UWIFUZWA IBIHE BYOSE

29/88

IGICE CYA 28 - LEVI MATAYO

(Iki gice gishingiye muri Matayo 9:9-17; Mariko 2:14-22; Luka 5:27-39)

Mu bategetsi b’Abanyaroma babaga muri Palesitina, nta na bamwe bangwagwa urunuka nk’abasoresha. Kuba Abayahudi barasoreshwagwa imisoro ku mbaraga n’ubutegetsi bw’abanyamahanga byahoraga bibarakaza, bikabibutsa yuko batagifite ubwigenge bwabo. Nta nubwo abasoresha babaga gusa ari ibikoresho by’igitugu cy’Abanyaroma, ahubwo na bo ubwabo basahuraga bishyirira mu mifuka yabo, bakikungahaza binyuze mu gukandamiza rubanda. Umuyahudi wemeraga gukora iyo nshingano akorera Abanyaroma yafatwaga nk’aho agambaniye ishema ry’igihugu cye. Baramusuzuguraga, bakamufata nk’uwayobye kandi yabarwaga mu bantu b’insuzugurwa bo hanyuma y’abandi bose. UIB 178.1

Iryo tsinda niryo babariragamo Levi Matayo, uwo Kristo yahamagariye i Genezareti ngo ajye mu murimo We, nyuma yo guhamara abandi bigishwa bane. Abafarisayo bari baraciriye urubanza Matayo bashingiye ku mwuga we, nyamara Yesu we yamubonagamo umutima wugururiwe kwakira ukuri. Matayo yari yarategeye amatwi ibyigisho by’Umukiza. Ubwo Mwuka w’Imana wemeza umuntu yamuhishuriraga ubunyacyaha bwe, yifuje gushaka ubufasha kuri Kristo; nyamara yari yarashyizwe mu kato n’abigisha b’amategeko, bityo ntiyiyumvishe na busa ukuntu uwo Mwigisha Ukomeye azigera amubona. UIB 178.2

Igihe kimwe yicaye mu kazu yakiriragamo imisoro, uwo musoresha yabonye Yesu aza amusanga. Yatangajwe cyane no kumva amagambo amubwiwe ngo, “Nkurikira.” UIB 178.3

Matayo “asiga byose, arahaguruka aramukurikira.” Ntiyigeze ashidikanya, ntiyigeze amubaza ibibazo, nta nubwo yigeze atekereza ku murimo wari umufitiye inyungu yari agiye kugurana ubukene n’umuruho. Byari bimuhagije kuba yari agiye kujya abana na Yesu kugira ngo ashobore kujya ategera amatwi amagambo Ye no gufatanya na we umurimo. UIB 178.4

Uko ni nako byari byaragendekeye abigishwa Yesu yaherukaga guhamagara. Igihe Yesu yasabaga Petero na bagenzi be kumukurikira, bahise basiga amato yabo n’inshundura zabo. Bamwe muri abo bigishwa bari bafite inshuti zabo bafashaga, ariko ubwo bakiraga irarika ry’Umukiza, ntabwo bigeze bakekeranya kandi ngo bamubaze bati, mbese nzabaho nte kandi nzafasha umuryango wanjye gute? Bumviye irarika kandi nyuma yaho igihe Yesu yababazaga ati, “Ubwo nabatumaga nta mafaranga mufite, nta mufuka nta n’inkweto, mbese hari icyo mwabuze? Babashije gusubiza bati “Nta cyo.” Luka 22:35 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. UIB 178.5

Ari Matayo wari umukire, ari na Andereya ndetse na Petero bari abakene, bose bageragereshejwe igipimo kimwe kandi bose bitanze mu buryo bumwe. Igihe ibintu byarimo bigenda neza, igihe inshundura zari zuzuyemo amafi ndetse n’imbaraga zo mu busaza aribwo zikomeye cyane, nicyo gihe Yesu yasabye abo bigisha bari ku nyanja gusiga byose kubw’umurimo wo kwigisha ubutumwa bwiza. Uko ni ko buri muntu wese ageragezwa kugira ngo bigaragare niba icyo yifuza cyane ari ibyiza bimara igihe gitoya cyangwa kugirana umushyikirano na Kristo. UIB 178.6

