UWIFUZWA IBIHE BYOSE

17/88

IGICE CYA 16 - MU RUSENGERO RWE

(Iki gice gishingiye muri Yohana 2:12-22).

“Hanyuma y’ibyo aramanuka ajya i Kaperinawumu, ari kumwe na nyina na bene se n’abigishwa be, ariko ntibamarayo iminsi myinshi. Pasika y’Abayuda yenda gusohora, Yesu ajya i Yerusalemu.” Yohana 2: 12, 13 UIB 95.1

Muri uru rugendo, Yesu yifatanije n’abandi bantu benshi bajyaga mu murwa mukuru. Ntabwo yari yagashyize ku mugaragaro iby’umurimo we, maze yivanga mur’icyo kivunge cy’abantu nta n’umwe ubizi. Mur’ibyo bihe, kuza kwa Mesiya kwari kwaramamajwe n’inyigisho za Yohana, ni ko kwari ishingiro ry’ibiganiro muri ibyo bihe. Ibyiringiro byo gukomera kw’ubwoko bwabo ni byo byibandwagaho babifitiye ubwuzu bwinshi. Yesu yari azi ko ibi byiringiro bizageraho bigacogora, kuko byashingiye ku gusobanura ibyanditswe uko bitari. Yasobanuye ubuhanuzi mu buryo bwimbitse buteye amatsiko, kandi agerageza gukangurira abantu kwiga ijambo ry’Imana bitonze. UIB 95.2

Abayobozi b’Abayuda bari barigishije abantu ko i Yerusalemu bazigishwa ibyo kuramya Imana. Mu cyumweru cya Pasika, aho i Yerusalemu hateraniraga abantu benshi, baturutse imihanda yose ya Palesitina, ndetse no hirya yayo. Imbuga z’urusengero zuzuraga abantu b’ingeri zose. Benshi muri bo ntibabashaga kuzana ibitambo bagombaga gutamba kugira ngo bishushanye igitambo kimwe gisumba ibindi byose. Kugira ngo bene abo boroherezwe, amatungo yagurishirizwaga mu rugo rwo hanze y’Urusengero. Aho ni ho abantu b’ingeri zose bahuriraga ngo bagure ibitambo. Aha amafaranga y’ubwoko bwose niho yavunjishirizwaga ngo babone akoreshwa mu rusengero. UIB 95.3

Buri muyuda yasabwaga gutanga buri mwaka igice cya kabiri cya shekeli ngo kibe “incungu y’ubugingo bwe;” maze amafaranga akusanyijwe agakoreshwa gufasha urusengero. Kuva 30:12-16. Uretse ibyo, umubare munini wazanwaga nk’ituro ry’ubushake, ngo rishyirwe mu bubiko bw’urusengero. Kandi byasabwaga ko amafaranga yose avunjishwamo ayo bitaga shekeli y’urusengero, ari yo yari yemewe mu mirimo y’urusengero. Uko kuvunjisha kwatumaga habaho uburiganya n’ubwambuzi, kandi byagendaga byiyongera mu buryo bukojeje isoni, aribwo bwahindutse uburyo bw’inyungu z’abatambyi. UIB 95.4

Abagurishaga bakaga ibiciro by’ikirenga ku matungo yahagurishirizwaga, maze bakagabana inyungu zabo n’abatambyi n’abatware, maze bakikungahaza ari ko bakandamiza rubanda. Abazaga gusenga bari barigishijwe ko iyo badatanze ibitambo, imigisha y’Imana idashobora kubageraho bo n’abana babo ndetse n’ubutaka bwabo. Bityo bakumva ko gutanga ibiciro bihanitse ku matungo bibaha ubwishingizi; kuko umuntu wabaga yaturutse kure, ntiyagombaga gusubirayo adakoze umuhango wamuzanye. UIB 95.5

