UWIFUZWA IBIHE BYOSE

2/88

IGICE CYA 1 - IMANA IRI KUMWE NATWE

“Azitwa Imanuweli, … Imana iri kumwe natwe.” “Umucyo wo kumenya ubwiza bw’Imana” urabagiranira “mu maso ha Yesu Kristo.” Uhereye kera kose Umwami Yesu Kristo yari umwe na Se; yari “ishusho y’Imana,” ishusho yo gukomera n’ubutware bwayo, “ukurabagirana k’ubwiza bwayo.” Yazanywe muri iyi si yacu no kugaragaza ubwo bwiza. Yaje muri iyi si icuze umwijima w’icyaha kugira ngo atwereke umucyo uva mu rukundo rw’Imana — kugira ngo atubere “Imana iri kumwe natwe.” Nicyo cyatumye ibyahanuwe bivuga kuri We ngo, “azitwa izina Imanuweli.” UIB 9.1

Mu kuza kubana natwe, Yesu yagombaga kugaragaza Imana mu bantu no mu bamarayika. Niwe wari Jambo w’Imana — intekerezo z’Imana zumvikana. Mw’isengesho rye asabira abigishwa be aravuga ati, “Nabamenyesheje izina ryawe,” - “Umunyebambe n’umunyembabazi, ufite kwihangana kwinshi, kandi wuje urukundo n’umurava mwinshi,”- ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.” Ariko ibi ntibyahishuriwe abana bayo batuye isi gusa. Uyu mubumbe w’iyi si yacu nubwo ari muto, ni igitabo cy’ibyigisho by’ijuru n’isi yose. Umugambi w’ubuntu bw’Imana butangaje, ubwiru bw’urukundo rutarondoreka rwaducunguye, ni icyigisho “abamarayika bagirira amatsiko bashaka gusobanukirwa,” kandi kizakomeza kubabera inyigisho y’ibihe bidashira. Abacunguwe hamwe n’ibindi biremwa bitacumuye, bazabonera mu musaraba wa Kristo ishingiro ry’ubumenyi n’indirimbo zo guhimbaza kwabo. Bizagaragara ko ubwiza burabagiranira mu mibereho ya Yesu ari ubwiza bw’urukundo rushingiye ku kwitanga. Binyuze mu mucyo w’i Kaluvari, bizagaragara ko itegeko ry’urukundo rwitanga ari itegeko rihesha isi n’ijuru ubugingo; kandi ko urukundo “rutishakira ibyarwo” rukomoka mu mutima w’Imana; kandi ko muri Uwo wiyoroheje akicisha bugufi, ariho hagaragariye imico y’Iyo ituye mu mucyo w’agatangaza, uwo umwana w’umuntu atabasha kwegera. UIB 9.2

Mbere na mbere, Imana yigaragarije mu mirimo yose y’irema. Kristo ni we washyizeho ijuru, kandi ashinga n’imfatiro z’isi. Ukuboko kwe ni ko kwamanitse amasi mu kirere, n’amoko y’uburabyo atandukanye ku misozi. “Washimangiye imisozi uyishimangije ububasha n’imbaraga byawe.” “Inyanja ni iye, ni We wayiremye; Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka.” Zaburi 65:6; 95:5. Ni We wujuje isi uburanga, n’ikirere amajwi y’indirimbo. Kandi ku biri mw’isi byose, mu kirere, no mu bicu, yanditsemo ubutumwa bw’urukundo rwa Data. UIB 9.3

