IGICE CYA 4 - UMUKIZA YABAVUKIYE
(Iki gice gishingiye muri Luka 2:1-20).
Umwami w’icyubahiro yicishije bugufi birenze urugero kugira ngo yambare umubiri wa kimuntu. Yarasuzugurwaga akanarenganywa n’abantu bari bamukikije. Ubwiza bwe bwari butwikiriye, kugira ngo icyubahiro asanganywe cye kuba icyo kurangamirwa. Yirinze ukwibonekeza uko ariko kose. Ubukire, icyubahiro cy’isi, no gukomera k’umuntu ntibibasha gukiza ubugingo urupfu; Yesu yifuzaga ko abantu bamusanga batabitewe n’ikintu icyo aricyo cyose mu bireshya by’iyi si. Keretse gusa ubwiza bukomoka ku kuri mvajuru nibwo bwagombaga gukurura abo bashaka ku mukurikira. Imico ya Mesiya yari yaravuzwe kera mu buhanuzi, kandi yifuzaga ko abantu bamwemera bashingiye ku bihamya by’ijambo ry’Imana.
UIB 22.1
Abamarayika batangajwe na gahunda y’icyubahiro yo gucungura (umuntu). Bitegerezanyaga amatsiko ngo barebe uko abantu b’Imana bazakira Umwana wayo, yambaye umwambaro wa kimuntu. Abamarayika baje mu gihugu cy’ubwoko bwatoranijwe. Naho andi mahanga ahugiye mu by’imigani no gusenga ibigirwamana. Abamarayika baza mu gihugu cyahishuriwe icyubahiro cy’Imana, ndetse kikamurikirwa n’umucyo w’ubuhanuzi. Baje i Yerusalemu bambaye ishusho itagaragara, baza basanga abahawe gusobanura Inyandiko Zera, n’abagabura bo mu nzu y’Imana. Ndetse icyo gihe, bageze ku mutambyi Zakariya, ubwo yakoraga umurimo we imbere y’igicaniro, bamumenyesha ko kuza kwa Kristo kwegereje cyane nk’uko byari byarahanuwe. Mu icyo gihe ndetse, integuza ya mbere yahise ivuka, kandi umurimo we wahamijwe n’ibitangaza n’ubuhanuzi. Inkuru nziza yo kuvuka kwe, n’ibitangaza by’umurimo we byari byaramamajwe mu mahanga. Nyamara Yerusalemu ntiyari yiteguye kwakira Umucunguzi wayo.
UIB 22.2
Intumwa z’ijuru zatangajwe no kwibonera ukudaha agaciro no kwirengangiza kwaranze abantu Imana yari yarahamagariye kugeza umucyo w’ukuri ku batuye isi. Ubwoko bw’Abayuda bwari bwararindiwe kuba abahamya yuko Kristo yagombaga kuvukira mu gisekuruza cya Aburahamu no mu cya Dawidi; nyamara ntibamenye ko kuza kwe kwari kwegereje cyane. Mu rusengero, ibitambo bya mugitondo na nimugoroba bya buri munsi byerekezaga kuri ntama w’Imana; nyamara ntibyabateye kwitegura kumwakira. Abatambyi n’abigisha b’ubwoko ntibamenye ko igikorwa kidasanzwe cy’ibihe byose cyari kigiye kuba. Basubiragamo amasengesho yabo atagira icyo avuze, n’imihango yo kuramya ngo abantu babarebe, ariko mu guharanira ubutunzi n’icyubahiro cy’isi, bakagaragara ko batiteguye uguhishurwa kwa Mesiya. Iyo myifatire irangwa no kutagira icyo bitaho yakwiriye igihugu cyose cya Isiraheli. Imitima yo kwikunda kandi yigaruriwe n’iby’isi ntiyakozwaga iby’umunezero wari usabye ijuru. Bake gusa nibo bifuzaga kubona utigeze kubonwa. Abameze nk’abo nibo intumwa z’ijuru zabonekeye.
