UWIFUZWA IBIHE BYOSE

57/88

IGICE CYA 56 - YESU AHA ABANA UMUGISHA

(Iki gice gishingiye muri Matayo 19: 13-15; Mariko 10:13-16; Luka 18:15-17).

Yesu yakundaga abana cyane. Yemeraga umutima mwiza wabo wa cyana ndetse n’urukundo rwabo nyakuri kandi rukiri umwimerere. Amagambo yo gushima yasohokaga mu minwa yabo izira inenge yari indirimbo mu matwi ye kandi yasubizaga intege mu mutima we igihe yabaga yugarijwe n’abantu buzuye uburyarya. Aho Umukiza yajyaga hose, ubugwaneza bwagaragaraga mu maso ye n’uburyo yarangwaga n’ineza byatumaga abana bamukunda kandi bakamwiringira. UIB 346.1

Byari bimenyerewe mu Bayahudi kuzana abana aho umwigisha yabaga ari kugira ngo abarambikeho ibiganza abahesha umugisha. Nyamara abigishwa ba Yesu bibwiye ko umurimo we ukomeye ku buryo bitari ngombwa kumutesha igihe muri ubwo buryo. Igihe ababyeyi bazaniraga Yesu abana babo, abigishwa babarebye nabi. Batekereje ko abo bana ari bato cyane ku buryo guhura na Yesu ntacyo byari kubungura maze bafata umwanzuro ko Yesu atari bushimishwe no kubana nabo. Nyamara Yesu ntiyashimishijwe n’icyo gikorwa cy’abigishwa be. Umukiza yari asobanukiwe n’imvune n’umutwaro by’abo babyeyi bashakaga kurera abana babo bakurikije ijambo ry’Imana. Yari yarumvise gusenga kwabo kandi ni we ubwe wari wabireherejeho. UIB 346.2

Umubyeyi umwe yavuye mu rugo rwe ajyana umwana we, maze ajya gushaka Yesu. Ageze mu nzira yabwiye umuturanyi we aho agiye, maze umuturanyi we yifuza ko umwana we nawe yahabwa umugisha na Yesu. Bityo, ababyeyi benshi barazanye bazana n’abana babo. Abana bamwe bari bamaze gukura barenze ikigero cy’ubwana bamaze kuba ingimbi n’abasore. Igihe ababyeyi bagaragazaga icyifuzo cyabo, Yesu yakiranye ubwuzu kwinginga kwabo. Nyamara yarategereje kugira ngo arebe uko abigishwa bari bubakire. Igihe yabonaga abigishwa birukana abo babyeyi bibwira ko bamugirira neza, Yesu yaberetse ikosa ryabo avuga ati: “Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.” Maze Yesu afata abana mu maboko ye, abarambikaho ibiganza, abaha umugisha baje gushaka. UIB 346.3

Abo babyeyi barahumurijwe. Basubiye iwabo bujujwe imbaraga kandi bahawe umugisha n’amagambo ya Yesu. Batewe ubutwari bwo gukora inshingano yabo bafite umurava mushya, kandi bakarera abana babo bafite ibyiringiro. Ababyeyi bo muri iyi minsi nabo bakwiriye kwakira amagambo ya Yesu bafite kwizera nk’uko ab’icyo gihe bari bafite. Muri iyi minsi, Kristo Yesu ni Umukiza wa buri muntu ku giti cye nk’uko yari ameze igihe yari umuntu abana n’abandi bantu. Ni umufasha w’ababyeyi muri iki gihe nk’uko byari bimeze igihe yakiraga abana mu maboko ye ari i Yudeya. Abana bo mu miryango yacu bacungujwe amaraso ye nk’uko byari bimeze ku bana bo mu gihe cya kera. UIB 346.4

Yesu azi ibiremereye umutima wa buri mubyeyi. Yesu wari ufite umubyeyi wabagaho mu buzima bwa gikene yifatanya n’umubyeyi wese mu miruho ye. Yesu wakoze urugendo rurerure kugira ngo aruhure umutima wari urushye w’umunyakananikazi, ni nako azagenzereza ababyeyi bo muri iyi minsi. Yesu wazuye umuhungu w’ikinege w’umupfakazi w’i Nayini, kandi akaba yaributse umubyeyi we igihe yari mu mubabaro ukomeye ku musaraba, no muri iki gihe ababazwa n’ishavu ababyeyi bagira. Arabahumuriza kandi akabafasha mu ntimba zabo n’ubukene bwabo. UIB 347.1

Nimureke ababyeyi basange Yesu maze bamuture ibibaremereye byose. Bazahabwa ubuntu bubahagije ngo bubafashe kurera abana babo. Amarembo akinguriwe umubyeyi wese wifuza kuzana imitwaro ye ku birenge by’Umukiza. Yesu we wavuze ati: “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze,” aracyararikira ababyeyi kumuzanira abana babo kugira ngo abahe umugisha. Kandi n’uruhinja ruri mu maboko y’umubyeyi waryo, na rwo rushobora kuhaba nk’ururi mu gicucu cy’Isumbabyose binyuze mu kwizera k’umubyeyi usenga. Yohana Umubatiza yari yuzuye Mwuka Muziranenge guhera mu ivuka rye. Nitugirana umushyikirano n’Imana, natwe tuziringirako ko Mwuka w’Imana azahindura abana bacu, ndetse uhereye mu buhinja bwabo. UIB 347.2

