UWIFUZWA IBIHE BYOSE

27/88

IGICE CYA 26 - I KAPERINAWUMU

Igihe Yesu yari ari i Kaperinawumu, yari ari mu cyagati cy’ingendo yakoraga ajya kandi ava hirya no hino, ku buryo aho hantu haje kumenyekana nk’ “umurwa We.” Kaperinawumu yari ku nkombe z’ikiyaga cya Galileya, kandi yari yegereye imbibi z’ikibaya cyiza cya Genezareti, niba mu by’ukuri itari iri muri icyo kibaya. UIB 162.1

Ubucurike bw’umurambararo w’icyo kiyaga butuma ikibaya gikikije inkombe zacyo kigira ikirere cyiza cyo mu majyepfo. Mu gihe cya Kristo, aho hantu hari harumbutse ibiti by’imikindo n’iby’iminzenze, hari hari ubusitani burimo ibiti by’imbuto ndetse n’inzabibu, imirima itohagiye n’indabyo nziza zibumbuye, byose bikaba byaraneteshwaga n’imigezi y’amazi meza yavubukaga mu bitare bihanamye. Inkombe z’icyo kiyaga n’imisozi yari hafi aho izikikije zari zikwirakwiyemo imijyi n’imidugudu. Ikiyaga cyabaga gitwikiriwe n’amato y’uburobyi. Mu mpande zose hagaragaraga imibereho ihugiranye kandi ishabutse. UIB 162.2

Kaperinawumu ubwayo yari ibereye kuba ahantu h’izingiro ry’umurimo w’Umukiza. Bitewe n’uko yari iherereye ku muhanda nyabagendwa uva i Damasi ujya i Yerusalemu no mu Misiri ndetse no ku Nyanja ya Mediterane, yari ihuriro rikomeye ry’ingendo. Abantu baturutse mu turere twinshi banyuraga muri uwo mujyi, cyangwa bakahamara igihe baharuhukira mu ngendo z’urujya n’uruza bakoraga. Aho rero Yesu yashoboraga kuhahurira n’abantu bo mu mahanga yose ndetse no mu nzego zose, abakire n’abakomeye, ndetse n’abakene n’aboroheje, kandi inyigisho Ze bashoboraga kuzigeza mu bindi bihugu no mu ngo nyinshi. Kubw’ibyo, abantu bari gukangukira gucukumbura mu buhanuzi, amaso yabo akarangamira Umukiza, maze isi ikerekwa umurimo We. UIB 162.3

Bona nubwo Urukiko Rukuru rw’Abayahudi rwari rwararwanyije Yesu, abantu bari bategererezanyije akanyamuneza kujya mbere k’umurimo We. Ijuru ryose ryari maso rishishikaye. Abamarayika bari barimo gutegurira umurimo We inzira, bagenda bakabakaba imitima y’abantu kandi bakabarehereza ku Mukiza. UIB 162.4

I Kaperinawumu, umwana w’umukire w’umunyacyubahiro Yesu yari yarakijije uburwayi yari umuhamya w’imbaraga Ze. Umutware w’urugo n’abo mu rugo rwe bose bahamije kwizera kwabo banezerewe. Igihe byamenyekanaga ko uwo Mwigisha Ubwe yabajemo, umujyi wose warakangaranye urakanguka. Abantu benshi birundiye aho yari ari. Ku munsi w’Isabato, abantu buzuye mu rusengero kugeza ubwo benshi bisubiriyeyo babuze aho binjirira. UIB 162.5

Abantu bose bategeye Kristo amatwi, “batangazwaga no kwigisha kwe, kuko ijambo rye ryari rifite ubushobozi.” “Kuko yabigishaga nk’ufite ubutware, ntase n’abanditsi babo.” Luka 4:32; Matayo 7:29. Inyigisho y’abanditsi n’abakuru b’idini yabaga idashamaje kandi ifite umurongo iteguwemo, imeze nk’icyigwa umuntu yafashe mu mutwe ariko atagisobanukiwe. Kuri bo, ijambo ry’Imana nta mbaraga itanga ubugingo ryari rifite. Inyigisho yaryo bari barayisimbuje ibitekerezo n’imigenzo byabo. Muri gahunda yabo y’akamenyero, bavugaga ko basobanura amategeko, nyamara nta guhumekerwamo n’Imana kwakoreraga mu mitima yabo cyangwa mu y’ababategeraga amatwi. UIB 162.6