UIB 22.3
Abamarayika barinze Yosefu na Mariya ubwo bavaga iwabo i Nazareti bagana umudugudu wa Dawidi. Itegeko ry’ingoma y’Abaroma ryo kwiyandikisha kw’abatuye ubwo bwami bwose ryageze no ku batuye mu misozi y’ i Galilaya. Nk’uko kera Kuro yashyizwe ku ngoma y’ubwami bw’isi ngo ahe umudendezo imbohe z’Umwami (Imana), niko Kayisari Awugusito yakoreshejwe kuzuza umugambi w’Imana mu kuzana nyina wa Yesu i Beterehemu. Yari uwo mu rubyaro rwa Dawidi, kandi umuhungu wa Dawidi yagombaga kuvukira mu murwa wa Dawidi. Muri wowe Betelehemu, niko umuhanuzi avuga, “hazaturuka uzantegekera Isiraheli. Igisekuru cye ni kirekire cyabayeho kuva kera cyane.” Mika 5:2. Ariko muri uwo murwa w’ubwami bakomokamo, Yosefu na Mariya ntibamenywa haba no kubahwa. Baguye agacuho nta n’icumbi, bahuranya imihanda yose y’uwo murwa, uhereye ku marembo y’umurwa ukageza iburasirazuba bwawo, ntibabona na hato ho kuruhukira iryo joro. Ntibabashije kubona icyumba mu macumbi yari yuzuriranye. Mu nzu igayitse aho amatungo yararaga, niho babashije kubona ubuhungiro, maze aho aba ariho Umucunguzi w’isi avukira.
UIB 22.4
Abantu ntibabimenya, nyamara inkuru y’ibyishimo ikwira ijuru. Bifite umunezero n’ubwuzu bwinshi, ibiremwa bitacumuye byashimishijwe no kuza muri iyi si biturutse mu isi y’umucyo. Isi yose yuzura umucyo wo kuza Kwe. Hejuru y’imisozi y’i Betelehemu hari hateraniye Abamarayika batabarika. Bari bategereje ikimenyetso ngo bamamaze inkuru nziza kw’isi. Iyo abayobozi mu Isiraheli baza kugira ukuri mu byo bizera, bari kuba baramenyekanishije ibyishimo byo kwamamaza ivuka rya Yesu. Ariko dore ubu birabarenze.
UIB 23.1
Imana iravuga iti, “Ngiye guha amazi abishwe n’inyota, ngiye kuvubura inzuzi ku butaka bwumagaye.” “Mu mwijima umucyo urasira intungane.” Yesaya 44:3; Zaburi 112:4. Kubashakisha umucyo, kandi bakawakirana umunezero, imyambi irabagirana ikomoka ku ntebe y’Imana izabamurikira.
UIB 23.2
Mu misozi aho Dawidi yajyaga aragirira umukumbi, abashumba bari bakiri maso baragiye ninjoro. Muri ayo masaha atuje baganiraga iby’Umukiza wasezeranywe, kandi basengera kuza k’Umwami ngo yime ingoma ya Dawidi. “Nuko marayika w’Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw’Umwami burabagirana bubagota impande zose: bagira ubwoba bwinshi. Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose, kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.”
UIB 23.3
Bamaze kumva ayo magambo, abungeri buzuwemo intekerezo z’ubwiza n’icyubahiro. Umucunguzi yaje muri Isiraheli! Imbaraga, icyubahiro, kunesha, nibyo biranga kuza kwe. Ariko marayika yagombaga kubategurira kubasha kumenya Umukiza wabo waranzwe n’ubukene no kwicisha bugufi. Arababwira ati: “Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso; ni uko muri busange umwana w’uruhinja yoroshwe imyenda y’impinja, aryamishijwe mu muvure w’inka.”
UIB 23.4
Intumwa y’ijuru yari ibamaze ubwoba. Yari ibabwiye uko bari bubone Yesu. Kubera gusobanukirwa n’intege nke zabo z’umubiri, yari abahaye igihe ngo bimenyereze imirasire y’umucyo mvajuru. Bityo umunezero n’icyubahiro ntibyari kuba bikiri mu rwihisho. Ikibaya cyose cyari kimurikiwe n’umucyo mwinshi umurika uva ku ngabo z’Imana. Isi iratuza, maze ijuru ryunamira kumva indirimbo, __ “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana,
No mu isi amahoro abe mubo yishimira.”
UIB 23.5
Iyaba imiryango y’abantu muri iki gihe yasobanukirwaga n’iyo ndirimbo! Ayo magambo yavuzwe icyo gihe, amajwi y’indirimbo yaririmbwe, azumvikana biruseho mu gihe giheruka, kandi yumvikane kugeza ku mpera z’isi. Ubwo Zuba ryo gukiranuka azaza afite gukiza mu mababa ye, iyo ndirimbo izongera yumvikane mu ijwi risa n’iry’abantu benshi, n’irisa n’iry’amazi menshi asuma, rivuga riti, “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishobora byose iri ku ngoma! Ibyahishuwe 19:6.