Buri gihe amahame aba afite ibyo asaba ngo byubahirizwe. Nta muntu n’umwe ubasha kugira icyo ageraho mu murimo w’Imana keretse abaye yarawirundumuriyemo n’umutima wose kandi akaba abona ko ibintu byose ari ubusa ubigereranyije n’ubwenge buhebuje bwo kumenya Kristo. Nta muntu n’umwe witanga yizigamye mu buryo ubwo aribwo bwose ushobora kuba umwigishwa wa Kristo, ahubwo arushaho kugenda adohoka gukorana na we. Iyo abantu bishimiye agakiza gakomeye, kwitanga kwagaragariraga mu mibereho ya Kristo kuboneka no mu mibereho yabo. Banezezwa no kumukurikira aho abayoboye hose. UIB 179.1

Guhamagarwa kwa Matayo kugira ngo abe umwe mu bigishwa ba Kristo byarakaje abantu cyane. Kugira ngo umwigisha w’iby’idini atoranye umusoresha ngo abe umwe mu bafasha be ba hafi, byari igitutsi ku migenzo ijyanye n’iby’idini, ijyanye n’imibanire mbonezamubano ndetse no ku mico y’igihugu cyose. Mu kugendera ku myumvire yari isanzwe muri rubanda, Abafarisayo bari biringiye kugereka kuri Yesu umujinya mwinshi w’abaturage. UIB 179.2

Mu mitima y’abasoresha havutsemo amatsiko menshi yarushijeho kwiyongera. Imitima yabo yareherejwe ku Mwigisha wavuye mu ijuru ku Mana. Mu munezero utewe n’umuhamagaro mushya wo kuba umwigishwa wa Kristo, Matayo yifuzaga kuzana kuri Yesu abo bafatanyaga gusoresha. Muri urwo rwego, yateguye umunsi mukuru wo gusangirira hamwe n’abandi iwe mu rugo, maze ahuriza hamwe abo mu muryango we ndetse n’incuti ze. Ntabwo ari abasoresha bari bahari gusa, hari n’abandi babaga batavugwa neza muri rubanda, kandi babaga baragizwe ibicibwa n’abaturanyi babo b’intagondwa zikaze. UIB 179.3

Ibyo birori byari byateguriwe Yesu kandi ntiyigeze azuyaza kwemera ubwo butumire. Yari azi ko ibyo biri bukomeretse agatsiko k’Abafarisayo kandi ko biri bumugonganishe na rubanda. Nyamara, nta kibazo cy’uburyo bw’imikorere cyashoboraga kuganza inyifato Ye. Kuri we, ibitandukanya abantu bigaragarira amaso nta gaciro byari bifite. Icyanezezaga umutima We ni umuntu ufite inyota y’amazi y’ubugingo. UIB 179.4

Yesu yicaranye n’abasoresha ku meza ari we mushyitsi w’icyubahiro, yerekanisha imbabazi Ze n’ineza Ye ko yemera ko umwana w’umuntu afite agaciro n’icyubahiro, kandi ko abantu bifuza kugirirwa icyizere bagiheshejwe na We. Amagambo Ye yageraga ku mitima yabo ifite inyota afite imbaraga y’umugisha itanga ubugingo. Ibyo byabateyemo imigambi mishya maze abo bantu bari barabaye ibicibwa muri bagenzi babo bahabwa amahirwe yo kubona imibereho mishya. UIB 179.5

Mu materaniro asa n’iri ryabereye kwa Matayo, hari benshi babaga bayarimo bagakorwa ku mutima n’inyigisho y’Umukiza ariko ntibamwemere, nyuma baza kumwemera amaze gusubira mu ijuru. Igihe Mwuka Muziranenge yasukwaga maze abantu ibihumbi bitatu bakihana mu munsi umwe, hari benshi muri bo bari barumvise ukuri bwa mbere kuri ya meza Yesu yasangiriyeho n’abasoresha, kandi benshi muri bo bahindutse intumwa zo kwamamaza ubutumwa bwiza. No kuri Matayo ubwe, urugero Yesu yatangiye muri ibyo birori rwamubereye icyigisho gihoraho. Uwari umusoresha w’insuzugurwa yaje guhinduka umwe mu babwirizabutumwa bitangiye umurimo wabo, mu murimo we agakurikiza ibyo Umwigisha we yakoraga. UIB 179.6

