IBYAKOZWE N’INTUMWA

24/59

IGICE CYA 23 - I BEROYA NA ATENE

(Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 17:11-34)

IBeroya Pawulo yahabonye Abayahudi bifuzaga gucukumbura ukuri yigishaga. Luka yabavuzeho ati: “Ariko abo bo bari beza kuruta abo i Tesalonike, kuko bakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose, kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko. Nuko benshi muri bo barizera, n’abagore b’icyubahiro b’Abagiriki, n’abagabo batari bake.” Ibyak 17:11, 12. INI 145.1

Ntabwo ab’i Beroya bemeye ko intekerezo zibangamirwa n’ibyo batekerezaga ubwabo. Bifuzaga gucukumbura ukuri kw’inyigisho intumwa zabwirizaga. Bigaga Bibiliya bidaturutse ku matsiko, ahubwo bayigaga ari ukugira ngo bamenye ibyari byaranditswe kuri Mesiya wasezeranwe. Bashakishaga mu byanditswe buri munsi, kandi uko bagereranyaga ibyanditswe n’ibindi byanditswe. Abamarayika bo mu ijuru bababaga iruhande, bakamurikira intekerezo zabo kandi bakemeza imitima yabo. INI 145.2

Ahantu hose ukuri k’ubutumwa bwiza bwamamazwa, abantu mu by’ukuri bifuza gukora ibitunganye bayoborwa mu gushakashaka kwimbitse mu Byanditswe. Mu bihe bisoza amateka y’iyi si, iyaba ababwirwa ukuri kubakangura bakurikizaga urugero rw’ab’i Beroya, bagashakashaka Ibyanditswe buri munsi kandi bakagereranya ijambo ry’Imana n’ubutumwa babwiwe, ahari abantu bake bubaha amategeko y’Imana haboneka umubare munini. Nyamara igihe ukuri kwa Bibiliya kutazwi na benshi kwigishijwe, abantu benshi ntibemera gukora iri kugenzura. Nubwo badashobora kugisha impaka inyigisho zumvikana zo mu Byanditswe, nta bushake berekana bwo kugenzura ibihamya bahawe. Nubwo izo nyigisho ziba ari ukuri, abantu bamwe bemeza ko kwemera umucyo mushya cyangwa kutawemera ntacyo bitwaye. Bityo bagakomeza kwihambira ku migani inejejwe y’ibihimbano umwanzi akoresha kugira ngo ayobye abantu. Ibitekerezo byabo byijimishijwe n’ibinyoma kandi bagatandukana n’ijuru. INI 145.3

Abantu bose bazacirwa urubanza hakurikijwe umucyo bahawe. Uwiteka yohereza intumwa ze zitwaye ubutumwa bw’agakiza kandi ababwumva bazabazwa uko bafata amagambo y’abagaragu be. Abashaka ukuri babikuye ku mutima bazitonda bagenzure inyigisho bahabwa bayobowe n’ijambo ry’Imana. INI 145.4

Abayahudi batizera b’i Tesalonike, buzuye ishyari n’urwango bangaga intumwa, ntibanyuzwe no kuzirukana mu mudugudu wabo. Bazikurikiye i Beroya maze bazitereza rubanda. Abavandimwe b’intumwa mu kwizera batinye ko Pawulo niba agumye i Beroya ashobora kugirirwa nabi, bamwohereje Atene aherekejwe na bamwe mu bantu b’ i Beroya bari bamaze kwizera. Nuko akarengane gakurikirana abigisha b’ukuri uko bavaga mu mudugudu bajya mu wundi. Abanzi ba Kristo ntibashoboraga kubuza ubutumwa bwiza kwamamara, ariko bashoboye gutuma umurimo w’intumwa urushako kugora. Nubwo yari yugarijwe no kurwanywa ndetse n’amakimbirane, Pawulo yakomeje gutwaza ajya imbere, yiyemeje gusohoza umugambi w’Imana nkuko yawuhishuriwe mu iyerekwa yagiriye i Yerusalemu: “Genda kuko nzagutuma kure mu banyamahanga.” Ibyak 22:21. Kuva i Beroya huti huti byavukije Pawulo amahirwe yari yarifuje yo gusura bene se b’i Tesalonike. INI 145.5

