UWIFUZWA IBIHE BYOSE

44/88

IGICE CYA 43 - INSIKA ZAKUWEHO

(Iki gice gishingiye muri Matayo 15:21-28; na Mariko 7:24-30).

Hanyuma yo guhura n’Abafarisayo, Yesu yavuye i Kaperinawumu, yambuka inyanja ya Galileya, ajya ku musozi uri hafi na Fenikiya. Yarebye ahagana iburengerazuba, abona ahantu hari ikibaya, abona imirwa ya kera ya Tiro na Sidoni, abona insengero zaho z’ibigirwamana, ingoro zaho ndetse n’amazu y’ubucuruzi, kandi ibyambu byaho byarimo ubwato bwinshi. Hakurya hari inyanja ngari ya Mediteraneya, kandi hirya yayo niho abafite ubutumwa bwiza bagombaga kubugeza bugakwira mu mirwa y’ubwami bukomeye bw’isi. Ariko igihe cyari kitaragera. Umurimo yari agamije wari uwo gutegura abigishwa be ngo bazakwize hose ubutumwa. Yesu yaje muri ako karere yifuza kuharuhukira, kuko bitari byamukundiye akiri i Betesida. Ariko ntabwo ari uwo mugambi wonyine yari afite muri urwo rugendo. UIB 271.1

“Umunyakananikazi aturuka muri icyo gihugu arataka cyane ati, Mwami mwene Dawidi, mbabarira, umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.” Matayo 15:22. Abantu bo muri ako karere bari abo mu bwoko bw’Abanyakanani. Basengaga ibigirwamana, kandi Abayahudi barabasuzuguraga ndetse bakabanga. Uwo mugore wasanze Yesu yari uwo muri ubwo bwoko. Yari umunyamahanga, bityo rero ntiyabonaga ku byiza Abayahudi babonaga buri munsi. Hari Abayahudi benshi babanaga n’Abafenikiya, kandi amakuru y’ibikorwa bya Kristo yari yarakwiriye muri ako karere. Bamwe muri bo bari barumvise amagambo ye kandi barabonye n’ibikorwa bye byiza. Uwo mugore yari yarumvise iby’umuhanuzi, bavugaga ko yakizaga indwara zose. Igihe yumvaga iby’imbaraga za Kristo, yagize ibyiringiro mu mutima we. Kubera urukundo rwa kibyeyi yari afite, yiyemeje kugeza ikibazo cy’umukobwa we kuri Yesu. Yari yafashe umugambi wo kugeza agahinda ke kuri Yesu. Yumvaga Yesu agomba gukiza umukobwa we. Yari yaragerageje kwitabaza ibigirwamana, ariko nta cyo byamumariye. Hari n’igihe yibazaga ati, ariko se uyu mwigisha w’Umuyahudi yamarira iki? Ariko yari yarumvise inkuru ko akiza indwara zose abamugana, baba ari abakene cyangwa abakire. Yafashe umugambi wo kugerageza ibyo byiringiro yari afite. UIB 271.2

Kristo yari azi neza ibibazo uwo mugore yari afite. Yari azi neza ko yifuzaga kumubona, maze ajya mu nzira aho ari buhure n’uwo mugore. Mu kumufasha mu mubabaro we, byari gutuma ashobora gutanga urugero rufatika rw’icyigisho yifuzaga kugeza ku bantu. Icyo ni cyo cyatumye azana abigishwa be muri ako karere. Yifuzaga ko babona ubujiji bwarangwaga mu mijyi n’imidugudu yari hafi ya Isiraheri. Abantu bari barahawe amahirwe yo gusobanukirwa n’ukuri, ntibamenye ubukene bwari mu babazengurutse. Ntacyo bakoze ngo bafashe abaturanyi babo bari mu mwijima. Ubwibone bw’Abayahudi bwari bwarashyizeho urukuta, ku buryo bwatumye n’abigishwa ba Yesu batagirira impuhwe abatazi Imana bari babazengurutse. Nyamara izo nsika zagombaga kuvanwaho. UIB 271.3

