UWIFUZWA IBIHE BYOSE

31/88

IGICE CYA 30 - YAROBANUYE CUMI NA BABIRI

(Iki gice gishingiye kuri Mariko 3:13-19; Luka 6:12-16)

“Bukeye azamuka umusozi, ahamagara abo ashaka baza aho ari. Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa.” UIB 192.1

Munsi y’ibiti byari biri ahakikije umusozi, hafi y’ikiyaga cya Galileya, ni ho intumwa cumi n’ebyiri zatoranyirijwe uwo murimo, kandi ni ho ikibwirizwa cyo ku Musozi cyatangiwe. Imirima n’imisozi byari ibintu Yesu yakundaga kwitabaza cyane, kandi ibyigisho bye byinshi yabitangiye hanze ahantu hisanzuye, aho kuba mu ngoro cyangwa mu nsengero. Nta rusengero rwari gushobora kwakira imbaga y’abantu bamukurikiraga; ariko ntabwo iyo ari yo mpamvu yonyine yamuteraga guhitamo kwigishiriza mu mirima no mu biti. Yesu yakundaga ibyaremwe. Ahantu hose hatuje hamuberaga nk’ingoro itunganganye yo gusengeramo. UIB 192.2

Munsi y’ibiti byo muri Edeni ni ho abaturage ba mbere batuye isi bahisemo kujya basengera. Aho ni ho Kristo yari yarasabaniye n’umubyeyi w’inyokomuntu. Ababyeyi bacu ba mbere bamaze kwirukanwa muri Paradizo, bakomeje gusengera Imana mu mirima no mu dushyamba, maze bakahahurira na Kristo abazaniye ubutumwa bwiza bw’imbabazi Ze. Kristo ni we wavuganiye na Aburahamu munsi y’ibiti by’inganzamarumbu bya Mamure; na Isaka igihe yajyaga mu mirima gusenga mu masaha ya nimugoroba; na Yakobo mu ibanga ry’umusozi wa Beteli; na Mose mu misozi y’i Midiyani; ndetse n’umusore Dawidi igihe yabaga aragiye imikumbi ye. Kristo ni we wari warategetse, mu binyejana cumi na bitanu byose, ko Abaheburayo basiga ingo zabo icyumweru kimwe buri mwaka, bakaba mu ngando mu tururi twubatswe mu mashami atohagiye “y’ibiti byiza, n’amashami y’imikindo, n’amashami y’ibiti bisagambye binini, n’ingemwe z’imikinga yo ku migezi.” Abalewi 23:40. UIB 192.3

Igihe yatozaga abigishwa Be, Yesu yahisemo kwitarura akajagari ko mu murwa ajya mu mirima no mu misozi, nk’uko byari bihuje cyane n’ibyigisho byo kwiyanga yashakaga kubigisha. Igihe yabaga ari mu murimo We, yakundaga guteranyiriza abantu munsi y’ijuru rikeye, ahantu hakikije umusozi hari ibyatsi, cyangwa ku musenyi wo ku nkombe z’ikiyaga. Iyo yabaga ari aho ngaho akikijwe n’ibintu ubwe yaremye, ni bwo yashoboraga gukura ibitekerezo by’abamwumvaga ku bintu by’ibihimbano akabyerekeza ku bintu by’umwimerere. Imikurire n’imyororokere y’ibiboneka mu byaremwe yagaragariragamo amahame y’ubwami Bwe. Iyo abantu buburaga amaso yabo bakitegereza imisozi y’Imana, ndetse bakitegereza imirimo itangaje y’intoki Zayo, babaga bashobora kwiga ukuri guhebuje kw’Imana. Ibyaremwe byagombaga kujya bibasubiriramo inyigisho Ya Kristo. Uko ni na ko biri ku bantu batembera mu mirima bafite Kristo mu mitima yabo. Bo ubwabo bazumva bagoswe n’imbaraga izira inenge. Ibyaremwe bitwibutsa imigani y’Umwami wacu kandi bikadukomerezamo inama Ze. Gusabanira n’Imana mu byo yaremye bizahura ibitekerezo kandi bikaruhura umutima. UIB 192.4

