IBYAKOZWE N’INTUMWA
IGICE CYA 13 - IMINSI YO KWITEGURA
(Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’lntumwa 9:19-30)
Pawulo amaze kubatizwa, yarariye maze “amarana iminsi n’abigishwa b’i Damasiko, aherako abwiriza ibya Kristo mu masinagogi, avuga ko Yesu ari Umwana w’Imana.” Yavuze ashize amanga ko Yesu w’i Nazareti ari we Mesiya wari warategerejwe igihe kirekire, “ko Kristo yapfiriye ibyaha byacu, nkuko byari byaranditswe, agahambwa, akazuka ku munsi wa gatatu.” Nyuma yaho abonekera cumi na babiri n’abandi. Pawulo yongeyeho ati, “Nuko nyuma y’abo bose nanjye arambonekera, kandi meze nk’uwavutse atagejeje igihe.”1 Kor 15:3,4,8. INI 81.1
Ibyo yababwiye bivuye mu buhanuzi byarumvikanaga, kandi umuhati yari afite wagaragaye ko ushyigikiwe n’imbaraga y’Imana ku buryo Abayahudi bumiwe badashobora kugira icyo bamusubiza. INI 81.2
Amakuru yo guhinduka kwa Pawulo yatunguye Abayahudi cyane. Uwari yarafashe urugendo yerekeje i Damasi ahawe ubutware n’inshingano n’abatambyi bakuru kugira ngo afate kandi atoteze abizera, (Ibyak 26 :12) noneho ni we wabwirizaga ubutumwa bwiza bw’Umukiza wabambwe akazuka. Pawulo yanakomezaga amaboko y’abigishwa yari yaratentebutse kandi agakomeza gutuma abantu benshi bakira ukuri yari yarigeze kurwanya cyane. INI 81.3
Pawulo yari asanzwe azwi ko ari umurwanashyaka w’idini ya kiyahudi kandi akaba umuntu udacogora gutoteza abayoboke ba Yesu. Umurava we, kwigenga kwe, kudacika intege kwe, impano ze n’imyigire ye byari kumushoboza gukora umurimo uwo ari wo wose. Yari azi kwisobanura mu buryo bwumvikana bitangaje ku buryo abo yavuganaga na bo batashoboraga kumuvuguruza. Noneho rero Abayahudi babonye uwo musore wari ufite isezerano ridasanzwe yifatanyije n’abo yahoze atoteza, kandi anabwiriza mu izina rya Yesu ashize amanga. INI 81.4
Umujenerari uguye ku rugamba aba ari igihombo ku ngabo yayoboraga ariko urupfu rwe nta zindi mbaraga ruha abanzi. Nyamara igihe umuntu ukomeye asanze ingabo yarwanyaga, ntabwo abo bari kumwe bahomba icyo yabakoreraga gusa ahubwo abo asanze nabo baba bungutse cyane. Igihe Sawuli w’i Taruso yari yerekeje i Damasi, byari byoroshye ko Umwami Imana amutsinda muri iyo nzira maze uruhande rwatotezaga rugatakaza imbaraga nyinshi. Nyamara Imana mu mbabazi zayo ntiyamurokoye urupfu gusa ahubwo yaranamuhinduye maze ivana uwo muntu w’icyamamare mu ruhande rw’umwanzi ajya mu ruhande rwa Kristo. Pawulo wari uzi kwisobanura no kuvuga adashishira, Pawulo wari ufite imigambi ihamye akagira n’ubutwari butajegajega, yari afite ibyangombwa nyabyo byari bikenewe mu Itorero rya mbere. INI 81.5
Igihe Pawulo yabwirizaga ibya Kristo i Damasiko, abamwumvise bose baratangaye baravuga bati, “Uyu si we warimburiraga i Yerusalemu abambaza iryo zina? Kandi icyamuzanye n’ino si ukugira ngo ababohe, abashyire abatambyi bakuru?” (Ibyak 9:21). Pawulo yababwiye ko guhindura ukwizera kwe bitatewe n’ubwaka, ko ahubwo byavuye ku byo yeretswe bitangaje. Mu kwigisha ubutumwa bwiza kwe, yasobanuye neza ubuhanuzi bwerekeye ku kuza mu isi kwa mbere kwa Yesu. Yerekanye neza ko ubu buhanuzi bwasohoreye kuri Yesu w’i Nazareti. Ukwizera kwe kwari gushingiye ku magambo y’ukuri y’ubuhanuzi. INI 82.1