Ibitambo birenze urugero byaratambwagwa mu gihe cya Pasika, n’ubucuruzi mu rusengero bukaba bwinshi cyane. Uwo muvurungano warangwaga n’urusaku rw’isoko ry’inka aho kugaragara ko aho hantu ari ahera h’Uwiteka. Humvikanaga guciririkanya kutoroshye, kwabira kw’inka, gutamatama kw’intama, kuguguza kw’inuma, bivanze no kujegera kw’amafaranga no guterana amagambo y’umujinya. Habaga urusaku rukabije rwarogoyaga abaje gusenga, maze amasengesho babwira Isumbabyose akamirwa n’iyo miborogo yari mu rusengero. Abayuda birataga ibijyanye n’imyizerere yabo bitangaje. Bishimiraga urusengerro rwabo, bari bakomeye ku buryo bw’imihango irukorerwamo; ariko gukunda amafaranga byari byarabase imibereho yabo. Ntabwo bari bazi uburyo bagiye kure y’umugambi n’umurimo Imana yari yarabashyiriyeho. UIB 96.1

Ubwo Uwiteka yamanukaga ku musozi Sinayi, aho hantu hose huzuye icyubahiro cye. Mose ategekwa gushyira uruzitiro ahazengurutse umusozi no kuhegurira Imana, maze ijwi ry’Uwiteka ryumvikana ribaburira riti: “Ubashyirireho urugabano rugota uyu musozi impande zose, ubabwire uti ‘Mwirinde mwe kuzamuka ku musozi cyangwa gukora ku rugabano rwawo. Uzakora kuri uyu musozi no kwicwa azicwe. He kugira ukuboko kumukoraho, ahubwo bamwicishe amabuye cyangwa bamurase imyambi, naho ryaba itungo cyangwa umuntu cye kubaho .” Kuva 19:12, 13. Uko niko bigishijwe ko aho Imana yiyerekanira, hagomba kuba ahera. Urugabano rw’urusengero rw’Uwiteka rugomba kubahwa nk’ahantu heguriwe Imana (ahera). Ariko mu kwishakira inyungu, ibi byose bari barabyirengagije. UIB 96.2

Abatambyi n’abategetsi bitwaga ko ari bo bahagarariye Imana mu bantu; bagombaga gukosora uko kudaha agaciro urugabano rw’urusengero. Bagombaga kuba barabereye abantu urugero rwo gukiranuka no kugira impuhwe. Aho kwita ku nyungu zabo, bagombaga kuba baritaye cyane ku byifuzo by’abaza gusenga, ndetse bakaba biteguye gufasha abo batashoboraga kugura ibitambo basabwa. Ariko ibi ntibabikoze. Umururumba wari waranangiye imitima yabo. UIB 96.3

Iyi minsi mikuru yazagamo abababaye, abafite ubukene ndetse bafite agahinda. Impumyi, abarema, ibipfamatwi, abazaga bahetswe mu ngobyi. Benshi bazaga ari abakene bikabije batabasha kugura igitambo giciriritse kurusha ibindi ngo bagitambire Uwiteka, ari abakene ku buryo batabasha no kwigurira ibyokurya byabahaza. Aba ni bo bashavuzwaga cyane n’amagambo y’abatambyi. Abatambyi birataga imirimo n’imyizerere yabo; bakavuga ko ari bo barinzi b’abantu; nyamara nta mbabazi n’impuhwe bagiraga. Abakene, abarwayi, abagiye gupfa, batakambiraga abatabumva basaba ko bagirirwa ibambe. Imibabaro yabo nta na gato yateraga imbabazi imitima y’abatambyi. UIB 96.4

Ubwo Yesu yazaga mu rusengero, yarabyitegereje byose. Abona ubwo bucuruzi bwuzuye uburiganya. Abona agahinda k’abakene, batekerezaga ko hatabaye kumena amaraso ibyaha byabo bitabasha kubabarirwa. Abona urugo rw’urusengero rwe rwarahinduwe ahakorerwa ibizira. Urugabano rw’ahera rwari rwarahindutse iguriro rikomeye. UIB 96.5