Abigishamategeko bamaze kumenya ko Yesu ari mu birori kwa Matayo, babyuririyeho bashaka uko bamurega. Ariko bamureze baciye mu bigishwa Be. Igihe bababyutsagamo urwikekwe, biringiraga ko bazabateshura ku Mwigisha wabo bakamubangisha. Umugambi wabo wari uwo kurega Kristo ku bigishwa Be, n’abigishwa bakabarega kuri Kristo, bakaba barabikoraga bibasiye uruhande babonaga byabashobokera kurumeneramo. Ubwo nibwo buryo Satani yagiye akoresha uhereye igihe yitandukanyaga n’Imana mu ijuru, kandi abantu bose bagerageza gutera amacakubiri n’urwangano mu bandi baba bakoreshwa n’umwuka we. UIB 180.1

Abigishamategeko b’abanyeshyari babajije abigishwa ba Yesu bati, “Ni iki gitumye umwigisha wanyu asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?” UIB 180.2

Ntabwo Yesu yigeze ategereza ko abigishwa biregura kuri icyo kirego, ahubwo we ubwe yarasubije ati, “Abazima si bo bakenera umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. Nimugende mwige uko iri jambo risobanurwa, ‘Icyo mbashakaho si ibitambo, ahubwo ni uko mugira impuhwe.’ Sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwe naje guhamagara abanyabyaha.” (Matayo 9:12, 13; Bibiliya Ijambo ry’Imana). Abafarisayo bibaraga ko ari abantu bazima mu by’umwuka, bityo bakaba badakeneye umuvuzi, mu gihe babonaga ko abasoresha n’abatari Abayahudi bo bari mu irimbukiro bazira indwara z’ubugingo. None se, nk’umuvuzi, ntiyari inshingano Ye gusanga abo muri iryo tsinda ryari rikeneye ubufasha? UIB 180.3

Nyamara nubwo Abafarisayo bishyiraga mu rwego rwo hejuru, mu by’ukuri bari indembe kurenza abo basuzuguraga. Abasoresha ntibinangiraga imitima cyane cyangwa ngo babe barumvaga ko bihagije ubwabo, kubw’ibyo rero bari biteguye cyane kwakira imbaraga y’ukuri. Yesu yabwiye abigisha b’amategeko ati, “Ariko nimugende mwige uko iri jambo risobanurwa ngo, ‘icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo.’ ” Bityo rero, yagaragaje ko nubwo biyemeraga ko bacukumbura ijambo ry’Imana, bari injiji rwimbi mu bijyanye n’umwuka waryo. UIB 180.4

Abafarisayo bamaze igihe bacecekeshejwe, ariko noneho barushaho gukomeza urwango rwabo. Bakurikijeho kujya gushaka abigishwa ba Yohana Umubatiza maze bagerageza kubahanganisha n’Umukiza. Abo Bafarisayo ntibari barigeze bemera inshingano ya Yohana Umubatiza. Bari baraneguye imibereho ye yarangwaga no kudasesagura, imyambaro ye yoroheje n’imyitero ye iciriritse, maze bakavuga yuko avuga ibitamurimo. Bari bararwanyije ibyo yavugaga bitewe nuko yashyiraga ahagaragara uburyarya bwabo kandi bari barakoze uko bashoboye kugira ngo bamwangishe rubanda. Mwuka w’Imana yari yarakabakabye imitima y’abo bakobanyi abemeza icyaha, nyamara bari baranze inama y’Imana kandi baravuze yuko Yohana yakoreshwaga n’umudayimoni. UIB 180.5

Ubwo rero Yesu yazaga akajya yifatanya na rubanda asangira na bo ibyo kurya n’ibyo kunywa ku meza yabo, bamushinje kuba umunyandanini n’umunywi w’inzoga. Abo bamuregaga ni bo ubwabo bahamwaga n’icyaha. Nk’uko Satani ajya agaragaza Imana nabi yayambitse umwambaro w’imico ye ubwe, niko n’abo bagome baharabikaga intumwa za Nyagasani. UIB 181.1