Ubwo Pawulo yakomezaga kubwira abari bamuteze amatwi bumiwe ko bakwiriye “kwihana no guhindukirira Imana, bagakora imirimo ikwiriye abihanye” ( Ibyak 26 :20), “yongewe imbaraga maze yemeza Abayahudi bari batuye i Damasiko ko uwo Yesu ari we Kristo. Nyamara abenshi muri bo binangiye imitima banga kwemera ubutumwa bwe. Mu kanya gato ugutangarira uguhinduka kwe byahindutse urwango rukaze nk’urwo bagaragarije Yesu. Kurwanya Pawulo byarakaze cyane ku buryo atemerewe gukomeza umurimo yakoreraga i Damasiko. Intumwa ivuye mu ijuru yamutegetse kuba avuye aho igihe gito, akajya muri Arabiya (Gal 1:17) aho yabaye aturije. INI 82.2
Ari wenyine mu butayu bwa Arabiya, Pawulo yahagiriye igihe gihagije cyo kwiga no kwihererana n’Imana mu mutuzo. Yatekereje ku byaranze imibereho ye ya kera yitonze maze arihana rwose. Yashatse Imana n’umutima we wose ntiyatuza kugeza amenye neza ko kwihana kwe kwemewe kandi ko icyaha cye cyababariwe. Yifuzaga cyane kugira icyizere ko Yesu azabana na we mu murimo yari agiye gukora. Yakuye mu mutima we ibyari bimurimo n’imigenzo yari yaratwaye imibereho ye maze ahabwa ubwenge buvuye ku Isoko y’ukuri. Yasabanye na Yesu maze amushikamisha mu kwizera kandi amusukaho ubwenge n’ubuntu bihebuje. INI 82.3
Igihe intekerezo z’umuntu zisabanye n’Imana, umuntu ugira iherezo agasabana n’Uhoraho, umubiri, ibitekerezo, n’ubugingo bigira impinduka zitagereranywa. Muri uko gusabana n’Imana niho tubonera uburere buhanitse. Ubu ni uburyo Imana yihariye ikoresha kugira ngo ikuze ibitekerezo by’umuntu. “Noneho iyuzuze nayo” ubu nibwo butumwa Imana ibwira abantu (Yobu 22 :21). INI 82.4
Inshingano ikomeye Pawulo yahawe igihe yavuganaga na Ananiya yakomeje kumubera umutwaro utsika umutima we. Ubwo Pawulo yumvaga amagambo ya Ananiya wamubwiye ati: “Sawuli, Mwenedata, humuka” (Ibyak 22:13), bwari ubwa mbere Pawulo yitegereza mu maso h’uwo muntu w’umukiranutsi. Ananiya ayobowe na Mwuka Muziranenge yabwiye Sawuli ati, “Imana ya ba sogokuruza yagutoranirije kera kumenya ibyo ishaka, no kubona wa Mukiranutsi, no kumva ijwi riva mu kanwa ke: Kuko uzaba umugabo we wo guhamiriza abantu bose ibyo wabonye n’ibyo wumvise. None ikigutinza ni iki? Haguruka ubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wambaje izina rye.” Ibyak 22:13-16. INI 82.5
Aya magambo yari ahuye n’ayo Yesu ubwe yavuze igihe yafatiraga Sawuli mu nzira ijya i Damasiko. Yesu yari yaravuze ati:“Ariko byuka uhagarare. Igituma nkubonekeye ni ukugira ngo nkugire umugaragu wanjye n’umugabo wo guhamya ibyo ubonye kuri jye, kimwe n’ibyo nzakwereka. Nzagutabara ngukize Abayahudi n’abanyamahanga ngutumyeho. Ngutumye kubahumura amaso kugira ngo ubahindure, bave mu mwijima bagere mu mucyo, bave mu bushobozi bwa Satani bagarukire Imana, kugira ngo nibanyemera bababarirwe ibyaha, kandi bahabwe ku munani wagenewe abantu Imana yagize intore zayo.” Ibyak 26:16-18. INI 83.1