None icyaha cyahindanije umurimo utunganye w’Imana, nyamara iyo nyandiko iracyariho. Na n’ubu ibyaremwe byose byerekana ubwiza bwo gutungana kwayo. Nta na kimwe, uretse umutima w’umuntu wikunda, cyibeshejeho kubwacyo. Nta nyoni ibasha kwigumisha mu kirere, nta nyamaswa igendera ku butaka, ifite undi ikorera. Nta kibabi cyo mw’ishyamba, cyangwa akababi gato k’ubwatsi, kadafite inshingano yako. Buri giti kinini n’uduti duto na buri kibabi bitanga ibintu by’ingenzi bikenewe mu buzima, ku buryo umuntu n’inyamaswa bitabifite bitabasha kubaho; kandi umuntu n’inyamaswa nabyo, ku ruhande rwabyo, bigirira umumaro bya biti, na twa duti, n’ibibabi. Uburabyo buhumura neza kandi bukabumburira ubwiza bwabwo guhesha isi umugisha. Izuba ritanga umucyo waryo gushimisha amasi igihumbi. Inyanja, yo nkomoko y’amasoko n’amasumo, yakira imigezi ituruka hose, nyamara yakira ngo yongere itange. Ibicu bimanuka biva mu bubiko bwabyo ngo biheshe ubutaka gutoha, kugira ngo ibimera bibashe gukura. UIB 9.4

Abamarayika b’ubwiza n’icyubahiro babonera umunezero mu gutanga, gutanga urukundo n’uburinzi bukomeye ku bantu bacumuye kandi badakiranuka. Ibyo biremwa byo mw’ijuru bigerageza kureshya imitima y’abantu; bizana muri iyi si icuze umwijima umucyo ukomoka mu bikari byo mw’ijuru; binyuze mu bwitonzi n’umurimo wo kwi- hangana bagenderera imitima y’abantu, kugira ngo bagarure abazimiye mu mushyikirano na Kristo ubari hafi kurusha uko babitekereza. UIB 10.1

Ariko turetse ibyo byose bigaragaza Imana mu buryo bworoheje, dusobanukirwa Imana biruseho binyuze muri Yesu. Iyo twitegereje Yesu tubona ko gutanga bihesha Imana yacu icyubahiro. “Ntacyo nkora kubwanjye,” niko Kristo avuga; “Nkuko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho kubwa Data.” “Icyakora Jye sinishakira icyubahiro,” ahubwo icyubahiro ni icy’Uwo wantumye. Yohana 8:28; 6:57; 8:50; 7:18. Muri aya magambo, hari urufatiro rukomeye rw’itegeko ry’ubuzima bugenga isi n’ijuru. Kristo yahawe byose na Se, ariko abyakira ngo nawe abitange. Bityo rero mu bikari byo mwijuru, mu murimo akorera ibiremwa byose: abinyujije mu mwana We akunda, ubugingo bwa Se busesekarira bose; binyuze mu mwana kandi, busubira kw’Isoko ya byose ikomeye, mu buryo bwo guhimbaza n’imirimo y’ishimwe igengwa n’urukundo. Bityo rero binyuze muri Kristo, uruziga rw’ubuntu ruba rwuzuye, rugaragaza imico y’Uwo utanga kandi ukomeye, rukaba itegeko rigenga ubuzima. UIB 10.2

Mu ijuru ubwaho iri tegeko ryaragomewe. Icyaha cyakomotse mu kwikunda. Lusiferi, wa mukerubi watwikiraga, yifuje kuba umutware w’ijuru. Yashatse kwigarurira ibiremwa byo mw’ijuru, ngo abiteshure ku Muremyi wabyo, ngo maze abe ariwe biramya. Bityo rero, yerekanye nabi Imana, avuga ko yishyira hejuru. Ingeso ze mbi aba arizo yitirira Umuremyi wuzuye urukundo. Uko niko yashutse abamarayika. Uko niko yashutse abantu. Yabateje gushidikanya ijambo ry’Imana, anabateza gushidikanya kugira neza kwayo. Kuko Imana ari Imana y’ubutabera n’ubushobozi ndengakamere, Satani yabateje kuyibonamo uburakari no kutababarira. Bityo akururira abantu mu kwigomeka ku Mana, maze ijoro ry’agahinda riba ritashye iyi si. UIB 10.3