Ntabwo Yesu yari yitaye na gato ku ngingo zinyuranye zatumaga Abayahudi biremamo ibice. Umurimo We wari uwo kugaragaza ukuri. Amagambo Ye yamurikaga umucyo mwinshi ku nyigisho z’abakurambere n’abahanuzi, maze Ibyanditswe Byera bikagera ku bantu bimeze nk’ihishurwa rishya. Ntabwo mbere y’aho abo bamutegeraga amatwi bari barigeze kumva ubusobanuro bwimbitse bw’ijambo ry’Imana bumeze nk’ubwe. UIB 163.1

Yesu yasangaga abantu ku rugero bariho, agaragaza ko azi ibibazo byabo. Yambikaga ukuri ubwiza binyuze mu kukuvuga mu buryo bwahuranyije kandi bworoheye abantu kumva. Imvugo Ye yari iboneye, inonosoye kandi yumvikana mu buryo bufatika nkuko isarabwayi ryererana mu buryo bugaragara. Ijwi Rye ryari nk’indirimbo ku bantu bari baramenyereye kumva amagambo atarajyaga ahindura injyana y’abigisha b’amategeko. Nyamara nubwo imvugo Ye yabaga yoroheye abantu kuyumva, yavuganaga ububasha. Icyo nicyo cyashyiraga itandukaniro hagati y’inyigisho Ye n’iz’abandi bigisha bose. Abigisha b’amategeko bavugaga bakekeranya kandi bashidikanya nk’aho uyu munsi Ibyanditswe Byera bisobanura ikintu kimwe runaka ejo bigasobanura ikindi kibusanye n’icya mbere. Buri munsi ababategeraga amatwi bahoraga bazingazingiwe mu rujijo. Nyamara Yesu we yigishaga ko Ibyanditswe Byera bifite ububasha budashidikanywaho. Ingingo iyo ari yo yose yigishaga, yayigishanyaga ubushobozi ubona ko ntawe ubasha kuvuguruza amagambo Ye. UIB 163.2

Nyamara ntabwo Yesu yari umunyagitugu, ahubwo yavugishaga ukuri ataryarya. Yavugaga nk’umuntu ufite intego ihamye agamije kugeraho. Yabaga arimo kwerekana ingingo nyakuri zirebana n’isi izahoraho. Yahishuriraga abantu Imana muri buri nsanganyamatsiko Ye. Yesu yashakaga gusenya amagambo y’ibinyoma yoshyoshya abantu agatuma batwarwa umutima n’ibintu byo ku isi. Ibintu byo mu buzima bwa hano ku isi yabihaga umwanya wabyo bikwiriye, yerekana ko biza nyuma y’iby’igihe gihoraho, nyamara ntabwo yigeze yirengagiza akamaro kabyo. Yigishaga ko isi n’ijuru bifitanye amahuriro kandi ko kumenya ukuri kwerekeranye n’Imana bitegurira umuntu kurushaho kuzuza neza inshingano ze za buri munsi. Yavugaga nk’umuntu umenyereye ibyo mu juru kandi uzi isano afitanye n’Imana, nyamara yemeraga ko yunze ubumwe na buri wese ugize umuryango w’abantu. UIB 163.3

Yatangaga ubutumwa bw’imbabazi bunyuranye kugira ngo buhuze n’abamutegeraga amatwi. Yari azi “gukomeza abacitse intege” Ezayi 50:4 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]; kubera ko iminwa Ye yari isagijweho imbabazi kugira ngo amenyeshe abantu ubutunzi bw’ukuri mu buryo bubamureherezaho kurusha ubundi bwose. Yari afite ubuhanga bwo gusanga abantu basanganywe imyumvire itari ukuri, maze bagatangazwa n’ingero n’imfashanyigisho yatangaga zabareshyaga zikabamwerekezaho. Yashyikiraga umutima w’umuntu binyuze mu byo uwo yibaza. Yakuraga imfashanyigisho mu bintu biboneka mu mibereho ya buri munsi, kandi nubwo byabaga ari ibintu biboroheye kumva, byabaga bifite ubusobanuro bwimbitse cyane mu buryo butangaje. Inyoni zo mu kirere, uburabyo bwo mu bisambu, imbuto, umwungeri n’intama, ni byo Kristo yifashishaga kugira ngo agaragaze ukuri guhoraho, kandi iyo nyuma yaho abamwumvise bagiraga amahirwe yo kongera kubibona, bibukaga amagabo Ye. Imfashanyigisho Kristo yakoreshaga zahoraga zisubiriramo abantu ibyigisho Bye. UIB 163.4