Icyo gihe hari hagiye guterwa intambwe ya mbere mu gutegura itorero ryari kuzahagararira Kristo ku isi amaze gusubira mu ijuru. Nta rusengero rw’igiciro cyinshi bari bafite, ahubwo Umukiza yajyanye abigishwa Be ahantu we ubwe yakundaga kwihererera kandi ibihe biziranenge bagize uwo munsi byakomeje kuguma mu bitekerezo byabo byomatanye n’ubwiza bw’imisozi, ibibaya n’inyanja. UIB 193.1

Yesu yari yarahamagaye abigishwa Be kugira ngo abatume nk’abahamya Be kubwira isi ibyo bamubonyeho n’ibyo bamwumvanye. Inshingano bari bafite ni yo nshingano y’ingenzi cyane kurenza izindi zose abantu bari barigeze kurarikirwa gukora, kandi yakurikiraga iya Kristo ubwe gusa. Bagombaga gukorana n’Imana mu murimo wo gukiza abatuye isi. Nk’uko mu Isezerano rya Kera abakurumbere cumi na babiri bahagarariye Isiraheli, ni ko intumwa cumi n’ebyiri zagombaga guhagararira itorero ry’ubutumwa bwiza. UIB 193.2

Umukiza yari azi imyitwarire y’abo bantu yari yaratoranyije; intege nkeya zabo n’amakosa yabo byari bimuhishuriwe; yari azi akaga bagombaga kunyuramo, inshingano bagombaga gukora, maze umutima We ukagirira impuhwe izo ntore Ze. Yakesheje ijoro ari wenyine mu mpinga y’umusozi hafi y’inyanja ya Galileya abasengera, mu gihe bo bari biryamiye munsi y’umusozi. Mu gitondo kare bugicya yarabahamagaye baza aho ari kuko yari afite ikintu gikomeye yari agiye kubabwira. UIB 193.3

Abo bigishwa bari baramaze igihe runaka bafatanya na Yesu umurimo bakorana umurava. Yohana na Yakobo, Andereya na Petero, na Filipo, Natanayeli na Matayo, bari baromatanye na we cyane kurusha abandi, kandi bari barabonye byinshi mu bitangaza Bye. Petero, Yakobo na Yohana bari bagikomeje kuba inkoramutima Ze. Basaga n’abahorana na we, bitegereza ibitangaza yakoraga kandi bakumva amagambo Ye. Yohana yabaye inkoramutima ya hafi ya Yesu ku buryo yaje kwitwa uwo Yesu yakundaga. Yesu yabakundaga bose ariko Yohana yarushaga abandi umutima wo kwakira ibyo ababwira. Yari mutoya kurusha abandi kandi yakinguriye Yesu umutima n’icyizere cyinshi nk’icy’umwana. Bityo, yabaye uwo Yesu yitagaho cyane kandi Umukiza yamukoresheje mu kugeza ku bantu Be inyigisho Ye yimbitse cyane y’iby’umwuka. UIB 193.4

Ku isonga rya rimwe mu matsinda intumwa zigabanyijwemo tuhasanga izina rya Filipo. Ni we wabaye umwigishwa wa mbere Yesu yategetse mu buryo bunonosoye ngo “Nkurikira.” Filipo yakomokaga i Betesida, mu mudugudu wa Andereya na Petero. Yari yarategeye amatwi ibyigisho bya Yohana Umubatiza, kandi yari yarumvise avuga ko Kristo ari Ntama w’Imana. Filipo yari umuntu ushakisha ukuri abivanye ku mutima ariko agatinda kwizera. Nubwo yari yarasanze Kristo, uburyo yamubwiye Natanayeli bugaragaza ko yari ataremera neza ubumana bwa Yesu. Nubwo ijwi rivuye mu ijuru ryari ryaravuze ko Yesu ari Umwana w’Imana, Filipo we yamufataga nka “Yesu mwene Yosefu w’i Nazareti.” Yohana 1:45. Na none kutagira kwizera kwa Filipo kongeye kugaragara igihe abantu ibihumbi bitanu bahazwaga ibyo kurya. Burya byari ukumugerageza igihe Yesu yamubazaga ati: “Turagura hehe ibyo kurya ngo aba babone ibyo barya?” Igisubizo cya Filipo cyarimo kutizera: “Imitsima yagurwa idenariyo maganabiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.” Yohana 6:5, 7. Byababaje Yesu. Nubwo Filipo yari yarabonye imirimo Ye kandi akiyumvamo imbaraga Ze, ntiyamwizeraga. Igihe Abagiriki babazaga Filipo ibijyanye na Yesu, ntabwo yigeze aboneraho ngo abahuze n’Umukiza, ahubwo yagiye kubibwira Andereya. Na none, muri ya masaha aheruka yabanjirije kubambwa ku musaraba kwa Yesu, amagambo yavuzwe na Filipo yari ayo guca intege kwizera. Igihe Tomasi yabwiraga Yesu ati, “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki?” Umukiza yaramusubije ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo... Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data.” Filipo yasubizanyije kutizera aravuga ngo, “Databuja twereke Data wa twese biraba bihagije.” Yohana 14:5-8. Bityo rero uwo mwigishwa wari warabanye na Yesu imyaka itatu, yari afite umutima utinda kwemera kandi afite intege nkeya mu kwizera. UIB 193.5

