IGICE CYA 13 - KUNESHA
(Iki gice gishingiye muri Matayo 4:5-11; Mariko 1:12, 13; Luka 4:5-13).
Maze umwanzi amujyana mu murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero, aramubwira ati, “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo,-
UIB 75.1
“Izagutegekera abamarayika bayo,
Bakuramire mu maboko yabo
Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.”
UIB 75.2
Satani noneho yatekereje ko ahuriye na Yesu mu kibuga cye. Ya nyaryenge y’umugome aba ari we utangira kuvuga amagambo ava mu kanwa k’Imana. Aha yari acyigaragaza nka marayika w’umucyo, kandi akagerageza kwerekana ko azi neza ibyanditswe byera, kandi ko azi n’akamaro k’ibyanditswe. Nkuko Yesu mbere yakoreshaga ijambo ry’Imana ngo akomeze kwizera kwe, noneho umushukanyi arikoresha we mu gushyigikira ibinyoma bye. Yavugaga ko yageragezaga kwiringirwa kwa Yesu, none ubu akaba amushimira kutivuguruza. Nkuko Umukiza yagaragaje kwiringira Imana, Satani yamusabaga kongera kwerekana igihamya cyo kwizera kwe.
UIB 75.3
Ariko na none ibigeragezo byabanjirijwe n’amagambo yo gushidikanya, ” Niba uri umwana w’Imana.” Kristo yageragezwaga gutanga igisubizo cya “Niba;” ariko yirinze icyo aricyo cyose cyamutera gushidikanya. Ntiyagombaga kwishyira mu kaga ngo abashe guhamiriza Satani.
UIB 75.4
Umushukanyi yatekereje ko abasha kwifashisha ubumuntu bwa Kristo, maze akamusaba kwemera ibyo amubwira nkaho ari ukuri. Ariko nubwo Satani abasha gushukana, ntabwo abasha guhatira gukora icyaha. Yabwiye Yesu ati, “Ijugunye hasi,” azi ko atabasha kugwa; kuko Imana yabashaga kumuramira. Ntabwo Satani yabashaga guhatira Yesu ngo yijugunye hasi. Keretse gusa iyo Yesu aza kwemera gushukwa, ntiyabashaga kuneshwa. Nta mbaraga izo arizo zose zo ku isi cyangwa iz’ikuzimu zabashaga na gato gutuma atandukana n’ubushake bwa Se.
UIB 75.5
Umushukanyi nta na rimwe abasha kuduhatira gukora ikibi. Ntabasha kuyobora intekerezo keretse iyo zemeye kumwiyegurira. Ubushake bugomba kwemeranya, kwizera kugomba kwitandukanya na Kristo, mbere yuko Satani agaragaza imbaraga ze muri twe. Ariko buri cyifuzo cy’icyaha duha intebe gituma abona aho ashinga ibirenge. Aho tunanirwa kugera ku rugero rwo gukiranuka, urwo ni urugi rukinguye abasha kwinjiriramo adushuka ndetse akaba yaturimbura. Kunanirwa cyangwa kuneshwa ku ruhande rwacu bimuha amahirwe yo kwigamba kuri Yesu.
UIB 75.6
Ubwo Satani yasubiraga mu masezerano ngo, ” Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde,” hari amagambo yasimbutse, ” Ngo bakurinde mu nzira zawe zose;” ibi bivuze mu nzira zose z’ubushake bw’Imana. Yesu ntiyemeye guteshuka inzira yo kumvira. Ubwo yagaragazaga kwiringira Se adashidikanya, ntiyagombaga kwishyira mu mwanya utamukwiriye, aho byagombaga gusaba Se gutabara ngo amukize gupfa. Ntiyagombaga gusaba gutabarwa n’imbaraga y’ubumana, kuko ubwo yari kuba ananiwe kubera umuntu urugero mu kwiringira no kumvira.