Mu gihe yatekerezaga kuri ibi mu mutima we, Pawulo yarushijeho gusobanukirwa neza umuhamagaro we wo “kuba intumwa ya Yesu Kristo nk’uko Imana yashatse” (1Kor 1 :1). Umuhamagaro we ntiwari waraturutse ku “bantu cyangwa umuntu, ahubwo waturutse kuri Yesu Kristo n’Imana Data wa twese.” Gal 1:1. INI 83.2
Umurimo ukomeye wari imbere ye watumye yiga Ibyanditswe Byera abishishikariye kugira ngo ashobore kubwiriza ubutumwa bwiza “atavugisha ubwenge bw’amagambo, kugira ngo umusaraba wa Kristo udahinduka ubusa”, “ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n’imbaraga,” kugira ngo ukwizera kw’abamwumva bose “kudashingira ku bwenge bw’abantu, ahubwo ku mbaraga z’Imana” 1 Kor 1 :17; 2:4,5. INI 83.3
Uko Pawulo yashakishaga mu Byanditswe, yabonye ko uko ibihe byagiye bisimburana “ntabwo ari ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe ari benshi; si abakomeye n’imfura nyinshi. Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi, ngo ikoze isoni abanyabwenge: kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi, ngo ikoze isoni ibikomeye; kandi n’ibyoroheje byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho: kugira ngo hatagira umuntu wirata imbere y’Imana.” (1 Kor 1:26-29). Yitegereje ubwenge bw’isi mu mucyo w’umusaraba, Pawulo “yagambiriye kutagira ikindi abamenyesha, keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe” 1 Kor 2 :2. INI 83.4
Mu bihe bye bya nyuma by’ivugabutumwa, nta na rimwe Pawulo yigeze yirengagiza isoko y’ubwenge bwe n’imbaraga ze. Nyuma y’imyaka myinshi dore uko yavuze ati: “Erega, ku bwanjye kubaho ni Kristo.” (Fil 1:21). Yongeye kuvuga ati: “Ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ni bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyange byose, ndetse mbitekereza ko ari amase, kugira ngo ndonke Kristo, kandi mboneke ko ndi muri we, ntafite gukiranuka kwanjye, kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ariko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera: kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe, no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe.” Filipi 3:8-10. INI 83.5
Pawulo avuye muri Arabiya “yasubiye i Damasiko” (Gal 1:7), “yigisha ashize amanga mu izina rya Yesu.”Abayahudi bananiwe guhangana n’ubwenge yavugishaga maze “bajya inama yo kumwica.” (Ibyak 9:23). Amarembo y’umudugudu yari arinzwe bikomeye ku manywa na nijoro kugira ngo atabacika. Izi ngorane zatumye abigishwa bashaka Imana babikuye ku mutima maze amaherezo, “ijoro rimwe, baramujyana bamucisha mu nkike z’amabuye, bamumanurira mu gitebo.” Ibyak 9:25. INI 84.1
Amaze kuva i Damasiko acitse, Pawulo yagiye i Yerusalemu. Icyo gihe yari amaze imyaka itatu ahindutse. Umugambi ukomeye watumye akora uru rugendo, nk’uko nyuma y’aho yabyivugiye, ni uko yashakaga “gusura Kefa [Petero].” Gal 1:18. Ageze mu mudugudu aho yari azwi mbere nka “Sawuli watotezaga”, yagerageje kwifatanya n’abigishwa: ariko bose baramutinya, ntibemenra ko ari umwigishwa.” Ibyak 9:26. INI 84.2