Ikinyuranyo kinejeje cyo kutizera kwa Filipo cyari ukwiringira kumeze nk’uk’umwana muto kwa Natanayeli. Yari umuntu ufite kamere itarimo uburyarya na busa, ufite kwizera gushikamye ku bintu by’ukuri bitagaragarira amaso. Nyamara Filipo yari umwigishwa mu ishuri rya Kristo, kandi Umwigisha wakomotse ku Mana yihanganiye kutizera kwe no gutinda kumva kwe. Igihe Mwuka Muziranenge yasukwaga ku bigishwa, Filipo yahindutse umwigisha abitegetswe n’Imana. Yari asobanukiwe n’ibyo yavugaga kandi yigishaga afite ibyiringiro byateraga abamwumvaga kwemera. UIB 194.1

Mu gihe Yesu yari arimo gutegurira abo bigishwa guhabwa inshingano, hari umwe utari warahamagawe wababonetsemo. Uwo yari Yuda Isikariyota wiyitaga umuyoboke wa Kristo. Yarakataje aza imbere asaba ko yahabwa umwanya muri urwo rwunge rw’abigishwa. Yavuze akomeje kandi bigaragara rwose ko nta buryarya afite ati: “Mwigisha, ndagukurikira aho ujya hose.” Ntabwo Yesu yamwirukanye cyangwa se ngo amwakire, ahubwo yivugiye amagambo y’amaganya ati: “Ingunzu zifite imyobo, n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya.” Matayo 8:19, 20. Yuda yizeraga ko Yesu ari Mesiya kandi mu gusanga intumwa ngo afatanye na zo yari yiringiye kuzabona umwanya wo hejuru mu bwami bushya. Ibyo byiringiro ni byo Yesu yari agambiriye gukuraho akoresheje kwiyita umukene. UIB 194.2

Abigishwa bifuzaga cyane ko Yuda aba umwe muri bo. Yari afite igitinyiro, afite gukenguza bihambaye ndetse n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa, maze bituma abigishwa bamuratira Yesu nk’umuntu wari kumwungiriza bikomeye mu murimo We. Batunguwe no kuba Yesu yaramwakiriye asuherewe cyane atyo. UIB 194.3

Abigishwa bari baraciwe intege cyane no kuba Yesu atari yarigeze agerageza gufatanya n’abayobozi b’AbayIsiraheli. Bumvaga ko kudakomeresha umurimo We inkunga iturutse muri abo bantu bavugaga rikijyana byari ukwibeshya cyane. Iyo yirukana Yuda, baba baribajije mu bitekerezo byabo niba Umwigisha wabo yari afite ubwenge. Amateka ya Yuda yari gukurikiraho ni yo yabashaga kubereka akaga kari mu gushingira ku cyubahiro cyo ku isi mu gihe wemeza ko abantu babereye umurimo w’Imana. Gufatanya n’abantu bameze nk’abo ngabo abigishwa bashakaga byari kugusha umurimo mu biganza by’abantu bawanga urunuka bikabije. UIB 194.4