UIB 75.7
Yesu yabwiye Satani ati, ” Byanditswe ngo, Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.” Aya magambo Mose yayabwiye abana b’Isiraheli ubwo bari bafite inyota mu butayu, basaba Mose ko yabaha amazi, bavuga bati, ” Mbese Uwiteka ari hagati muri twe, cyangwa ntahari?”Kuva 17:7. Imana yagiye ibarwanirira bitangaje; nyamara mu gihe cy’ingorane batangira kuyishidikanyaho, basaba ibitangaza bigaragaza ko Iri kumwe na bo. Mu kutizera kwabo bibwira ko bagerageza Imana. Iki ni nacyo Satani yashakaga ko Kristo akora. Imana yari yamaze guhamya ko Yesu ari Umwana wayo; noneho gusaba igihamya yuko ari Umwana w’Imana byari kugaragaza gushidikanya ijambo ry’Imana, - ni nko kuyigerageza. Ibi byari gusa no gusaba icyo Imana itasezeranye. Byari kugaragaza gushidikanya, maze bigasa n’aho koko, ari ukuyigerageza. Ntidukwiriye kugira ibyo dusaba Imana ngo bibe igihamya ko ibasha kuzuza ibiri mw’ijambo ryayo, ahubwo kuko tuzi ko izabyuzuza; si ukugerageza ko idukunda, ahubwo ni uko idukunda. “Kuko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.” Abaheburayo 11:6
UIB 76.1
Ariko kwizera ntaho guhuriye no gushidikanya. Ufite kwizera by’ukuri ni we ubasha kunesha gushidikanya. Kuko gushidikanya ni ikinyuranyo cyo kwizera gitangwa na Satani. Kwizera kwiringira amaserano y’Imana, kandi kukabyara imbuto zo kumvira. Gushidikanya nako kwiringira amasezerano, ariko kuyakoresha nkuko Satani yabigenje, ngo agire urwitwazo rwo gucumura. Kwizera kwagombaga gutuma ababyeyi bacu ba mbere biringira urukundo rw’Imana, maze bagakomeza amategeko yayo. Gushidikanya kwabateye kugomera amategeko yayo, bizera ko urukundo rwayo ruhebuje rubasha kubakiza ingaruka z’icyaha cyabo. Uku si ukwizera kwiringira ubuntu bw’ijuru nyamara kutemeranya n’ibisabwa ngo ubwo buntu butangwe. Kwizera nyako gushingiye mu masezerano n’ibyo duhabwa n’ijambo ryera.
UIB 76.2
Akenshi iyo Satani ananiwe kubyutsa kutizera, abona amahirwe yo kudutera gushidikanya. Iyo abashije gutuma twishyira mu nzira yo kugeragezwa nyamara bitari ngombwa, aba azi ko kunesha ari ukwe. Imana izarinda abo bose bagendera mu nzira yo kumvira; ariko kuyivamo ni ugukinira mu kibuga cya Satani. Aho nta kabuza tugomba gutsindwa. Umukiza yaratubwiye ati, ” Mube maso musenge, mutajya mu moshya.”Mariko 14:38. Kwihererana n’Imana no gusenga bibasha kuturinda kwihutira kujya mu nzira y’akaga, kandi ibyo bigatuma dukira ibyakadutsinze byinshi.
UIB 76.3
Nyamara ntitugomba gucika intege igihe dusakiranye n’ibigeragezo. Rimwe na rimwe iyo tugeze mu bihe bitugerageza dushidikanya yuko Mwuka w’Imana ari we watuyoboraga. Ariko ubuyobozi bwa Mwuka ni bwo bwajyanye Yesu mu butayu ngo ageragezwe na Satani. Iyo Imana yemeye ko tugeragezwa, iba ifite icyo ishaka kuzuza kidufitiye akamaro. Yesu ntabwo yakekeranije amasezerano y’Imana ngo yishore mu bigeragezo atiteguye, ndetse nta nubwo yigeze acika intege ngo yitotombe ubwo ibigeragezo byamugeragaho. Natwe ntibigomba kutubaho. “Kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.” 1Abakorinto 10:13. Iravuga ati, “Utambire Imana ishimwe, Uhigire Isumba byose umuhigo wawe. Kandi unyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago, Nzagukiza nawe uzanshimisha.” Zaburi 50:14, 15.
UIB 76.4
Yesu yaranesheje mu kigeragezo cya kabiri, maze noneho Satani yigaragaza uko ateye nyabyo. Ariko ntagaragara nk’ikinyamaswa giteye ubwoba, gifite ibirenge by’inzara zatuye n’amababa nkay’agacurama. Ni marayika ukomeye, n’ubwo yaguye. Avuga ku mugaragaro ko ari umutware w’ubwigomeke kandi imana y’iyi si.
UIB 77.1
Mu gushyira Yesu ku musozi wirengeye, Satani yatumye ubwami by’iyi si, mu cyubahiro cyabwo, bumunyura imbere nka senema. Akazuba karakaga mu midugudu yuzuye insengero, ingoro zubakishijwe amabuye y’agaciro, imirima igaragaza uburumbuke, n’inzabibu yuzuye amatunda. Ingaruka ‘z’ikibi zose zari zihishwe. Amaso ya Yesu, nyuma aza guhura no kubura ibyiringiro no kumva atereranywe, noneho abona ishusho y’ubwiza buhebuje ndetse n’amahirwe atangaje. Maze ijwi ry’umushukanyi ryumvikanye rivuga riti: “Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo ryabwo, kuko arijye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. Nuramuka upfukamye ukandamya, bwose buraba ubwawe. ”
UIB 77.2
Umurimo wa Yesu wagombaga kuzuzwa gusa binyuze mu mubabaro. Imbere ye hari ubuzima bwuzuye agahinda, ingorane, n’ibirushya, n’urupfu rw’agashinyaguro. Yagomba kwikorera ibyaha by’isi yose. Yagombaga kwihanganira gutandukana n’urukundo rwa Se. Noneho umushukanyi yemeraga kumuha ubutware yari yaranyaze. Kristo yashoboraga kwigobotora ahazaza hatari heza yemera ubutware bwa Satani. Kandi gukora ibyo kwari uguhara intsinzi mu ntambara ikomeye. Gushaka kwishyira hejuru y’Umwana w’Imana ni byo byateye Satani gucumura mu ijuru. Iyo aza gutsinda icyo gihe, yari kuba yegukanye intsinzi yo kwigomeka kwe.
