IBYAKOZWE N’INTUMWA

21/59

IGICE CYA 20 - KWEREREZA UMUSARABA

(Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 15:36-41; 16:1-6)

Nyuma yo kumara iminsi abwiriza ubutumwa i Antiyokiya, Pawulo yasabye mugenzi we bakoranaga ko bafata urundi rugendo bakajya kubwiriza ubutumwa ahandi. Pawulo yabwiye Barinaba ati: “Dusubire tugenderere bene Data bo mu midugudu yose, aho twavuze ijambo ry’Umwami Yesu, tumenye uko bameze.” Ibyak 15:36. INI 127.1

Pawulo na Barinaba bari bafitiye impuhwe abantu bari bamaze igihe gito bemeye ubutumwa bwiza babwirizaga. Bityo bifuje kongera kubona abo bantu. Iki cyifuzo nticyigeraga kiva mu bitekerezo bya Pawulo. Ndetse n’igihe yabaga yagiye kubwiriza ubutumwa kure y’aho yakoreye mbere, mu mutima we yakomezaga kuzirikana umutwaro wo kwingingira aba bahindutse gukomeza kuba abizerwa, “baba abaziranenge babitewe no gutinya Imana.” (2 Kor 2:1). Yahoraga agerageza kubafasha kugira ngo bahinduke Abakristo bashobora kwifasha ubwabo, bakura, bakomeye mu kwizera, bafite ishyaka kandi bihaye Imana n’umutima wabo wose ndetse biyeguriye umurimo wo gusakaza ubwami bwayo. INI 127.2

Barinaba yari yiteguye kujyana na Pawulo ariko yifuzaga ko bajyana na Mariko wari wongeye gufata umwanzuro wo kwiyegurira mu murimo w’ivugabutumwa. Nyamara ibi Pawulo yarabyanze. “Yatekereje ko atari byiza kujyana n’umuntu wari warabasize igihe bari bamukeneye mu rugendo rwabo rwa mbere rw’ivugabutumwa.” (Ibyak 15:38). Ntabwo Pawulo yashoboye kubabarira Mariko kubw’intege nke yagize zo guta umurimo kugira ngo yibere imuhira amerewe neza. Yababwiye ko umuntu nk’uwo ufite ukwihangana guke adakwiriye mu murimo usaba kwihangana, kwiyanga, ubutwari, kwiyegurira Imana, ukwizera ndetse no kuba yiteguye kwitanga byaba na ngombwa agatanga ubuzima bwe. Habaye intonganya zikomeye ku buryo Pawulo na Barinaba batandukanye. Barinaba yakomeje gutsimbarara ku gitekerezo cye maze ajyana na Mariko. “Nuko bagira intonganya nyinshi, bituma batandukana; Barinaba ajyana Mariko, atsukiraho, arambuka, afata i Kupuro. Pawulo na we atoranya Sila, avayo, bene Data bamaze kumuragiza ubuntu bw’Umwami Yesu.” Ibyak 15:39, 40. INI 127.3

Pawulo na Sila bakomeje urugendo bagera i Siriya n’i Silisiya maze bakomeza amatorero yaho. Amaherezo baje kugera i Derube na Lusitira mu ntara ya Likayoniya. I Lusitira niho Pawulo yari yaraterewe amabuye nyamara twongera kumubona ari aho yari yaragiriye amakuba. Yari ahangayikishijwe no kureba ukwihanganira ibigeragezo kw’abari baremeye ubutumwa bwiza binyuze mu murimo we. Ahageze ntiyakozwe n’isoni kuko yasanze abizera b’i Lusitira barashikamye imbere y’ababarwanyaga bikomeye. INI 127.4

I Lusitira niho Pawulo yongeye guhurira na Timoteyo wari warabonye imibabaro Pawulo yari yarahagiriye ubwo yasozaga urugendo yahagiriye bwa mbere. Ibyabaye kuri Pawulo byari byarasigaye mu bitekerezo bya Timoteyo ku buryo uko igihe cyahitaga byakomeje gushinga imizi muri we kugeza igihe yemereye ko kwirundurira mu murimo w’ibwirizabutumwa ari inshingano ye. Umutima we wari womatanye n’uwa Pawulo kandi yifuzaga gusangira imiruho nawe amufasha uko inzira ikinguwe. INI 128.1

