IBYAKOZWE N’INTUMWA

16/59

IGICE CYA 15 - GUKURWA MU NZU Y’IMBOHE

(Iki gice gishingiye ku Byakozwe n’Intumwa 12:1-23)

Nuko muri icyo gihe umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi.” (Ibyak 12:1). Ubutegetsi bwa Yudeya bwari mu maboko ya Herode Agiripa, wakoreraga Kalawudiyo, umwami w’abami w’Abaroma. Herode kandi yari umutegetsi wa Galileya. Yavugwaga ko yari yarahindukiriye imyizerere ya Kiyahudi kandi yasaga nk’umunyamwete mu kwitabira imihango yagenwaga n’amategeko ya Kiyahudi. Mu kwifuza kwemerwa n’Abayahudi, ndetse anafite ibyiringiro byo gukomera ku buyobozi bwe n’icyubahiro cye, Herode yashyize mu bikorwa ibyifuzo byabo atoteza Itorero rya Kristo. Yahinduraga umusaka amazu y’abizera, umutungo wabo akawangiza kandi yafungaga abayobozi b’Itorero. Yashyize mu nzu y’imbohe Yakobo umuvandimwe wa Yohana, kandi yohereza umuntu wo kumwicisha inkota nk’uko Herode wundi yari yaratumye umuhanuzi Yohana acibwa umutwe. Abonye ko abayahudi banejejwe n’ibyo yari yakoze yahereyeko afunga na Petero. INI 93.1

Ubwo bugome bwakozwe mu gihe cya Pasika. Igihe Abayahudi bizihizaga umunsi wo kurokorwa bavanwa mu Misiri kandi basa n’abagaragaza umuhati wo kubahiriza amategeko y’Imana, ni naho bicaga ihame ryose ryo muri ayo mategeko batoteza kandi bakica abizera Kristo. INI 93.2

Urupfu rwa Yakobo rwateje umubabaro ukomeye n’ubwoba mu bizera. Igihe Petero nawe yafungwaga, Itorero ryose ryiyirije ubusa kandi rirasengera. INI 93.3

Igikorwa cya Herode cyo kwica Yakobo cyakiriwe neza n’Abayahudi nubwo bamwe bivovoteye uburyo yishwe mu ibanga, bavuga ko iyo yicirwa mu ruhame byari gutera ubwoba abizera n’ababashyigikiye. Bityo, Herode yarekeye Petero mu buroko, ashaka kuzanezeza Abayahudi yicira Petero mu ruhame. Nyamara haje gutangwa inama ko atari byiza kuzana iyo ntumwa yari inararibonye kugira ngo yicirwe imbere y’abo bantu bose bari bateraniye i Yerusalemu. Bagize ubwoba ko nagaragara imbere y’abantu agiye kwicwa byari gutuma abantu bamugirira impuhwe. INI 93.4

Abatambyi n’abakuru bagize ubwoba ko Petero ari busubiremo amwe mu magambo akomeye yari yarakanguriye abantu kenshi kwiga imibereho n’imico bya Kristo. Abatambyi n’abakuru bakoresheje ibitekerezo byabo byose ngo bavuguruze ibyo Petero yavugaga ariko bari barabinaniwe. Ishyaka Petero yarwaniraga Ubutumwa bwa Kristo ryari ryaratumye abantu benshi bakira ubutumwa bwiza ku buryo abategetsi batinye ko niba Petero ahawe amahirwe yo kuvuga ashyigikira ukwizera kwe imbere y’imbaga yari yaje i Yerusalemu gusenga, abantu bari gusaba umwami kurekura Petero. INI 93.5

Muri icyo gihe cy’inzitwazo nyinshi, iyicwa rya Petero ryagiye ryigizwa inyuma kugeza Pasika irangiye. Abagize Itorero bafashe igihe cyo kwisuzuma no gusenga bashikamye. Bakomeje gusengera Petero ubudasiba kubera ko biyumvishaga ko adshobora kurokoka. Babonye ko bageze aho Itorero rya Kristo rishobora gutsembwa niba nta bufasha budasanzwe bw’Imana babonye. INI 94.1