Ageze Atene, Pawulo yatumye bene se b’i Beroya kuri Sila na Timoteyo kugira ngo bahite bamusanga Atene bidatinze. Timoteyo yari yarageze i Beroya mbere yo kugenda kwa Pawulo kandi we na Sila bari barasigariye gukomeza umurimo wari warahatangiwe ndetse no kwigisha abayoboke bashya amahame yo kwizera. INI 146.1

Umugi wa Atene wari umurwa mukuru w’ubupagani. Muri uyu mujyi Pawulo ntiyahuye n’injiji n’abemera gato nk’i Lusitira, ahubwo yahahuriye n’abantu b’ibyamamare kubera ubwenge n’umuco byabo. Aho wageraga hose wahabonaga amashusho y’ibigirwamana byabo n’ay’intwari zo mu mateka yabo n’ubusizi. Wabonaga kandi inyubako nziza n’ibishushanyo by’ubukorokori n’ubugeni byerekanaga ikuzo ry’igihugu no kuramya ibigirwamana by’abapagani byari byaramamaye. Abantu banezezwaga cyane n’ubwiza bw’ibintu by’ubukorokori n’ubugeni. Ingoro n’insengero binini cyane kandi byubatswe mu bikoresho bihenze cyane byabonekaga ahantu hose. Insinzi n’imirimo by’abantu b’ibirangirire byibukirwaga ku bishushanyo by’ubugeni n’ubukorokori. Ibi byose byatumaga Atene iba ahantu hagaragara cyane ibintu by’ubugeni n’ubukorokori. INI 146.2

Igihe Pawulo yitegerezaga ubwiza buhebuje bwari bumukikije kandi akabona uwo mujyi wose wareguriwe gusenga ibigirwamana, ibitekerezo bye byagiriye Imana ishyaka kuko yabonaga ko bayambuye icyubahiro cyayo, kandi umutima we ugirira impuhwe abatuye Atene kuko batari bazi Imana nyakuri nubwo bari abanyabwenge mu muco wabo. INI 146.3

Intumwa Pawulo ntiyayobejwe n’ibyo yabonye muri uwo mujyi wari ihuriro ry’ubuhanga. Kamere ye mu by’umwuka yari nzima mu gukururwa n’ubutunzi bw’ijuru ku buryo ibyishimo n’icyubahiro by’ubutunzi butazashira byatumye ibyiza byari bimukikije nta gaciro bigira mu maso ye. Ubwo yitegerezaga ubwiza bwa Atene, yabonye imbaraga z’uwo mujyi zareshyaga abakunda ubukorikori n’ubuhanga, bityo ibitekerezo bye bikangukira cyane guha agaciro umurimo ukomeye wari imbere ye. INI 146.4

Muri iyu mujyi ukomeye, aho Imana itaramywaga, Pawulo yababajwe n’uko yari wenyine yifuza kugirirwa impuhwe no gufashwa na bagenzi be bakoranaga. Kuko gukenera kuba hamwe n’incuti byari bimuhangayikishije, Pawulo yumvise ari mu bwigunge. Mu rwandiko yandikiye Abanyatesalonike yagaragaje uko amerewe muri aya magambo: “Twasigaye mu Atenayi twenyine.” (1Tes 3:1). Inzitizi zagaragaraga nk’aho zimukomereye gusimbuka zari imbere ye, zamucaga intege mu gihe yageragezaga kugera ku mitima y’abantu. INI 147.1

Igihe Pawulo yari agitegereje Sila na Timoteyo, ntiyicaye ntacyo akora. “Nuko agira impaka mu isinagogi y’Abayuda n’abubaha Imana, kandi no mu iguriro iminsi yose ajya impaka n’abamusangaga.” (Ibyak 17:17). Ariko umurimo we w’ingenzi mu Atene wari uwo kubwira inkuru nziza y’agakiza abantu batigeze bamenya Imana n’umugambi ifitiye inyokomuntu yacumuye. Intumwa Pawulo yari hafi guhangana n’ubupagani bwari bwaratwaye intekerezo z’abantu. INI 147.2