Kristo abona ko hari ikigomba gukorwa. Imihango myinshi yategekwaga abantu ariko badasobanuriwe impamvu zayo. Abazaga gusenga batambaga ibitambo byabo batazi ko byashushanyaga igitambo kimwe gitunganye. Hagati muri bo, hari hahagaze utazwi kandi uwo batahaga icyubahiro, uwo imirimo yabo yashushanyaga. Yari yaratanze amabwiriza ajyanye n’ibitambo. Yari azi agaciro kabyo, ariko abona ko byahinduwe ukundi ndetse batabisobanukiwe. Gahunda yo kuramya mu buryo bwa Mwuka yagendaga yibagirana. Nta sano yari igihuza abatambyi, abategetsi n’Imana yabo. Umurimo wa Kristo wari uwo gutangiza gahunda ya kuramya itandukanye n’iyo bari bamenyereye. UIB 96.6

Kristo yararanganyije amaso kuri iyo pica y’ibyaberaga imbere ye, ubwo yari ahagaze ku ngazi zo mu rusengero. Yarebesheje amaso ya gihanuzi, yitegereza ibizaba mu minsi iri imbere, ntiyabona iby’imyaka iri imbere gusa ahubwo abona n’iby’ibinyagihumbi n’ibihe byinshi bizaza. Abona uko abatambyi n’abategetsi bazambura abakene uburenganzira bwabo, maze bigatuma abakene batabwirwa iby’inkuru nziza. Abona uko urukundo rw’Imana ruzaba ruhishwe abanyabyaha, maze abantu bagacuruza ubuntu bwe. Abonye iyo shusho, uburakari, ubutware, n’imbaraga bigaragarira mu ndoro ye. Abantu bose bamuhanga amaso. Amaso ya ba bandi bakoraga ubwo bucuruzi bubi yegukira kureba mu maso he. Ntibabasha kumukuraho amaso. Biyumvamo ko uyu Muntu abasha gusoma ibiri mu bitekerezo byabo imbere, maze akamenya imigambi yabo ihishwe. Bamwe bagerageza kumuhungisha amaso yabo, nk’aho ibikorwa byabo bibi byanditse mu gahanga kabo, bikaba byafotorwa n’ayo maso agenzura. UIB 97.1

Umuvurungano urahosha. Urusaku rw’abaciririkanyaga rurashira. Uko guceceka kwari kubabaje. Umutima w’ubwoba ugota iryo teraniro. Byasaga naho bahagaritswe imbere y’urukiko rw’Imana ngo basobanure iby’ibikorwa byabo. Bitegereje Kristo, babona ubumana burabagiranira mu mwambaro w’ubumuntu. Nyir’Icyubahiro Umwami w’ijuru yari ahagaze nk’uko Umucamanza azaba ahagaze kuri wa munsi uheruka,- ubu ntiyari azengurutswe n’icyubahiro azaba afite icyo gihe, ariko yari afite ububasha bwo kurondora imitima. Anyuza amaso ye mu iteraniro, abasha kubona buri muntu. Ishusho ye isa n’isumbye bose nk’uyoborana icyubahiro, n’umucyo mvajuru urabagiranisha mu maso he. Avuga kandi ku buryo bwumvikana — mw’ijwi rirenga rya rindi ryatangiye amategeko ku musozi Sinayi ayo abatambyi n’abategetsi batubahirizaga — yumvikana arangururira mu rusengero agira ati: “Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.” UIB 97.2

Buhoro buhoro amanuka kuri za ngazi, maze yinjira mu rugo rw’Urusengero azungurije hejuru ikiboko cy’imigozi yabohekanyije, Ategeka abaciririkanyaga mu rusengero kuva ku mbuga y’urusengero. Mu mbaraga n’uburakari atari yarigeze agaragaza, ahirika ameza y’abavunjaga amafaranga. Ibiceri bigwa hasi bijegera ku rubaraza rw’urusengero rutatswe n’amabuye y’agaciro. Nta n’umwe watinyutse kwibaza ngo ashidikanye ku bubasha bwe. Nta n’uwatinyutse kuguma aho ngo agerageze kurundanya izo nyungu zabo z’amahugu. Yesu ntiyigeze abakubitisha icyo kiboko cy’umugozi, ariko kiri mu ntoki ze, icyo kiboko cyoroheje cyasaga n’inkota iteye ubwoba irabagirana. Abayobozi b’Urusengero, abiyitaga abatambyi, abashakisha isoko n’abacuruzaga inka, n’intama zabo n’ibimasa, bava aho hantu bihuta bafite igitekerezo kimwe cyo guhunga gucirwa urubanza imbere ye. UIB 97.3