Mu bana ababyeyi bazaniye Yesu, yababonyemo abagabo n’abagore bazaba abaragwa b’ubuntu bwe kandi bakazaba mu bwami bwe ndetse bamwe muri bo bari kuzicwa ku bwe. Yari azi neza ko abo bana bazamutega amatwi kandi bakazamwemera nk’Umucunguzi wabo kurusha abantu bakuru bari bagizwe n’abatwawe n’iby’isi kandi binangiye imitima. Mu nyigisho ze yaciye bugufi ajya ku kigero cyabo. Yesu we Mwami w’icyubahiro wo mu ijuru, ntiyigeze yirengagiza gusubiza ibibazo bamubazaga kandi yoroheje ibyigisho bye by’ingenzi kugira ngo bisobanukire imyumvire y’abana. Yabibye imbuto z’ukuri mu mitima yabo, kandi mu myaka yari imbere, izo mbuto zari kuzakura maze zikera imbuto kugeza mu bugingo budashira. UIB 347.3

N’uyu munsi biracyari ukuri ko abana ari bo bantu barusha abandi kwakira inyigisho z’ubutumwa bwiza. Imitima yabo yiteguye kumva iby’ijuru, kandi ifite imbaraga zo gufata inyigisho bakiriye. Abana bato bashobora kuba Abakristo, bafite uburambe bujyanye n’imyaka yabo. Abana bakeneye kurerwa bahabwa inyigisho mu by’umwuka, kandi ababyeyi bakwiye kubaha amahirwe yose kugira ngo imico yabo ibashe kuremwa maze ise n’iya Kristo. UIB 347.4

Ababyeyi b’abagabo n’abagore bakwiye kubona abana babo nk’abagize umuryango mugari w’Imana bakiri bato, kandi bakaba babashinzwe ngo babahe uburere bubategurira kuzaba mu ijuru. Ibyigisho twebwe ubwacu twigira kuri Kristo dukwiye kubigeza ku bana bacu, bityo uko abo bakiri bato bakira ibyo byigisho; ni ngombwa kubahishurira buhoro buhoro ubwiza bw’amahame y’ijuru. Muri ubwo buryo urugo rwa Gikristo ruhinduka ishuri, aho ababyeyi ari abarimu bayobowe na Kristo ubwe, we Mwigisha mukuru. UIB 347.5

Igihe dukora kugira ngo abana bacu bahinduke, ntidukwiriye gukoresha inabi nk’uburyo bw’ingenzi bwo kubemeza icyaha. Si na ngombwa kumenya igihe nyirizina bahindukiye. Twari dukwiriye kubigisha kuzanira ibyaha byabo Yesu, bagasaba imbabazi kandi bakizera ko abababarira ndetse akabakira nk’uko yakiriye abana akiri hano ku isi. UIB 347.6

Igihe umubyeyi yigisha abana be kumwumvira kubera urukundo bamukunda, burya aba abigisha inyigisho za mbere mu mibereho ya Gikristo. Urukundo rw’umubyeyi rugaragariza umwana urukundo rwa Kristo, kandi abana bizera ndetse bakumvira umubyeyi wabo, burya baba bimenyereza kwizera no kubaha Umukiza. UIB 348.1

Yesu yabereye abana n’ababyeyi urugero. Yavugaga nk’ufite ubutware kandi ijambo rye ryari rifite imbaraga. Nyamara igihe cyose yavuganaga n’abantu barangwa n’ubugome ndetse n’imvugo mbi, we ntiyigeze akoresha ijambo ribi cyangwa ry’ubupfapfa. Iyo ubuntu bwa Kristo buri mu mutima, butera umuntu kumenya agaciro duhabwa n’ijuru no kumva ibikwiriye. Ubwo buntu buzoroshya gusharira kose kandi buzacubya inabi yose. Buzatuma ababyeyi bafata abana babo nk’ibiremwa bizi ubwenge, babafate nk’uko na bo ubwabo bifuza gufatwa. UIB 348.2

Babyeyi, igihe murera abana banyu, nimwige amasomo Imana yatanze mu byaremwe. Ese muramutse mushatse kwita ku ndabyo, mwabyitwaramo mute? Mubaze ukora mu busitani bw’indabyo uburyo akoresha kugira ngo buri shami n’ikibabi bikure neza kandi n’indabyo zigaragarire amaso neza. Azababwira ko abikoraho yitonze cyane, ntakoreshe imbaraga ahubutse kubera ko akoze atyo yavuna inkondo zoroshye. Buri munsi yakoranaga ubwitonzi kandi akabisubiramo kenshi. Yavomeraga ubutaka, indabyo zigikura akazirinda umuyaga w’ishuheri n’izuba ry’igikatu; ahasigaye Imana ikaziha gukura no kuzana uburabyo bwiza. Igihe urera abana bawe, kurikiza uburyo umukozi wo mu busitani bw’indabyo akoresha. Mu kubafata mu bwitonzi, ubitaho mu rukundo, shaka uko ugorora ingeso zabo ukurikije imico ya Kristo. UIB 348.3

