IBYAKOZWE N’INTUMWA

18/59

IGICE CYA 17 - INTEGUZA Z’UBUTUMWA BWIZA

(Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 13:4-52)

Pawulo na Barinaba bamaze kurambikaho ibiganza n’abavandimwe babo mu kwizera b’i Antiyokiya, « batumwe n’Umwuka Wera bajya i Selukiya. Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro.» Ibyak 13:4. Uko niko Pawulo na Barinaba batangiye urugendo rwabo rwa mbere rw’ivugabutumwa. INI 107.1

Kupuro hari ahantu hamwe muho abizera bari barahungiye bavuye i Yerusalemu bitewe n’itotezwa ryakurikiye urupfu rwa Sitefano. I Kupuro niho abantu bamwe bari baravuye maze bajya muri Antiyokiya, « babwiriza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu. » Ibyak 11:20. Barinaba ubwe yakomokaga i Kupuro, maze we na Pawulo baherekejwe na Yohana Mariko wari mwene wabo wa Barnaba basura iki kirwa. Ibyak 4:36. INI 107.2

Nyina wa Yohana Mariko yari yaremeye idini ya Gikristo, kandi urugo rwe i Yerusalemu rwari icumbi ry’abigishwa. Muri urwo rugo niho bahora iteka bizeye kuhakirirwaga neza kandi bakaharuhukira. Rimwe muri uko gusura iwabo nibwo Yohana Mariko yasabye Pawulo na Barinaba ko yabaherekeza mu rugendo rwabo rw’ivugabutumwa. Yumvise ubuntu bw’Imana mu mutima we maze yifuza ko yakwirundurira burundu mu murimo w’ivugabutumwa. INI 107.3

Bageze i Salamini « bamamaje ijambo ry’Imana mu masinagogi y’Abayuda ... Baromboreza muri icyo kirwa cyose bagera i Pafo, basangayo umukonikoni w’Umuyuda, umuhanuzi w’ibinyoma witwa Bariyesu, ari kumwe n’umutware Serugiyo Pawulo wari umunyabwenge. Uwo ahamagaza Barinaba na Sawuli, ashaka kumva ijambo ry’Imana. Ariko Eruma w’umukonikoni (izina rye ni ko risobanurwa) abagisha impaka, ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera. ” Ibyak 13:5-8. INI 107.4

Ntabwo Satani yakwemera ko Ubwami bw’Imana bwimikwa ku isi, atabanje kuburwanya. Ingabo z’umubi zihora ubudacogora ku rugamba rwo kurwanya abakozi bashyiriweho kwamamaza ubutumwa bwiza, kandi izo mbaraga z’umwijima zikunze gukora cyane igihe ukuri kubwirizwa abantu b’ibyamamare kandi b’inyangamugayo. Ibyo nibyo byabaye igihe Serugiyo Pawulo wari umuyobozi w’i Kupuro yumvaga ubutumwa bwiza. Uwo mutware niwe wari watumye ku ntumwa kugira ngo abashe kumenya ubutumwa zigishaga, none ubu imbaraga z’umubi zakoreraga mu mupfumu witwaga Eluma, zagishije abigishwa impaka kugira ngo zibuze Serugiyo kwizera bityo umugambi w’Imana we gusohora. INI 107.5

Uko niko umwanzi Satani akora kugira ngo akomeze kugumisha abantu b’abanyacyubahiro mu ruhande rwe, kandi abo bantu baramutse bahindutse bajyaga gukorera Imana umurimo mwiza. Nyamara umubwiriza w’ubutumwa bwiza w’inyangamugayo ntabwo akwiriye gutinya ko ari butsindwe n’umwanzi kubera ko afite amahirwe yo guhabwa imbaraga zivuye mu ijuru kugira ngo ahangane n’ibyo Satani amuteza byose. INI 108.1

Nubwo Pawulo yari abangamiwe na Satani, yagize ubutwari bwo gucyaha umuntu umwanzi yakoreragamo. « Maze Sawuli, ari we Pawulo, yuzuye Umwuka Wera, aramutumbira ati: “Wa muntu we, wuzuye uburiganya n’ububi bwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka we, ntuzarorera kugoreka inzira z’umwami Imana zigororotse? Nuko dore, ukuboko k’Umwami kuraguhannye, uraba impumyi, utarora izuba, ubimarane iminsi. » Ibyak 13:9-12. INI 108.2