Kristo ntabwo yahise atanga igisubizo ku kibazo cy’uwo mugore. Yakiriye uwo muntu uturutse mu bwoko bwasuzugurwaga, nk’uko Abayahudi bari kumwakira. Ibyo yabikoreye kugira ngo abigishwa be basobanukirwe n’ubukonje ndetse n’impuhwe nke Abayahudi bari kumwakirana, ubwo na we yakiraga uwo mugore, ariko ngo babone n’imbabazi bari bakwiriye kugirira abari mu kaga, ubwo yabyerekanaga amuha icyo yamusabye. UIB 271.4

Nubwo Yesu atahise amusubiza, wa mugore yakomeje kwizera kwe. Yesu yamunyuzeho nk’aho atamubonye, uwo mugore aramukurikira, akomeza kumwinginga. Abigishwa barambiwe uko gutaka kwe, basaba Yesu kumusezerera. Babonye ko Umwami wabo asa n’utamwitayeho, maze bibwira ko ivangura Abayuda bari bafitiye Abanyakanani na we ryamushimishaga. Ariko uwo mugore yingingaga Umukiza ugira impuhwe, ni cyo cyatumye abwira abigishwa be ati, “Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isiraheri.” Nubwo iki gisubizo cyasaga n’ikitavuguruza ivangura ry’Abayahudi, Yesu yashakaga gucyaha abigishwa be, kandi hanyuma baje kubisobanukirwa bamenya ko yabibutsaga ibyo yakundaga kubabwira, - yuko yazanywe ku isi no gukiza abantu bose bazamwemera. UIB 272.1

Uwo mugore yasobanuye akababaro ke abikuye ku mutima, yikubita hasi imbere ya Yesu, arataka ati, “Mwami, ntabara.” Yesu, asa n’aho adashaka kumva kwinginga kwe, akurikije kwirengagiza kwakorwaga n’Abayahudi bikomotse ku kuvangura kwabo, yarasubije ati, “Si byiza kwenda ibyokurya by’abana ngo mbijugunyire imbwa.” Ibi byasaga no kumubwira ko atari byiza kunyanyagiza imigisha yagenewe abatoranijwe n’Imana ngo ihabwe abatari Abisiraheri. Iki gisubizo cyari guca intege umuntu wese wari gusaba atabikuye ku mutima. Ariko uwo mugore yabonye neza ko amahirwe ye yegereje. Nubwo Yesu yamuhakaniye, uwo mugore yamubonyemo impuhwe atashoboraga guhisha. Abwira Yesu ati, “Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo.” Iyo abana bo mu rugo baririye ku meza ya se, imbwa na zo zigira icyo zisigarizwa. Imbwa zifite uburenganzira bwo kugenerwa ubuvungukira bugwa buvuye ku meza yuzuyeho ibyo kurya. Nubwo hari imigisha myinshi yagenewe Abisiraheri, nta mpamvu na we atagombaga kugira icyo asigarizwa. Niba yarafatwaga nk’imbwa, mbese ntiyari afite uburenganzira nk’imbwa bwo gusaba ubuvungukira buvuye ku meza ya Yesu yuzuyeho ibyokurya byinshi? UIB 272.2

Yesu yari amaze kuva aho yakoreraga kubera ko Abanditsi n’Abafarisayo bashakaga kumwambura ubugingo bwe. Bavugaga amagambo atari meza kandi bakitotomba. Bagaragaje uburakari bwinshi no kutizera, kandi banga kwakira agakiza baherewe ubuntu. Ariko noneho Kristo yahuye n’umwe mu badafite amahirwe kandi wo mu bwoko bwasuzugurwaga, abantu batabonye umucyo w’ijambo ry’Imana; nyamara yahise yemera ubuyobozi bw’Imana bwari muri Kristo, kandi ahita yizera ububasha bwe bwo kwemera icyo amusabye. Yisabiye ubuvungukira bugwa hasi buva ku meza y’Umwami. Naho yahabwa amahirwe y’imbwa, nabwo yari yiteguye gufatwa nkayo. Nta vangura mu buryo bw’idini cyangwa igihugu, ndetse nta bwirasi bwamurangwagaho, bityo yahise yemera Yesu nk’Umucunguzi, kandi nk’uwashoboraga kumuha ibyo amusabye byose. UIB 272.3