Ntabwo Abafarisayo bashakaga kwemera ko icyatumaga Yesu asangira n’Abasoresha ndetse n’abanyabyaha kwari ukugira ngo ahe umucyo mvajuru abantu bari mu mwijima. Ntabwo bashakaga kubona yuko buri jambo ryose uwo Mwigisha wavuye ku Mana yavugaga ryari urubuto ruzima rwari kuzamera rukera imbuto zo guhesha Imana ikuzo. Bari baragambiriye byimazeyo kwanga umucyo kandi nubwo mbere bari bararwanyije umurimo w’Umubatiza, ubu bwo noneho bari biteguye gucudika n’abigishwa be bizeye ko bazabafasha kurwanya Yesu. Bavugaga ko Yesu arimo gutesha agaciro imigenzo y’aba kera; kandi bashyiraga itandukaniro hagati yo kwitwararika gukomeye kwa Yohana Umubatiza n’imigenzereze ya Yesu yo gusangira n’abasoresha ndetse n’abanyabyaha. UIB 181.2

Muri icyo gihe, abigishwa ba Yohana bari bari mu gahinda gakomeye. Iyo gihe hari mbere yuko bajya kureba Yesu bamushyiriye ubutumwa bwa Yohana. Umwigisha wabo bakundaga yari ari muri gereza, bityo iminsi yabo bayimaraga bamuririra. Yesu na we nta mwete yari afite wo gukuza Yohana muri gereza, kandi byanasaga nk’aho apfobya inyigisho ze. Niba Yohana yari yaratumwe n’Imana, ni kuki Yesu n’abigishwa Be bakoraga ibihabanye cyane n’ibye? UIB 181.3

Ntabwo abo bigishwa ba Yohana bari basobanukiwe neza umurimo wa Kristo; bityo bibwiye ko ibirego Abafarisayo bamuregaga bishobora kuba bifite ishingiro. Bakurikizaga menshi mu mabwiriza y’abigishamategeko kandi baniringiraga ko bashobora kugirwa intungane n’imirimo itegetswe n’amategeko. Abayahudi bagiraga umugenzo wo kwigomwa ibyo kurya nk’igikorwa cyiza, kandi ab’inkwakuzi muri bo babikoraga iminsi ibiri muri buri cyumweru. Abigishwa ba Yohana n’Abafarisayo bari mu gihe cyo kwigomwa ibyo kurya igihe abo bigishwa bazaga kubaza Yesu ngo “Ni iki gituma twebwe n’Abafarisayo twiyiriza ubusa kenshi, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?” UIB 181.4

Yesu yabasubizanyije ineza nyinshi. Ntabwo yigeze agerageza gukosora imyumvire iyobye bari bafite ku bijyanye no kwigomwa ibyo kurya, ahubwo icyo yakoze ni ukubagorora mu bijyanye n’inshingano Ye. Ibyo kandi yabikoze yifashishije icyitegererezo Umubatiza ubwe yari yarakoresheje ahamya Yesu. Yohana yari yaravuze ati, “Uwo umugeni asanga ni we mukwe, kandi umuranga iyo ahagaze iruhande rw’umukwe amwumva, anezezwa n’ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye.” Yohana 3:29. Ntabwo abigishwa ba Yohana bigeze bazuyaza kwibuka ayo magambo y’umwigisha wabo igihe Yesu yasubukuraga icyo cyitegererezo maze akavuga ati, “Mbese mwabasha kwiriza ubusa abasangwa bakiri kumwe n’umukwe?” UIB 181.5

Umutware w’ijuru yari ari kumwe n’abantu Be. Imana yari yarahaye isi impano yayo ikomeye kurenza izindi zose. Wari umunezero ku bantu b’abakene kuko Yesu yari yaraje kubahindura abaragwa b’ubwami Bwe. Wari umunezero no ku batunzi kuko yari kubigisha uko baronka ubutunzi buhoraho. Wari umunezero ku bantu b’injiji kuko yari kubagira abahanga mu by’agakiza. Wari umunezero no ku bantu bajijutse kuko yari kubabumburira ubwiru bwimbitse cyane kurenza ubwo bari barigeze gucukumbura; ukuri kwari kwarihishe abantu uhereye ku kuremwa kw’isi bagombaga kuguhishurirwa binyuze mu murimo w’Umukiza. UIB 181.6