Muri icyo gihe, abasengaga Imana bo mu bihugu byose bashakishaga urusengero rwari rwareguriwe gusengerwamo Imana. Urwo rusengero rwarabagiranaga izahabu n’amabuye y’agaciro, rwagaragazaga ubwiza n’isumbwe. Nyamara Yehova ntiyari akiboneka muri iyo ngoro y’igikundiro. Ishyanga rya Isiraheli ryari ryaratandukanye n’Imana. Igihe Kristo yari yegereje iherezo ry’umurimo we ku isi, yitereje bwa nyuma imbere h’iyo ngoro maze aravuga ati, « Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka ». Matayo 23:38. Kuva mbere kugeza icyo gihe, Yesu yari yarise urwo rusengero Inzu ya Se; nyamara ubwo Umwana w’Imana yarusohokagamo, Imana ntiyari ikirangwa muri iyo ngoro yari yarubakiwe icyubahiro cyayo. INI 94.2

Umunsi wo kwicwa kwa Petero waje kwemezwa, nyamara kugeza icyo gihe abizera bakerekeza amasengesho yabo mu ijuru, kandi igihe bashyiraga umuhati wabo wose mu gusenga babishyizeho umutima basaba gutabarwa, abamarayika b’Imana bari barinze intumwa yari ifunzwe. INI 94.3

Herode yibutse uko intumwa zari zaracitse mu nzu y’imbohe mbere, maze igihe Petero yari afunzwe Herode afata ingamba zikomeye. Kugira ngo birinde uburyo bwose bwatuma atoroka, Petero yari yarindishijwe abasirikari cumi na batandatu bamurindaga amanywa n’ijoro bagasimburana mu masaha atandukanye. Mu kumba gato yari afungiyemo, Petero yari hagati y’abasirikari babiri kandi yari aboheshejwe iminyururu ibiri buri munyururu uziritse ku kaboko ka buri musirikari. Ntiyashoboraga kuva aho ari batabimenye. Inzugi z’inzu y’imbohe zari zifunze bikomeye kandi hari imbere yazo hari abarinzi bakomeye ku buryo nta mahirwe yariho yo kurokorwa cyangwa gutoroka binyuze mu nzira za kimuntu. Nyamara aho ubushobozi bw’umuntu burangirira niho Imana itangirira. INI 94.4

Petero yari afungiye mu kumba gato, inzugi zako zifungishije ibyuma kandi abasirikari bari barindishijwe kugira ngo iyo mfungwa irindwe neza. Ibyuma byari bifunze urugi ndetse n’abarinzi b’Abanyaroma byose mu buryo bugaragara byari byakuyeho inzira zose zishoboka z’ubufasha bwa kimuntu. Nyamara ibi nta kindi byari bibereyeho uretse gusa gutuma insinzi y’Imana mu kurokora Petero igaragara mu buryo bwuzuye. Herode yari yahagukiye kurwanya Ishoborabyose, bityo yagombaga gutsindwa bikomeye cyane. Mu kugaragaza ubushobozi bwayo, Imana yari igiye kurokora umuntu w’ingirakamaro Abayahudi bacuriraga umugambi wo kurimbura. INI 94.5

Hari mu ijoro ribanziriza umunsi wari wateganyijwe ko Petero ari bwicwe. Umumarayika w’umunyambaraga yoherejwe avuye mu ijuru ngo aze kurokora Petero. Inzugi zikomeye zari zikingiranye umuziranenge w’Imana zafungutse nta bufasha bw’amaboko y’umuntu butanzwe. Umumarayika w’Isumbabyose yarinjiye maze inzugi zongera kwifunga zidasakuje. Yinjiye muri ako kumba maze asanga Petero aryamye asinziriye mu mahoro yahabwaga n’ibyiringiro yari afite. INI 95.1

Umucyo wari ugose umumarayika wuzuye ako kumba ariko ntiwabasha gukangura Petero. Ntiyigeze akanguka bihagije kugira ngo abone uko icyumba arimo kimurikirwa n’umucyo mvajuru ndetse ngo anabone umumarayika uhagaze imbere ye afite ubwiza butagereranywa. Yakomeje gusinzira kugeza ubwo yumvise umumarayika amukoraho akamubwira ati, « Byuka n’ingoga ». Yumviye ibyo umumarayika amubwiye nta kubitekerezaho. Ubwo yabyukaga yazamuye amaboko ye maze yumva iminyururu yavuye ku maboko ye. INI 95.2