Sila wajyanaga na Pawulo mu murimo, yari umukozi wahuye n’ibigeragezo, yari afite impano y’Umwuka w’ubuhanuzi; nyamara umurimo wagombaga gukorwa wari mugari ku buryo hari hakenewe guhugura abandi bakozi kugira ngo bakorane umurava. Pawulo yabonye ko Timoteyo ari umuntu wemeye umurimo w’ivugabutumwa; umuntu utari ufite ubwoba bwo kubabazwa no gutotezwa kandi wifuzaga kwigishwa. Nyamara Pawulo ntiyigeze afata umwanya wo guhugura Timoteyo ku byerekeye umurimo w’ibwirizabutumwa atabanje gusobanukirwa neza ibijyanye n’imico ye n’imibereho ye ya mbere y’icyo gihe. INI 128.2

Se wa Timoteyo yari umugiriki naho nyina akaba umuyahudikazi. Timoteyo yari yaramenye Ibyanditswe kuva mu bwama bwe. Ubupfura yaboneye imuhira bwaragaragaraga. Ukwizera kwa nyina na nyirakuru kwari gushingiye ku byanditswe byera, kwamubereye urwibutso ruhoraho rumwereka umugisha ubonerwa mu gukora ibyo Imana ishaka. Ijambo ry’Imana niryo aba bagore bubahaga Imana bagendeyeho bayobora Timoteyo. Imbaraga z’umwuka zo mu myigisho bari baramwigishije zatumye agira imvugo itunganye kandi ntiyanduzwa n’ingeso mbi zari zimukikije. Abigisha ba Timoteyo bo mu rugo bari barafatanyije n’Imana mu kumutegura kwihanganira ibirushya. INI 128.3

Pawulo yabonye ko Timoteyo ari umwizerwa, ko ashikamye kandi akaba umunyakuri maze aherako aramutoranya kugira ngo ajye afatanya na we mu murimo no mu ngendo. Abigisha ba Timoteyo bo mu bwana bwe banejejwe no kubona umwana bareze afatanya n’intumwa ikomeye. Igihe Timoteyo yahamagarwaga n’Imana kugira ngo abe umwigisha yari umusore kandi amahame yagenderagaho yari yarakomejwe n’uburere yahawe akiri muto ku buryo yari akwiriye kuba umufasha wa Pawulo. Nubwo yari muto, yakoze inshingano ze afite ubwitonzi bwa Gikristo. INI 128.4

Mu rwego rwo gufata ingamba, Pawulo yaritonze agira Timoteyo inama yo gukebwa; atari uko Imana yabisabye, ahubwo ari ukugira ngo urwikekwe Abayahudi bashoboraga kugira maze bakarwanya umurimo wa Timoteyo ruveho. Mu murimo we, Pawulo yagombaga kuva mu mujyi ajya mu wundi, mu bihugu byinshi kandi akenshi yagiraga amahirwe yo kubwiriza ibya Kristo mu nsengero z’Abayahudi kimwe n’ahandi abantu bateraniraga. Iyo bijya kumenyekana ko uwo bafatanyije umurimo adakebwe, umurimo we wari kugira inkomyi cyane ziturutse ku rwikekwe rw’Abayahudi. Aho Pawulo yajyaga hose yagiye ahura n’impaka no kurenganywa bikomeye. Yifuzaga kumenyesha ubutumwa bwiza Abayahudi basangiye ukwizera kimwe n’abanyamahanga. Bityo yagerageje mu buryo bushoboka bwose bwo gukuraho inzitwazo zose zatuma bamurwanya. Nubwo yahaga agaciro urwikekwe rw’Abayahudi, yizeraga kandi yigishaga ko gukebwa no kudakebwa ntacyo bimaze ko ahubwo ubutumwa bwiza bwa Kristo ari byose. INI 128.5