Ntabwo Kristo yigeze na mba abwira abantu amagambo yo kubagusha neza no kubaryoshyaryoshya. Ntabwo yigeze ababwira ibyari gutuma bishyira hejuru mu byifuzo byabo no mu byo bibwiraga, cyangwa ngo abasingize kubera ibyo bagezeho bakoresheje ubwenge bwabo, nyamara abantu batekerezaga cyane kandi badasanganywe imyumvire mibi idashingiye ku kuri bemeraga kwakira inyigisho Ye kandi bakabona ko ari igipimo cy’ubwenge bwabo. Batangariraga ukuri kw’iby’umwuka kwabaga kuri mu mvugo yoroheje cyane kurusha izindi. Ababaga ari injijuke banezezwaga n’amagambo Ye, kandi n’abatajijutse yabagiriraga akamaro buri gihe. Yabaga afite ubutumwa bwo kubwira abantu b’injiji kandi yari yaranashoboye kumvisha abatemera Imana ko hari ubutumwa abafitiye. UIB 164.1

Ineza Ye yuje impuhwe yasesekaraga ku mitima irushye kandi ibabaye ifite gukiza mu gukabakaba kwayo. Bona n’igihe yabaga ari mu mugaru w’uburakari bw’abanzi Be, yabaga afite ituze. Uburanga bwo mu maso He, ubwiza bw’imico Ye, ariko cyane cyane urukundo yagaragarizaga mu ndoro no mu mvugo, byamureherezagaho abantu bose babaga bataranangiriye imitima yabo mu kutemera. Iyo bitaba kubw’inyifato nziza kandi yuje impuhwe yarabagiraniraga muri buri ndoro Ye n’imvugo Ye, ntabwo aba yarashoboye kwikoranirizaho abantu benshi nk’uko yabigenjeje. Abantu bababaye bamusangaga babaga bumva yahurije hamwe inyungu Ze n’izabo nk’inshuti yabo idahemuka kandi ibafitiye impuhwe, bityo bakifuza kurushaho kumenya ibijyanye n’ukuri yigishaga. Ijuru ryari ryarabegerejwe cyane. Bifuzaga kwigumira aho ari kugira ngo bihoranire n’ihumure rituruka mu rukundo Rwe. UIB 164.2

Yesu yitegerezaga abyitaheho cyane uko mu maso h’ababaga bamuteze amatwi hagendaga hahindura isura. Indoro z’abagaragazaga ko bafite ubushake n’ibyishimo zaramunezezaga cyane. Igihe imyambi y’ukuri yabaga ihinguranyaga ubugingo bwabo igasenya insika zo kwikunda kandi ikabatera kubabazwa n’ibyaha no kubyihana, maze ku iherezo ikabatera umutima unyuzwe kandi ushima, Umukiza yaranezerwaga. Igihe yararanganyaga amaso mu bamuteze amatwi maze akabonamo amasura y’abantu yabaga yarabonye mbere, mu maso He habengeranaga ibyishimo. Yababonagamo abaragwa bafite ibyiringiro b’ubwami Bwe. Iyo ukuri yabaga yavuze mu magambo yeruye kwakoraga ku kigirwamana runaka umuntu akigundiriye, Yesu yabonaga uko mu maso h’uwo muntu hahindutse, akabona indoro yijimye, yo gukumira, yabaga isobanura yuko atakiriye umucyo. Iyo yabonaga abantu banze kwakira ubutumwa bwo kubahesha amahoro, byakomeretsaga umutima We bikomeye cyane. UIB 164.3

Ari mu rusengero, Yesu yavuze ibirebana n’ubwami yari yaraje kwimika ndetse no ku nshingano Ye yo guha umudendezo abantu Satani yafasheho iminyago. Yaje kurogowa n’urusaku rw’ubwoba. Umuntu utewe na dayimoni yahubutse mu mbaga y’abantu ataka cyane ati: “Ayii we! Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w’Imana.” UIB 164.4

Ibintu byose byahise bihinduka umuvurungano no gukangarana. Abantu barorereye kurangamira Kristo, ntibita no ku magambo Ye. Satani ni we wagize umugambi wo kuzana iyo mbohe ye mu rusengero. Nyamara Yesu yacyashye uwo mudayimoni avuga ati: “Hora muvemo. Dayimoni amutura hasi hagati yabo, amuvamo atagize icyo amutwara.” UIB 164.5