UIB 77.3
Ubwo Satani yabwiraga Yesu ati; Ubutware n’ikuzo ryabwo narabigabanye, kandi mbugabira uwo nshaka wese, aha yavuze ukuri ho igice, kandi yabivugiye kugira ngo asohoze umugambi we wo kubeshya. Ubutware bwa Satani ni ubwo yanyaze Adamu, ariko Adamu yari igisonga cy’Umuremyi. Ntabwo rero yari umutegetsi wigenga. Isi ni iy’Uwiteka, kandi byose yabiragije Umwana we. Adamu yagombaga gutegekwa na Kristo. Ubwo Adamu yashyiraga ubutware bwe mu maboko ya Satani, Kristo yasigaye ari we Mwami ufite ububasha. Dore uko Uwiteka yabwiye Umwami Nebukadinezari: “Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibugabira uwo ishaka.” Daniyeri 4:17. Satani abasha gukoresha ubutware yanyanze kugeza aho Imana imwemerera gusa.
UIB 77.4
Ubwo umushukanyi yasezeraniraga Kristo ubwami n’ikuzo by’iyi si, yasabaga Kristo ko yakwiyegurira ubwami bw’isi, maze agahabwa ubutware bwari ubwa Satani. Ubu nibwo butware ibyiringiro by’Abayuda byari birangamiye. Bifuzaga ubwami bw’iyi si. Iyo Kristo aza kubemerera ko azabaha ubwami nk’ubwo, bari kumwakirana ubwuzu bwinshi. Ariko umuvumo w’icyaha, n’ingorane zawo, nizo zari zibwuzuye. Kristo yabwiye umushukanyi ati, “Va aho ndi Satani: Kuko handitswe ngo Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.” Uwigometse mu ijuru niwe wahaga Kristo ubwami bw’iyi si, ngo agurane icyubahiro cye gukora ikibi; ariko ntiyabashije kumunesha; Kuko yari yaraje kwimika ubwami bwo gukiranuka, kandi ntiyagombaga gutezuka ku ntego ye. Mu kigeragezo nk’iki Satani yegereye umuntu, maze abona intsinzi irenze iyo yari yiteze kuri Yesu. Abantu yabasezeraniye ubu bwami gusa nibemera ko akomeye. Icyo abasaba n’ukwigomwa iby’agaciro, kwirengagiza umutimanama, bakimika inarijye. Kristo arabararikira kubanza gushaka ubwami bw’Imana, no gukiranuka kwayo; ariko Satani araboga runono ababwira ati: Ibyavugwa byose ko ari ukuri ku bugingo buhoraho; kugira ngo ugire amahirwe mur’iyi si ugomba kunkorera. Imebereho yanyu myiza nyifashe mu biganza byanjye. Mbasha kubaha ubukire, umunezero, icyubahiro, no kwishima. Mwumvire inama zange. Mureke kwemera gutwarwa n’ibyataye agaciro by’ubunyangamugayo cyangwa kwitanga. Nzabategurira inzira. Uko ni ko imbaga ya benshi ibeshywa. Bemera kubaho imibereho y’inarijye, maze Satani akanyurwa. Nubwo abashukisha ibyiringiro byo gutegeka isi, ashishikajwe no kwigarurira ubutware bw’imibereho yabo. Ariko atanga ibyo adafitiye ububasha bwo gutanga, kandi agiye kubwamburwa vuba aha. Ibivamo ni ukubariganya umurage wabo bazaragwa nk’abana b’Imana.
UIB 77.5
Satani yari afite ikibazo niba Yesu ari Umwana w’Imana. Uko yacyashywe mu ncamake byamugaragarije ko nta kuri afite. Ubumana bwari bugaragariye mu bumuntu bubabazwa. Satani nta mbaraga yari afite zo kutumvira iryo tegeko. Mu gahinda n’umubabaro n’umujinya, yirukanywe ku gahato ava imbere y’Umucunguzi w’isi. Intsinzi ya Kristo yari igezweho nkuko gutsindwa kwa Adamu byari byaragenze.
UIB 78.1
Bityo rero tubasha guhakanira ibigeragezo, ndetse tukirukana Satani ku mbaraga ngo ave aho turi. Yesu yabashije kunesha binyuze mu kwicisha bugufi no kwizera Imana, kandi abinyujije mu ntumwa aratubwira ati, “Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani. Mwegere Imana na yo izabegera.” Yakobo 4:7, 8. Ntitubasha kwikiza imbaraga y’umushukanyi; yatsinze inyokomuntu, bityo iyo tugerageje guhagarara mu mbaraga zacu, tuzaba nk’umuhigo w’umutego we; ariko, “Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.” Imigani 18:10. Satani ahinda umushyitsi ndetse agahunga imbere y’umunyantegenke ushakira ubuhungiro mur’iryo zina rikomeye.