Ijwi ry’umumarayika watumwe n’ijuru ryongeye kumubwira riti, « Kenyera ukwete inkweto zawe. » maze Petero yongera kumvira atazuyaje akomeza gutumbira uwo mushyitsi yibwira ari mu nzozi cyangwa iyerekwa. Umumarayika yongeye kumutegeka ati, « Wifubike umwitero wawe, unkurikire. » Umumarayika yasohotse akurikiwe na Petero wari usanzwe agira amagambo menshi none ubu akaba yari yacecekeshejwe no kumirwa. Banyuze ku barinzi b’inzu y’imbohe bagera kuri rwa rugi rwari rufunze cyane maze ruhita rwikingura baratambuka rurongera rurikinga. Muri icyo gihe abarinzi baba ab’imbere cyangwa ab’inyuma bari aho batanyeganyega. INI 95.3

Bageze ku rugi rwa kabiri narwo rwari rurinzwe imbere n’inyuma, rwikinguye nk’uko byagenze ku rwa mbere, nta rusaku rw’amapata cyangwa ibyuma byari birukinze. Barasohotse maze rwongera kwikinga rudasakuje. Banyuze mu irembo rya gatatu muri ubwo buryo maze bagiye kubona bibona mu nzira. Basohotse batavuga kandi nta jwi ry’intambwe zabo ryumvikanye. Umumarayika yagendaga imbere akikijwe n’umucyo urabagirana maze Petero wari wumiwe kandi acyibwira ko ari mu nzozi akurikira uwo mutabazi we. Bakurikiye inzira imwe maze inshingano ya wa mumarayika iba irarangiye ahita agenda Petero ntiyongera kumubona. INI 95.4

Wa mucyo w’ijuru uhita ugenda maze Petero yumva ari mu mwijima ukomeye. Amaso ye yari yamenyeye uwo mwijima ariko utangira kugabanyuka maze yisanga ari mu nzira wenyine ahuhwa mu maso n’akayaga gakonje ka nijoro. Yamenye noneho ko yakuwe mu nzu y’imbohe akaba ari ahantu amenyereye muri uwo mujyi. Yamenye aho hantu nk’aho yari yarageze kenshi kandi ubwo yari ahaherutse yari yarifuje kuhatinda. INI 95.5

Yagerageje kwibuka ibyari byamubayeho mu mwanya wari ushize. Yibutse uko yari yasinziriye, abohewe hagati y’abasirikare babiri bamukuyemo inkweto n’imyambaro ye. Yarisuzumye wese asanga yambaye neza. Amaboko ye yari yarabyimbishijwe n’iminyururu y’ibyuma bari bamwambitse yari yabyimbutse. Yabonye ko umudendezo arimo atari ukwibeshya, inzozi cyangwa iyerekwa, ko ahubwo umugisha nyakuri. Icyo gitondo ni cyo yagombaga kwicwamo ariko umumarayika yari yamuvanye mu nzu y’imbohe amurokora urupfu. Petero agaruye umutima, aribwira ati, “Noneho menye by’ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw’Abayuda bwategerezaga byose” Ibyak 12:11. INI 96.1

Petero yahise afata inzira yerekeza mu nzu abavandimwe be mu kwizera bari bateraniye bamusabira bakomeje. “Petero akomanga ku rugi rw’irembo; umuja witwaga Rode, ajya kubyumva. Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuza gukingura, nuko yirukanka asubira mu nzu, ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo. Baramusubiza bati “Urasaze!” Ariko akomeza guhamya ko ari byo koko bati: “Ahubwo ni marayika we” Ibyak 12:13—15. INI 96.2

«Ariko Petero akomeza gukomanga; bakinguye, basanga ari we koko, barumirwa. Arabamama, abasobanurira uko Umwami Imana yamukuye mu nzu y’imbohe.». Maze Petero arasohoka ajya ahandi. (Ibyak 12: 16,17). Ibyishimo no guhimbaza byuzuye imitima y’abizera kubera ko Imana yari yarumvise kandi igasubiza amasengesho yabo maze ikarokora Petero mu maboko ya Herode. INI 96.3