Satani yari yarijimishije ibitekerezo by’iyo mbabare, ariko igihe yari iri imbere y’Umukiza umwambi w’umucyo wari wamaze guhinguranya umwijima. Yakangukiye gushaka umudendezo ngo ave mu butware bwa Satani, nyamara uwo mudayimoni yarwanyije imbaraga ya Kristo. Ubwo uwo muntu yageragezaga gutakambira Yesu ngo amutabare, umwuka w’umubi ni we wamuvugiyemo maze atakishwa cyane n’ubwoba bwendaga kumwica. Mu rugero rumwe, uwo muntu utewe n’umudayimoni yari asobanukiwe ko ari imbere y’Uwari ufite ububasha bwo kumubohoza akamuha umudendezo; nyamara ubwo yageragezaga gusingira uko kuboko kw’imbaraga, yacakiwe n’ubushake bw’indi mbaraga kandi avugirwamo n’amagambo y’indi mbaraga. Ubushyamirane bwari hagati y’imbaraga ya Satani n’icyifuzo cy’uwo muntu cyo guhabwa umudendezo yari injyanamuntu. UIB 165.1

Uwari yaratsindiye Satani mu butayu igihe yamugeragezaga yari yongeye gusakirana imbonankubone n’umwanzi We. Umudayimoni yakoze iyo bwabaga ngo aheze imbohe ye mu butware bwe. Gutsindirwa aho hantu kwe byari guhesha Yesu intsinzi. Byasaga nk’aho iyo mbabare yagombaga gusiga ubuzima bwayo mu ntambara yarwanaga n’umwanzi wari warayangirije imibereho. Nyamara Umukiza yavuganye ububasha maze ahesha umudendezo uwari yarafashweho umunyago. Uwari yaragizwe imbohe yahagaze anezerewe imbere y’abantu bari batangaye afite umudendezo wo gutegeka ibitekerezo bye. Kandi umudayimoni na we yari yahamije ko Umukiza afite ububasha bw’Imana. UIB 165.2

Uwo muntu yasingije Imana kubera ko imukijije. Amaso ye bwa mbere yarebanaga igitsure n’umwaga bitewe nuko atari afite ibitekerezo bizima, ubu noneho yabengeranaga indoro y’ubwenge kandi yatembagamo amarira y’ishimwe no kunyurwa n’ibyo akorewe. Abantu bari aho bananiwe kuvuga kubera gutangara. Igihe bari bagaruye agatege ko kuvuga, bavuganye batangaye cyane bati, “Ibi ni ibiki? Ko ari imyigishirize y’inzaduka! Mbega uburyo ategekana ubutware, n’abadayimoni na bo baramwumvira!” Mariko 1:27. UIB 165.3

Impamvu y’ibanga ry’umubabaro uwo muntu yari afite wateraga inshuti ze kujya zimushungera zifite ubwoba ndetse na we akaba yari yarihindukiye umutwaro, yari iri mu mibereho ye bwite. Yari yaratwawe n’ibinezeza by’icyaha, kandi yaribwiye ko azahindura ubuzima bwe icyanya gikomeye cyo kwinezerezamo. Ntabwo yari yarigeze arota ko azahindukira isi igikange kandi ngo ateze umuryango we ikimwaro. Yibwiraga ko iminsi ye azayimara mu bupfu bwe ntawe bigize icyo bitwara. Ariko amaze gukandagira mu nzira icuramye, ibirenge bye byahise bitembagara. Kutirinda no gufata ibintu ajenjetse byononnye imico myiza ya kamere ye, maze Satani aherako aramwigarurira. UIB 165.4

Yicujije igihe cyaramaze kurenga. Igihe yagombaga kuba yarahaze ubutunzi bwe n’ibyo yinezezagamo kugira ngo asubirane imibereho ya kigabo yari yaratakaje, yarahindutse umunyantege nke, umubi yari amaze kumucakira. Ni we ubwe wari warishoye mu rubuga rw’umwanzi kandi Satani yari yaramaze kwigarurira ubushobozi bwe bwose. Umushukanyi yari yaramukururishije ibinezeza byinshi yamwerekaga; ariko ubwo uwo munyabyago yamugeraga mu maboko, uwo mugome ntiyigeze amugirira imbabazi mu kumugirira umujinya n’umushiha mu byo yamukoreraga. Nguko uko bigendekera abantu bose birundumurira mu bibi; amaherezo y’ibyo babanje kwinezezamo azaba umwijima wo kwiheba cyangwa guta umutwe k’ubugingo bwangiritse. UIB 165.5