UIB 78.2
Uwo mwanzi amaze kugenda, Yesu agwa hasi kubw’umunaniro, ishusho y’urupfu igaragara ku maso he. Abamarayika bo mw’ijuru bari bitegereje urwo rugamba, bareba umutware wabo bakunda anyura mu mibabaro itavugwa ngo abashe kutubonera ubuhungiro. Yihanganiye kugeragezwa birenze ibyo twe duhamagarirwa kwihanganira. Abamarayika noneho bita ku Mwana w’Imana wari arambaraye hasi nk’ugiye gupfa. Ahabwa ibyo kurya byamusubijemo imbaraga, akomezwa n’amagambo y’urukundo rwa se no kubwirwa ko ijuru ryose ryishimiye intsinzi ye. Yongeye gusubizwamo intege, Umutima we wuzura agahinda kenshi kubw’umuntu, bityo akomeza kujya mbere ngo asohoze umurimo yatangiye; ngo ye kuruhuka kugeza ubwo umubi atsinzwe, maze umuntu waguye agacungurwa.
UIB 78.3
Agaciro ko gucungurwa kwacu ntikabasha gusobanuka kugeza ubwo tuzahagararana n’Uwaducunguye imbere y’intebe y’Imana. Maze ubwo ubwiza bw’imuhira iwacu aho tuzibera iteka ryose buzaba buhishuriwe intekerezo zacu, tuzibuka ko Yesu yasize byose ku bwacu, kandi ko atabaye impunzi kuva mu ijuru gusa, ariko ko ku bwacu yemeye kwitanga by’iteka ryose. Nuko rero tuzarambika amakamba yacu ku birenge bye, maze dutere indirimbo tuti, “Umwana w’Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n’ubutunzi, n’ubwenge, n’imbaraga, no guhimbazwa, n’icyubahiro n’ishimwe.” Ibyahishuwe 5:12.
UIB 78.4
13875
UIB
UWIFUZWA IBIHE BYOSE
[{"para_id":"13875.24","title":"IGICE CYA 1 - IMANA IRI KUMWE NATWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0004_kin_m_igice_cya_1_imana_iri_kumwe_natwe_13875_24.mp3#duration=1026&size=16419109"},{"para_id":"13875.57","title":"IGICE CYA 2 - UBWOKO BWATORANYIJWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0005_kin_m_igice_cya_2_ubwoko_bwatoranyijwe_13875_57.mp3#duration=506&size=8089182"},{"para_id":"13875.76","title":"IGICE CYA 3 - IGIHE GIKWIRIYE GISOHOYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0006_kin_m_igice_cya_3_igihe_gikwiriye_gisohoye_13875_76.mp3#duration=736&size=11773074"},{"para_id":"13875.103","title":"IGICE CYA 4 - UMUKIZA YABAVUKIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0007_kin_m_igice_cya_4_umukiza_yabavukiye_13875_103.mp3#duration=577&size=9230629"},{"para_id":"13875.127","title":"IGICE CYA 5 - KWEGURIRWA IMANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0008_kin_m_igice_cya_5_kwegurirwa_imana_13875_127.mp3#duration=885&size=14167562"},{"para_id":"13875.162","title":"IGICE CYA 6 - TWABONYE INYENYERI YE","mp3":"\/mp3\/13875\/0009_kin_m_igice_cya_6_twabonye_inyenyeri_ye_13875_162.mp3#duration=855&size=13686491"},{"para_id":"13875.202","title":"IGICE CYA 7 - AKIRI UMWANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0010_kin_m_igice_cya_7_akiri_umwana_13875_202.mp3#duration=821&size=13143980"},{"para_id":"13875.234","title":"IGICE CYA 8 - KUJYA MU MINSI MIKURU YA PASIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0011_kin_m_igice_cya_8_kujya_mu_minsi_mikuru_ya_pasika_13875_234.mp3#duration=935&size=14957505"},{"para_id":"13875.275","title":"IGICE CYA 9 - IMINSI Y\u2019IMPAKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0012_kin_m_igice_cya_9_iminsi_y_impaka_13875_275.mp3#duration=938&size=15014766"},{"para_id":"13875.311","title":"IGICE CYA 10 - IJWI RIRANGURURIRA MU BUTAYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0013_kin_m_igice_cya_10_ijwi_rirangururira_mu_butayu_13875_311.mp3#duration=1472&size=23557433"},{"para_id":"13875.378","title":"IGICE CYA 11 - UMUBATIZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0014_kin_m_igice_cya_11_umubatizo_13875_378.mp3#duration=591&size=9457998"},{"para_id":"13875.401","title":"IGICE CYA 12 - IKIGERAGEZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0015_kin_m_igice_cya_12_ikigeragezo_13875_401.mp3#duration=1383&size=22129685"},{"para_id":"13875.446","title":"IGICE