idafite umumaro mu gihe ukuri kw’ijuru kwari gutegereje ko bakwemera. Batagaguzaga amafaranga yabo bagura ibintu by’imburamumaro mu gihe umutsima w’ubugingo wari hafi yabo aho babasha kuwusingira. Mbese kuki batagiye mu ijambo ry’Imana ngo bacukumbure bitonze barebe niba batari mu makosa? Ibyanditswe Byera byo mu Isezerano rya Kera byavugaga byeruye buri ngingo yose irebana n’umurimo wa Kristo kandi ibihe byinshi yasubiragamo ibyavuzwe n’abahanuzi maze akavuga ati: “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.” Iyo baza kuba baracukumbuye Ibyanditswe Byera maze bakagenzuza amagambo yabo ijambo ry’Imana, ntabwo Yesu aba yarigeze arushya abaririra kubwo kutihana kwabo. Ntabwo aba yarigeze avuga ati, “Dore iwanyu hagiye gusigara ari itongo.” Luka13:35 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Bari gushobora kumenya ibihamya yuko ari Mesiya kandi baba baririnze ibyago byatumye umurwa wabo wabateraga ishema uba umwirare. Nyamara ibitekerezo by’Abayahudi byari byarazonzwe no kudashyira mu gaciro kwabo. Ibyo Kristo yigishaga byashyiraga ahabona amakosa yarangwaga mu myitwarire yabo kandi bikabasaba kwihana. Iyo bemera inyigisho Ze, imigenzo yabo yagombaga guhinduka kandi bagafasha hasi ibyiringiro bari baragundiriye. Kugira ngo ijuru ribubahe, bagombaga guhara icyubahiro cy’abantu. Iyo bumvira amagambo y’uyu mwigisha mushya, bagombaga gukora ibinyuranye n’iby’abacurabwenge ndetse n’abigisha bakomeye bo mu gihe cyabo. UIB 154.4

Ntabwo mu gihe cya Kristo ukuri kwari gukunzwe n’abantu benshi. No mu gihe cyacu ntabwo gukunzwe cyane. Ntabwo kwigeze gukundwa uhereye igihe Satani yakwangishaga umuntu bwa mbere binyuze mu kumubwira ibinyoma biganisha ku kwikuza. Mbese muri iki gihe ntiduhura n’inyigisho ndetse n’amahame bidashingiye ku ijambo ry’Imana? Usanga abantu babyiziritseho cyane nk’uko Abayahudi bari batsimbaraye ku migenzo yabo. UIB 155.1

Abayobozi b’Abayahudi bari buzuye ubwibone bwo mu by’umwuka. Ibyifuzo byabo byo kwikuza byanagaragariraga mu mirimo yakorerwaga mu Buturo Buziranenge. Mu rusengero, bakundaga kwicara mu myanya y’icyubahiro. Bakundaga ko abantu babaramukiriza mu masoko kandi bashimishwaga n’uko abantu bavuga amazina y’imyanya yabo y’ubuyobozi. Uko ubutungane nyakuri bwagendaga bukendera, barushagaho kugirira imigenzo n’imihango yabo ifuhe ryinshi cyane. UIB 155.2

Bitewe nuko imyumvire yabo yari ihumishijwe n’ibitekerezo bidashingiye ku kuri byo kwikanyiza, bananiwe guhuza imbaraga yari mu magambo ya Kristo yemeza umuntu no kwicisha bugufi kwarangaga imibereho Ye. Ntibigeze bishimira ukuntu gukomera nyakuri gushobora gukuraho imirimbo y’inyuma igaragarira abantu. Kuba uwo Muntu yari umukene byasaga n’ibitajyana n’ibyo yihamyaga ko ari we Mesiya. Baribazaga bati: Niba ibyo yiyita ari ukuri, ni iyihe mpamvu ituma atiyemera? Niba we yari anyuzwe no kwibera aho adafite imbaraga za gisirikari, ishyanga ryabo ryari kuzamera rite? Ni mu buhe buryo imbaraga n’ikuzo byari bimaze igihe kirekire bivuzwe byari kuzatera amahanga kuyoboka umurwa w’Abayahudi? Ntabwo se abatambyi bari barigishije ko Isiraheli izategeka isi yose? Mbese byarashobokaga ko abigisha bakomeye b’iby’iyobokamana bari baribeshye? UIB 155.3

Nyamara ntabwo kuba Yesu atari afite ikuzo rigaragarira abantu mu mibereho Ye ari byo byateye Abayahudi kwanga kumwakira. Yari yuzuye ubutunagane no kubonera mu gihe bo batari baboneye. Yabaye mu bantu ari icyitegererezo cy’imibereho izira ikizinga. Imibereho ye izira amakemwa yamurikaga umucyo ku mitima yabo. Kuba umunyakuri Kwe byashyiraga ahabona uburyarya bwabo. Byagaragaje ko ubutungane birataga ko bafite bwari ikintu kirangaye kandi byaberetse icyaha mu bubi bwacyo bwose. Umucyo nk’uwo ntibawakiriye. UIB 155.4

Iyo Kristo aza kuba yararehereje abantu ku Bafarisayo kandi akerereza ubwenge bwabo n’ubutungane bwabo, baba baramusanganije ibyishimo. Ariko ubwo yavugaga ko ubwami bw’ijuru ari imbabazi zigenewe abantu bose, yari azanye urwego rw’idini batari gushobora kwihanganira. Ntabwo icyitegererezo batangaga ndetse n’inyigisho bigishaga byari byarigeze bimera gutyo kugira ngo bitere abantu kwifuza umurimo w’Imana. Ubwo babonaga Yesu yita kubo bo ubwabo bangaga kandi bakabaheza, byabyukije ibyifuzo bibi cyane byo mu mitima yabo yuzuye ubwibone. Nubwo birataga ko Isiraheli izashyirwa hejuru igasumba ayandi mahanga yose binyuze mu buyobozi bw’ “Intare yo mu muryango wa Yuda” (Ibyahishuwe 5:5), byari kubashobokera kwihanganira kutabona ibyo bari biringiye bishingiye ku byifuzo byabo, kurenza uko bari kwihanganira ukuntu Kristo yacyahaga ibyaha byabo n’umugayo bumvaga bafite uva ku buziranenge bwe babonaga. UIB 155.5