Isi icura umwijima bitewe no kutagira ishusho y’Imana y’ukuri. Kugira ngo uwo mwijima weyurwe, kugira ngo isi igarukire Imana, imbaraga za Satani ziyobya zagombaga gusenywa. Ibi ntibyagombaga gukoresha agahato. Igikorwa cy’agahato kinyuranye n’amahame agenga ingoma y’Imana; Imana yifuza umurimo w’urukundo; kandi urukundo ntirubasha guhatirwa; ntirubasha kubonwa hakoreresheje agahato cyangwa imbaraga. Gusa urukundo nirwo rubyutsa urukundo. Kumemya Imana ni ukuyikunda; imico yayo igomba kugagaraga ko ihabanye n’iya Satani. Hari Umwe gusa mw’ijuru no mw’isi washoboraga gukora uyu murimo. Uwo wenyine wari usobanukiwe n’ubujyejuru n’ubujyakuzimu bw’urukundo rw’Imana ni We wagombaga kurugaragaza. Mu isi icuze umwijima w’ijoro, Izuba ryo gukiranuka ryagombaga kurasa “rifite gukiza mu mababa yaryo.” Malaki 4:2 (3:20). UIB 10.4

Inama yo gucungurwa kwacu ntabwo ari igikorwa cyatunguranye, igikorwa cyaba cyaratekerejwe nyuma yo kugwa kwa Adamu. Kwari uguhishurwa “kw’ibanga ryari rihishwe uhereye kera kose.” Abaroma 16:25. Kwari ugushyira ku mugaragaro amahame agize urufatiro rw’ingoma y’Imana uhereye kera kose. Kuva mw’itangiriro, Imana na Kristo bari bazi ubwigomeke bwa Satani, no kugwa kw’umuntu bikomotse ku mbaraga z’uwo wigometse. Ntabwo byari muri gahunda y’Imana ngo habeho icyaha, ariko yabibonye mbere y’igihe ko bizaba, iteganya ingoboka, kugira ngo ihangane n’icyo kibi. Urukundo rwayo ruhebuje yari ifitiye isi, rwatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, “kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:16. UIB 11.1

Lusiferi yari yaravuze ati, “Nzazamura intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana;…Nzaba nk’Isumba Byose.” Yesaya 14:13, 14. Ariko Kristo, “nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa; ahubwo yisiga ubusa, ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu.” Abafiripi 2: 6, 7. UIB 11.2

Iki cyari igitambo cy’ubushake. Yesu yari kwigumira iruhande rwa Se. Yari kwigumanira icyubahiro cy’ijuru, no gusingizwa n’abamarayika. Ariko yahisemo gusubiza inkoni y’ubutware mu biganza bya Se, ava ku ntebe y’ubwami bw’ijuru n’isi, kugira ngo azanire umucyo abagoswe n’umwijima, n’ubugingo ku barimbuka. UIB 11.3

Hafi imyaka ibihumbi bibiri ishije, ijwi ridasanzwe ryumvikaniye mw’ijuru, riva ku ntebe y’Ubwami y’Imana, rivuga riti, “Dore ndaje.” “Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wanyiteguriye umubiri. … Dore ndaje, (mu muzingo w’Igitabo niko byanditswe kuri Jye), nzanywe no gukora ibyo ushaka Mana.” Abaheburayo 10:5-7. Muri aya magambo harimo gutangaza kuzuzwa kw’umugambi wari uhishwe uhereye kera kose. Kristo yari ageze igihe cyo kuza mw’isi yacu, no guhinduka umuntu. Aravuga ati, “Wanyiteguriye umubiri.” Iyo aza kubonekana icyubahiro yari afite ari kumwe na Se isi itarabaho, ntabwo twari kubasha kwihanganira umucyo wo kuboneka kwe. Kugira ngo tubashe kureba ubwiza bwe tudapfuye, ukwigaragaza kw’icyubahiro cye kwarahishwe. Ubumana bwe bwatwikiriwe n’ubumuntu, - ubwiza butagaragara bujya mw’ishusho y’umuntu ugaragara. UIB 11.4