Bukeye bw’aho abantu benshi bazanywe no kureba uko Petero ari bwicwe. Herode yohereje abasirikare bakuru ngo bajye kuzana Petero mu nzu y’imbohe. Bagombaga kumuzana aboshywe amaboko kandi arinzwe atari ukugira ngo atabacika gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo gutinyisha abantu bifatanyaga nawe ndetse no kwerekana ubushobozi bw’umwami. INI 96.4

Ubwo abarinzi bari bageze mu nzu y’imbohe bafashwe n’ubwoba babonye ko Petero yacitse. Byari byarasobanuwe neza ko uwo barinze nabura nabo bari bubure ubuzima bwabo, bityo kubera ibyo bari babaye maso mu buryo budasanzwe. Igihe abasirikare bakuru bazaga kujyana Petero, basanze abarinzi bakiri ku miryango y’inzu y’imbohe, ingufuri zigifunze kandi n’iminyururu ikiziritse ku bikonjo byabo basirikare bombi nyamara imbohe barinze yagiye. INI 96.5

Herode amaze kubwirwa ko Petero yatorotse yahise ahindurirwa arakara cyane. Yategetse ko abari barinze inzu y’imbohe bicwa kubera ko batabaye indahemuka. Herode yari azi ko nta bushobozi bwa kimuntu bwari bwakijije Petero, nyamara yari yagambiriye kutemera ko imbaraga mvajuru yaburijemo gahunda ye maze yiyemeza kurwanya Imana ashize amanga. INI 96.6

Nyuma y’igihe gito Petero akuwe mu nzu y’imbohe, Herode yagiye i Kayisariya. Igihe yari i Kayisariya yakoreye abaho umunsi mukuru ugamije gutuma abantu bamwubaha cyane ndetse bakamukomera amashyi. Uyu munsi mukuru wajemo abantu bakunda ibibanezeza baturutse impande zose, maze habaho kurya cyane no kunywa inzoga nyinshi. Nibwo muri uwo muhango wari uhambaye Herode yaje imbere y’abantu agira icyo ababwira mu mvugo nziza cyane. Yari yambaye ikanzu ishashagiranaho ifeza n’izahabu. Iyo kanzu yoherezaga imirasire y’izuba ku bamurebaga ikabahuma amaso. Yari umuntu ufite ubwiza buhebuje. Uburyo yagaragaranaga icyubahiro ndetse n’imbaraga zari mu mvugo ye nziza byatumye abari aho batwarwa mu buryo bukomeye. Intekerezo zabo zari zaguye ikinya bitewe n’ibiryo n’inzoga. Bari bahumwe amaso n’imitako yari ku myambaro ya Herode kandi batwarwa n’imvugo ye. Bagize umunezero ndengakamere maze bamuvugiriza impundu bavuga ko nta muntu washobora kugaragara nk’uko cyangwa ngo agire imvugo yuzuye ubutyoza nka we. Barakomeje bavuga ko bari basanzwe bamwubaha nk’umutegetsi none kuva ubwo bakaba bagiye kumuramya nk’imana. INI 97.1

Bamwe mu bateraga hejuru icyo gihe baha icyubahiro umunyabyaha ruharwa, ni nabo bari barasakuje mu mu myaka mike yari ishize bavuga bati « Ntidushaka Yesu, Nabambwe! Nabambwe!. » Abayahudi bari baranze kwakira Kristo; uwari ufite imyambaro ya gikene kandi akenshi yabaga yandujwe n’urugendo, nyamara iyo myambaro niyo yari ifubitse umutima wuje urukundo mvajuru. Muri uko kwicisha bugufi kwagaragaraga inyuma, amaso yabo ntiyashoboraga kubonamo Umwami w’ubugingo n’icyubahiro nubwo imbaraga ya Kristo yari yarigaragarije mu byo yakoreye imbere yabo bitakorwa n’umuntu uwo ari we wese. Nyamara bari biteguye kuramya Herode nk’imana, umwami wirata, uwari ufite imyambaro myiza y’ifeza na zahabu nyamara itwikiriye umutima wanduye kandi w’ubugome. INI 97.2