CYA 13 - KUNESHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0016_kin_m_igice_cya_13_kunesha_13875_446.mp3#duration=767&size=12279223"},{"para_id":"13875.475","title":"IGICE CYA 14 - TWABONYE MESIYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0017_kin_m_igice_cya_14_twabonye_mesiya_13875_475.mp3#duration=1456&size=23297045"},{"para_id":"13875.547","title":"IGICE CYA 15 - MU BIRORI BY\u2019UBUKWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0018_kin_m_igice_cya_15_mu_birori_by_ubukwe_13875_547.mp3#duration=1155&size=18484245"},{"para_id":"13875.594","title":"IGICE CYA 16 - MU RUSENGERO RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0019_kin_m_igice_cya_16_mu_rusengero_rwe_13875_594.mp3#duration=1428&size=22848993"},{"para_id":"13875.646","title":"IGICE CYA 17 - NIKODEMO","mp3":"\/mp3\/13875\/0020_kin_m_igice_cya_17_nikodemo_13875_646.mp3#duration=1141&size=18252278"},{"para_id":"13875.693","title":"IGICE CYA 18 - UWO AKWIRIYE GUKUZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0021_kin_m_igice_cya_18_uwo_akwiriye_gukuzwa_13875_693.mp3#duration=527&size=8428565"},{"para_id":"13875.715","title":"IGICE CYA 19 - KU IRIBA RYA YAKOBO","mp3":"\/mp3\/13875\/0022_kin_m_igice_cya_19_ku_iriba_rya_yakobo_13875_715.mp3#duration=1505&size=24086152"},{"para_id":"13875.776","title":"IGICE CYA 20 - KERETSE MUBONYE IBIMENYETSO N\u2019IBITANGAZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0023_kin_m_igice_cya_20_keretse_mubonye_ibimenyetso_n_ibitangaza_13875_776.mp3#duration=491&size=7850109"},{"para_id":"13875.797","title":"IGICE CYA 21 - BETESIDA N\u2019URUKIKO RUKURU RW\u2019ABAYAHUDI","mp3":"\/mp3\/13875\/0024_kin_m_igice_cya_21_betesida_n_urukiko_rukuru_rw_abayahudi_13875_797.mp3#duration=1921&size=30741316"},{"para_id":"13875.863","title":"IGICE CYA 22 - GUFUNGWA KWA YOHANA N\u2019URUPFU RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0025_kin_m_igice_cya_22_gufungwa_kwa_yohana_n_urupfu_rwe_13875_863.mp3#duration=1651&size=26413349"},{"para_id":"13875.927","title":"IGICE CYA 23 - UBWAMI BW\u2019IMANA BUREGEREJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0026_kin_m_igice_cya_23_ubwami_bw_imana_buregereje_13875_927.mp3#duration=631&size=10091207"},{"para_id":"13875.952","title":"IGICE CYA 24 - MBESE HARYA SI WE WA MWANA W\u2019UMUBAJI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0027_kin_m_igice_cya_24_mbese_harya_si_we_wa_mwana_w_umubaji_13875_952.mp3#duration=1047&size=16759327"},{"para_id":"13875.993","title":"IGICE CYA 25 - AHAMAGARA ABIGISHWA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0028_kin_m_igice_cya_25_ahamagara_abigishwa_ku_nyanja_13875_993.mp3#duration=842&size=13467063"},{"para_id":"13875.1023","title":"IGICE CYA 26 - I KAPERINAWUMU","mp3":"\/mp3\/13875\/0029_kin_m_igice_cya_26_i_kaperinawumu_13875_1023.mp3#duration=1388&size=22211187"},{"para_id":"13875.1075","title":"IGICE CYA 27 - WABASHA KUNKIZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0030_kin_m_igice_cya_27_wabasha_kunkiza_13875_1075.mp3#duration=1443&size=23088065"},{"para_id":"13875.1125","title":"IGICE CYA 28 - LEVI MATAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0031_kin_m_igice_cya_28_levi_matayo_13875_1125.mp3#duration=1296&size=20732447"},{"para_id":"13875.1178","title":"IGICE CYA 29 - ISABATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0032_kin_m_igice_cya_29_isabato_13875_1178.mp3#duration=1168&size=18686119"},{"para_id":"13875.1219","title":"IGICE CYA 30 - YAROBANUYE CUMI NA BABIRI","mp3":"\/mp3\/13875\/0033_kin_m_igice_cya_30_yarobanuye_cumi_na_babiri_13875_1219.mp3#duration=1041&size=16658599"},{"para_id":"13875.1259","title":"IGICE