Abantu bakomeye bo mu Atene ntibifuzaga ko Pawulo, (umwigisha woroheje wabwiraga abantu amahame mashya kandi y’inzaduka), yabigishiriza mu ruhame rw’abatuye uwo mujyi. Bamwe muri abo bantu bashatse Pawulo maze baraganira. Hashize akanya gato abantu benshi barabakikiza baje kubumva. Bamwe bari biteguye guseka Pawulo nk’umuntu wari uciye bugufi cyane kuri bo mu by’imibereho myiza no mu bwenge, bityo bamumwaza bavuga bati: “Uyu munyamagambo aravuga iki?” Abandi bati, “ubanza ari uwigisha abantu imana z’inzaduka.” Babivugiye batyo “kuko yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n’ubwo kuzuka.” Ibyak 17:18. INI 147.3

Mu bantu bahuriye na Pawulo mu isoko harimo “bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n’abandi bitwa Abasitoyiko;” ariko abo banyabwenge n’abandi bose bahuye na Pawulo, baje gusanga ko afite ubwenge burenze ubwabo. Imbaraga y’ubwenge bwe yatumaga abanyabwenge bamwubaha; mu gihe imitekerereze ye ishyize mu gaciro n’imbaraga zari mu mvugo nziza ye byakururaga intekerezo z’abantu bose bari bamuteze amatwi. Abamwumvaga baje kumenya ko atari umutangizi, ahubwo yari ashoboye kwemeza abantu b’ingeri zose akoresheje ingingo zishyigikira inyigisho yigishaga. Bityo rero, intumwa Pawulo yahagaze ashikamye, aca bugufi asanga abamugishaga impaka mu mitekerereze yabo, akagenda ahuza imitekerereze yabo n’iye, ubwenge bwabo n’ubwe ndetse n’imvugo nziza. INI 147.4

Abapagani bamurwanyaga bamweretse ibyabaye kuri Sokarate, wari waraciriwe urwo gupfa kubera ko yigishaga imana z’inzaduka. Bityo bagiriye Pawulo inama yo kudashyira ubugingo bwe mu makuba nk’uko byagendekeye Sokarate. Nyamara ibyo intumwa Pawulo yavugaga byanyuze abantu, kandi ubwenge bwe bushyitse butuma bamwubaha kandi baramushima. Ntiyigeze acecekeshwa n’ubwenge cyangwa imvugo isobetse by’abanyabwenge. Babonye ko yamaramaje gusohoza umugambi we muri bo wo kubabwira amateka ye, mu buryo bwose, biyemeje kumutega amatwi. INI 147.5

Kubw’ibyo, bamujyanye ku musozi w’ikigirwamana cya Marisi (bahitaga “Areyopago”). Aha hantu hari hamwe mu hantu hubahwa cyane muri Atene yose, kandi amakoraniro yahaberaga n’ibitekerezo byahatangirwaga byatumaga abantu bahubaha mu buryo budasanzwe ku buryo abantu bamwe bahatinyaga cyane. Aha niho akenshi ibibazo bifitanye isano n’iyobokamana byasuzumirwaga n’abantu bakoraga nk’abacamanza barangiza imanza zijyanye n’ibibazo bikomeye byaba iby’imico mbonera n’iby’ubutegetsi. INI 148.1

Ara aha hantu aho yari yitaruye urusaku rw’imbaga y’abantu n’impaka zuzuye umuvurungano, intumwa Pawulo yashoboraga kumvwa nta kirogoya. Yari akikijwe n’abasizi, abanyabukorikori ndetse n’abacurabwenge- aribo intiti n’abanyabwenge bo muri Atene. Baramubajije bati: “Mbese twashobora kumenya izo nyigisho nshya uvuga izo ari zo? Ko uzanye amagambo y’inzaduka mu matwi yacu! Nuko rero turashaka kuyamenya ayo ari yo.” Ibyak 17:19, 20. INI 148.2