Nyamara igihe Yuda yasangaga abigishwa ngo bafatanye, ntabwo yari ayobewe ubwiza bw’imico ya Kristo. Yiyumvagamo gukorwaho n’iyo mbaraga y’ubumana yareherezaga abantu ku Mukiza. Ntabwo utari yarazanywe no kuvuna urubingo rusadutse cyangwa kuzimya urumuri rucumba yari kwirukana uyu muntu mu gihe ahubwo icyifuzo cye cyamuganishaga ku mucyo. Umukiza yasomaga ibiri mu mutima wa Yuda; yari azi ubujyakuzimu bw’ibibi Yuda yendaga gusayamo, keretse gusa akijijwe n’ubuntu bw’Imana. Mu kwifatanya na we, yamushyize ahantu yagombaga kujya ahura buri munsi n’urukundo Rwe rutikanyiza. Iyo akingurira Kristo umutima we, ubuntu bw’Imana buba bwarirukanye umudayimoni wo kwikunda kandi Yuda yari gushobora kuba umuturage wo mu ngoma y’Imana. UIB 194.5

Imana ifata abantu uko isanze bameze, hamwe n’imico ya kimuntu ibaranga, maze ikabatoreza gukora umurimo Wayo, iyo bakunze bakemera gushyirwa mu murongo mwiza kandi bakiga ibyayo. Ntabwo ibatoranya kubera ko ari inziramakemwa, ahubwo ibikorera kugira ngo nubwo badatunganye bashobore guhindukamo ishusho Yayo binyuze mu kumenya no gukurikiza ukuri, kandi binyuze mu buntu bwa Kristo. UIB 195.1

Yuda yari afite amahirwe amwe n’ayo abandi bigishwa bari bafite. Yumvaga ibyigisho by’agahebuzo nk’ibyo na bo bumvaga. Nyamara ntabwo gushyira ukuri mu ngiro, ari byo Kristo yasabaga, byagendanaga n’ibyifuzo n’imigambi bya Yuda, kandi ntabwo yashatse guhara ibitekerezo bye kugira ngo yakire ubwenge buvuye mu ijuru. UIB 195.2

Mbega uburyo Umukiza yagenzanyije ineza uwari kuzamugambanira! Mu byigisho Bye, Yesu yibanze ku mahame y’ubugira neza yakabakabaga ku muzi nyirizina wo kwifuza. Yerekaga Yuda ububi bw’ubusambo, kandi ibihe byinshi uwo mwigishwa yamenyaga ko imico ye ari yo ivuzwe kandi ko icyaha cye cyagaragajwe, nyamara ntiyashatse kwemera no kuzibukira ubugome bwe. Yumvaga ubwe yihagije kandi mu cyimbo cyo gukumira ikigeragezo yakomeje ibikorwa bye by’uburiganya. Kristo yahoraga imbere ye ari icyitegererezo kizima cy’uko yari kumera iyo aza gusarura imbuto yo kuzuzwa n’Imana ndetse n’iy’umurimo Wayo; ariko ibyigisho byagendaga bisimburana mu matwi ya Yuda ntabyiteho. UIB 195.3

Ntabwo Yesu yigeze amucyahana ubukana kubera kwifuza kwe, ahubwo kubwo kwihangana kw’Imana yihanganiye uwo muntu wari wararorongotanye, kandi ibyo yabimukoreye no mu gihe yamuhaga igihamya cy’uko yasomaga ibiri mu mutima we nk’usoma igitabo kibumbuye. Yamwerekaga impamvu zihanitse zagombye kumutera gukora ibyiza, bityo rero kuba Yuda yaranze umucyo uvuye mu ijuru nta rwitwazo yari kubibonera. UIB 195.4

Mu cyimbo cyo gukurikiza umucyo, Yuda yihitiyemo kugumana ingeso mbi ze. Yagundiriye ibyifuzo bibi, irari ryo kugira nabi, ndetse n’ibitekerezo bitaboneye, kugeza igihe Satani yamwigaruriye wese. Yuda yahindutse umuvugizi w’umwanzi wa Kristo. UIB 195.5