UIB 24.1
Ubwo abamarayika bagendaga barembera, umucyo wagiye ukendera, maze umwijima w’ijoro na none wongera gutwikira imisozi y’i Beterehemu. Ariko ishusho y’umucyo utari warigeze ubonwa n’amaso y’abantu wasigaye mu ntekerezo z’abashumba. “Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru, abungeri baravuga bati, Nimuze tujye i Betelehemu turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje. Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n’umwana w’uruhinja aryamishijwe mu muvure w’inka.”
UIB 24.2
Basubiranayo umunezero mwinshi, bavuga inkuru y’ibyo babonye n’ibyo bumvise. “Ababumvise bose batangazwa n’ibyo abungeri bababwiye. Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza. Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana.”
UIB 24.3
Ijuru n’isi ntabwo bitandukanye cyane kurusha uko byari bimeze ubwo abashumba bumvaga indirimbo y’abamarayika. Umuntu na n’ubu ni we ijuru rihanze amaso ngo rimukure mu cyaha nkuko abagabo boroheje b’umwuga woroheje bahuraga n’abamarayika mu gicuku, bakavugana n’intumwa z’ijuru mu mirima no mu gasozi. Kuri twe mu buryo bw’ubuzima busanzwe, ijuru ribasha kuba hafi cyane. Abamarayika bo mw’ijuru bazarinda intambwe z’abagendera mu mategeko y’Imana.
UIB 24.4
Igitekerezo cy’i Betelehemu ni icyigisho kitarangira. Muri cyo hahishemo “ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero.” Abaroma 11:33. Dutangazwa n’igitambo cy’Umukiza wemeye guhara intebe y’Ubwami bw’Ijuru akayigurana umuvure, no gushagarwa n’Abamarayika akabigurana no kubana n’inyamaswa mu kiraro. Ukwishyira hejuru k’umuntu no kwiyumvamo ko yihagije bikozwa isoni imbere Ye. Nyamara iyi yari intango gusa yo kumanuka kwe asize icyubahiro cye kitarondoreka. Byari kuba ukwicisha bugufi kutarondoreka iyo Umwana w’Imana aza gufata kamere y’umuntu, cya gihe Adamu yari akiri intungane mu murima wa Edeni. Nyamara Yesu yemeye kamere muntu yari imaze imyaka ibihumbi bine yarangijwe n’icyaha. Nk’undi wese ukomoka kuri Adamu, yemeye ingaruka zizanwa n’itegeko ry’uruhererekane rw’umurage w’abantu n’ababakomokaho. Ubusobanuro bw’izi ngaruka bugaragarira mu mateka ya basekuruza bo ku isi. Yaje afite uwo murage ngo afatanye natwe imibabaro no kugeragezwa, no kuduha icyitegererezo cy’imibereho izirana n’icyaha.
UIB 24.5
Mu ijuru Satani yari yaranze Kristo kubwo umwanya We mu bwami bw’Imana. Yarushijeho kumwanga n’igihe yacibwaga mu ijuru. Yagiriye urwango uwitangiye gucungura ubwoko bw’abanyabyaha. Nyamara muri iyo si Satani yavugaga ko ubutware ari ubwe niho Imana yemereye Umwana wayo kuza, avuka ari uruhinja rutishoboye, rufite intege nke za kimuntu. Yemeye guhura n’ibirushya nk’ibyo umuntu wese ahura nabyo, ngo arwane intambara nk’iyo umwana w’umuntu wese arwana, ku buryo yashoboraga kuneshwa akaba atsinzwe by’iteka ryose.
UIB 24.6
Umutima w’umubyeyi uhora uhangayikiye umwana we. Yitegereza mu maso h’umwana we muto, maze agahindishwa umushyitsi no gutekereza ingorane z’ubu buzima. Ashaka gukingira uwo akunda ngo adahura n’imbaraga ya Satani, ngo amurinde ibishuko n’intambara. Nyamara Imana yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ahangane n’intambara iteye ubwoba ndetse no kwigerezaho guteye ubwoba, kugira ngo inzira y’ubugingo isezeranirwe abana bacu. “Nimurebe urukundo.” Genda, wa juru we! Kandi wishime, wa si we!