Ubwoba bwuzura abateraniye aho, bumva basa n’abagoswe n’Ubumana bwe. Imiborogo iteye agahinda yumvikana iva mu minwa amagana yuzuye ubwoba. Ndetse n’abigishwa bahinda umushyitsi. Batewe ubwoba n’amagambo ndetse n’uburyo babonagamo Yesu binyuranye n’uko basanzwe bamubona. Bibuka ko byamwanditsweho ngo, “Kuko Ishyaka ry’inzu yawe rindya.” Zaburi 69:9. Bidatinze abo bantu bari bafite urusaku hamwe n’ibicuruzwa byabo bahise birukanwa kure y’Urusengero rw’Uwiteka. Imbuga y’Urusengero ntiyaba igikorerwamo ibizira, maze haba ituze rikomeye no gutekereza ko umuvurungano ushize. Kuboneka k’Uwiteka muri urwo rusengero, ari na ko kwahinduye wa musozi wa kera ahantu haziranenge, noneho kwejeje Urusengero rwashyiriweho kumuhesha icyubahiro. UIB 97.4

Mu kweza urusengero, Yesu yari arimo atangaza ku mugaragaro inshingano ye nka Mesiya, kandi yari ari mu gutangiza umurimo we. Urwo rusengero, rwubakiwe guturamo Uwiteka, rwagombaga kubera isomo rifatika Abisiraheli ndetse n’abatuye isi yose. Kuva mu myaka yahozeho, wari umugambi w’Imana ko ikiremwa cyose, uhereye ku mukerubi urabagirana ukageza ku muntu, kigomba kuba urusengero rutuwemo n’Umuremyi. Ariko kubera icyaha, umuntu ntiyakomeje kuba urusengero rw’Imana. Umutima w’umuntu wuzuye umwijima kandi wahindanijwe n’icyaha, ntiwari ukigaragaza icyubahiro cy’Uwiteka. Ariko kubwo guhinduka umuntu k’Umwana w’Imana, umugambi w’ijuru wagezweho. Imana yongera gutura mu bantu, kandi binyuze mu buntu bukiza, umutima w’umuntu wongera kuba urusengero rw’Imana. Imana yari yarateguye ko urusengero rw’i Yerusalemu rugomba guhora ari igihamya cy’umugambi ukomeye Imana ifitiye buri muntu. Ariko Abayuda ntibasobanukirwaga agaciro k’iyi nyubako birata. Ntibitanze bo ubwabo ngo bahinduke insengero zera zituramo Mwuka Wera. Urugo rw’urusengero rw’i Yerusalemu rwari rwuzuye urusaku rw’ubucuruzi budatunganye, rwerekanaga ipica y’urusengero rwo mu mutima, rwangijwe no kwifuza ibinezeza n’ibitekerezo bibi. Mu kweza urusengero yirukana abacuruzi n’abaguzi bo mw’isi, Yesu yatangaje umurimo we wo kweza umutima awezaho imyanda y’icyaha, — ikomoka mu kwifuza iby’isi, inarijye, imico mibi, byangiza umuntu. UIB 98.1

“Umwami mushaka azaduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Ninde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi n’isabune y’abameshi. Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nkuko bacenshura izahabu n’ifeza.” Malaki 3:1-3. UIB 98.2

“Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe? Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba; kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.” 1 Abakorinto 3:16, 17 Nta muntu ku giti cye ubasha kwirukana ibimwinjiramo byamaze kubata umutima we. Ni Kristo wenyine ubasha kweza umutima wumuntu nk’urusengero rwe. Ariko ntazinjira ku mbaraga. Ntabwo aza mu mutima nkuko yaje muri rwa rusengero rwa kera; ahubwo aravuga ati, “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.” Ibyahishuwe 3:20. Ntabwo azaza by’umunsi umwe gusa; kuko aravuga ati, ” Nzatura muri bo, ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo nabo bazaba ubwoko bwanjye.” “Izaribatira ibicumuro byacu munsi y’ibirenge byayo. Kandi izarohera imuhengeri w’inyanja ibyaha byabo byose.” 2 Abakorinto 6:16; Mika 7:19. Kugaragara kwe kuzahanagura kandi kweze imitima, kugira ngo ibere Uwiteka insengero zera, kandi ” kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka.” Abefeso 2: 21, 22. UIB 98.3