CYA 31 - ICYIGISHO CYO KU MUSOZI","mp3":"\/mp3\/13875\/0034_kin_m_igice_cya_31_icyigisho_cyo_ku_musozi_13875_1259.mp3#duration=2255&size=36081580"},{"para_id":"13875.1341","title":"IGICE CYA 32 - UMUTWARE W\u2019ABASIRIKARE IJANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0035_kin_m_igice_cya_32_umutware_w_abasirikare_ijana_13875_1341.mp3#duration=727&size=11629296"},{"para_id":"13875.1368","title":"IGICE CYA 33 - ABAVANDIMWE BANJYE NI BANDE ?","mp3":"\/mp3\/13875\/0036_kin_m_igice_cya_33_abavandimwe_banjye_ni_bande_13875_1368.mp3#duration=892&size=14271634"},{"para_id":"13875.1399","title":"IGICE CYA 34 - IRARIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0037_kin_m_igice_cya_34_irarika_13875_1399.mp3#duration=648&size=10374583"},{"para_id":"13875.1423","title":"IGICE CYA 35 - CECEKA UTUZE","mp3":"\/mp3\/13875\/0038_kin_m_igice_cya_35_ceceka_utuze_13875_1423.mp3#duration=1193&size=19095719"},{"para_id":"13875.1469","title":"IGICE CYA 36 - KUMUKORAHO UFITE KWIZERA","mp3":"\/mp3\/13875\/0039_kin_m_igice_cya_36_kumukoraho_ufite_kwizera_13875_1469.mp3#duration=597&size=9547024"},{"para_id":"13875.1494","title":"IGICE CYA 37 - ABABWIRIZABUTUMWA BA MBERE","mp3":"\/mp3\/13875\/0040_kin_m_igice_cya_37_ababwirizabutumwa_ba_mbere_13875_1494.mp3#duration=1310&size=20962325"},{"para_id":"13875.1539","title":"IGICE CYA 38 - MUZE MURUHUKE HO HATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0041_kin_m_igice_cya_38_muze_muruhuke_ho_hato_13875_1539.mp3#duration=701&size=11223040"},{"para_id":"13875.1564","title":"IGICE CYA 39 - MUBE ARI MWE MUBAGABURIRA","mp3":"\/mp3\/13875\/0042_kin_m_igice_cya_39_mube_ari_mwe_mubagaburira_13875_1564.mp3#duration=979&size=15668036"},{"para_id":"13875.1598","title":"IGICE CYA 40 - KU KIYAGA NIJORO","mp3":"\/mp3\/13875\/0043_kin_m_igice_cya_40_ku_kiyaga_nijoro_13875_1598.mp3#duration=773&size=12366994"},{"para_id":"13875.1629","title":"IGICE CYA 41 - IBYABEREYE I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0044_kin_m_igice_cya_41_ibyabereye_i_galileya_13875_1629.mp3#duration=1590&size=25444519"},{"para_id":"13875.1696","title":"IGICE CYA 42 - IMIGENZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0045_kin_m_igice_cya_42_imigenzo_13875_1696.mp3#duration=531&size=8497528"},{"para_id":"13875.1717","title":"IGICE CYA 43 - INSIKA ZAKUWEHO","mp3":"\/mp3\/13875\/0046_kin_m_igice_cya_43_insika_zakuweho_13875_1717.mp3#duration=674&size=10783347"},{"para_id":"13875.1741","title":"IGICE CYA 44 - IKIMENYETSO NYAKURI","mp3":"\/mp3\/13875\/0047_kin_m_igice_cya_44_ikimenyetso_nyakuri_13875_1741.mp3#duration=798&size=12775758"},{"para_id":"13875.1770","title":"IGICE CYA 45 - IBYASURAGA UMUSARABA","mp3":"\/mp3\/13875\/0048_kin_m_igice_cya_45_ibyasuraga_umusaraba_13875_1770.mp3#duration=1227&size=19629871"},{"para_id":"13875.1820","title":"IGICE CYA 46 - YESU AHINDUKA ISHUSHO IRABAGIRANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0049_kin_m_igice_cya_46_yesu_ahinduka_ishusho_irabagirana_13875_1820.mp3#duration=591&size=9452147"},{"para_id":"13875.1839","title":"IGICE CYA 47 - UMURIMO WA KRISTO","mp3":"\/mp3\/13875\/0050_kin_m_igice_cya_47_umurimo_wa_kristo_13875_1839.mp3#duration=652&size=10424738"},{"para_id":"13875.1870","title":"IGICE CYA 48 - UMUKURU NI NDE?","mp3":"\/mp3\/13875\/0051_kin_m_igice_cya_48_umukuru_ni_nde_13875_1870.mp3#duration=1493&size=23887621"},{"para_id":"13875.1926","title":"IGICE CYA 49 - MU MINSI MIKURU Y\u2019INGANDO","mp3":"\/mp3\/13875\/0052_kin_m_igice_cya_49_mu_minsi_mikuru_y_ingando_13875_1926.mp3#duration=970&size=15517989"},{"para_id":"13875.1960","title":"IGICE CYA 50 - MU MITEGO