Pawulo yakundaga Timoteyo “nk’umwana we nyakuri yibyariye mu kwizera.” (1Timoteyo1:2). Akenshi Pawulo nk’intumwa ikomeye yajyanaga n’uwo mwigisha ukiri muto akamubaza ibyerekeye amateka y’Ibyanditswe, kandi uko bavaga ahantu hamwe bajya ahandi, Pawulo yaritondaga akamwigisha uburyo bwo gukora umurimo ukagenda neza. Uko Pawulo na Sila bakoranaga na Timoteyo, bashimangiraga ibyari byarageze mu bwenge bwe bijyanye no kwera no gukomera k’umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza. INI 129.1

Mu murimo we, Timoteyo yahoraga agisha Pawulo inama akanakenera inyigisho ze. Ntiyayoborwaga n’amarangamutima; ahubwo yatekerezaga ku bintu yitonze kandi buri ntambwe yose ateye yaribazaga ati, “Mbese iyi ni yo nzira y’Uwiteka?” Mwuka Muziranenge yamubonye nk’umuntu washoboraga kuremwa no guhindurwa urusengero rwo guturwamo n’Imana. INI 129.2

Igihe inyigisho za Bibiliya zishingiweho mu mibereho ya buri munsi, zizana impinduka ikomeye kandi izamara igihe mu mico y’umuntu. Izi nyigisho ni zo Timoteyo yize kandi akazishyira mu bikorwa. Nta mpano zihariye zikomeye yari afite nyamara umurimo wari ufite agaciro kubera ko, mu murimo wa shebuja, yakoreshaga ubushobozi yahawe n’Imana. Kuba yari amenyeye kubaha Imana byamutandukanyije n’abandi bizera maze bituma yubahwa. INI 129.3

Abantu bakora umurimo wo gukiza imitima bakwiriye kumenya Imana mu buryo bwimbitse, bwuzuye, kandi bwumvikana kuruta uko bayimenya igihe bakora imirimo isanzwe. Bagomba gukoresha imbaraga zabo zose mu murimo wa Databuja. Bemeye umuhamagaro ukomeye kandi utunganye. Igihe bagize abantu bungutse mu murimo wabo bakwiriye gushikama ku Mana, buri munsi bakakira ubuntu n’imbaraga biva ku isoko y’imigisha yose. “Kuko ubuntu bw’Imana, buzanira abantu bose agakiza, bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana, n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none, dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ni byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ni we Mana yacu ikomeye n’Umukiza, watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza.” Tito 2:11-14. INI 129.4

Mbere yo gukomeza urugendo rwabo bajya ahantu hashya, Pawulo na bagenzi be babanje gusura amatorero yari yarashinzwe i Pisidiya no mu turere tuhakikije. “Bakinyura mu mudugudu, bagenda babwira ab’aho ibyo intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu bategetse, ngo babyitondere. Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose.” Ibyak 16:4, 5. INI 130.1

Pawulo yumvise ko afite inshingano ikomeye ku bantu bihanye mu gihe yamamazaga ubutumwa bwiza. Ibirenze ibindi byose, yifuzaga ko baba abiringirwa. Yaravuze ati, “Mwerekane ijambo ry’ubugingo; kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa, kandi nkaba ntaruhijwe n’ubundi.” Abafilipi 2:16. Yahangayikishwaga n’umusaruro wavuye mu murimo we w’ivugabutumwa. Yumvaga ko n’agakiza ke ubwe kari mu kaga mu gihe ananiwe gisohoza inshingano ye ndetse n’Itorero rikananirwa gukorana nawe mu murimo wo gukiza abantu. Yari azi ko kubwiriza byonyine bidahagije kugira ngo abizera bigishwe gushikama ku ijambo ry’ubugingo. Yari azi ko kubana nabo intambwe ku ntambwe no kwigana nabo itegeko ku itegeko bizatuma bigishwa kujya mbere mu murimo wa Kristo. INI 130.2