Abatambyi n’abatware bari bafashwe n’ubwoba bwinshi, bari bahunze bavuye mu rugo rw’urusengero, ngo bave mu maso y’uwarondoraga imitima yabo. Mu gihe bahungaga, bahuye n’abandi bagana ku rusengero, maze babasaba ko basubira inyuma, babatekerereza ibyo babonye n’ibyo bumvise. Kristo yitegereza abahungaga abafitiye impuhwe nyinshi ku bw’ubwoba bari bafite, n’ubujiji bari bafite ku bijyanye no gusenga kw’ukuri. Muri iki gikorwa Yesu yabonye ishusho yo gutatana k’ubwoko bw’Abayuda kubw’ibicumuro byabo no kutababazwa na byo. UIB 99.1

None se ni iki cyatumye abatambyi bahunga bakava ku rusengero ? Kuki batabashije guhagararira ukuri kwabo ? Uwatumye bahunga yari umwana w’umubaji, umukene w’i Galilaya, udafite icyubahiro cyangwa imbaraga z’isi. Kuki batabashije guhangana na we ? Kuki baretse inyungu zabo bashakishaga mu buryo bwose bushoboka, maze bagahunga kw’itegeko ry’uwagaragaraga inyuma ko aciye bugufi ? UIB 99.2

Kristo yavuganaga ubushobozi bw’umwami, kandi uko yagaragaraga, no kumvikana kw’ijwi rye, harimo imbaraga batabasha guhangana na yo. Mw’ijambo ryo gutegeka basobanukiwe, mu buryo batigeze babona mbere, aho bahagaze nk’indyarya n’abajura. Ubwo ubumana bwarabagiraniraga mu bumuntu, ntabwo babonye gusa amaso ya Kristo yuzuye uburakari ; ahubwo babonye agaciro k’ijambo rye. Bumvise nk’aho bahagaze imbere y’intebe y’umucamanza w’iteka ryose, imanza zabo ziciwe kubw’icyo gihe no kubw’iteka ryose. Bamaze akanya bumva bemeye ko Kristo ari umuhanuzi ; kandi abandi bemera ko ari Mesiya. Mwuka Wera agarura mu bitekerezo byabo amagambo y’abahanuzi yavuze ibya Kristo. Ese babashaga kwemera uko kuri ? UIB 99.3

Ntibabashaga kwihana. Bari bazi ko impuhwe za Kristo ku bakene zibyukijwe. Bari bazi ko bashinjwa imikorere yabo idakwiye y’uko bafataga abandi bantu. Kubera ko Kristo yasobanukiwe n’ibyari mu mitima yabo baramwanga. Uburyo yabacyashye ku mugaragaro byakojeje isoni kwishyira hejuru kwabo, maze bagira ishyari ry’uko abantu bari bitaye kuri Yesu kubaruta. Bagambirira kumubaza aho akura ubwo bubasha bwatumye abirukana, n’uwamuhaye izo mbaraga. UIB 99.4

Buhoro buhoro ariko bakomeza kubitekerezaho, nyamara buzuye urwango mu mitima yabo, bagaruka ku rusengero. Ariko mbega impinduka yari yabaye mu gihe batari bahari ! Ubwo bahungaga, abakene basigaye inyuma ; maze batangira guhanga amaso Yesu wabagaragarizaga urukundo n’impuhwe. Amarira abunga mu maso ye, abwira abahindiraga umushyitsi imbere ye ati: Mwitinya ; Nzabakiza, kandi namwe muzampa icyubahiro. Kuko iki ari cyo cyanzanye mw’isi. UIB 99.5