Y\u2019ABABISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0053_kin_m_igice_cya_50_mu_mitego_y_ababisha_13875_1960.mp3#duration=1112&size=17797538"},{"para_id":"13875.2004","title":"IGICE CYA 51 - UMUCYO W\u2019UBUGINGO","mp3":"\/mp3\/13875\/0054_kin_m_igice_cya_51_umucyo_w_ubugingo_13875_2004.mp3#duration=1784&size=28547866"},{"para_id":"13875.2075","title":"IGICE CYA 52 - UMWUNGERI MVAJURU","mp3":"\/mp3\/13875\/0055_kin_m_igice_cya_52_umwungeri_mvajuru_13875_2075.mp3#duration=886&size=14180101"},{"para_id":"13875.2110","title":"IGICE CYA 53 - URUGENDO RUHERUKA AVA I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0056_kin_m_igice_cya_53_urugendo_ruheruka_ava_i_galileya_13875_2110.mp3#duration=1345&size=21514449"},{"para_id":"13875.2163","title":"IGICE CYA 54 - UMUSAMARIYA W\u2019UMUNYAMPUHWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0057_kin_m_igice_cya_54_umusamariya_w_umunyampuhwe_13875_2163.mp3#duration=882&size=14116571"},{"para_id":"13875.2199","title":"IGICE CYA 55 - UBWAMI BW\u2019IMANA NTIBUZA KU MUGARAGARO","mp3":"\/mp3\/13875\/0058_kin_m_igice_cya_55_ubwami_bw_imana_ntibuza_ku_mugaragaro_13875_2199.mp3#duration=635&size=10154736"},{"para_id":"13875.2221","title":"IGICE CYA 56 - YESU AHA ABANA UMUGISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0059_kin_m_igice_cya_56_yesu_aha_abana_umugisha_13875_2221.mp3#duration=623&size=9964147"},{"para_id":"13875.2248","title":"IGICE CYA 57 - USIGAJE IKINTU KIMWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0060_kin_m_igice_cya_57_usigaje_ikintu_kimwe_13875_2248.mp3#duration=574&size=9184653"},{"para_id":"13875.2276","title":"IGICE CYA 58 - LAZARO, SOHOKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0061_kin_m_igice_cya_58_lazaro_sohoka_13875_2276.mp3#duration=1512&size=24196493"},{"para_id":"13875.2334","title":"IGICE CYA 59 - UBUGAMBANYI BW\u2019ABATAMBYI","mp3":"\/mp3\/13875\/0062_kin_m_igice_cya_59_ubugambanyi_bw_abatambyi_13875_2334.mp3#duration=690&size=11041646"},{"para_id":"13875.2357","title":"IGICE CYA 60 - ITEGEKO RY\u2019UBWAMI BUSHYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0063_kin_m_igice_cya_60_itegeko_ry_ubwami_bushya_13875_2357.mp3#duration=591&size=9461342"},{"para_id":"13875.2386","title":"IGICE CYA 61 - ZAKAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0064_kin_m_igice_cya_61_zakayo_13875_2386.mp3#duration=573&size=9170024"},{"para_id":"13875.2412","title":"IGICE CYA 62 - IBIRORI BYABEREYE MU NZU YA SIMONI","mp3":"\/mp3\/13875\/0065_kin_m_igice_cya_62_ibirori_byabereye_mu_nzu_ya_simoni_13875_2412.mp3#duration=1454&size=23257757"},{"para_id":"13875.2471","title":"IGICE CYA 63 - UMWAMI WAWE ARAJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0066_kin_m_igice_cya_63_umwami_wawe_araje_13875_2471.mp3#duration=1223&size=19565505"},{"para_id":"13875.2520","title":"IGICE CYA 64 - UBWOKO BWACIRIWEHO ITEKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0067_kin_m_igice_cya_64_ubwoko_bwaciriweho_iteka_13875_2520.mp3#duration=918&size=14689593"},{"para_id":"13875.2551","title":"IGICE CYA 65 - URUSENGERO RWONGERA KWEZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0068_kin_m_igice_cya_65_urusengero_rwongera_kwezwa_13875_2551.mp3#duration=1640&size=26241567"},{"para_id":"13875.2604","title":"IGICE CYA 66 - IMITEKEREREZE IHABANYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0069_kin_m_igice_cya_66_imitekerereze_ihabanye_13875_2604.mp3#duration=1084&size=17345724"},{"para_id":"13875.2647","title":"IGICE CYA 67 - BAGUSHIJE ISHYANO ABAFARISAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0070_kin_m_igice_cya_67_bagushije_ishyano_abafarisayo_13875_2647.mp3#duration=1496&size=23936940"},{"para_id":"13875.2702","title":"IGICE CYA 68 - HANZE