Uwo mupfumu yari yarihumye amaso kugira ngo atareba ibihamya by’ubutumwa bwiza maze Uwiteka mu burakari bwe buzira amakemwa ateza ubuhumyi amaso y’umubiri y’uwo mupfumu. Yatumye atabona umucyo w’izuba. Ntabwo ubwo buhumyi bwabaye ubw’igihe cyose ahubwo bwamaze igihe runaka kugira ngo uwo mupfumu aburirwe yihane kandi asabe Imana imbabazi yari yari yakojeje isoni bibabaje bene ako kageni. Urujijo yarimo rwatumye iby’ubukonikoni bwe bitabasha kubera inkomyi inyigisho za Kristo. Kuba byarabaye ngombwa ko uyu mupfumu agenda akabakaba bitewe n’ubuhumyi yarimo, ibi byahamije ko ibitangaza byose intumwa zari zarakoze, nyamara Eluma akabisuzugura, byari byarakozwe n’imbaraga y’Imana. Wa mutware yatsinzwe n’ukuri kw’inyigisho z’intumwa yemeye ubutumwa bwiza. INI 108.3

Ntabwo Eluma yari yarize nyamara yakoraga umurimo wa Satani mu buryo butangaje. Ababwiriza ukuri kw’Imana bazasakirana n’uburyarya bw’umwanzi mu buryo butandukanye. Rimwe na rimwe ubwo buryarya buzigaragariza mu bantu bize ariko cyane cyane mu bantu b’injiji, abo Satani yatoje kuba ibikoresho bye bikomeye byo kuyobya abantu. Ni inshingano y’umukozi wa Kristo guhagarara mu mwanya we nk’indakemwa, yubaha Imana kandi ashikamye mu mbaraga z’ubushobozi bwayo. Bityo azashobora kubuza amahwemo ingabo za Satani kandi azineshe mu izina ry’Umwami Yesu. INI 108.4

Pawulo na bagenzi be bakomeje urugendo rwabo bajya i Peruga y’i Pamfiliya. Banyuze mu nzira iruhije, bahura n’ibirushya n’inzitizi kandi bari bugarijwe n’amakuba impande zose. Mu mijyi no mu birorero banyuragamo ndetse no mu mayira bacagamo bonyine, wasangaga bakikijwe n’ingorane zigaragarira amaso n’izitagaragara. Nyamara Pawulo na Barinaba bari barize kwiringira imbaraga ikiza y’Imana. Imitima yabo yari yuzuye urukundo bari batiyite abarimbuka. Nk’abashumba b’indahemuka bashakaga intama zazimiye, ntabwo bigeze bitekerezaho ngo bishakire ubuzima bwiza ubwabo. Baretse inarinjye maze igihe bari barushye, bashonje kandi bahuye n’imbeho ntibacika intege. Bari bagamije ikintu kimwe gusa ari cyo “agakiza k’abantu bari barazimiriye kure y’umukumbi.” INI 108.5

Aha niho Mariko yagiriye ubwoba acika intege maze amara igihe yarasezeye ku mugambi we wo kwiyegurira umurimo w’Uwiteka n’umutima we wose. Kubera ko atari amenyereye, yaciwe intege n’akaga no kwigomwa byari muri iyo nzira. Yari yarakoze neza mu gihe nta bibazo byari bihari, ariko noneho ubwo akenshi akaga kari kamwugarije, ntiyashoboye kwihanganira izo ngorane nk’umusirikare mwiza wa Kristo. Yagombaga kubanza kwiga guhangana n’ingorane no gutotezwa ndetse no kwangwa afite umutima w’ubutwari. Uko intumwa zakomezaga kandi zikagenda zihura n’ingorane zikomeye cyane byatumye Mariko agira ubwoba kandi atakaza ubutwari bwose yari afite. Yanze gukomeza urugendo ahubwo agaruka i Yerusalemu. INI 109.1