Uyu mugambi ukomeye wari ukingirijwe n’ibimenyetso ndetse n’ibishushanyo. Igihuru cyaka, icyo Kristo yiyerekeyemo Mose, cyahishuraga Imana. Ikimenyetso cyatoranijwe kuba mu cyimbo cy’Ubumana, cyari igihuru cyoroheje, kitabashaga na busa gukurura amaso y’abantu. Cyari gitwikiriye Utagira iherezo. Imana yo nyiri impuhwe yatwikiriye ubwiza bwayo mu buryo buciye bugufi, kugira ngo Mose naburebaho ye gupfa. Ni muri ubwo buryo Imana yavuganiye n’abisirayeri mu nkingi y’igicu ku manywa no mu nkingi y’umuriro ninjoro, ihishurira abantu ubushake bwayo, kandi ikabaha n’ubuntu bwayo. Ubwiza bw’Imana bwararengewe, n’icyubahiro cyayo kiratwikirwa, kugira ngo abantu b’abanyantege nke kandi babaho igihe gito babashe kubirebesha ijisho ryabo. Ni muri ubwo buryo Kristo yagombaga kugaragarira “mu mubiri wo gucishwa bugufi” (Abafiripi 3:21), “mw’ishusho y’abantu”. Mu maso y’ab’isi nta buranga yari afite bwabasha gutuma bamwifuza; nyamara yari Imana yihinduye umuntu, umucyo w’ijuru n’isi. Ubwiza bwe bwaratwikiriwe, gukomera kwe n’icyubahiro byarahishwe, kugira ngo abashe kwireherezaho abafite intimba, abantu bahuye n’ibishuko. UIB 11.5

Imana yategetse Mose kubwira Abisirayeri ati, “Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo” (Kuva 25:8); maze yibera mu buturo, hagati y’ubwoko bwayo. Mu miruho yose bagiriye mu butayu, ikimenyetso cy’uko Imana iri kumwe nabo cyari kumwe nabo. Bityo Kristo ashinga ubuturo bwe hagati y’urusisiro rwacu abantu. Yashinze ihema rye hamwe n’amahema y’abantu, ngo abashe kubana natwe, ngo atumenyereze imico ye y’ubumana n’imibereho ye. “Jambo uwo yabaye umuntu, abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.” Yohana 1:14. UIB 12.1

Kuva Yesu yaraje kubana natwe, tuzi neza ko Imana izi ibitugerageza, kandi ikababarana natwe mu mibabaro yacu. Buri muhungu na buri mukobwa ukomoka kuri Adamu akwiye kumenya ko Umuremyi wacu ari inshuti y’abanyabyaha. Kuko mu nyigisho yose y’ubuntu, buri sezerano riduhesha umunezero, buri gikorwa cy’urukundo, buri mbaraga mvajuru itureshya igaragarira mu mibereho y’Umukiza ari kuri iyi si, tubibonamo “Imana iri kumwe natwe.” UIB 12.2

Satani yerekana itegeko ry’Imana ry’urukundo nk’itegeko ryo kwikunda. Avuga ko tudashobora kumvira amabwiriza yaryo. Ashinja Umuremyi kuba nyirabayazana watumye ababyeyi bacu ba mbere bacumura bakagwa, kimwe n’amakuba yose yakurikiyeho; bityo Satani akoshya abantu kubona ko Imana ariyo nkomoko y’icyaha, imibabaro, n’urupfu. Yesu yagombaga guhishura icyo kinyoma. Nk’umwe muri twe, yagombaga gutanga icyitegererezo cyo kumvira. Kubw’ibyo, yambaye kamere yacu, anyura mu byo tunyuramo mu buzima. “Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose.” Abaheburayo 2:17. Iyo tuza kugira ibyo tunyuramo Yesu atabashije kwihanganira, Satani yari kubigira impamvu yifashisha kugira ngo atwereke ko imbaraga z’Imana zidahagije ku bwacu. Nicyo gituma Yesu “yarageragejwe ku buryo bwose nkatwe.” Abaheburayo 4:15. Yihanganiye buri kigeragezo cyose kitugeraho natwe. Ntiyigeze yikoreshereza kubwe imbaraga natwe tutabasha guhererwa ubuntu. Nk’umuntu, Yahuye n’ibigeragezo, kandi atsindisha imbaraga akomora ku Mana. Aravuga ati, “Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, Ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” Zaburi 40:8. Uko yakomeje kugira neza, akiza abo bose batotezwa na Satani, Yeretse abantu ku mugaragaro imico y’itegeko ry’Imana na kamere y’imiterere y’umurimo We. Imibereho ye ni igihamya cyerekana ko natwe tubasha kumvira itegeko ry’Imana. UIB 12.3