Ibi byanyuze Umukiza. Yakiriye kwizera yari amufitiye. Bitewe n’ikiganiro bagiranye, yamweretse ko n’ubwo yabarwaga nk’igicibwa muri Isiraheri, ubu yari amaze kuba nk’umwe muri bo, ndetse yari amaze kuba umwana wo mu muryango w’Imana. Kandi nk’umwana mu rugo, yari yemerewe guhabwa impano se atanga. Kristo noneho yemeye gusaba kwe, arangiza icyigisho yageneye abigishwa be. Yarebanye uwo mugore impuhwe n’urukundo, aravuga ati, “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.” Guhera uwo mwanya umukobwa we aherako arakira. Dayimoni ntiyongera kumutera ukundi. Uwo mugore yaratashye, agenda ashima Umukiza, kandi ashimishijwe n’uko gusaba kwe kwasubijwe. UIB 272.4

Iki ni cyo gitangaza cyonyine Yesu yakoze ubwo yari muri urwo rugendo. Yagiye ku nkombe z’i Tiro na Sidoni, ajyanywe no gukora icyo gikorwa. Yifuzaga cyane gufasha uwo mugore wari ubabaye, kandi akongera agatanga urugero rw’umurimo we w’impuhwe agirira insuzugurwa kugira ngo bizafashe abigishwa be ubwo bazaba batakiri kumwe na we. Yifuzaga ko bareka kwibanda ku murimo bakoreraga Abayuda gusa, maze bagashimishwa no gukorera abandi batari Abayuda bene wabo. UIB 273.1

Yesu yifuzaga guhishura ubwiru bw’ukuri bwari bwarahishwe igihe kirekire, yuko abatari Abayuda bakwiriye kuba abaragwa kandi ko baheshejwe n’ubutumwa bwiza kuzagabana n’Abayuda ibyasezeranijwe muri Kristo Yesu.” Abefeso 3:6. Uko kuri abigishwa batinze kugusobanukirwa, nicyo cyatumye Kristo akomeza kubibigisha akoresheje ibyigisho byinshi. Igihe Yesu yagororeraga kwizera k’umutware w’abasirikare i Kaperinawumu, kandi ubwo yigishaga ubutumwa bwiza abatuye i Sikari, yari amaze kwerekana neza ko atemera ivangura ry’Abayuda. Nyamara Abasamariya bari bafite icyo bazi ku byerekeye Imana; kandi umutware w’abasirikare yagiriraga neza Abisiraheri. Yesu rero yahujije abigishwa be n’umuntu utari uzi Imana, umuntu bibwiraga ko nta mpamvu n’imwe yatuma agirirwa impuhwe na Yesu. Yifuje gutanga urugero rw’uburyo umuntu nk’uwo akwiriye kugirirwa. Abigishwa bo batekerezaga ko asesagura impano zo kugira neza kwe. Nyamara we yifuzaga kubereka ko urukundo rwe rutari urwo kugirirwa gusa ishyanga rimwe cyangwa ubwoko bumwe. UIB 273.2

Ubwo Yesu yavugaga ati, “Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isiraheli,” yavugaga ukuri, kuko mu gikorwa cye cyo gufasha umunyakananikazi yashakaga gusohoza umurimo we. Uwo mugore yari umwe mu ntama zazimiye zo mu muryango wa Isiraheli zari zikeneye gutabarwa. Niwo wari umurimo wabo bahamagariwe, hanyuma barawirengagiza, ariko Kristo we arawukora. UIB 273.3