Byakomereye abizera kwemera ko umufarisayo wari uzi ko nta yindi dini ifite ukuri nk’iye kandi wari warakoze ibishoboka ngo arimbure Itorero, ashobora guhinduka umuyoboke nyakuri wa Yesu. “Maze Barinaba aramujyana, amushyira intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye na we, n’uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu i Damasiko.” Ibyak 9:27. INI 84.3
Abigishwa bamaze kumva ibi bamwakiye nka mugenzi wabo. Nyuma y’igihe gito baje kubona ibihamya byinshi cy’uko ari Umukristo nyakuri. Uwari ugiye kuzatumwa ku banyamahanga noneho yari mu mugi aho abenshi mu bari barigeze gufatanya nawe babaga; kandi yifuzaga gusobanurira neza aba bayobozi b’Abayahudi ibyerekeranye n’ubuhanuzi bwerekeye Mesiya bwari bwarasohojwe no kuza kwa mbere k’Umukiza. Pawulo yabonye ko aba bigisha b’Abisiraheli yari yaramenyanye nabo mbere, bari bafite ukuri kandi ari inyangamugayo nk’uko nawe yari kera. Uko Pawulo yatekerezaga bagenzi be b’Abayahudi, yasanze yarabibeshyeho; yizeraga ko nabo bazahinduka vuba ariko siko byaje kugenda bituma yumva acitse intege. INI 84.4
Nubwo ” yabwirije mu izina ry’Umwami Yesu ashize amanga akaganira n’Abayahudi bavuga ikigereki ajya impaka na bo, abari bahagarariye idini y’Abayahudi banze kwizera ahubwo “bigeza ubwo bashatse kumwica.” (Ibyak 9:26-29). Ibyo byatumye umutima we wuzura agahinda. Aba yaratanze n’ubugingo bwe, iyo ibyo biza kuba byatuma ageza bamwe ku kwakira ukuri. Yari afite ikimwaro atekereza uruhare yagize mu rupfu rwa Sitefano. Ababajwe no gusibanganya ibinyoma bari barashinje Sitefano, yashyigikiye ukuri Sitefano yari yarazize. INI 84.5
Ababajwe n’abanze kwizera, Pawulo yari mu rusengero asenga nk’uko nyuma yabihamije, yabaye nk’urota maze intumwa ivuye mu ijuru iramubonekera iramubwira iti: “Ihute uve i Yerusalemu vuba, kuko batazemera ibyo umpamya.” Ibyak 22:18. INI 85.1
Pawulo yifuzaga kuguma i Yerusalemu kugira ngo ahangane n’abamurwanyaga. Kuri we guhunga i Yerusalemu byari kugaragara nk’ubugwari. Byari kuba ari ubugwari niba kuhaguma byari gutuma ashobora kwemeza ukuri k’ubutumwa bwiza bamwe mu Bayahudi binangiye ndetse nubwo byari gutwara ubuzima bwe. Bityo yarasubije ati, “Mwami, nabo ubwabo bazi yuko nashyiraga abakwizeye mu nzu y’imbohe, nkabakubitira mu masinagogi yose. Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye, ndinda imyenda y’abamwicaga.” (Ibyak 22:19, 20). Nyamara ntibyari bihuje n’ubushake bw’Imana ko umugaragu wayo ashyirira ubuzima bwe mu kaga ubusa; bityo intumwa ivuye mu ijuru iramusubiza iti, “Genda, kuko nzagutuma kure mu banyamahanga.” Ibyak 22:21. INI 85.2
Bamaze kumenya iby’iri yerekwa, abizera bihutiye gucikisha Pawulo ava i Yerusalemu mu ibanga batinya ko yakwicwa. “Bamujyana i Kayisariya, bamwohereza i Taruso” Ibyak 9:30. INI 85.3
Kugenda kwa Pawulo byahagaritse gatoya imvururu z’Abayahudi ku buryo Itorero ryagize agahenge igihe gito. Muri ako gahenge umubare w’abizera wiyongeyeho abantu benshi. INI 85.4