Ni ihame ryemerwa na bose ko igihe cyose umuntu yanze gukoresha imbaraga yahawe n’Imana, izo mbaraga zigwa umugese maze zikayoyoka. Ukuri kutagaragajwe mu mibereho kandi kutagejejwe ku bandi, gutakaza imbaraga yako itanga ubugingo no gukira. Iyi ni yo mpamvu Pawulo yari afite ubwoba ko yananirwa kumurukira Imana umuntu wese atunganye muri Kristo. Ibyiringiro bya Pawulo byo kuragwa ijuru byaragabanyukaga iyo yabonaga ugutsindwa uko ari ko kose kumubayeho kwazabyara ingaruka zo gutuma Itorero rifata urugero rw’umuntu aho kugendera kurw’Imana. Ubumenyi bwe, kuba intyoza kwe, ibitangaza yakoze, uko yeretswe iby’ibihe bidashira igihe yazamurwaga mu ijuru rya gatatu; byose byari kuba imfabusa iyo abo yakoreraga baza kuva mu buntu bw’Imana bitewe no kutaba umwizerwa mu murimo we. Kubw’ibyo, akoresheje amagambo ye ndetse n’urwandiko, yiginze abari baremeye Kristo abasaba gukurikira inzira izabashoboza agira ati, “Kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge, hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi, mwerekane ijambo ry’ubugingo,...” Abafilipi 2:15,16. INI 130.3

Buri mugabura nyakuri w’ijambo ry’Imana yiyumvamo inshingano iremereye yo gutuma abizera ashinzwe bakura mu by’umwuka, akagira icyifuzo gikomeye cy’uko bazaba abakozi bafatanya n’Imana. Amenya ko kugira ngo Itorero rigubwe neza bishingira ku gukora neza umurimo yahawe n’Imana. Akora ashishikaye kandi atarambirwa ashaka ko abizera bakwifuza kuzana abantu kuri Kristo, yibuka ko umuntu wese wiyongereye mu Itorero agomba kuba umukozi mushya wiyongeye mu murimo wo gushyira inama y’agakiza mu bikorwa. INI 130.4

Pawulo, Sila na Timoteyo bamaze gusura amatorero y’i Pisidiya no ku nkengero zaho, barakomeje bagana “i Fuligiya no mu ntara ya Galatiya” maze bahamamaza inkuru nziza y’agakiza bafite imbaraga nyinshi. Abanyagalati bari barirunduriye mu gusenga ibigirwamana; ariko intumwa zababwirije, banezejwe n’ubutumwa bwabasezeranyaga umudendezo wo kubakura mu bubata bw’icyaha. Pawulo na bagenzi be bamamaje inyigisho zo kugirwa intungane kubwo kwizera igitambo cya Kristo gikuraho ibyaha. Bagaragaje Kristo nk’uwabonye uburyo inyokomuntu yaguye igeze ahabi, maze aza gucungura abagabo n’abagore, abaho imibereho yubaha amategeko y’Imana kandi yishyura igihano cyo kutumvira. Bityo binyuze mu mucyo w’umusaraba, abantu benshi batari barigeze bamenya Imana y’ukuri, batangiye gusobanukirwa n’uburemere bw’urukundo rw’Imana Data. INI 131.1

Uko niko abanyagalatiya bigishijwe ukuri shingiro kwerekeye, ” Data wa twese” ” n’Umwami wacu Yesu Kristo, witangiye ibyaha byacu, ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk’uko Imana Data wa twese yabishatse.” “Barumvise barizera” bahabwa Mwuka w’Imana maze bahinduka “abana b’Imana babiheshejwe no kwizera Kristo.” Abagalatiya 1:3, 4; 3:2, 26. INI 131.2