Umwuka w’ikibi wageragereje Kristo mu butayu kandi ukaba wari uri mu muntu utewe n’umudayimoni w’i Kaperinawumu, niwo wayoboraga Abayahudi badafite kwemera. Ariko kuri abo Bayahudi bo, yababeshyaga ko barimo gukora neza, ashakashaka uko abashuka mu mpamvu zabateraga kutemera Umukiza. Bo ibyabo byari umwaku kurenza uwo wari utewe n’umudayimoni kuko batigeraga biyumvamo ko bakeneye Kristo, bityo bakaba bari badanangiriwe mu bubasha bwa Satani. UIB 166.1

Igihe Kristo yamaranye n’abantu akora umurimo We cyari igihe imbaraga z’ubwami bw’umwijima zakoragamo umurimo wazo ukomeye cyane. Satani n’abamarayika be babi bari baramaze igihe kirekire bashaka kwigarurira imibiri n’ubugingo by’abantu, bashaka kubateza icyaha n’imibabaro; maze ibyo byago byose akabiherereza ku Mana. Yesu yabaga arimo guhishurira abantu imico y’Imana. Yabaga arimo gusenya imbaraga za Satani kandi agahesha umudendezo abo yari yarafashe bunyago. Ubuzima bushya, urukundo ndetse n’imbaraga bivuye mu ijuru byabaga birimo gutembera mu mitima y’abantu, maze umutware w’ikibi agahagurutswa no kurwanirira kuganza k’ubwami bwe. Satani yakoranyije imbaraga ze zose maze kuri buri ntambwe yose akarwanya umurimo wa Kristo. UIB 166.2

Uko ni nako bizaba mu rugamba rukomeye ruheruka rw’intambara iri hagati y’ubutungane n’icyaha. Mu gihe hari ubuzima bushya, umucyo mushya, ndetse n’imbaraga nshya bimanukira abigishwa ba Kristo biva mu ijuru, hari n’ubuzima bushya burimo gupfupfunuka mu kuzimu maze bugaha imbaraga abakozi ba Satani. Buri kintu cyose cyo ku isi kirimo kiragenda kigerwamo n’imbaraga. Umutware w’ibibi agenda yiyoberanya akoresha amayeri yagiye akoresha mu binyejana byinshi iyo ntambara imaze. Yigaragaza mu mwambaro w’umumarayika w’umucyo bigatuma abantu benshi bita “ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” 1Timoteyo 4:1. UIB 166.3

Mu gihe cya Kristo, nta bushobozi abayobozi n’abigisha ba Isiraheli bari bafite bwo kunesha umurimo wa Satani. Bakerensaga uburyo bumwe rukumbi bwagombaga kubashoboza gukumira imyuka mibi. Ijambo ry’Imana ni ryo Kristo yatsindishije umubi. Abayobozi ba Isiraheli biyitaga abasobanuzi b’ijambo ry’Imana, nyamara bari bararyigiye gusa gushyigikira imigenzo yabo no kuritegekesha abantu gukurikiza amabwiriza yashyizweho n’abantu. Binyuze mu buryo barisobanuraga, batumye ryumvikanisha ibitekerezo Imana itigeze na mba irishyiramo. Ibintu Imana yari yaravuze mu buryo bweruye byahinduwe urujijo n’ibyo bo ubwabo bihangiye bidasobanutse. Bajyaga impaka ku bintu bidafite icyo bivuze nyamara, mu bigaragara, bagahakana ukuri kw’ingenzi gusumbya ukundi kose. Kubw’ibyo, kutemera Imana byakwirakwijwe ahantu hose. Ijambo ry’Imana ryanyazwe ububasha bwaryo maze imyuka mibi isigara ikora ibyo yishakiye. UIB 166.4