Muri icyo gihe gikomeye, intumwa Pawulo yari atuje kandi ashikamye. Umutima we wari uremerewe n’ubutumwa bw’ingenzi kandi amagambo yavaga mu kanwa ke yemezaga abamwumvaga ko atari umuntu uvuga ibyo adasobanukiwe. Yarababwiye ati, “Bagabo b’Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by’idini. Ubwo nagendagendaga, nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘ICY’ IMANA ITAMENYWA.’ Nuko iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira.” ( Ibyak 17: 22, 23). Nubwo bari abanyabwenge kandi bafite ubumenyi rusange, ntabwo bari bazi Imana yaremye isanzure. Nyamara hariho bamwe bifuzaga gusobanukirwa biruseho. Bageragezaga gushaka Uhoraho. INI 148.3

Pawulo yarambuye ukuboko kwe akwerekeza ku ngoro yuzuye ibigirwamana maze ababwira icyari kumuri ku mutima. Yashyize ahagaragara ubuyobe buri mu by’idini y’Abanyatene. Abahanga bakomeye bari mu bantu bari bamuteze amatwi batangajwe n’imitekerereze ye. Yaberetse ko asobanukiwe imirimo yabo y’ubukorikori, inyandiko zabo n’idini yabo. Yatunze urutoki ibishushanyo n’ibigirwamana byabo, maze avuga ko Imana itagereranywa n’ibishusho byahimbwe n’umuntu. Ibi bishushanyo bibajwe ntibyashoboraga kwerekana ikuzo rya Yehova mu myumvire iyo ari yo yose. Yabibukije ko ibyo bishushanyo bitari bifite ubugingo, ko ahubwo byategekwaga n’imbaraga y’umuntu, ko biva aho biri igihe gusa bisunitswe n’amaboko y’abantu; bityo rero ababiramyaga barushaga agaciro cyane ibyo bintu baramyaga. INI 148.4

Pawulo yerekeje intekerezo z’abo basengaga ibigirwamana bari bamuteze amatwi hirya y’idini yabo y’ibinyoma abaganisha ku gusobanukirwa Imana neza. Iyo Mana ni yo bari barise “Imana itamenywa” Ibyak 17:23. Iyi Mana yababwiraga ntiyari ibeshejweho n’umuntu, ntacyo yari ikeneye kiva mu maboko y’abantu kugira ngo cyongere imbaraga n’icyubahiro byayo. INI 149.1

Abantu batwawe no gutangarira ibyo Pawulo yavugaga bijyanye n’imico y ’Imana nyakuri, ibijyanye n’imbaraga yayo yo kurema ndetse no kubaho k’ubutegetsi bwayo. Mu mvugo ye yumvikana intumwa Pawulo yaravuze ati, “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, Iyo kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi, ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu; kandi ntikorerwa n’amaboko y’abantu, nk’ugira icyo akennye, kuko ari yo yahaye bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose.” Ibyak 17:24, 25. Ijuru ntiryari rinini bihagije kugira ngo Imana irikwirwemo, mbega ukuntu ingoro zubatswe n’intoki z’abantu zari ntoya! INI 149.2

Muri icyo gihe cy’ivangura hagati y’abantu n’abandi, igihe uburenganzira bwa muntu butubahirizwaga, Pawulo yagaragaje ukuri gukomeye kwerekana ko abantu ari abavandimwe avuga ati, “Kandi yaremye amahanga yose y’abantu, bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose.” (Ibyak 17:26). Mu maso y’Imana abantu bose barareshya, kandi buri muntu wese akwiriye kubaha Umuremyi. Intumwa Pawulo yerekanye uburyo binyuze mu byo Imana ikorera umuntu byose, umugambi wayo w’ubuntu n’imbabazi bimeze nk’urudodo rw’izahabu. “Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye, kugira ngo bashake Imana, ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye; kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe.” Ibyak 17:26, 27. INI 149.3