Uburyo Pawulo yabayeho ari mu Banyagalatiya bwari buteye ku buryo nyuma y’aho yashoboye kuvuga ati, “Ndabinginga, mumere nkanjye.” Abagalatiya 4:12. Iminwa ye yari yarakojejweho ikara ryaka rivuye ku rutambiro, ashobozwa gutsinda ubusembwa bw’umubiri kandi ahabwa imbaraga zo kwerekana Yesu we byiringiro rukumbi by’umunyabyaha. Abamwumvise bamenye ko yari yarabanye na Yesu. Yari afite imbaraga mvajuru kandi yari ashoboye kugereranya iby’umwuka n’ibindi by’umwuka no gusenya indiri za Satani. Imitima y’abantu yashenguwe n’uburyo Pawulo yababwiye iby’urukundo rw’Imana nk’uko rwahishuriwe mu gitambo cy’Umwana wayo w’ikinege maze bituma abantu benshi babaza bati: “Nkore iki ngo nkizwe?” INI 131.3

Ubu buryo bwo kwamamaza ubutumwa bwiza ni bwo bwaranze umurimo wa Pawulo igihe cyose yakoreraga mu Banyamahanga. Buri gihe yaberekezaga ku musaraba w’i Kaluvari. Mu myaka yakurikiyeho y’imibereho ye yaravuze ati: “Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu. Imana yategetse umucyo kuva, uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.” 2 Kor 4:5, 6. INI 131.4

Mu minsi ya mbere y’Ubukristo, intumwa zatoranyijwe zamamaje inkuru nziza y’agakiza ku barimbuka, ntibigeze bagira igitekerezo cyo kwikuza ngo bibangamire kugaragaza Kristo wabambwe. Ntibigeze bararikira ubutware cyangwa kwishyira imbere. Inarinjye yabo bayihishe mu Mukiza, bashyira hejuru inama ikomeye y’agakiza, n’imibereho ya Kristo we Nkomoko n’Umusozo by’iyi nama. Kristo wa wundi uko yari ari ejo ari ko ari uyu munsi kandi akaba ari ko azahora iteka ryose, ni bwo butumwa bwabatsikaga umutima babwirizaga. INI 131.5

Iyaba muri iki gihe abigisha ijambo ry’Imana bakomezaga kwerereza umusaraba wa Kristo, umurimo wabo warushaho kugera ku musaruro ushimishije. Iyaba abanyabyaha bayoborwaga ku kureba ku musaraba rimwe bivuye ku mutima, iyaba mu buryo bushyitse bashoboraga gusobanukirwa Umukiza wabambwe, bazamenya uburebure bw’imbabazi z’Imana n’ububi bukomeye bw’icyaha. INI 132.1

Urupfu rwa Kristo rwerekana urukundo rw’Imana ruhebuje yakunze umuntu. Urupfu rwe ni ingwate y’agakiza kacu. Kuvana umusaraba mu Mukristo byaba gukura izuba mu kirere. Umusaraba utwegereza Imana, ukatwunga na Yo. Mu mpuhwe nyinshi z’urukundo rw’umubyeyi, Yehova areba umubabaro Umwana we yihanganiye kugira ngo akize inyokomuntu urupfu rw’iteka ryose, maze akatwemera mu Mwana we akunda. INI 132.2

Iyo hatabaho umusaraba, nta buryo umuntu yari kungwa na Data wa twese. Ibyiringiro byacu byose niwo bishingiyeho. Kuri wo ni ho umucyo w’urukundo rw’Umukiza umurika uturuka kandi igihe umunyabyaha ari ku birenge by’umusaraba agahanga amaso ye Uwapfuye kugira ngo amukize, ashobora kwishima bitavugwa kubera ko ibyaha bye bibabariwe. Igihe apfukamye munsi y’umusaraba yizeye, aba ageze ahantu haruta ahandi umuntu ashobora kugera. INI 132.3

Binyuze mu musaraba tumenya ko Data wo mu ijuru adukunda urukundo rutarondoreka. Mbese dushobora gutangazwa n’impamvu Pawulo yavuze ati: “Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo”? Abagalatiya 6:14. Ni amahirwe yacu kwiratana umusaraba, ni amahirwe yacu kandi kwiyegurira burundu uwatwitangiye. Bityo, biturutse ku mucyo uva i Kaluvari umurika mu maso yacu, natwe dushobora kugenda tukajya guhishurira uyu mucyo abari mu mwijima. INI 132.4