Amateka arimo kugenda yisubiramo. Benshi mu bayobozi b’amadini bo muri iki gihe cyacu, bafite Bibiliya ibumbuye imbere yabo kandi bakanavuga ko bakurikiza inyigisho zayo, barimo kugenda basenya kuryizera nk’ijambo ry’Imana. Bahugira mu gusobanura iryo jambo maze ibitekerezo byabo bwite bakabirutisha amagambo yaryo asobanutse kurenza ayandi yose. Ijambo ry’Imana riri mu biganza byabo ritakaza imbaraga yaryo yo kurema umuntu bundi bushya. Niyo mpamvu kutizera Imana birimo guca ibintu kandi ubukozi bw’ibibi bukaba bugwiriye ahantu hose. UIB 166.5

Iyo Satani arimbuye kwizera Bibiliya mu bantu, aberekeza ahandi bakomora umucyo n’imbaraga. Bityo agenda abacengeramo buhoro buhoro rwihishwa. Abantu bava mu nyigisho z’Ibyanditswe Byera zisobanutse mu buryo bweruye, bagatera umugongo imbaraga yemeza ya Mwuka Muziranenge w’Imana, baba bihamagariye gutegekwa n’abadayimoni. Kunenga Ibyanditswe Byera no kubisobanura mu buryo abantu babijyana aho bashaka byafunguriye umuryango imyizerere y’imyuka y’abadayimoni no gutesha agaciro Imana igashyirwa mu mwanya w’ibyaremwe, kandi bene izo nyigisho ni uburyo bugezweho bw’inyigisho za kera za gipagani, zigenda zishinga imizi no mu matorero yiyita ko ari ay’Umwami wacu Yesu Kristo. UIB 167.1

Mu gihe umurimo wo kwigisha ubutumwa bwiza urimo gukorwa, haba hariho n’umurimo ukorwa n’abandi bakozi nyamara bakorerwamo gusa n’imyuka iyobya. Hariho umuntu wishora muri abo bakozi abitewe n’amatsiko gusa ariko yabona igihamya cy’imikorere isumba iy’imbaraga za kimuntu, bigakomeza kumushukashuka kugeza igihe asigara ategekwa n’ubundi bushake busumbya ubwe ububasha. Ntabwo ashobora kwigobotora imbaraga y’agatangaza y’ubwo bushake. UIB 167.2

Ibihindizo byarindaga ubugingo bwe birasenyuka. Nta rusika rumukingiriza icyaha ruba rugihari. Nta muntu n’umwe uzi indiba y’ubuhenebere no kononekara ashobora gusaya mo iyo yigijeyo ibyamukumiraga byo mu ijambo ry’Imana na Mwuka Wayo. Icyaha cyo mu bwihisho cyangwa icyifuzo cyamwigaruriye bishobora kumuheza mu buja bwacyo adafite kirengera nka wa muntu watewe n’abadayimoni w’i Kaperinawumu. Nyamara imibereho ye iba itaraba akahebwe. UIB 167.3

Uburyo dushobora kunesherezamo umubi ni bumwe n’ubwo Kristo yamutsindishije — ni imbaraga yo mu ijambo ry’Imana. Ntabwo Imana itegeka ibitekerezo byacu tutabiyemereye, nyamara iyo twifuza kumenya ubushake bwayo no kubukurikiza, amasezerano yayo ahinduka ayacu: “Muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzabakura mu buja.” “Umuntu wese ukunda gukora ibyo Imana ishaka azamenya ko ibyo nigisha bituruka ku Mana” Yohani 8:32; 7:17 [Bibiliya Ijambo ryImana]. Binyuze mu kwizera aya masezerano, umuntu wese ashobora gukizwa imitego y’ikinyoma no gutegekwa n’icyaha. UIB 167.4

Umuntu wese afite umudendezo wo guhitamo imbaraga izajya imutegeka iyo ari yo. Nta muntu n’umwe waguye ngo agere kure cyane, nta n’umwe wononwe n’ibibi cyane ku buryo Kristo atashobora kumukiza. Mu cyimbo cyo kuvuga isengesho, uwari utewe n’umudayimoni yavugaga amagambo ya Satani yonyine, nyamara kwinginga ko mu mutima we kutavugwagwa n’amagambo kwarumviswe. Nta gutaka k’umuntu ukeneye gutabarwa kutazabura kwitabwaho bona nubwo kwananirwa kumvikanishwa n’amagambo. Ntabwo abantu bemera kwinjira mu isezerano ryo kugirana umushyikirano n’Imana yo mu ijuru bazarekerwa mu bubasha bwa Satani cyangwa ngo barekerwe mu kwangirika kwa kamere yabo. Umukiza arabahamagara ati, “Ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kuzura nanjye, ndetse niyuzure nanjye” Yesaya 27:5. Imyuka y’umwijima izarwanira ubugingo bw’umuntu buri mu butware bwayo, nyamara abamarayika b’Imana bazarwanirira ubwo bugingo bakoresheje imbaraga zidacogora. Nyagasani aravuga ati, “Mbese hari uwakwambura intwari ibyo yanyaze? Ese hari uwavana imbohe mu nzara z’uwayiboshye? Nyamara Uhoraho aravuga ati ‘koko intwari igiye kwamburwa ibyo yanyaze, imbohe igiye kuvanwa mu nzara z’uwayiboshye. Jyewe ubwanjye ngiye kwibasira abanzi bawe, ni jye ubwanjye uzakiza abana bawe.’ ” Ezayi 49:24, 25 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. UIB 167.5