Igihe yazaga kwifatanya na Kristo yari afite imico imwe n’imwe yashoboraga guhindukira itorero umugisha. Iyo aza kuba yari afite ubushake bwo kwikorera umutwaro wa Kristo, yari kubasha kuba umwe mu bakuru b’intumwa; nyamara igihe ingeso ze mbi zagaragazwaga, yinangiye umutima ndetse mu bwibone no kwigomeka, yihitiramo ibyifuzo bye, bityo aba agagaragaje ubwe ko atabereye umurimo Imana yari kumushinga gukora. UIB 195.6

Abigishwa bose bari bafite inenge zikomeye igihe Yesu yabahamagariraga kuza mu murimo We. Yemwe na Yohana waje kugera aho agirana ubumwe bwimbitse na Nyirukwicisha bugufi no kwiyoroshya, ntabwo muri kamere ye ubwe yari umuntu wiyoroshya kandi wumvira. We n’umuvandimwe we bitwaga “abana b’inkuba.” Iyo babaga bari kumwe na Yesu, buri gasuzuguro kose kamukorerwaga kabyutsaga umujinya n’uburwanyi byabo. Umushiha, inzika no kunegurana ni byo byarangaga uwo mwigishwa ukundwa. Yariyemeraga kandi agaharanira umwanya w’imbere mu bwami bw’Imana. Nyamara uko iminsi yashyiraga iyindi, yitegerezaga ubugwaneza no kwihangana byarangaga Yesu byari bihabanye n’ubukana bwe, kandi yagiye ategera amatwi ibyigisho Bye byo kwicisha bugufi no kwihangana. Yakinguriye umutima we imbaraga y’Imana, maze ntiyaba uwumva gusa ahubwo anaba ushyira mu bikorwa amagambo y’Umukiza. Inarijye ye yahishwe muri Kristo. Yize kuba umugaragu wa Kristo no kwikorera umutwaro We. UIB 195.7

Yesu yacyahaga abigishwa Be, akabaha inama ndetse n’imiburo; nyamara ntabwo Yohana n’abavandimwe be bigeze bamuvaho; bahisemo Yesu bona nubwo yabacyahaga. Ntabwo Umukiza na we yigeze abitarura abahoye intege nke n’amakosa byabo. Barinze bagera ku iherezo bagikomeje gusangira na we ibigeragezo ndetse no kwiga ibyigisho byo mu mibereho Ye. Kwitegereza Kristo byahinduye imico yabo. UIB 196.1

Intumwa zari zitandukanye by’ihabya mu mico yazirangaga ndetse n’ubushobozi bwazo. Hari harimo umusoresha Levi Matayo, n’umunyaburakari Simoni wari umurwanashyaka w’umunyamurava, akaba yarangaga ubutegetsi bw’Abaroma bidasubirwaho; harimo Petero wari umunyabuntu kandi wahubukaga, na Yuda wari ikirumirahabiri; Tomasi wavugishaga ukuri ariko akagira isoni kandi akaba umunyabwoba; Filipo warangwaga no kutihuta kandi agakunda gushidikanya, ndetse n’abahungu ba Zebedayo barangwaga no kugira irari, kuvugira hejuru badaciye iruhande, kimwe n’abavandimwe babo. Abo base bahurijwe hamwe bagifite inenge zabo zinyuranye, bose bafite imico bandujwe ndetse n’iyo bagiye bakuza muri bo yo guhengamira ku gukora ikibi; nyamara muri Kristo kandi binyuze muri We bagombaga guhama mu muryango w’Imana, bakiga kuba umwe mu kwizera, mu nyigisho no mu mwuka. Bagombaga kuzagira ibibagerageza, ibibababaza, itandukaniro mu mitekerereze, ariko igihe Kristo yari kuba atuye mu mitima yabo nta gucikamo ibice kwagombaga kubabaho. Urukundo Rwe rwagombaga kubageza ku gukundana ubwabo; ibyo Umwigisha wabo yabigishaga byagombaga guhuriza hamwe ibyabatandukanyaga byose maze bagahuza, bigatuma abigishwa bunga ubumwe kugeza igihe bari gusigara bahuje ibitekerezo n’imyumvire. Kristo ni we pfundo rikomeye, kandi uko bari kugenda begera ipfundo ni nako bari kuba barimo kwegerana ubwabo. UIB 196.2