Yohana Umubatiza yari yaranejejwe no kwitegereza Umukiza. Mbega uburyo byari ibihe by’umunezero ku bigishwa bagize amahirwe yo kugendana no kuganira n’Umutware wavuye mu ijuru! Ntabwo kuri bo icyo cyari igihe cyo kurira no kwigomwa ibyo kurya. Bagombaga gukingurira imitima kwakira umucyo w’ikuzo Rye kugira ngo bashobore kumurikira abantu bari bagandagaje mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu. UIB 182.1

Amagambo y’Umukiza yagaragazaga ishusho y’ikintu cyiza, nyamara hirya yacyo hari habuditse umwijima ukomeye cyane wabashaga kubonwa n’amaso Ye gusa. Yaravuze ati, “Icyakora iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, nibwo baziyiriza ubusa.” Igihe abigishwa bari kubona Umwigisha wabo agambaniwe ndetse akanabambwa, ni bwo bari gucura umuborogo kandi bakarorera kurya. Mu magambo yababwiye ubuheruka, bari mu cyumba cyo hejuru, yaravuze ati, “Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero.” Yohana 16:19, 20. UIB 182.2

Igihe yari gusohoka mu gituro, ishavu ryabo ryagombaga guhinduka umunezero. Nyuma yo kuzamurwa mu ijuru, yagombaga kuba atari kumwe na bo mu buryo bw’umubiri, nyamara yagombaga kugumana na bo binyuze mu Muhumuriza kandi ntabwo bagombaga kumarira imibereho yabo mu gahinda. Ibyo ni byo Satani yabifurizaga. Yashakaga ko baha ab’isi urwaho rwo kwibwira yuko bayobejwe kandi babuze ibyo bari biringiye kubona; nyamara binyuze mu kwizera, bagombaga gutumbira mu buturo bwera bwo mu ijuru aho Yesu yari kuba arimo kubatambirira; bagombaga gukingurira imitima yabo Mwuka Muziranenge, ari we Musimbura We, maze bakanezezwa n’umucyo wo kubana na bo Kwe. Nyamara ibihe byo kugeragezwa no gushungurwa byagombaga kuzabageraho ubwo bagombaga gusakirana n’abatware b’iyi si n’abayobozi b’ubwami bw’umwijima, igihe Kristo yari kuba atakiri kumwe na bo mu mubiri maze bakananirwa kubona Umuhumuriza, bityo bikaba bibakwiriye ko bagira ibihe byo kwiyiriza ubusa. UIB 182.3

Abafarisayo bashakaga kwishyira hejuru bakoresheje gukurikiza imigenzo yabo badakebakeba, mu gihe imitima yabo yari yuzuyemo ishyari n’amahane. Ibyanditswe Byera biravuga biti, “Dore icyo mwiyiririza ubusa ni ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by’abanyarugomo. Kuri ubu ntimukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru. Ugira ngo ukwiyiriza ubusa nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk’umuberanya akisasira ibigunira akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n’umunsi Uwiteka yishimira?” Yesaya 58:4, 5. UIB 182.4

Ntabwo kwigomwa ibyokurya mu buryo nyabwo ari ugupfa kurangiza umuhango. Ibyanditswe Byera bigaragaza kwigomwa ibyokurya Imana yahisemo, “ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa, mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose.” “Ukihotorera umushonji, ugahaza umunyamubabaro.” Yesaya 58:6, 10. Muri ibyo, hagaragariramo umwuka n’imiterere nyakuri by’umurimo wa Kristo. Imibereho Ye yose yaranzwe no kwitanga ubwe yitangira gucungura isi. Byaba cya gihe yigomwaga ibyokurya ari mu butayu yageragerejwemo, cyangwa cya gihe yasangiraga n’abasoresha mu birori byo kwa Matayo, aho hose yabaga arimo gutanga ubugingo Bwe kugira ngo acungure abazimiye. Ntabwo ubwitange nyakuri bugaragarira mu kuba mu gahinda ntacyo urimo gukora, mu gupfa gucisha umubiri bugufi cyangwa mu gupfa gutamba ibitambo by’uburyo bwinshi; ahubwo bugaragarira mu kwitanga kw’umuntu afite ubushake bwo gukorera Imana n’abantu. UIB 182.5