UIB 25.1
13875
UIB
UWIFUZWA IBIHE BYOSE
[{"para_id":"13875.24","title":"IGICE CYA 1 - IMANA IRI KUMWE NATWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0004_kin_m_igice_cya_1_imana_iri_kumwe_natwe_13875_24.mp3#duration=1026&size=16419109"},{"para_id":"13875.57","title":"IGICE CYA 2 - UBWOKO BWATORANYIJWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0005_kin_m_igice_cya_2_ubwoko_bwatoranyijwe_13875_57.mp3#duration=506&size=8089182"},{"para_id":"13875.76","title":"IGICE CYA 3 - IGIHE GIKWIRIYE GISOHOYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0006_kin_m_igice_cya_3_igihe_gikwiriye_gisohoye_13875_76.mp3#duration=736&size=11773074"},{"para_id":"13875.103","title":"IGICE CYA 4 - UMUKIZA YABAVUKIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0007_kin_m_igice_cya_4_umukiza_yabavukiye_13875_103.mp3#duration=577&size=9230629"},{"para_id":"13875.127","title":"IGICE CYA 5 - KWEGURIRWA IMANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0008_kin_m_igice_cya_5_kwegurirwa_imana_13875_127.mp3#duration=885&size=14167562"},{"para_id":"13875.162","title":"IGICE CYA 6 - TWABONYE INYENYERI YE","mp3":"\/mp3\/13875\/0009_kin_m_igice_cya_6_twabonye_inyenyeri_ye_13875_162.mp3#duration=855&size=13686491"},{"para_id":"13875.202","title":"IGICE CYA 7 - AKIRI UMWANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0010_kin_m_igice_cya_7_akiri_umwana_13875_202.mp3#duration=821&size=13143980"},{"para_id":"13875.234","title":"IGICE CYA 8 - KUJYA MU MINSI MIKURU YA PASIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0011_kin_m_igice_cya_8_kujya_mu_minsi_mikuru_ya_pasika_13875_234.mp3#duration=935&size=14957505"},{"para_id":"13875.275","title":"IGICE CYA 9 - IMINSI Y\u2019IMPAKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0012_kin_m_igice_cya_9_iminsi_y_impaka_13875_275.mp3#duration=938&size=15014766"},{"para_id":"13875.311","title":"IGICE CYA 10 - IJWI RIRANGURURIRA MU BUTAYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0013_kin_m_igice_cya_10_ijwi_rirangururira_mu_butayu_13875_311.mp3#duration=1472&size=23557433"},{"para_id":"13875.378","title":"IGICE CYA 11 - UMUBATIZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0014_kin_m_igice_cya_11_umubatizo_13875_378.mp3#duration=591&size=9457998"},{"para_id":"13875.401","title":"IGICE CYA 12 - IKIGERAGEZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0015_kin_m_igice_cya_12_ikigeragezo_13875_401.mp3#duration=1383&size=22129685"},{"para_id":"13875.446","title":"IGICE CYA 13 - KUNESHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0016_kin_m_igice_cya_13_kunesha_13875_446.mp3#duration=767&size=12279223"},{"para_id":"13875.475","title":"IGICE CYA 14 - TWABONYE MESIYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0017_kin_m_igice_cya_14_twabonye_mesiya_13875_475.mp3#duration=1456&size=23297045"},{"para_id":"13875.547","title":"IGICE CYA 15 - MU BIRORI BY\u2019UBUKWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0018_kin_m_igice_cya_15_mu_birori_by_ubukwe_13875_547.mp3#duration=1155&size=18484245"},{"para_id":"13875.594","title":"IGICE CYA 16 - MU RUSENGERO RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0019_kin_m_igice_cya_16_mu_rusengero_rwe_13875_594.mp3#duration=1428&size=22848993"},{"para_id":"13875.646","title":"IGICE CYA 17 - NIKODEMO","mp3":"\/mp3\/13875\/0020_kin_m_igice_cya_17_nikodemo_13875_646.mp3#duration=1141&size=18252278"},{"para_id":"13875.693","title":"IGICE CYA 18 - UWO AKWIRIYE GUKUZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0021_kin_m_igice_cya_18_uwo_akwiriye_gukuzwa_13875_693.mp3#duration=527&size=8428565"},{"para_id":"13875.715","title":"IGICE CYA 19 - KU IRIBA RYA YAKOBO","mp3":"\/mp3\/13875\/0022_kin_m_igice_cya_19_ku_iriba_rya_yakobo_13875_715.mp3#duration=1505&size=24086152"},{"para_id":"13875.776","title":"IGICE CYA 20 - KERETSE MUBONYE IBIMENYETSO N\u2019IBITANGAZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0023_kin_m_igice_cya_20_keretse_mubonye_ibimenyetso_n_ibitangaza_13875_776.mp3#duration=491&size=7850109"},{"para_id":"13875.797","title":"IGICE CYA 21 - BETESIDA N\u2019URUKIKO RUKURU RW\u2019ABAYAHUDI","mp3":"\/mp3\/13875\/0024_kin_m_igice_cya_21_betesida_n_urukiko_rukuru_rw_abayahudi_13875_797.mp3#duration=1921&size=30741316"},{"para_id":"13875.863","title":"IGICE CYA 22 - GUFUNGWA KWA YOHANA N\u2019URUPFU RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0025_kin_m_igice_cya_22_gufungwa_kwa_yohana_n_urupfu_rwe_13875_863.mp3#duration=1651&size=26413349"},{"para_id":"13875.927","title":"IGICE CYA 23 - UBWAMI BW\u2019IMANA BUREGEREJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0026_kin_m_igice_cya_23_ubwami_bw_imana_buregereje_13875_927.mp3#duration=631&size=10091207"},{"para_id":"13875.952","title":"IGICE CYA 24 - MBESE HARYA SI WE WA MWANA W\u2019UMUBAJI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0027_kin_m_igice_cya_24_mbese_harya_si_we_wa_mwana_w_umubaji_13875_952.mp3#duration=1047&size=16759327"},{"para_id":"13875.993","title":"IGICE CYA 25 - AHAMAGARA ABIGISHWA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0028_kin_m_igice_cya_25_ahamagara_abigishwa_ku_nyanja_13875_993.mp3#duration=842&size=13467063"},{"para_id":"13875.1023","title":"IGICE CYA 26 - I KAPERINAWUMU","mp3":"\/mp3\/13875\/0029_kin_m_igice_cya_26_i_kaperinawumu_13875_1023.mp3#duration=1388&size=22211187"},{"para_id":"13875.1075","title":"IGICE CYA 27 - WABASHA KUNKIZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0030_kin_m_igice_cya_27_wabasha_kunkiza_13875_1075.mp3#duration=1443&size=23088065"},{"para_id":"13875.1125","title":"IGICE CYA 28 - LEVI MATAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0031_kin_m_igice_cya_28_levi_matayo_13875_1125.mp3#duration=1296&size=20732447"},{"para_id":"13875.1178","title":"IGICE CYA 29 - ISABATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0032_kin_m_igice_cya_29_isabato_13875_1178.mp3#duration=1168&size=18686119"},{"para_id":"13875.1219","title":"IGICE CYA 30 - YAROBANUYE CUMI NA BABIRI","mp3":"\/mp3\/13875\/0033_kin_m_igice_cya_30_yarobanuye_cumi_na_babiri_13875_1219.mp3#duration=1041&size=16658599"},{"para_id":"13875.1259","title":"IGICE CYA 31 - ICYIGISHO CYO KU MUSOZI","mp3":"\/mp3\/13875\/0034_kin_m_igice_cya_31_icyigisho_cyo_ku_musozi_13875_1259.mp3#duration=2255&size=36081580"},{"para_id":"13875.1341","title":"IGICE CYA 32 - UMUTWARE W\u2019ABASIRIKARE IJANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0035_kin_m_igice_cya_32_umutware_w_abasirikare_ijana_13875_1341.mp3#duration=727&size=11629296"},{"para_id":"13875.1368","title":"IGICE CYA 33 - ABAVANDIMWE BANJYE NI BANDE ?","mp3":"\/mp3\/13875\/0036_kin_m_igice_cya_33_abavandimwe_banjye_ni_bande_13875_1368.mp3#duration=892&size=14271634"},{"para_id":"13875.1399","title":"IGICE CYA 34 - IRARIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0037_kin_m_igice_cya_34_irarika_13875_1399.mp3#duration=648&size=10374583"},{"para_id":"13875.1423","title":"IGICE