Igihe Yesu yari arangije guha abigishwa Be impanuro, yakoranirije hamwe iryo tsinda araryiyegereza, maze apfukama hagati yabo kandi arambura ibiganza Bye ku mitwe yabo, asenga isengesho ryo kubarobanurira umurimo We wera. Nguko rero uko abo bigishwa b’Umwami Imana batoranyirijwe umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. UIB 196.3

Ntabwo Kristo ahitamo abamarayika batacumuye ngo abe ari bo bamubera abavugizi mu bantu, ahubwo atoranya abantu, abantu bahuje ibyifuzo n’abo bashaka gukiza. Kristo ubwe yiyambitse ubumuntu kugira ngo abashe gushyikira abantu. Ubumana bwari bukeneye ubumuntu kuko kugira ngo isi isi ibone agakiza byasabaga ubumana n’ubumuntu. Ubumana bwari bukeneye ubumuntu kugira ngo ubumuntu butange umuyoboro wo kunyuzwamo umushyikirano w’Imana n’umuntu. Uko ni na ko biri ku bakozi n’intumwa ba Kristo. Umuntu akeneye imbaraga ivuye hanze ye kandi imusumba yo kumugaruramo gusa n’Imana ndetse no kumushoboza gukora umurimo w’Imana; nyamara ntabwo ibi bibuza umuntu nk’igikoresho kuba ingenzi. Ubumuntu bugundira imbaraga y’Imana bukayikomeza, Kristo agatura mu mutima binyuze mu kwizera; maze binyuze mu gufatanya n’ubumana, imbaraga z’umuntu zigahinduka izibonereye gukora ibyiza. UIB 196.4

Wa wundi wahamagaye abarobyi b’i Galileya aracyahamagarira abantu umurimo We. Kandi rero aracyafite ubushake bwo kwerekanira ubushobozi Bwe muri twe nk’uko yabugaragarije mu bigishwa Be ba mbere. Uko twaba dufite inenge kandi turi abanyacyaha kose, Nyagasani aduhereza impano yo gufatanya na we ubwe, ari yo mpano yo gutozwa umurimo na Kristo. Aturarikira kuza kwigishwa n’Imana kugira ngo nitwunga ubumwe na Kristo tubashe gukora imirimo y’Imana. UIB 197.1

“Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.” 2 Abakorinto 4:7. Ngiyo impamvu yatumye umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza uhabwa abantu bacumuye aho guhabwa abamarayika. Biragaragara ko imbaraga ikorera mu ntege nkenya z’abantu ari imbaraga y’Imana; kubw’ibyo rero dushishikarizwa kwizera ko imbaraga ibasha gufasha abandi banyantege nke nkatwe natwe ibasha kudufasha. Nuko rero abantu ubwabo “bagoswe n’intege nke,” bashobora “kwihanganira abadafite ubwenge n’abayobye.” Abaheburayo 5:2. Kubera ko ubwabo baba baranyuze mu ngorane, baba bazi neza akaga n’ibirushya umuntu ahura na byo mu rugendo, kubw’ibyo rero bagahamagarirwa kugera ku bandi bari mu kaga nk’ako banyuzemo. Hariho abantu bugarijwe no gushidikanya, baremerewe n’ibibazo, bafite intege nkeya mu kwizera, kandi badashoboye kureba Itaboneshwa amaso; ariko incuti yabo bashobora kwibonera n’amaso ibasanze mu cyimbo cya Kristo ishobora kuba umurunga uhambira kuri Kristo kwizera kwabo kujegajega. UIB 197.2

Tugomba gukorana n’abamarayika bo mu ijuru mu kumenyesha isi Kristo. Abamarayika bategereza ubwo bufatanye bwacu bafite umuhati ukomeye kubera ko umuntu agomba kuba umuyoboro wo gushyikirana n’umuntu. Kandi iyo twihaye Kristo twitanze byimazeyo, abamarayika banezezwa n’uko bashobora guhishura urukundo rw’Imana babinyujije mu majwi yacu. UIB 197.3