Mu gihe abari bari mu rusengero bari bagitwawe no gutangara, Yesu yerekeje kwa Petero kugira ngo aruhuke umwanya muto. Nyamara aho naho hari haragwiriwe n’umwijima. Nyirabukwe wa Petero yari arwaye, “ahinda umuriro bikomeye.” Yesu yakangaye iyo ndwara maze uwari indembe arahaguruka atangira kuzimanira Umwigisha n’abigishwa Be. UIB 168.1

Amakuru yerekeranye n’iyo mirimo Kristo yakoraga yahise asakara i Kaperinawumu. Kubera gutinya abigisha b’amategeko, ntabwo abaturage batinyutse kuza gukizwa indwara ku munsi w’Isabato, nyamara izuba rikimara kurenga hahise habaho gusahinda gukomeye. Abaturage mo muri icyo kirorero babyiganaga bagana ku nzu yiyoroheje Yesu yari acumbitsemo baturutse mu ngo zabo, mu maduka no mu masoko. Abarwayi babazanye bari ku mariri, baje bicumba ibibando, cyangwa se bacigatiwe n’incuti zabo, bagenda bazungera bafite intege nkeya imbere y’Umukiza. UIB 168.2

Buri kanya banyuranagamo baza kandi basubirayo kubera ko nta n’umwe wari uzi ko umunsi ukurikiyeho uwo Muvuzi yari kuba akiri kumwe na bo. Ntabwo mbere yaho Kaperinawumu yari yarigeze na mba igira umunsi nk’uwo. Ikirere cyari cyuzuye amajwi y’intsinzi n’urusaku rw’abakijijwe. Umukiza yari anejejwe n’umunezero we ubwe yari yateye abantu kugira. Igihe yabonaga uburibwe bw’abari baje bamugana, umutima We wakabakabwe n’impuhwe maze ashimishwa n’ububasha Bwe bwo kubakiza bagasubirana amagara mazima n’umunezero. UIB 168.3

Yesu yashoje igikorwa Cye ari uko amaze gukiza imbabare ya nyuma. Iyo mbaga y’abantu yatashye hamaze kuba nijoro cyane maze inzu ya Simoni ibundikirwa n’ituze. Umunsi muremure unejeje wari urangiye kandi Yesu yari akeneye kuruhuka. Ariko ubwo abo muri uwo mugi bari bagisinziriye, Umukiza “abyuka kare mu rukerera, ajya ahantu hiherereye arasenga.” [Bibiliya Ijambo ry’Imana] UIB 168.4

Uko niko iminsi y’ubuzima bwo ku isi bwa Yesu yagiye igenda. Ibihe byinshi yemereraga abigishwa Be kujya gusura ingo zabo no kuruhuka, nyamara yarwanyaga n’ineza nyinshi umuhati wabo wo kumutesha umurongo w’imirimo ivunanye yakoraga. Yirirwaga akora avunika umunsi wose, yigisha abari mu bujiji, akiza abarwayi indwara, ahumura impumyi, azimanira imbaga y’abantu, maze bwamara kugoroba cyangwa mu rukerera akajya mu misozi ahantu yasengeraga kugira ngo asabane na Se. Kenshi na kenshi yakeshaga ijoro asenga asabana n’Imana akagaruka mu bantu ku murimo We bukeye. UIB 168.5