CYA 35 - CECEKA UTUZE","mp3":"\/mp3\/13875\/0038_kin_m_igice_cya_35_ceceka_utuze_13875_1423.mp3#duration=1193&size=19095719"},{"para_id":"13875.1469","title":"IGICE CYA 36 - KUMUKORAHO UFITE KWIZERA","mp3":"\/mp3\/13875\/0039_kin_m_igice_cya_36_kumukoraho_ufite_kwizera_13875_1469.mp3#duration=597&size=9547024"},{"para_id":"13875.1494","title":"IGICE CYA 37 - ABABWIRIZABUTUMWA BA MBERE","mp3":"\/mp3\/13875\/0040_kin_m_igice_cya_37_ababwirizabutumwa_ba_mbere_13875_1494.mp3#duration=1310&size=20962325"},{"para_id":"13875.1539","title":"IGICE CYA 38 - MUZE MURUHUKE HO HATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0041_kin_m_igice_cya_38_muze_muruhuke_ho_hato_13875_1539.mp3#duration=701&size=11223040"},{"para_id":"13875.1564","title":"IGICE CYA 39 - MUBE ARI MWE MUBAGABURIRA","mp3":"\/mp3\/13875\/0042_kin_m_igice_cya_39_mube_ari_mwe_mubagaburira_13875_1564.mp3#duration=979&size=15668036"},{"para_id":"13875.1598","title":"IGICE CYA 40 - KU KIYAGA NIJORO","mp3":"\/mp3\/13875\/0043_kin_m_igice_cya_40_ku_kiyaga_nijoro_13875_1598.mp3#duration=773&size=12366994"},{"para_id":"13875.1629","title":"IGICE CYA 41 - IBYABEREYE I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0044_kin_m_igice_cya_41_ibyabereye_i_galileya_13875_1629.mp3#duration=1590&size=25444519"},{"para_id":"13875.1696","title":"IGICE CYA 42 - IMIGENZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0045_kin_m_igice_cya_42_imigenzo_13875_1696.mp3#duration=531&size=8497528"},{"para_id":"13875.1717","title":"IGICE CYA 43 - INSIKA ZAKUWEHO","mp3":"\/mp3\/13875\/0046_kin_m_igice_cya_43_insika_zakuweho_13875_1717.mp3#duration=674&size=10783347"},{"para_id":"13875.1741","title":"IGICE CYA 44 - IKIMENYETSO NYAKURI","mp3":"\/mp3\/13875\/0047_kin_m_igice_cya_44_ikimenyetso_nyakuri_13875_1741.mp3#duration=798&size=12775758"},{"para_id":"13875.1770","title":"IGICE CYA 45 - IBYASURAGA UMUSARABA","mp3":"\/mp3\/13875\/0048_kin_m_igice_cya_45_ibyasuraga_umusaraba_13875_1770.mp3#duration=1227&size=19629871"},{"para_id":"13875.1820","title":"IGICE CYA 46 - YESU AHINDUKA ISHUSHO IRABAGIRANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0049_kin_m_igice_cya_46_yesu_ahinduka_ishusho_irabagirana_13875_1820.mp3#duration=591&size=9452147"},{"para_id":"13875.1839","title":"IGICE CYA 47 - UMURIMO WA KRISTO","mp3":"\/mp3\/13875\/0050_kin_m_igice_cya_47_umurimo_wa_kristo_13875_1839.mp3#duration=652&size=10424738"},{"para_id":"13875.1870","title":"IGICE CYA 48 - UMUKURU NI NDE?","mp3":"\/mp3\/13875\/0051_kin_m_igice_cya_48_umukuru_ni_nde_13875_1870.mp3#duration=1493&size=23887621"},{"para_id":"13875.1926","title":"IGICE CYA 49 - MU MINSI MIKURU Y\u2019INGANDO","mp3":"\/mp3\/13875\/0052_kin_m_igice_cya_49_mu_minsi_mikuru_y_ingando_13875_1926.mp3#duration=970&size=15517989"},{"para_id":"13875.1960","title":"IGICE CYA 50 - MU MITEGO Y\u2019ABABISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0053_kin_m_igice_cya_50_mu_mitego_y_ababisha_13875_1960.mp3#duration=1112&size=17797538"},{"para_id":"13875.2004","title":"IGICE CYA 51 - UMUCYO W\u2019UBUGINGO","mp3":"\/mp3\/13875\/0054_kin_m_igice_cya_51_umucyo_w_ubugingo_13875_2004.mp3#duration=1784&size=28547866"},{"para_id":"13875.2075","title":"IGICE CYA 52 - UMWUNGERI MVAJURU","mp3":"\/mp3\/13875\/0055_kin_m_igice_cya_52_umwungeri_mvajuru_13875_2075.mp3#duration=886&size=14180101"},{"para_id":"13875.2110","title":"IGICE CYA 53 - URUGENDO RUHERUKA AVA