Agikomeje gusubiza abigishwa ba Yohana, Yesu yaciye umugani avuga ati, “Nta muntu utabura igitambaro ku mwenda mushya ngo akidode ku mwenda ushaje, uwagira atyo, cyaca wa wundi cyadozweho kandi, igitambaro atabuye ku mushya nticyahwana n’ushaje.” Ntabwo ubutumwa bwa Yohana Umubatiza bwagombaga kuvangavangwa n’imigenzo ndetse n’imikorere irimo ubuswa. Kugerageza guhuriza hamwe kwishushanya kw’Abafarisayo n’ubwitange bwa Yohana byari gusa kurushaho kwerekana guhabana kwari hagati y’ibyo byombi. UIB 183.1

Uko ni nako amahame abumbiye mu nyigisho za Kristo atashoboraga guhuzwa n’imihango ya Gifarisayo. Ntabwo Kristo yagombaga kuzimanganya itandukaniro ryari ryarashyizweho n’inyigisho za Yohana. Ahubwo yagombaga kurushaho kwereka guhabana kuri hagati y’ibintu bishaje n’ibishyashya. Nyuma yaho Yesu yatanze imfashanyigisho igaragaza uko kuri avuga ati, “Kandi nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara.” Imifuka y’impu yashyirwagamo vino y’umushyuhira, nyuma y’igihe runaka yarumagaraga kandi ikoroha ku buryo yacagagurika vuba, bityo ikaba ari ntacyo yabaga ikimaze. Muri iyo mfashanyigisho yari imenyerewe n’abantu, Yesu yagaragaje imibereho y’abayobozi b’Abayahudi. Abatambyi, abanditsi ndetse n’abategetsi bari bashinze imizi mu kamenyero k’imihango n’imigenzo. Imitima yabo yari yaripfunyaritse nka ya mifuka y’impu Yesu yabagereranyijeho. Mu gihe bari bakomeje gushimishwa n’idini yizirika ku mategeko, ntibyari kubashobokera kuba ababitsi b’ukuri kuzima ko mu ijuru. Batekerezaga ko ubutungane bwabo bubahagije ku buryo batifuzaga ko hari ikintu gishya cyakwinjizwa mu idini yabo. Ntabwo bemeraga ko umugambi mwiza Imana ifitiye abantu hari abandi ureba usibye bo. Bawuhuzaga n’ikintu bumvaga bagomba guhabwa kubera ibikorwa byabo byiza. Nta hantu kwizera gukorera mu rukundo kandi gutunganya umuntu kwari guhurira n’idini y’Abafarisayo yari igizwe n’imihango ndetse n’amategeko byashyizweho n’abantu. Umuhati wo kugerageza guhuza inyigisho za Yesu n’idini yari isanzweho wari kuba imfabusa. Nka vino nshyashya ibira, ukuri kw’Imana gutanga ubugingo kwari gushwanyuza ibishaje, kukangiza amacupa y’imigenzo ya Gifarisayo. UIB 183.2

Abafarisayo bibwiraga ko ari abahanga cyane ku buryo batari bakeneye kwigishwa, ko ari intungane bihagije ku buryo batari bakeneye agakiza, kandi ko bafite icyubahiro cyinshi ku buryo batari bakeneye icyubahiro gitangwa na Kristo. Umukiza yabateye umugongo yishakira abandi bantu bari kwemera kwakira ubutumwa buvuye mu ijuru. Mu barobyi batari barize amashuri, mu musoresha wari uri mu isoko, mu Munyasamariyakazi no muri rubanda rusanzwe rwamutegeraga amatwi runezerewe, niho yabonye amacupa mashyashya yo gushyiramo vino nshyashya. Abantu bagomba kuba ibikoresho mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ni abakirana umunezero umucyo Imana iboherereje. Abo ni bo ikoresha ngo imenyeshe isi ukuri. Abantu bayo nibaramuka bahindutse amacupa mashyashya binyuze mu buntu bwa Kristo, izabasenderezamo vino nshyashya. UIB 183.3

Nubwo ibyo Kristo yigishaga byagereranyijwe na vino nshyashya, ntabwo byari amahame mashya, ahubwo byari uguhishurwa kw’ibyari bisanzwe biriho uhereye mbere na mbere. Nyamara ku Bafarisayo, ukuri kw’Imana kwari kutagifite ubusobanuro bwako ndetse n’ubwiza bwako. Kuri bo, inyigisho ya Kristo yari ikintu gishyashya mu ngeri hafi ya zose, bityo rero ntabwo bigeze bayimenya cyangwa ngo bayemere. UIB 184.1