Mu bumuntu Bwe, Kristo yegereye inyokomuntu; mu bumana Bwe, yabashije gushyikira intebe y’Ubwami bw’Imana. Nk’Umwana w’umuntu, Yaduhaye icyitegererezo cyo kumvira; nk’Umwana w’Imana, aduha imbaraga yo kumvira. Ni Yesu wavuganiye na Mose muri cya gihuru cyo ku musozi Horebu agira ati “NDI UWO NDI WE … Abe ariko uzabwira Abisiraheli uti, NDIHO yabantumyeho.” Kuva 3:14. Iri ryari isezerano ryo gucungurwa kw’Abisiraheli. Bityo rero ubwo yazaga “afite ishusho y’umuntu,” yivuzeho ko yitwa NDI. Umwana w’i Beterehemu, umugwaneza kandi Umukiza wicisha bugufi, ni Imana “yerekanywe ifite umubiri” 1 Timoteyo 3:16. Kandi natwe aratubwira ati: “NDI Umwungeri Mwiza.” “NDI Umutsima w’Ubugingo.” “NDI Inzira Ukuri n’Ubugingo.” “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.” Yohana 10:11; 6:51; 14:6; Matayo 28:18. NDI amizero y’ibyasezeranywe byose. NDI; witinya. “Imana iri kumwe natwe” ni We ngwate yo gucungurwa kwacu tuva mu byaha, amizero y’ubushobozi butubashisha kumvira itegeko mvajuru. UIB 12.4

Ubwo yarekaga icyubahiro cye akambara ubumuntu, Kristo yagaragaje imico itandukanye n’iya Satani. Ndetse yakomeje kumanuka hasi cyane mu buryo bwo kwicisha bugufi. “Afite ishusho y’umuntu, yicisha bugufi araganduka ndetse ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.” Abafiripi 2:8. Nk’uko umutambyi mukuru yiyamburaga umwambaro we w’icyubahiro, agakora umurimo w’umutambyi usanzwe yambaye ikanzu ye y’igitare, ni nako Kristo yafashe kamere y’umugaragu, atamba igitambo, We mutambyi, We gitambo. “Ibicumuro byacu nibyo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu: igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we.” Yesaya 53:5. UIB 13.1

Kristo yakorewe ibyari bidukwiriye, kugira ngo natwe dukorerwe ibyari bimukwiriye. Yazize ibyaha byacu, atigeze agiramo uruhare, kugira ngo tugirwe abere binyuze mu gukiranuka kwe tutigeze tugiramo uruhare. Yapfuye urupfu rwari urwacu, kugira ngo duhabwe ubugingo bwari ubwe. “Imibyimba ye ni yo adukirisha.” UIB 13.2

Mu kubaho kwe n’urupfu rwe, Kristo yasohoje ibirenze kwigarurira ibisenzegeri byatewe n’icyaha. Wari umugambi wa Satani gutandukanya by’iteka ryose Imana n’umuntu; ariko muri Kristo turushaho kwegera no komatana n’Imana nk’aho tutigeze ducumura. Mu gutwara kamere yacu, Umukiza yifatanije n’inyoko muntu akoresheje umurunga utabasha gucika. Uhereye mu bihe byose, twabaye isanga n’ingoyi. “Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege.” Yohana 3:16. UIB 13.3