Yitanzeho ingero z’ibintu bikomeye biranga umuntu, abivuga akoresheje amagambo atiye ku musizi wabo bwite bemeraga maze asobanura Imana ihoraho nk’Umubyeyi, uwo bari babereye abana. Yaravuze ati: ” Kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda, turiho; nk’uko bamwe bo mu bahimbyi b’indirimbo banyu bavuze bati, ‘Turi urubyaro rwayo.’ Nuko rero ubwo turi urubyaro rw’Imana, ntidukwiriye kwibwira yuko Imana isa n’izahabu cyangwa ifeza, cyangwa ibuye cyangwa ikindi kibajijwe n’ubukorikori bw’abantu n’ubwenge bwabo. INI 149.4

“Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije; ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana.” (Ibyak 17:28-30). Mu myaka y’umwijima yabanjirije kuza kwa Kristo, Imana yari yarirengagije ugusenga ibigirwamana kw’abapagani; ariko ubu bwo ibinyujije mu Mwana wayo, yoherereje abantu umucyo w’ukuri; kandi yari itegereje ko bihana bakakira agakiza. Abihana ntibagombaga kuva mu bakene n’abacishije bugufi gusa, ahubwo no mu banyabwenge bishyira hejuru ndetse no mu bikomangoma byo ku isi. “Kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije: kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye”. Igihe Pawulo yavugaga iby’umuzuko w’abapfuye, “bamwe barabineguye, abandi bati ‘Uzabitubwira ubundi.’ Ibyak 17:31, 32. INI 149.5

Uko niko umurimo w’intumwa Pawulo warangiye muri Atene, ahari icyicaro cy’inyigisho za gipagani bitewe n’uko abanyatene biziritse ku gusenga ibigirwamana kwabo bagatera umugongo umucyo w’iyobokamana nyakuri. Igihe abantu banyuzwe mu buryo bwose n’ibyo bigereyeho ubwabo, nta kindi kirenze icyo baba bakeneye. Nubwo biratanaga ubwenge n’amajyambere, Abanyatene barushagaho kuba babi ndetse no kunezezwa n’uruvange rw’amayobera ari mu kuramya ibigirwamana. INI 150.1

Mu bantu bumvise amagambo ya Pawulo harimo bamwe imitima yabo yemejwe n’ukuri bagejejweho, nyamara ntibashoboraga kwicisha bugufi kugira ngo bemere Imana n’inama y’agakiza. Nta magambo aboneye, nta n’imbaraga z’ibitekerezo by’umuntu byabasha guhindura umunyabyaha. Imbaraga y’Imana yonyine ni yo ishobora gutuma umutima wakira ukuri. Umuntu ukomeza kwinangira agakerensa imbaraga zayo ntashobora gukizwa. Abagiriki bashakishaga ubwenge, nyamara ubutumwa bw’umusaraba bwari ubupfu kuri bo kuko bahaga agaciro ubwenge bwabo bwite kurusha ubwenge mvajuru. INI 150.2

Kwiratana ubuhanga n’ubwenge bya kimuntu bishobora kuba ari byo byabaye impamvu yo gutuma ubutumwa bwiza bugera ku musaruro muke mu Banyatene. Abantu b’isi b’abanyabwenge basanga Kristo nk’abanyabyaha bazimiye, bazahinduka abanyabwenge mu by’agakiza; ariko abamusanga nk’abanyacyubahiro, biratana ubwenge bwabo bwite, ntibazashobora kwakira umucyo n’ubumenyi Kristo wenyine ashobora gutanga. INI 150.3

Uko niko Pawulo yahanganye n’ubupagani bwo mu gihe cye. Umurimo yakoreye muri Atene ntabwo wose yabaye impfabusa. Diyonisiyo, umwe mu baturage bari bazwi cyane, hamwe n’abandi bake bemeye ubutumwa bwiza maze bifatanya n’abizera. INI 150.4