Uku gusubira inyuma kwa Mariko kwatumye Pawulo amutekerezaho nabi ndetse bimara igihe. Ku rundi ruhande Barinaba we yagerageje kumubabarira kubera ko Mariko yari ataramenyera. Barinaba yababajwe n’uko Mariko atagombye kureka gukora umurimo w’ivugabutumwa kubera ko yamubonagamo ubushobozi bumuhesha kuba umukozi w’ingirakamaro wa Kristo. Kwita kuri Mariko kwa Barinaba byatanze umusaruro mu myaka yakurikiyeho kuko uyu musore yiyeguriye Imana n’umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ahantu hagoye. Bitewe n’umugisha w’Imana no guhugurwa na Barinaba, yahindutse Mariko umukozi w’ingirakamaro. INI 109.2

Nyuma y’aho Pawulo yaje kwiyunga na Mariko maze amwakira nk’umukozi mugenzi we. Yanasabye Abanyakolosi kumwakira nk’umukozi mugenzi we “kubw’ubwami bw’Imana, kandi “wamuhumurije.” Abakolosayi 4:11. Na none kandi mbere gato y’urupfu rwe, Pawulo yavuze ko Mariko “yamugirira umumaro wo kunkorera.” 2Timoteyo 4:11. INI 109.3

Mariko amaze kugenda, Pawulo na Barinaba basuye Antiyokiya i Pisidiya maze ku munsi w’Isabato bajya mu rusengero rw’Abayahudi baricara. “Bamaze gusoma mu mategeko no mu byahanuwe, abakuru b’isinagogi babatumaho bati, ‘Bagabo bene Data, niba mufite amagambo yo guhugura abantu, nimuyatubwire.” (Ibyak 13:15). Pawulo asabwe kugira icyo avuga, “Arahaguruka arabamama, arababwira ati, ‘Bagabo b’Abisirayeli, namwe abubaha Imana, nimwumve.” (Ibyak 13:16). Hakurikiyeho ikiganiro cyiza. Yakomeje kubabwira amateka y’uburyo Uwiteka yagenjereje Abayuda kuva igihe yabavanaga mu buretwa bwo mu Misiri ndetse n’uburyo Umukiza yari yarasezeranwe ko azava mu muryango wa Dawidi. Yavuze ashize amanga ati, ” Mu rubyaro rw’uwo ni ho Imana yakomoreye Abisirayeli Umukiza Yesu, nk’uko yabisezeranije. Yohana yamubanjirije, ataraza, yigisha ubwoko bw’Abasirayeli bwose iby’umubatizo wo kwihana. Nuko Yohana yenda kurangiza urugendo rwe, arababaza ati, ‘Mutekereza ko ndi nde?’ Ati ‘Si ndi we; ahubwo hariho uzaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye ko napfundura udushumi tw’inkweto zo mu birenge bye.” (Ibyak 13:23-25). Bityo Pawulo afite imbaraga abwiriza ibya Yesu, Umukiza w’abantu ari na we Mesiya wahanuwe. INI 109.4

Amaze gutangaza ibi, Pawulo yaravuze ati “Bene Data, bana b’umuryango wa Aburahamu, namwe abubaha Imana, kuri twe niho ijambo ry’ako gakiza ryatumwe. Kuko abatuye i Yerusalemu n’abakuru babo batamenye uwo, cyangwa amagambo y’ubuhanuzi asomwa ku masabato yose, nicyo cyatumye babusohoza, ubwo bamuciraga urubanza rwo gupfa.” Ibyak 13:26, 27. INI 110.1

Pawulo ntiyagingimiranyije kwerura ngo avuge ukuri kwerekeye uko abayobozi b’Abayahudi banze Umukiza. Pawulo yaravuze ati, “ kandi n’ubwo babuze impamvu zo kumwicisha, basaba Pilato kumwica. Bamaze gusohoza ibyanditswe kuri we byose, bamumanura ku giti, bamushyira mu mva. Ariko Imana iramuzura. Iminsi myinshi abonekera abajyanaga na we, ava i Galiliya ajya i Yerusalemu, abo ni bo bagabo bo kumuhamya ubu imbere y’abo bantu.”Ibyak 13:28-31. INI 110.2