Bigishe gukunda Imana na bagenzi babo. Impamvu iyi si iriho abagabo n’abagore benshi bafite imitima inangiye, ni uko kugaragaza urukundo nyakuri byafashwe nko kugira intege nke, maze bituma bidashyigikirwa kandi birapfukiranwa. Imiterere myiza y’abo bantu yapfukiranwe mu bwana; kandi keretse gusa umucyo w’urukundo mvajuru niwirukana ukwikanyiza kwabo, naho nibitaba bityo bazabura umunezero mu mibereho yabo yose. Niba twifuza ko abana bacu bagira umutima wiyoroshya wa Yesu Kristo n’impuhwe abamarayika batugirira, tugomba gutera umwete imbaraga y’ubugwaneza n’urukundo igaragara mu myaka y’ubuto. UIB 348.4

Mwigishe abana kubona Kristo mu byaremwe. Mubajyane batembere hanze, munsi y’ibiti byiza no mu mirima maze mubigishe kubona ibigaragaza urukundo rwa Kristo mu bintu byose bitangaje biboneka mu byaremwe. Mubigishe ko Imana yashyizeho amategeko agenga ibyaremwe byose, kandi ko aya mategeko yashyiriweho kutuzanira umunezero n’ibyishimo. Ntimukananize abana musenga amasengesho maremare munabaha impanuro z’urudaca, ahubwo mubigishe kumvira amategeko y’Imana mwifashishije ibyigisho byo mu byaremwe. UIB 348.5

Mu gihe abana bazaba bamaze kukwizera nk’abayoboke ba Kristo, bizakorohera kubigisha iby’urukundo ruhebuje Kristo yadukunze. Igihe uzaba ugerageza kubasobanurira ukuri kwerekeye agakiza kandi ukabereka ko Kristo ari Umukiza wa buri mu muntu ku giti cye, abamarayika bazakuba iruhande. Uwiteka azagirira ubuntu ababyeyi b’abagabo n’abagore maze bashobore gukundisha abana babo igitekerezo cy’Umwana wavukiye i Betelehemu, kandi akaba ari we byiringiro by’abatuye isi. UIB 348.6

Igihe Kristo yabwiraga abigishwa be kutabuza abana bato kumusanga, yanabwiraga abayoboke be bo mu bihe byose, - abayobozi b’itorero, abapasitoro, abafasha mu murimo w’Imana n’Abakristo muri rusange. Yesu yireherezaho abana, kandi aratubwira ati: “Mwibabuza kuza.” Ni nk’aho yakavuze ati: “Bazaza nimutababangamira.” UIB 349.1

Ntimugatume ingeso zanyu zidasa n’iza Kristo zigaragaza Yesu uko atari. Ntimugatume abana bajya kure ya Kristo bitewe no mu maso hanyu hacuze igihunya ndetse no kubasharirira. Ntimuzigere mutuma abana batekereza ko ijuru ritazababera ahantu hanejeje muramutse muririmo. Ntimukavuge ibyerekeye iyobokamana nk’aho ari ibintu abana badashobora gusobanukirwa, cyangwa ngo mukore nk’aho mwibwira ko abana badashobora kwemera Kristo mu buto bwabo. Ntimugatume batekereza ko idini rya Kristo ari idini irangwa no kwiheba n’umubabaro, kandi ko igihe basanze Umukiza bagomba kureka ibintu byose bituma bagira ibyishimo mu kubaho kwabo. UIB 349.2

Uko Mwuka Muziranenge agenderera imitima y’abana bato, nawe korana nawe. Bigishe ko Umukiza abahamagara kandi ko ntacyamushimisha cyane nko kumwiyegurira kwabo mu myaka yabo y’ubuto. UIB 349.3

Umukiza arebana impuhwe n’urukundo rwinshi abo yacunguje amaraso ye. Urukundo rwe rurabifuza. Abarebana impuhwe n’imbabazi bitavugwa. Ntabwo umutima w’Umukiza wishimira gusa abana bitwara neza, ahubwo yishimira n’abana bafite imico mibi bakomora ku miryango yabo. Ababyeyi benshi ntabwo basobanukirwa n’uruhare rwabo kuri iyo mico y’abana babo. Ntabwo bafite kwiyoroshya n’ubushishozi byatuma bakosora abana bata umurongo babitewe n’uko babareze. Nyamara Yesu we arebana abo bana impuhwe. Abitaho ahereye ku mpamvu yabagize ityo akageza aho bibagejeje. UIB 349.4

Umukristo ukorera Imana akwiriye kuba umuntu uyobora abana ku Mukiza. Akoresheje ubushishozi n’ubwitonzi ashobora kubiyegereza. Ashobora kubatera ubutwari n’ibyiringiro, kandi akabona imico yabo ihinduka bitewe n’ubuntu bwa Kristo ku buryo bavugwaho ngo: “Abameze batyo, ubwami bwo mu ijuru ni ubwabo.” UIB 349.5