Ibyahumetswe bitugaragariza imibereho y’Abanyatene. Abo nubwo bari bafite ubumenyi, iterambere n’ubukorikori bari barirunduriye mu ngeso mbi ku buryo byabaye ngombwa ko Imana, ibinyujije mu mugaragu wayo, igaragaza uburyo irwanya kuramya ibigirwamana ndetse n’ibyaha by’ishyanga ryishyiraga hejuru kandi rikumva ryihagije. Amagambo y’intumwa Pawulo, uko imyifatire ye isobanurwa ndetse n’ahari bamuzengurutse nk’uko byavuzwe n’ibyanditswe byera, byagombaga kubwirwa ab’ibihe byose byakurikiyeho, bikababera ibihamya by’ibyiringiro bye bitajegajega, ubutwari bwe mu bwigunge no mu kaga ndetse n’insinzi yagejeje ku Bukristo igihe yari ku cyicaro cy’ubupagani. INI 150.5

Amagambo ya Pawulo afite ubutunzi bw’ubwenge Itorero rikeneye. Yari mu mwanya yashoboraga kuba yaravuze amagambo yari kurakaza abari bamuteze amatwi b’abibone kandi bikamuzanira ingorane. Iyo imvugo ye ijya kwahuranya ikarwanya yeruye ibigirwamana byabo ndetse n’abantu bakomeye bo mu mudugudu, aba yaragize ibyago byo kugenzwa nka Sokarate. Ariko kubera ubushishozi buturutse ku rukundo rw’Imana, yayoboye ibitekerezo byabo yitonze abikura ku bigirwamana bya gipagani, abahishurira Imana nyakuri batari barigeze kumenya. INI 151.1

Muri iki gihe ukuri ko mu Byanditswe gukwiriye gushyikirizwa abantu bakomeye b’isi kugira ngo bashobore guhitamo kumvira amategeko y’Imana cyangwa kuyoboka umutware w’umwijima. Imana ibashyira imbere ukuri kw’iteka ryose- ari ko kuri kuzatuma baba abanyabwenge mu by’agakiza, ariko ntibahatira kukwemera. Igihe banze ukuri, Imana irabareka kugira ngo bahage imbuto z’ibikorwa byabo. INI 151.2

“Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu; ariko kuri twebwe abakizwa, ni imbaraga z’Imana; kuko byanditswe ngo ‘Nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge, n’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa.’” “Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi, ngo ikoze isoni abanyabwenge: kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi, ngo ikoze isoni ibikomeye; kandi n’ibyoroheje byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho.” 1 Abakorinto 1:18,19,27,28. Abantu benshi b’intiti n’abategetsi, abantu b’ibyamamare mu isi, muri iyi minsi iheruka bazanga umucyo kuko ubwenge bw’isi butamenyesha umuntu Imana. Nyamara abagaragu b’Imana bakwiriye gukoresha amahirwe ayo ari yo yose kugira ngo bamenyeshe abo bantu ukuri. Bamwe bazemera ubujiji bwabo mu kumenya iby’Imana, bemere kwicisha bugufi bigire ku birenge bya Yesu we Mwigisha mukuru. INI 151.3

Mu muhati wose wo gushaka kugera ku bantu b’inzego zo hejuru, umukozi w’Imana akeneye ukwizera gukomeye. Ibyo arebesha amaso bishobora kugaragara nk’inkomyi nyamara mu gihe cy’umwijima ukomeye nibwo umucyo wo mu ijuru uzamumurikira. Imbaraga z’abakunda Imana kandi bakayikorera zizagenda zihinduka nshya umunsi ku wundi. Ubumenyi bw’Isumbabyose buba hamwe nabo kugira ngo igihe basohoza imigambi yayo be guteshuka. Nimureke aba bakozi bakomeze gushikama ku kwizera batangiranye kugeza ku iherezo, bibuka ko umucyo w’ukuri kw’Imana ukwiriye kurasira mu mwijima ubundikiye iyi si yacu. Nta gucika intege mu murimo w’Imana gukwiriye kubaho. Ukwizera k’umukozi watoranyijwe kugomba gutsinda ikigeragezo cyose ahuye na cyo. Imana ishobora kandi yifuza gusukira abagaragu bayo imbaraga zose bakeneye no kubaha ubwenge kugira ngo barangize neza inshingano zabo. Ku bantu bayiringira, Imana izabakorera ibirenze cyane gusohoza ibyo batekereza. INI 151.4