I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0056_kin_m_igice_cya_53_urugendo_ruheruka_ava_i_galileya_13875_2110.mp3#duration=1345&size=21514449"},{"para_id":"13875.2163","title":"IGICE CYA 54 - UMUSAMARIYA W\u2019UMUNYAMPUHWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0057_kin_m_igice_cya_54_umusamariya_w_umunyampuhwe_13875_2163.mp3#duration=882&size=14116571"},{"para_id":"13875.2199","title":"IGICE CYA 55 - UBWAMI BW\u2019IMANA NTIBUZA KU MUGARAGARO","mp3":"\/mp3\/13875\/0058_kin_m_igice_cya_55_ubwami_bw_imana_ntibuza_ku_mugaragaro_13875_2199.mp3#duration=635&size=10154736"},{"para_id":"13875.2221","title":"IGICE CYA 56 - YESU AHA ABANA UMUGISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0059_kin_m_igice_cya_56_yesu_aha_abana_umugisha_13875_2221.mp3#duration=623&size=9964147"},{"para_id":"13875.2248","title":"IGICE CYA 57 - USIGAJE IKINTU KIMWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0060_kin_m_igice_cya_57_usigaje_ikintu_kimwe_13875_2248.mp3#duration=574&size=9184653"},{"para_id":"13875.2276","title":"IGICE CYA 58 - LAZARO, SOHOKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0061_kin_m_igice_cya_58_lazaro_sohoka_13875_2276.mp3#duration=1512&size=24196493"},{"para_id":"13875.2334","title":"IGICE CYA 59 - UBUGAMBANYI BW\u2019ABATAMBYI","mp3":"\/mp3\/13875\/0062_kin_m_igice_cya_59_ubugambanyi_bw_abatambyi_13875_2334.mp3#duration=690&size=11041646"},{"para_id":"13875.2357","title":"IGICE CYA 60 - ITEGEKO RY\u2019UBWAMI BUSHYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0063_kin_m_igice_cya_60_itegeko_ry_ubwami_bushya_13875_2357.mp3#duration=591&size=9461342"},{"para_id":"13875.2386","title":"IGICE CYA 61 - ZAKAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0064_kin_m_igice_cya_61_zakayo_13875_2386.mp3#duration=573&size=9170024"},{"para_id":"13875.2412","title":"IGICE CYA 62 - IBIRORI BYABEREYE MU NZU YA SIMONI","mp3":"\/mp3\/13875\/0065_kin_m_igice_cya_62_ibirori_byabereye_mu_nzu_ya_simoni_13875_2412.mp3#duration=1454&size=23257757"},{"para_id":"13875.2471","title":"IGICE CYA 63 - UMWAMI WAWE ARAJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0066_kin_m_igice_cya_63_umwami_wawe_araje_13875_2471.mp3#duration=1223&size=19565505"},{"para_id":"13875.2520","title":"IGICE CYA 64 - UBWOKO BWACIRIWEHO ITEKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0067_kin_m_igice_cya_64_ubwoko_bwaciriweho_iteka_13875_2520.mp3#duration=918&size=14689593"},{"para_id":"13875.2551","title":"IGICE CYA 65 - URUSENGERO RWONGERA KWEZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0068_kin_m_igice_cya_65_urusengero_rwongera_kwezwa_13875_2551.mp3#duration=1640&size=26241567"},{"para_id":"13875.2604","title":"IGICE CYA 66 - IMITEKEREREZE IHABANYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0069_kin_m_igice_cya_66_imitekerereze_ihabanye_13875_2604.mp3#duration=1084&size=17345724"},{"para_id":"13875.2647","title":"IGICE CYA 67 - BAGUSHIJE ISHYANO ABAFARISAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0070_kin_m_igice_cya_67_bagushije_ishyano_abafarisayo_13875_2647.mp3#duration=1496&size=23936940"},{"para_id":"13875.2702","title":"IGICE CYA 68 - HANZE Y\u2019URUSENGERO","mp3":"\/mp3\/13875\/0071_kin_m_igice_cya_68_hanze_y_urusengero_13875_2702.mp3#duration=833&size=13321195"},{"para_id":"13875.2736","title":"IGICE CYA 69 - KU MUSOZI WA ELAYONO","mp3":"\/mp3\/13875\/0072_kin_m_igice_cya_69_ku_musozi_wa_elayono_13875_2736.mp3#duration=1318&size=21086041"},{"para_id":"13875.2779","title":"IGICE