Abantu bihutira kubyigana begera Kristo, ngo bamugezeho icyifuzo cyabo giteye imbabazi, buri wese agira ati: Mwami, mpa umugisha. Ugutwi kwe kumva gutaka kose. Mu mpuhwe zirenze iz’umubyeyi wita ku bana be, arunama yegera abababara bose. Bose babona ko abitayeho. Buri muntu wese akizwa indwara yose yari afite. Ibiragi bibumbura iminwa yabyo bihimbaza ; impumyi zibona mu maso y’Ubahumuye. Imitima y’abari bababaye yuzura umunezero. UIB 99.6

Ubwo abatambyi n’abatware b’urusengero babonaga ibyo bitangaza, mbega amajwi yo guhishurirwa yumviswe mu matwi yabo ! Abantu batangaga ubuhamya bw’uburyo bababazwaga, nta byiringiro bafite, amajoro n’iminsi bamaze badasinzira. Igihe urumuri rw’ibyiringiro rwa nyuma rwasaga n’aho ruyoyotse, Kristo yari yamaze kubakiza. Umwe yaravuze ati, “nari ndemerewe cyane, ariko nabonye unyitaho. Ni Kristo w’Imana, kandi nzitangira gukora umurimo we.” Ababyeyi babwira abana babo bati, Yakijije ubugingo bwanyu ; nimuzamurire amajwi yanyu kumuhimbaza. Amajwi y’abana, abasore, ababyeyi b’abagabo n’abagore, inshuti n’ababyitegerezaga, bahuriza amajwi yabo gushima no guhimbaza. Ibyiringiro n’umunezero byuzura imitima yabo. Amahoro ataha mu bitekerezo byabo. Bari bakirijwe ubugingo n’umubiri, maze basubira imuhira bamamaza hose urukundo rutagira akagero rwa Yesu. UIB 100.1

Ubwo Kristo yabambwaga, abo bari barakijijwe ntibigeze bifatanya na ba bandi bavugiraga hejuru ngo, “Nabambwe, nabambwe.” Bari bafitiye Yesu impuhwe; kuko na bo bari barabonye impuhwe n’imbaraga ze zitangaje. Bari bamuzi nk’Umucunguzi wabo; kuko yari yarabakirije umubiri n’ubugingo. Bumvise kwigisha kw’intumwa, maze imitima yabo icengerwamo n’ijambo ry’Imana irasobanukirwa. Bahinduka abavugizi b’ubuntu bw’Imana, n’ibikoresho by’agakiza kayo. UIB 100.2

Ikivunge cy’abari bahunze bava ku rusengero batangiye kugenda bagaruka buhoro buhoro. Bari batangiye gushira impumu z’ubwoba bari bagize, ariko mu maso habo hagaragazaga gushidikanya no gutinya. Batangajwe n’imirimo ya Yesu, kandi bemezwa ko ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwasohoreye muri we. Icyaha cyo guhumanya urusengero cyashyirwaga, mu buryo bugaragara, ku batambyi. Biturutse kuri bo, urugo rw’urusengero rwari rwarahinduwe ahantu h’ubucuruzi. Abantu ugereranije nta rubanza bari bafite. Bari bamaze kwibonera ububasha mvajuru bwa Yesu; nyamara imbaraga z’abatambyi n’abategetsi zikarushaho kubaganza. Babonaga imirimo ya Yesu ari nk’inzaduka, bakibaza ku bubasha bwe bwatuma ahindura ibyari byemewe n’abayobozi bw’urusengero. Barakazwa nuko isoko ryabo rikomwe mu nkokora, banangira imitima yabo ngo be kumvira Mwuka Wera. UIB 100.3

Kurenza abandi bose abatambyi n’abategetsi ni bo bagombaga kubona muri Yesu uwasizwe w’Uwiteka; kuko mu biganza byabo hahoraga imizingo ivuga iby’umurimo we, kandi bari bazi ko kwezwa kw’urusengero byari ukwerekana ububasha burenze ubw’umuntu. Uretse uko bangaga Yesu, ntibabashaga kwivanamo ibitekerezo by’uko ari umuhanuzi watumwe n’Imana ngo asubize agaciro urusengero rwayo. Mu kubaha ariko gukomoka ku bwoba, baramusanga bafite icyo bamubaza, “Uratanga kimenyetso ki kitwemeza ko wemerewe gukora bene ibyo?” (Yohana 2:18, B.I.I). UIB 100.4