Herode yari azi ko atari we wari ukwiriye ikuzo n’icyubahiro bari bamuhaye nyamara yemeye ko abantu bamuramya nk’ikigirwamana. Yiyumvisemo insinzi kandi ubwibone bugurumanira mu mutima we maze bugaragara mu maso ubwo yumvaga batera hejuru bati : “Yemwe noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu!” Ibyak 12:22. INI 97.3

Nyamara muri uwo mwanya arahindurirwa biteye ubwoba. Mu maso hatangira guhinduka nk’ah’umuntu ugiye gupfa akaba ariho asamba. Nuko atangira kubira ibyuya byinshi umubiri wose. Ahagarara akanya gato nk’umuntu wumiwe kubera uburibwe n’ubwoba. Yahindukiriye incuti ze zari zafashwe n’ubwoba, maze avugana ijwi ry’amarembera ati: “Uwo mwasingizaga nk’imana urupfu ruramujyanye.” INI 97.4

Afatwa n’umubabaro w’indengakamere maze bamukura aho yanyweraga kandi yiyerekaniraga. Mu mwanya muto wari ushize, ni we abantu benshi bari aho basingizaga kandi bakamuramya; none ubu asanze ari mu maboko y’Umutegetsi umurusha imbaraga. Yicwa n’agahinda, yibuka uko yatotezaga abayoboke ba Kristo; yibuka itegeko ryuzuye ubugome yatanze ryo kwica Yakobo w’umuziranenge kandi anibuka n’imigambi yari afite yo kwica intumwa Petero. Yibutse ukuntu yatuye uburakari bwe mu kwihorera yakoreye abari barinze inzu y’imbohe atabitekerejeho. Yumvise ko noneho Imana ihanganye nawe, nk’umuntu watotezaga Abakristo. Ntiyashoboye kubona ikimukiza ubwo bubabare bw’umubiri n’intimba yari afite ku mutima, kandi nta n’icyo yari yiringiye kubona. INI 98.1

Herode yasobanukiwe n’itegeko ry’Imana rivuga riti : “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye” Kuva 20:3. Yamenye ko ubwo yemeraga ko abantu bamuramya, yujuje igikombe cyo gukiranirwa kwe maze atuma uburakari bwa Yehova bumusukwaho. INI 98.2

Wa mumarayika wari wavuye mu ijuru aje gutabara Petero, ni nawe watumwe gusuka umujinya w’Imana kuri Herode no kumuciraho iteka. Umumarayika wakomanze Petero amukangura mu bitotsi, ni nawe waje akubita uwo mwami w’inkozi y’ibibi, amucisha bugufi kandi amugezaho igihano giturutse ku Ishoborabyose. Herode yapfuye ababazwa cyane mu ntekerezo no ku mubiri, Imana imucira urubanza ruhwanye n’ibyo yakoze. INI 98.3

Uku kugaragara k’ubutabera mvajuru kwahinduye ikintu gikomeye ku bantu. Inkuru yari yamamaye hose ivuga ko intumwa ya Kristo yari yarokowe mu nzu y’imbohe no mu rupfu mu buryo butangaje mu gihe uwamurenganyaga yari yagezweho n’umuvumo w’Imana. Iyo nkuru yatumye abantu benshi bizera Kristo. INI 98.4

Ibyabaye kuri Filipo wayobowe n’umumarayika uvuye mu ijuru akajya aho yahuriye n’umuntu washakaga kumenya ukuri, ibyabaye kuri Koruneriyo wasuwe n’umumarayika amuzaniye ubutumwa buvuye mu ijuru, ibyabaye kuri Petero mu nzu y’imbohe, uko yaciriwe urubanza rwo gupfa ndetse n’uko umumarayika yamusohoye muri ya nzu y’imbohe- ibi byose bigaragaza uburyo ijuru rikurikiranira hafi cyane ibibera ku isi. INI 98.5

Ugusurwa n’umumarayika kwa bariya bantu kwari gukwiye gutera imbaraga n’ubutwari umukozi w’Imana. Muri iki gihe nk’uko byari biri mu gihe cy’intumwa, intumwa zivuye mu ijuru zikwiragira ku isi hose zihumuriza abafite umubabaro, zikarinda abatari bihana kandi zikagarurira Kristo abantu. Ntidushobora kubona izo ntumwa amaso ku maso, nyamara zibana natwe, zikatuyobora kandi zikaturinda. INI 98.6