CYA 70 - UMWE MURI BENE DATA ABA BOROHEJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0073_kin_m_igice_cya_70_umwe_muri_bene_data_aba_boroheje_13875_2779.mp3#duration=655&size=10476147"},{"para_id":"13875.2809","title":"IGICE CYA 71 - UMUGARAGU W\u2019ABAGARAGU","mp3":"\/mp3\/13875\/0074_kin_m_igice_cya_71_umugaragu_w_abagaragu_13875_2809.mp3#duration=1189&size=19019233"},{"para_id":"13875.2855","title":"IGICE CYA 72 - KUGIRA NGO MUNYIBUKE","mp3":"\/mp3\/13875\/0075_kin_m_igice_cya_72_kugira_ngo_munyibuke_13875_2855.mp3#duration=1154&size=18456660"},{"para_id":"13875.2897","title":"IGICE CYA 73 - NTIMUHAGARIKE IMITIMA YANYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0076_kin_m_igice_cya_73_ntimuhagarike_imitima_yanyu_13875_2897.mp3#duration=2503&size=40044669"},{"para_id":"13875.2987","title":"IGICE CYA 74 - I GETSEMANI","mp3":"\/mp3\/13875\/0077_kin_m_igice_cya_74_i_getsemani_13875_2987.mp3#duration=1405&size=22474919"},{"para_id":"13875.3037","title":"IGICE CYA 75 - IMBERE YA ANA NO MU RUKIKO KWA KAYAFA","mp3":"\/mp3\/13875\/0078_kin_m_igice_cya_75_imbere_ya_ana_no_mu_rukiko_kwa_kayafa_13875_3037.mp3#duration=2042&size=32668944"},{"para_id":"13875.3115","title":"IGICE CYA 76 - YUDA","mp3":"\/mp3\/13875\/0079_kin_m_igice_cya_76_yuda_13875_3115.mp3#duration=941&size=15051128"},{"para_id":"13875.3149","title":"IGICE CYA 77 - MU RUKIKO KWA PILATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0080_kin_m_igice_cya_77_mu_rukiko_kwa_pilato_13875_3149.mp3#duration=2337&size=37397316"},{"para_id":"13875.3250","title":"IGICE CYA 78 - KALUVARI","mp3":"\/mp3\/13875\/0081_kin_m_igice_cya_78_kaluvari_13875_3250.mp3#duration=2125&size=34004741"},{"para_id":"13875.3320","title":"IGICE CYA 79 - BIRARANGIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0082_kin_m_igice_cya_79_birarangiye_13875_3320.mp3#duration=992&size=15872836"},{"para_id":"13875.3361","title":"IGICE CYA 80 - MU MVA YA YOSEFU","mp3":"\/mp3\/13875\/0083_kin_m_igice_cya_80_mu_mva_ya_yosefu_13875_3361.mp3#duration=1399&size=22389656"},{"para_id":"13875.3405","title":"IGICE CYA 81 - UMWAMI YAZUTSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0084_kin_m_igice_cya_81_umwami_yazutse_13875_3405.mp3#duration=835&size=13364663"},{"para_id":"13875.3437","title":"IGICE CYA 82 - URARIZWA N\u2019IKI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0085_kin_m_igice_cya_82_urarizwa_n_iki_13875_3437.mp3#duration=714&size=11429094"},{"para_id":"13875.3467","title":"IGICE CYA 83 - URUGENDO RUGANA EMAWUSI","mp3":"\/mp3\/13875\/0086_kin_m_igice_cya_83_urugendo_rugana_emawusi_13875_3467.mp3#duration=620&size=9924859"},{"para_id":"13875.3490","title":"IGICE CYA 84 - AMAHORO ABE MURI MWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0087_kin_m_igice_cya_84_amahoro_abe_muri_mwe_13875_3490.mp3#duration=777&size=12424673"},{"para_id":"13875.3520","title":"IGICE CYA 85 - BONGERA GUHURIRA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0088_kin_m_igice_cya_85_bongera_guhurira_ku_nyanja_13875_3520.mp3#duration=971&size=15540976"},{"para_id":"13875.3558","title":"IGICE CYA 86 - MUGENDE MWIGISHE AMAHANGA YOSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0089_kin_m_igice_cya_86_mugende_mwigishe_amahanga_yose_13875_3558.mp3#duration=1525&size=24405473"},{"para_id":"13875.3616","title":"IGICE CYA 87 - KWA DATA ARI NA WE SO","mp3":"\/mp3\/13875\/0090_kin_m_igice_cya_87_kwa_data_ari_na_we_so_13875_3616.mp3#duration=779&size=12464379"}]