Yesu yari yamaze kubereka ikimenyetso. Ubwo umucyo wamurikiraga imitima yabo, no gukorera imbere yabo imirimo Mesiya yagombaga gukora, yari atanze ubuhamya buhagije bw’uwo ari we. Noneho ubwo basabaga ikimenyetso, abasubiza mu mugani, abereka ko yabonye uburyarya bwabo, kandi akabona aho bubasha kubageza hatari hafi. Arababwira ati, “Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.” Yohana 2:19. UIB 100.5

Aya magambo ye yari afite ubusobanuro bw’uburyo bubiri. Ntabwo yavugaga gusa ku gusenyuka k’urusengero n’imisengere y’Abayuda, ahubwo yavugaga no kuby’urupfu rwe, — gusenya urusengero rw’umubiri we. Ibi ni byo Abayuda barimo bagambana gukora. Ubwo abatambyi n’abatware bagarukaga ku rusengero, bari bagambiriye kwica Yesu, maze bakikiza umwanzi. Nyamara ubwo yahishuriraga imigambi yabo imbere yabo, ntibasobanukiwe n’ibyo avuze. Babifata ko amagambo ye yerekeza gusa ku rusengero rw’i Yerusalemu, maze mu burakari bwinshi baravuga bati, “Uru rusengero ko rwubatswe mu myaka mirongo ine n’itandatu, nawe ngo uzarwubaka mu minsi itatu?” Noneho bemera ko Yesu agaragaje impamvu yo kutizera kwabo, biyemeza mumitima yabo kutamwemera. UIB 101.1

Kristo ntiyari agambiriye ko amagambo ye asobanukira Abayuda batizera, cyangwa abigishwa be ako kanya. Yari azi ko abanzi be bazayakoresha, bagashuka abigishwa be, ndetse bakamwihakana. Mu gucirwa urubanza kwe bari kuzazanwa nk’ikirego, naho i Karuvali bari kumubwira amagambo yo kumushinyagurira. Nyamara kubasobanurira ubu byari guha abigishwa be kumenya iby’umubabaro we, maze bikabatera agahinda batari biteguye kwihanganira. Kandi ubusobanuro bwari gusa no kwarura ibidahiye ahishurira Abayuda ingaruka zo kwishyira hejuru kwabo no kutizera. Bari bamaze gutangira urugendo bagombaga gukomeza kugeza ubwo azashorerwa nk’intama ijyanwa mw’ibagiro. UIB 101.2

Aya magambo ya Kristo yavugiwe gufasha abagombaga kuzamwizera. Yari azi ko azasubirwamo. Kubera ko yavugiwe kuri Pasika, yagombaga kugera ku bantu ibihumbi, kandi akajyanwa mu bice bitandukanye by’isi. Amaze kuzuka, nibwo ubusobanuro bwayo bwagombaga kumvikana. Kuri benshi yagombaga kuba igihamya cy’ubumana bwe. UIB 101.3

Bitewe n’icuraburindi ryabo mu by’umwuka, ndetse n’abigishwa ba Yesu akenshi ntibasobanukirwaga n’inyigisho ze. Ariko inyinshi mu nyigisho ze bagiye bazisobanukirwa bahereye ku byagiye biba kandi bikurikirana. Ubwo yari atakigendana nabo, amagambo ye yari amaze gushinga imizi mu mitima yabo. UIB 101.4