Kare kare mu gitondo, Petero na bagenzi be basanze Yesu bamubwira ko abaturage b’i Kaperinawumu batangiye kumushakashaka. Abo bigishwa bari baraciwe intege n’ukuntu kugeza icyo giye abantu bari baragiye bagenzereza Kristo. Abategetsi b’i Yeruzalemu bashakaga kumwica, yemwe n’abaturage bo mu mugi w’iwabo bageragezaga guhiga ubugingo Bwe; nyamara i Kaperinawumu ho yakiranywe ibyishimo n’akanyamuneza maze bituma ibyiringiro by’abo bigishwa byongera kwihembera bundi bushya. Byarashobokaga ko mu Banyagalileya b’ibyigenge hari kuzabonekamo abayoboke b’ubwami bushya. Nyamara batangajwe no kumva Kristo ababwira ngo, “Nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw’Imana no mu yindi midugudu, kuko ari ibyo natumiwe.” UIB 168.6

Muri ibyo binezaneza byari byiganje mu mugi wa Kaperinawumu, harimo ingorane y’uko abantu bari guhusha intego y’umurimo We. Ntabwo Yesu yanyurwaga no kuba abantu bamuhanga amaso bakamufata gusa nk’ukora ibitangaza cyangwa se umuvuzi w’indwara z’umubiri. Yabaga ashaka kubireherezaho nk’Umukiza wabo. Mu gihe abantu bashimishwaga no kumwemera nk’uwaje ari umwami kugira ngo ashinge ingoma Ye ku isi, we yabaga yifuza kuvana ibitekerezo byabo ku bintu byo ku isi kugira ngo abyerekeze ku bya Mwuka. Kugira intsinzi y’ibyo ku isi yonyine byari kumuvangira mu murimo We. UIB 169.1

Gutangarirwa n’iyo mbaga y’abantu badafite icyo bitayeho byaramubabazaga. Ntabwo mu mibereho Ye higeraga habamo kwiyemera. Icyubahiro abantu baha umwanya w’ubuyobozi umuntu afite, ubutunzi cyangwa ingabire afite, ntibyarangwaga mu Mwana w’umuntu. Ntabwo Yesu yigeze akoresha uburyo na bumwe mu bwo abantu bakoresha kugira ngo bubahwe cyangwa biheshe ikuzo. Mu binyejana byinshi mbere yuko avuka, yari yaravuzweho ngo, “Ntazatongana kandi ntazasakuza, ntazarangurura ijwi rye mu mayira. Urubingo rwavunitse ntazaruhwanya, itara rigicumbeka ntazarizimya, azagira umurava maze ubutabera buganze.” Ezayi 42:2-4 [Bibilya Ijambo ry’Imana]. UIB 169.2

Abafarisayo bashakaga kwigaragaza binyuze mu kunonosora imihango bakoraga no mu kwiyerekanira mu masengesho no mu bikorwa byo gufasha imbabare. Umuhati wabo mu bijyanye n’idini bawuhamishaga kuba iyo ari yo ngingo bajyagaho impaka. Intonganya zabaga hagati y’udutsiko tw’abanyedini babaga bashyamiranye zabaga ari ndende kandi zirimo urusaku rwinshi ku buryo bitari ikintu cy’inzaduka kumva mu mayira havugira gutontoma gutewe n’ubushyamirane bwuzuye uburakari bw’abari abanyabwenge mu by’amategeko. UIB 169.3

Imibereho ya Yesu yari ihabanye n’ibyo byose mu buryo bugaragara. Muri iyo mibereho Ye ntihigeze harangwamo gutongana mu rusaku, gusenga mu buryo bwo kwiyerekana, no gukora ibikorwa byo gutuma bamukomera amashyi. Kristo yari ahishwe mu Mana kandi Imana na yo yihishuriraga abantu mu mico y’Umwana Wayo. Iryo hishurwa ni ryo Yesu yashakaga ko ibitekerezo by’abantu byerekeraho kandi akaba ari ryo baha icyubahiro. UIB 169.4

Ntabwo Zuba ryo Gukiranuka yigeze yiyerekanira mu mucyo we ku batuye isi kugira ngo akangaranyishe ibitekerezo byabo icyubahiro cye. Byanditwe kuri Kristo ngo, “azatunguka nk’umuseke utambika.” Hoseya 6:3. Umucyo w’izuba usesekara ku isi buhoro buhoro witonze ukabeyuraho igicucu cy’umwijima, maze abatuye isi bagakangukira kubeshwaho na ryo. Uko niko Izuba ryo Gukiranuka ritunguka, “rifite gukiza mu mababa yaryo.” Malaki 3:20 [Malali 4:2]. UIB 169.5