Icyo gikorwa cya Yesu cyafunguye intekerezo z’abigishwa maze basobanukirwa n’umurimo bagombaga gukorera abatari Abayuda. Babonye neza umurimo ukomeye wari ubategereje hanze ya Yudeya. Bamenye ko hari abantu bafite imibabaro myinshi itazwi n’abafite amahirwe kubarusha. Bamwe muri abo bari baratojwe gusuzugura harimo abifuza gufashwa n’Umuganga ukomeye, bafite inyota y’ijambo ry’ukuri, iryo Abayuda bari baraherewe ubuntu. UIB 273.4

Hanyuma y’aho, ubwo Abayuda bakomezaga kwitarura abigishwa ba Yesu, kuko bahamije ko Kristo ari Umukiza w’isi, kandi n’igihe urusika rugabanya Abayuda n’abanyamahanga rwakurwagaho ubwo Kristo yapfaga, icyo cyigisho, ndetse n’ibindi nkabyo byerekanaga ubutumwa bwiza butagendera ku mihango cyangwa ubwenegihugu, cyagize ingaruka ikomeye ku bigishwa ba Yesu mu murimo wabo. UIB 273.5

Kugenderera Fowenisiya k’Umukiza ndetse n’igitangaza yakoreyeyo, byari bifite umugambi muremure. Ntabwo uwo murimo wakorewe gusa uwo mugore wari ubabaye, abigishwa ba Yesu cyangwa abari kumwe na bo; ahubwo wakorewe “kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo nimwizera muherwe ubugingo mu izina rye.” Yohana 20:31. Ababuzaga abantu gusanga Kristo imyaka ibihumbi bibiri ishize n’ubu barakora uyu munsi. Umwuka watumye hajyaho urusika hagati y’Abayuda n’abatari Abayuda uracyakora n’uyu munsi. Ubwibone n’ivangura byashyizeho inkuta zikomeye hagati y’abantu b’ibika bitandukanye. Kristo n’umurimo we yahawe isura mbi, kandi abantu benshi bumva barahejwe mu murimo w’ubutumwa bwiza. Ariko abo bantu ntibakwiriye kumva ko bahejwe imbere ya Kristo. Nta nkuta na nkeya umuntu cyangwa Satani yashyiraho zatangira kwizera k’umuntu. UIB 274.1

Umugore w’i Fowenisiya yakoresheje kwizera maze asenya inkuta zashyizwe hagati y’Abayuda n’abanyamahanga. Nubwo hari abamucaga intege, ndetse n’ibindi byamuteraga gushidikanya, uwo mugore yahisemo kwiringira urukundo rw’Umukiza. Ni muri ubwo buryo Kristo yifuza ko twamwiringira. Imigisha y’agakiza yahawe buri wese. Uretse guhitamo k’umuntu, nta kindi gishobora kumubuza kwakira isezerano ry’ubutumwa bwiza twaherewe muri Kristo. UIB 274.2

Ivangura rishingiye ku bwoko ni ikizira ku Mana. Imana ntiyita ku mikorere nk’iyo. Mu maso y’Imana abantu bose barareshya kandi bafite agaciro kamwe. “Kandi yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye, kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe.” Imana ititaye ku bwenegihugu, imyaka umuntu afite, cyangwa idini abarizwamo, ihamagarira buri wese kuyisanga kugira ngo abeho. ” “None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.” “Umutunzi n’umukene bahurira hamwe, Uwiteka ni we wabaremye bose.” “Umwizera wese ntazakorwa n’isoni. Nta tandukaniro ry’Umuyuda n’Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi, kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa.” Ibyakozwe n’Intumwa 17:26, 27; Abagalatiya 3:28; Imigani 22:2; Abaroma 10:11-13. UIB 274.3