Ubwo yavugaga iby’urusengero rw’i Yerusalemu, amagambo y’Umukiza ngo, Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu,” yari afite ubusobanuro burenze ubwo abayumvise bumvaga. Kristo ni we wari urufatiro n’ubuzima bw’urusengero. Ibyarukorerwagamo byashushanyaga igitambo cy’Umwana w’Imana. Umurimo w’ubutambyi washyiriweho kwerekana imico y’ubuvugizi n’umurimo wa Kristo. Gahunda yose yo kuramya mu gutamba ibitambo byari igicucu cy’urupfu rw’Umukiza ngo acungure isi. Nta gaciro ibi bitambo byari kugira mu gihe igikorwa gikomeye byari byarashyiriweho imyaka n’imyaka cyari kuba kirangiye. UIB 101.5

Ubwo rero imihango yose yakorwaga yasuraga Kristo, nta gaciro yari ifite kumurenza. Ubwo Abayuda basozaga igikorwa cyabo cyo guhakana Kristo bamutanga ngo yicwe, bari bahakanye agaciro bahaga urusengero n’ibyarukorerwagamo. Kwera kwarwo ntibyari bikiriho. Rwari rushigaje gusenywa. Uhereye uwo munsi ibitambo n’imihango ijyana na byo nta gaciro byari bifite. Kimwe n’igitambo cya Kayini, ntibagaragaje kwizera Umukiza. Mu kwica Kristo, Abayuda mu by’ukuri bari basenye urusengero rwabo. Ubwo Kristo yabambwaga, umwenda watwikiraga ahera ho mu rusengero watabutsemo kabiri uhereye hejuru ukageza hasi, bisobanuye ko igitambo gikomeye kandi cya nyuma cyari kimaze gutambwa, kandi ko gahunda y’ibitambo yari igeze kw’iherezo by’iteka ryose. UIB 101.6

“Nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.” Ubwo Umucunguzi yapfaga imbaraga y’umwijima yasaga n’aho ikomeye, ndetse yishimira ko itsinze. Ariko muri ya mva yatijwe na Yosefu, Yesu yavuyemo anesheje. “Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru ku bw’umusaraba.” Abakolosayi 2:15. Bishingiye ku rupfu rwe no kuzuka kwe, yabaye umutambyi “ukorera ahera ho mw’ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana. Abaheburayo 8:2. Abantu bitaga kw’ihema ry’ibonaniro ry’Abayuda ; abantu ni bo bubatse urusengero rw’Abayuda ; ariko ihema ryo mw’ijuru, iryo iryo kw’isi ryashushanyaga, ntabwo ryubatswe n’abubatsi b’abantu. “Dore umuntu witwa Shami ; … ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y’Ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye.” Zekariya 6:12, 13. UIB 102.1

Umuhango w’ibitambo wasuraga Kristo wararangiye; ariko amaso y’abantu bayerekeza ku gitambo kizima gikuraho ibyaha by’abari mw’isi. Ubutambyi bwo kw’isi bwararangiye; ariko duhange amaso kuri Yesu, we muhuza w’isezerano rishya, kandi twegerezwe “n’amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli.” ” Inzira ijya Ahera Cyane yari itarerekanwa ihema rya mbere rikiho:… Ariko Kristo amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru w’ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n’intoki,…ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka. Abaheburayo 12: 24; 9:8-12. UIB 102.2

“Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana Na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.” Abaheburayo 7:25. Nubwo umurimo wakorwaga wagombaga kwimurwa mu rusengero rwo kw’isi ukajyanwa mu rwo mw’ijuru; n’ubwo ihema n’umutambyi wacu mukuru byagombaga kuba bitagaragarira amaso y’abantu, ariko abigishwa ntibagombaga kugira icyo babura. Ntibagombaga kumva ko umushyikirano wabo ucitsemo icyuho, kandi nta kugabanuka kw’imbaraga kubera ko Umukiza adahari. Ubwo Yesu akorera mu buturo bwo mw’ijuru, aracyanakorera binyuze mu mbaraga ya Mwuka no mw’itorero ryo kw’isi. Ntitubasha kumubonesha amaso asanzwe, ariko isezerano rye riracyariho ngo, “Dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo 28:20. Ubwo atanga ububasha bwe ku bayobozi boroheje, imbaraga ze ziracyari kumwe n’itorero rye. UIB 102.3

“Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye,… ari we Yesu Umwana w’Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.” Abaheburayo 4:14-16. UIB 102.4