Yesu yerekanye ukuntu inyigisho y’ikinyoma ifite ububasha bwo kurimbura kwishimira no kwifuza ukuri. Yaravuze ati, “Ikindi kandi umuntu wese unyoye inzoga ihoze ntiyifuza kunywa iy’umubira, kuko agira ati ‘Ihoze ni yo nziza.’ ” Ukuri kose isi yari yarahawe binyuze mu bakurambere n’abahanuzi kwabengeraniraga mu bwiza mu magambo ya Kristo. Nyamara Abanditsi n’Abafarisayo bo ntabwo bifuzaga vino nshyashya y’agahebuzo. Mu mitima yabo no mu bitekerezo byabo nta mwanya bari bafitemo wo kwakira inyigisho za Kristo keretse igihe imigenzo yabo, imico yabo, n’akamenyero kabo byari kuzaba bimaze kubashiriramo. Bizirikaga ku migenzo yabo ipfuye maze bagatera umugongo ukuri kuzima n’imbaraga y’Imana. UIB 184.2

Icyo kintu ni cyo cyateje Abayahudi kurimbuka kandi ni nacyo kizarimbura benshi mu bantu bo muri iki gihe cyacu. Abantu ibihumbi byinshi barimo gukora amakosa nk’ayakozwe n’Abafarisayo Yesu yacyahiye mu birori byo kwa Matayo. Abantu benshi, mu cyimbo cyo kuzibukira igitekerezo runaka bagundiriye, cyangwa ngo bace ukubiri n’imyumvire runaka yababereye ikigirwamana, banga ukuri guturuka kuri Nyir’umucyo. Bariyiringira kandi bakishingikiriza ku bwenge bwabo maze ntibabone ubutindi bwabo bwo mu by’umwuka. Batsimbarara ku gukizwa bishingiye ku kintu runaka cy’ingenzi bashobora gukora. Iyo babonye ko nta buryo babona bavanga inarijye yabo mu murimo, baherako bakamagana agakiza bahawe. UIB 184.3

Ntabwo idini ishingiye ku kwizirika ku mategeko ishobora na mba kuyobora abantu kuri Kristo bitewe nuko iba idafite urukundo kandi idafite Kristo. Kwigomwa ibyo kurya cyangwa gusenga umuntu akora abikoreshejwe no gushaka kwironkera ubutungane, ni ibizira imbere y’Imana. Ibiterane byo kuramya Imana, urukurikirane rw’imihango y’idini, kwicisha bugufi mu buryo bugaragarira abantu, kwitanga gukomeye, byose byerekana ko ubikora yibara nk’intungane bityo akaba akwiye ijuru; nyamara ibyo byose ni ukwishuka. Ntabwo ibikorwa byacu bwite bishobora na mba kugura agakiza. UIB 184.4

Nk’uko byari bimeze mu gihe cya Kristo, ni na ko bimeze muri iki gihe; ntabwo Abafarisayo bazi ubutindi bwabo bwo mu by’umwuka. Ubu butumwa bubageraho ngo “Kuko uvuga uti ‘Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe ntacyo nkennye’, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa. Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. Ibyahishuwe” 3:17, 18. Kwizera n’urukundo ni izahabu yageragerejwe mu muriro. Nyamara kuri bamwe, izahabu yahindutse igikwangari none ubutunzi bw’agaciro bwaratakaye. Ubutungane bwa Yesu bwabahindukiye umwambaro utambarwa cyangwa isoko y’amazi idakorwaho. Abo barabwirwa ngo, “Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana.” Ibyahishuwe 2:4, 5. UIB 184.5

“Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse, umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.” Zaburi 51:17. Mbere yuko umuntu yizera Yesu mu buryo bwuzuye, agomba kwikuramo inarijye. Iyo inarijye izibukiriwe nibwo Imana iba ishobora guhindura umuntu icyaremwe gishya. Amacupa mashya ni yo ashobora kubikwamo vino nshyashya. Urukundo rwa Kristo ruzatera uwizeye kugira imibereho mishya. Imico ya Kristo izagaragarira mu muntu wese utumbira Nyir’ukwizera kwacu ari na we ugutunganya. UIB 185.1