Y\u2019URUSENGERO","mp3":"\/mp3\/13875\/0071_kin_m_igice_cya_68_hanze_y_urusengero_13875_2702.mp3#duration=833&size=13321195"},{"para_id":"13875.2736","title":"IGICE CYA 69 - KU MUSOZI WA ELAYONO","mp3":"\/mp3\/13875\/0072_kin_m_igice_cya_69_ku_musozi_wa_elayono_13875_2736.mp3#duration=1318&size=21086041"},{"para_id":"13875.2779","title":"IGICE CYA 70 - UMWE MURI BENE DATA ABA BOROHEJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0073_kin_m_igice_cya_70_umwe_muri_bene_data_aba_boroheje_13875_2779.mp3#duration=655&size=10476147"},{"para_id":"13875.2809","title":"IGICE CYA 71 - UMUGARAGU W\u2019ABAGARAGU","mp3":"\/mp3\/13875\/0074_kin_m_igice_cya_71_umugaragu_w_abagaragu_13875_2809.mp3#duration=1189&size=19019233"},{"para_id":"13875.2855","title":"IGICE CYA 72 - KUGIRA NGO MUNYIBUKE","mp3":"\/mp3\/13875\/0075_kin_m_igice_cya_72_kugira_ngo_munyibuke_13875_2855.mp3#duration=1154&size=18456660"},{"para_id":"13875.2897","title":"IGICE CYA 73 - NTIMUHAGARIKE IMITIMA YANYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0076_kin_m_igice_cya_73_ntimuhagarike_imitima_yanyu_13875_2897.mp3#duration=2503&size=40044669"},{"para_id":"13875.2987","title":"IGICE CYA 74 - I GETSEMANI","mp3":"\/mp3\/13875\/0077_kin_m_igice_cya_74_i_getsemani_13875_2987.mp3#duration=1405&size=22474919"},{"para_id":"13875.3037","title":"IGICE CYA 75 - IMBERE YA ANA NO MU RUKIKO KWA KAYAFA","mp3":"\/mp3\/13875\/0078_kin_m_igice_cya_75_imbere_ya_ana_no_mu_rukiko_kwa_kayafa_13875_3037.mp3#duration=2042&size=32668944"},{"para_id":"13875.3115","title":"IGICE CYA 76 - YUDA","mp3":"\/mp3\/13875\/0079_kin_m_igice_cya_76_yuda_13875_3115.mp3#duration=941&size=15051128"},{"para_id":"13875.3149","title":"IGICE CYA 77 - MU RUKIKO KWA PILATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0080_kin_m_igice_cya_77_mu_rukiko_kwa_pilato_13875_3149.mp3#duration=2337&size=37397316"},{"para_id":"13875.3250","title":"IGICE CYA 78 - KALUVARI","mp3":"\/mp3\/13875\/0081_kin_m_igice_cya_78_kaluvari_13875_3250.mp3#duration=2125&size=34004741"},{"para_id":"13875.3320","title":"IGICE CYA 79 - BIRARANGIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0082_kin_m_igice_cya_79_birarangiye_13875_3320.mp3#duration=992&size=15872836"},{"para_id":"13875.3361","title":"IGICE CYA 80 - MU MVA YA YOSEFU","mp3":"\/mp3\/13875\/0083_kin_m_igice_cya_80_mu_mva_ya_yosefu_13875_3361.mp3#duration=1399&size=22389656"},{"para_id":"13875.3405","title":"IGICE CYA 81 - UMWAMI YAZUTSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0084_kin_m_igice_cya_81_umwami_yazutse_13875_3405.mp3#duration=835&size=13364663"},{"para_id":"13875.3437","title":"IGICE CYA 82 - URARIZWA N\u2019IKI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0085_kin_m_igice_cya_82_urarizwa_n_iki_13875_3437.mp3#duration=714&size=11429094"},{"para_id":"13875.3467","title":"IGICE CYA 83 - URUGENDO RUGANA EMAWUSI","mp3":"\/mp3\/13875\/0086_kin_m_igice_cya_83_urugendo_rugana_emawusi_13875_3467.mp3#duration=620&size=9924859"},{"para_id":"13875.3490","title":"IGICE CYA 84 - AMAHORO ABE MURI MWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0087_kin_m_igice_cya_84_amahoro_abe_muri_mwe_13875_3490.mp3#duration=777&size=12424673"},{"para_id":"13875.3520","title":"IGICE CYA 85 - BONGERA GUHURIRA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0088_kin_m_igice_cya_85_bongera_guhurira_ku_nyanja_13875_3520.mp3#duration=971&size=15540976"},{"para_id":"13875.3558","title":"IGICE CYA 86 - MUGENDE MWIGISHE AMAHANGA YOSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0089_kin_m_igice_cya_86_mugende_mwigishe_amahanga_yose_13875_3558.mp3#duration=1525&size=24405473"},{"para_id":"13875.3616","title":"IGICE CYA 87 - KWA DATA ARI NA WE SO","mp3":"\/mp3\/13875\/0090_kin_m_igice_cya_87_kwa_data_ari_na_we_so_13875_3616.mp3#duration=779&size=12464379"}]