Intumwa Pawulo yakomeje avuga ati, ” Natwe turababwira inkuru nziza y’isezerano ryasezeranijwe ba sogokuruza, yuko Imana ari twe yabisohorejeho, twebwe abana babo, ubwo yazuraga Yesu; nk’uko byanditswe muri Zaburi ya kabiri, ngo ‘Uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye.’ Kandi kuko yamuzuye ubutazasubira mu iborero, ni cyo cyatumye avuga atya ati, ‘Nzabaha imigisha ya Dawidi itazakuka. ‘No muri Zaburi yindi yaravuze ati, ‘Ntuzakundire Uwera wawe ko abora.’ Kuko Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye, arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza, arabora; ariko uwo Imana yazuye, ntarakabora.” Ibyak 13:32-37. INI 110.3

Amaze kubabwira yeruye uko ubuhanuzi bwavugaga kuri Mesiya bwasohoye, Pawulo yababwirije ku kwihana no kubabarirwa ibyaha bibonerwa mu byo Yesu Umukiza wabo yakoze. Yaravuze ati, “Nuko bagabo bene Data, mumenye ko ari muri uwo tubabwira kubabarirwa ibyaha: kandi uwizera wese atsindishirizwa na we mu bintu byose, ibyo amategeko ya Mose atabashaga kubatsindishiriza.” Ibyak 13:38, 39. INI 110.4

Mwuka w’Imana yaherekeje amagambo yavuzwe maze abantu bumva bakozwe ku mutima. Amagambo ya Pawulo yerekezaga ku buhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera kandi akanavuga ko ibyo byasohoreye muri Yesu w’i Nazareti, yatumye abantu batsindwa mu mitima bifuza ukuza k’Umukiza wasezeranyijwe. Amagambo ya Pawulo atera ibyiringiro avuga ko “inkuru nziza” y’agakiza ari iy’Abayahudi n’abanyamahanga yatumye abatarabarwaga mu rubyaro rwa Aburahamu ku mibiri bagira ibyiringiro n’ibyishimo. INI 110.5

Igihe Abayahudi bari basohotse mu rusengero, Abanyamahanga barasabye ngo bazongere kubabwira ayo magambo ku Isabato ikurikiyeho. “Iteraniro risohotse, benshi mu Bayuda n’ababakurikije bakubaha Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba; na bo bavugana na bo, barabahugura ngo bashishikarire kuguma mu buntu bw’Imana.” Ibyak 13:43. INI 111.1

Ikangura ryakozwe n’amagambo ya Pawulo ari muri Antiyokiya y’i Pisidiya ryatumye ku Isabato yakurikiyeho, “ab’umudugudu hafi ya bose bateranira kumva ijambo ry’Imana. Ariko Abayuda babonye ko abantu ari benshi bagira ishyari, bagisha impaka ibyo Pawulo avuga bamutuka.” Ibyak 13:44, 45. INI 111.2

“Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga. Kuko uku ari ko Umwami yadutegetse ati, ‘Ngushyiriyeho kuba umucyo w’abanyamahanga, ngo ujyane agakiza kurinda ugeza ku mpera y’isi.” Ibyak 13:46, 47. INI 111.3

“Abanyamahanga babyumvise batyo barishima bahimbaza ijambo ry’Imana, abari batoranirijwe ubugingo buhoraho bose barizera.” Ibyak 13:48. Abanyamahanga barishimye cyane kubera ko Kristo yabafashe nk’abana b’Imana maze batega amatwi ijambo ryabwirizwaga buzuye gushima. Abizeye bari bafite umwete wo kubwira abandi ubutumwa bwiza, nuko “Ijambo ry’Umwami Yesu rikwira muri icyo gihugu cyose.” Ibyak 13:49. INI 111.4

Imyaka myinshi mbere y’icyo gihe, ubuhanuzi bwari bwaragaragaje uyu musaruro uzava mu banyamahanga, nyamara abantu ntibari barasobanukiwe ubwo buhanuzi neza. Umuhanuzi Hoseya yari yaravuze ati: “Ariko iherezo, umubare w’Abisirayeli uzangana n’umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa haba no kubarika; kandi aho babwirirwaga ngo, ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, bazahabwirirwa ngo, ‘Muri abana b’Imana ihoraho.’ Hoseya yari yarongeye aravuga ati, “Nzamubiba ku isi, abe uwanjye, kandi nzababarira utabonye imbabazi. Nzabwira abatari ubwoko bwanjye nti, ‘Muri ubwoko bwanjye’. Na bo bazavuga bati ‘Uri Imana yacu.’” Hoseya 1:10; 2:23. INI 111.5