Ijuru ryegerejwe isi hifashishijwe urwo rwego rutagaragara rushinze ku isi mu gihe ubushorishori bwarwo bugeze ku ntebe ya cyami y’Uhoraho. Abamarayika bahora bazamuka abandi bamanuka uru rwego rufite ubwiza burabagirana, bashyira Data wo mu ijuru amasengesho y’abantu bakeneye gufashwa n’abababaye, kandi bakazanira abana b’abantu umugisha, ibyiringiro, ubutwari n’ubufasha. Aba bamarayika b’umucyo nibo batuma umuntu yumva asabana n’ijuru, bakatuzamura maze ibitekerezo byacu bikerekezwa ku bintu bitagaragara kandi bihoraho. Ntidushobora kubarebesha amaso ya kimuntu; ahubwo iyo turebesheje amaso ya Mwuka ni ho dushobora gutandukanya tukamenya iby’ijuru. Amatwi y’umwuka yonyine ni yo ashobora kumva injyana y’amajwi yo mu ijuru. INI 98.7

“Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza” ( Zaburi 34:70. Imana ni yo yohereza abamarayika bayo kugira ngo bakure intore zayo mu kangaratete kandi bazirinde, “mugiga igendera mu mwijima, cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu” Zaburi 91:6. Incuro nyinshi abamarayika bagiye baganira n’abantu nk’uko umuntu aganira n’incuti ye, kandi barabayoboye babajyana ahantu hari umutekano. Incuro nyinshi kandi amagambo y’abamarayika atera ubutwari yavuguruye imitima igwaguza y’abantu b’indahemuka maze atuma ibitekerezo byabo birenga ibintu byo ku isi. Ayo magambo atera ubutwari yatumye kandi kubwo kwizera, abo bantu bitegereza amakanzu yera azahabwa abaneshi igihe bazaba bakikije intebe yera y’ubwami. INI 99.1

Kwegera abageragezwa n’abababaye ni umurimo w’abamarayika. Ntibigera bahwema gukorera abo Kristo yapfiriye. Igihe abanyabyaha bayobowe mu kwiyegurira Umukiza, abamarayika bajyana inkuru nziza mu ijuru maze mu ngabo zo mu ijuru hakaba ibyishimo byinshi. “Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda n’icyenda badakwiriye kwihana.” Luka 15:7. Amakuru avuga ku nsinzi yose twagezeho twirukana umwijima kandi tumenyekanisha Kristo hirya no hino ajyanwa mu ijuru. Iyo icyo gikorwa kivuzwe imbere ya Data wa twese, ibyishimo bisaba ingabo zo mu ijuru zose. INI 99.2

Abatware n’abafite ubushobozi bo mu ijuru bitegereza intambara y’ibicantege abagaragu b’Imana barimo. Mu gihe Abakristo bakikije ibendera ry’Umucunguzi wabo bakomeza urugendo bajya kurwana intambara nziza yo kwizera, izindi nsinzi ziragenda zigerwaho kandi n’ amakamba mashya aragenda atsindirwa. Abamarayika bose bo mu ijuru bakorera abicisha bugufi, ari bo bwoko bw’Imana buyizera; kandi uko abakozi b’Uwiteka ku isi baririmba indirimbo zabo zo gusingiza Imana, umutwe w’abaririmbyi bo mu ijuru ufatanya na bo guhimbaza Imana n’Umwana wayo muri izo ndirimbo. INI 99.3

Dukeneye gusobanukirwa umurimo w’abamarayika biruseho kurusha uko twari tuwuzi. Byaba byiza kwibuka ko buri mwana w’Imana wese akorana n’ibiremwa byo mu ijuru. Ingabo z’umucyo kandi z’inyambaraga zitagaragara zita ku bicisha bugufi kandi biyoroheje, bizera bakanasaba gusohorezwa amasezerano y’Imana. Abakerubi n’abaserafi ndetse n’abamarayika bafite imbaraga zitagereranywa bahagarara iburyo bw’Imana, “bose ari imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza.»Abaheburayo 1:14. INI 99.4