Ntiyamutanze gusa ngo atwikorerere ibyaha kandi adupfire nk’igitambo; yanamuhaye ubwoko bwacumuye. kugira ngo atwemeze inama ye idahinduka y’amahoro, Imana yatanze Umwana wayo w’ikinege ngo abe umwe wo mu muryango w’umuntu, ngo agire kamere y’umuntu by’iteka ryose. Iri ni isezerano ritwemeza ko Imana izasohoza ijambo ryayo. “Nuko umwana yatuvukiye, duhawe umwana w’umuhungu: ubutware buzaba ku bitugu bye.” Imana yatwaye kamere y’umuntu binyuze mu mwana wayo, kandi yarayizamukanye iyijyana mw’ijuru risumba ayandi. Ni “Umwana w’umuntu” ufite uruhare ku ntebe y’ubutware bw’ijuru n’isi. Ni “Umwana w’umuntu” uwo izina rye rizitwa, “Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa Twese Uhoraho, Umwami w’Amahoro.” Yesaya 9:6. Uwo NDI niwe Muhuza hagati y’Imana n’abantu, we ubasha guhuza abo bombi akoresheje ukuboko kwe. Uwo ni We “Wera, Utagira uburiganya, Utandura, Unyuranye n’abanyabyaha,” udakozwa isoni no kutwita abavandimwe. Abaheburayo 7:26; 2:11. Binyuze muri Kristo, umuryango wo mw’isi womatanye n’umuryango wo mw’ijuru. Kristo wahawe icyubahiro ni umuvandimwe wacu. Ijuru rigoswe n’ubumuntu, kandi ubumuntu bupfunyitswe mu gitereko cy’Urukundo Rutagira Iherezo. UIB 13.4

Imana ivuga ku bantu bayo iti, “Bazamera nk’amabuye meza atatse ikamba, ashyizwe hejuru y’igihugu cye. Erega kugira neza kwe ni kwinshi, kandi ubwiza bwe nabwo ni bwinshi!” Zekariya 9:16, 17. Ikuzo ry’abacunguwe rizahora ari igihamya cy’ubuntu bw’Imana. “kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw’ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu.” “Kugira ngo … abatware n’abafite ubushozi bwo mu ijuru mu buryo bw’umwuka bamenyeshwe … ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi, nk’uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu.” Abefeso 2:7; 3:10, 11. UIB 13.5

Binyuze mu murimo wa Kristo wo gucungura, ubutegetsi bw’Imana buhagaze nta rubanza bushinjwa. Uwo ufite imbaraga zidakumirwa yerekanywe nk’Imana y’urukundo. Ibirego bya Satani birahanagurwa, maze imico ye igashyirwa ahagaragara. Ubwigomeke ntibuzongera kubaho ukundi. Icyaha ntikizongera kwinjira mw’isi ukundi. Ibihe bidashira (abacunguwe) bose bazaba batakifuza kwigomeka. Binyuze mu kwitangaho igitambo cy’urukundo, abatuye isi n’abatuye ijuru bafitanye ubumwe butabasha kunyeganyezwa. UIB 14.1

Umurimo wo gucungurwa uzaba ugeze ku musozo. Aho icyaha cyiyongereye, ubuntu bw’Imana bwarushijeho kwiyongera. Isi ubwayo, iyo Satani aburanira ko ari iye, ntabwo izakurwa mu bubata gusa ahubwo izashyirwa hejuru. Uyu mubumbe muto w’isi yacu, wokamwe n’umuvumo w’icyaha, umeze nk’igitotsi mu byo Imana yaremye, uzashyirwa hejuru kurenza indi mibumbe yose yo mu masi Imana yaremye. Aha hantu, aho Umwana w’Imana yabanye n’abantu; aho Umwami nyiri Icyubahiro yabaye akahababarizwa ndetse akicwa, - aha ngaha, ubwo azahindura ibintu byose bishya, ihema ry’Imana rizabana n’abantu bayo, “kandi Izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo.” Kandi mu bihe bidashira, ubwo abacunguwe bazaba bagendera mu mucyo w’Uhoraho, bazamuhimbariza impano ye itarondoreka,- UIB 14.2

Imanuweli “Imana Iri Kumwe Natwe.”