Igihe Umukiza ubwe yari mu murimo we ku isi yaravuze ko ubutumwa bwiza buzamamazwa mu banyamahanga. Mu mugani w’uruzabibu, yabwiye Abayahudi banga kwihana ati: “Ni cyo gitumye mbabwira y’uko ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo.” Matayo 21:43. Bityo, amaze kuzuka yahaye abigishwa be inshingano yo kujya “ku isi yose” no “kwigisha amahanga yose.” Nta muntu bari gusiga batamuburiye, ahubwo bagombaga “kwigisha abaremwe bose ubutumwa bwiza” Matayo 28:19; Mariko 16:15. INI 111.6

Bahindukiriye abanyamahanga muri Antiyokiya ya Pisidiya, Pawulo na Barinaba ntibahwemye gukorera abayahudi aho ari ho hose babonaga amahirwe yo gutegwa amatwi. Nyuma y’aho Pawulo na bagenzi be babwirije ubutumwa bwiza Abayahudi n’Abanyamahanga i Tesalonike, i Korinto, muri Efeso no mu yindi midugudu ikomeye. Nyamara kuva icyo gihe imbaraga zabo bazerekeje ku kubaka Ubwami bw’Imana mu bihugu by’abanyamahanga. Aho hari mu bantu bari baramenye ho gato cyangwa batigeze bamenya Imana y’ukuri n’Umwana wayo. INI 111.7

Ibitekerezo bya Pawulo n’abakozi bagenzi be byari byerekejwe ku “batari bafite Kristo, batandukanijwe n’Ubwisirayeri, ari abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, nta byiringiro bafite by’ibizaba, ahubwo bari mu isi badafite Imana Rurema.” Binyuze mu gukorera abanyamahanga kw’intumwa zidacogora, “abari kure kera” bamenye ko “bigijwe hafi n’amaraso ya Kristo,” kandi ko kubwo kwizera igitambo cye gikuraho ibyaha bashobora guhinduka “ubwoko bumwe n’abera, ndetse bakaba abo mu nzu y’Imana.” Abefeso 2:12, 13, 19. INI 112.1

Pawulo yakomeje umurimo we afite ukwizera, akora adahwema kugira ngo ubwami bw’Imana bwubakwe mu bari barasuzuguwe n’abigisha b’Abisirayeli. Buri gihe yererezaga Kristo Yesu nk’“Umwami w’abami n’Umutware urwara abatware.” (1Timoteyo 6:15), kandi akingingira abizeye “gushorera imizi muri We, bubatswe muri we, kandi bakomejwe no kwizera.” Kol 2:7. INI 112.2

Ku bizera, Kristo ni we rufatiro rw’ukuri. Kuri iri buye rizima, niho Abayahudi n’abanyamahanga bashobora kubaka. Ni ibuye rigari cyane kandi rikomeye bihagije ku buryo rishobora kwihanganira umutwaro n’ingorane z’abatuye isi bose. Iki ni ikintu Pawulo ubwe yari asobanukiwe neza. Mu minsi ya nyuma y’umurimo we, igihe yabwiraga itsinda ry’abanyamahanga b’abizera bari barashikamye mu rukundo bakundaga ukuri k’ubutumwa bwiza, Intumwa Pawulo yaranditse iti: “Kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.” Abefeso 2:20. INI 112.3

Uko ubutumwa bwiza bwamamaraga muri Pisidiya, Abayahudi batizera bo muri Antiyokiya mu buhumyi bwabo “Boheje abagore b’icyubahiro bubaha Imana n’abakuru b’uwo mudugudu, bagira ngo barenganye Pawulo na Barinaba, babirukane mu gihugu cyabo.” Ibyak 13:50. INI 112.4

Intumwa ntizaciwe intege n’uko gufatwa zityo; ahubwo zibutse amagambo ya Shebuja wari waravuze ati: “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.” Matayo 5:11, 12. INI 112.5

Ubutumwa bwiza bwamamaraga hose maze intumwa zikumva zisabwe n’ubutwari. Umurimo bakoreye mu Banyapisidiya muri Antiyokiya weze imbuto nyinshi, maze abizera bahasize kugira ngo bakomeze umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bonyine mu gihe gito, “nabo buzura ibyishimo kandi buzura Mwuka Muziranenge.” INI 112.6