IBYAKOZWE N’INTUMWA

54/59

IGICE CYA 53 - YOHANA UKUNDWA

Yohana atandukanywa cyane n’izindi ntumwa no kwitwa “Umwigishwa Yesu yakundaga.” (Yohana 21:20). Agaragara ko yanezejwe n’ubucuti yagiranye na Kristo ku rugero rutagereranywa, ku buryo yari yarabonye ibimenyetso byinshi by’uko Umukiza amwiringira kandi amukunda. Yari umwe mu bigishwa batatu bagize amahirwe yo kubona ubwiza bwa Kristo ku musozi yahindukiyeho ishusho irabagirana, kandi yabonye n’umubabaro ukomeye yagiriye mu gashyamba ka Getsemani. Ni nawe Umwami Yesu yashinze kwita kuri nyina ubwo yari mu masaha y’umubabaro ukomeye ku musaraba. INI 333.1

Urukundo Umukiza yakundaga Yohana ukundwa, Yohana yaje kurwitura yitanga n’imbaraga ze zose. Yomatanye na Kristo nk’uko ishami ry’umuzabibu ryomatana n’igiti. Ku bwa Shebuja yatinyutse akaga kari kumuberaho mu cyumba Kristo yaciriwemo urubanza ndetse yagumye hafi y’umusaraba, kandi amaze kumva inkuru nziza ko Kristo yazutse yihutiye kujya ku mva ndetse bitewe n’ishyaka yari afite ahatanga Petero wahubukaga. INI 333.2

Urukundo rutagajuka no kwitanga atizigamye byagaragariye mu mibereho no mu mico ya Yohana, byigisha Itorero rya Gikristo inyigisho zifite agaciro katarondoreka. Yohana ntiyari asanganwe imico yo gukunda yaje kumugaragaraho mu mibereho ye ya nyuma. Mu bisanzwe yari umunyamakosa. Ntiyirataga cyangwa ngo yiyemere gusa, cyangwa ngo aharanire kugira icyubahiro ahubwo yarahubukaga kandi akihorera. We n’umuvandimwe we bitwaga “abana b’inkuba.” Kurakazwa n’ubusa, kwifuza kwihorera ndetse n’umwuka wo kugaya abandi byose byarangaga Yohana. Nyamara munsi y’ibi byose Umwigisha mvajuru yakuyemo umutima w’ukuri kandi w’urukundo. Yesu yacyashye ukwikunda kwe, aca intege irari rye kandi agerageza kwizera kwe. Ariko yamuhishuriye ibyo umutima we wifuzaga ari byo: ubwiza bw’ubutungane n’imbaraga ihindura y’urukundo. INI 333.3

Inenge zo mu mico ya Yohana zagiye zigaragara cyane ibihe byinshi mu mibanire ye yihariye n’Umukiza. Umunsi umwe Kristo yohereje integuza mu kirorero cy’Abanyasamariya, asaba abaho ko bamutegurira aho we n’intumwa ze bari buruhukire. Nyamara igihe Umukiza yari hafi kugera muri uwo mujyi yifuje gukomeza ajya i Yerusalemu. Ibi byatumye Abanyasamariya bagira ishyari maze aho kugira ngo bamusabe gutindana na bo, banze kumuha ikaze nk’iryo bahaga umugenzi usanzwe. Nta n’umwe Yesu yigeze ahatira kumwakira, bityo Abanyasamariya babuze umugisha bari guhabwa iyo bajya kumwakira ngo ababere umushyitsi. INI 333.4

Abigishwa bari bazi ko Kristo afite umugambi wo kubana n’Abanyasamariya akabaha umugisha. Batangajwe kandi baterwa agahinda n’ukuntu Abanyasamariya bakiranye Shebuja ubukonje, ishyari n’agasuzuguro. By’umwihariko Yohana na Yakobo byarabababaje cyane. Kuba uwo bubahaga cyane yari asuzuguwe ako kageni, kuri bo byari icyaha gikomeye kitakwirengagizwa ngo habure igihano gihita gitangwa. Bahereye ko bavugana ishyaka bati : “Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro, ngo uve mu ijuru, ubarimbure nk’uko Eliya yabikoze?” (Luka 9:54). Babivuze berekeza ku kurimbuka kw’abasirikare b’Abanyasamariya n’ingabo zabo zari zoherejwe gufata umuhanuzi Eliya. Baje gutangazwa no kubona Yesu ababajwe n’amagambo yabo, kandi barushaho kubabara bumvise abacyashye avuga ati: “Ntimuzi umwuka ubarimo uwo ari wo, kuko Umwana w’umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.” Luka 9:55. INI 334.1

Ntabwo guhatira abantu kumwemera biri mu murimo wa Kristo. Satani n’abakoreshwa n’umwuka we ni bo bashaka guhata umutimanama. Mu rwego ryo kwitwaza kugira ishyaka ry’ubutungane, abantu bifatanyije n’abadayimoni bajya bateza abandi bantu imibabaro kugira ngo babahindure bemere ibitekerezo byabo by’idini. Nyamara Kristo we ahora yerekana impuhwe, ashaka kubiyegereza abahishurira urukundo rwe. Ntiyemera kugira uwo abangikanywa nawe mu bugingo, cyangwa ngo umuntu amukorere by’igice; ahubwo yifuza gusa umurimo ukoranywe ubushake bw’umutima witanze urehejwe n’urukundo. INI 334.2

Ikindi gihe Yakobo na Yohana banyujije gusaba kwabo kuri nyina basaba ngo bazahabwe imyanya yo hejuru y’icyubairo mu bwami bwa Kristo. Nubwo Kristo yagiye asubiramo amabwiriza yerekeranye na kamere y’ubwami bwe, aba bigishwa bari bakiri bato bari bacyiringiye Mesiya wari kwima ingoma ye n’imbaraga ya cyami nk’uko abantu babyifuzaga. Nyina wabifurizaga umwanya w’icyubahiro muri ubu bwami yarasabye ati: “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.” Matayo 20:21. INI 334.3

Ariko Umukiza yarasubije ati: “Ntimuzi icyo musaba. Mwashobora kunywera ku gikombe nzanyweraho, cyangwa kubatizwa umubatizo nzabatizwa ?” (Mariko 10 :38). Bibutse amagambo ye atangaje yaganishaga ku rubanza azacirwa ndetse no ku mubabaro we ariko bahereyeko basubiza bashize amanga bati: “Turabishobora.” Babibonaga ko guhamya ko bazaba indahemuka mu gufatanya n’Umwami wabo mu byari kumubaho byose ari icyubahiro gihebuje. Kristo yaravuze ati: “Koko igikombe nzanywereho muzakinyweraho, kandi n’umubatizo nzabatizwa, ni nawo muzabatizwa namwe.” (Mariko 10:39). Imbere ye yaharebaga umusaraba mu mwanya w’intebe ya cyami, akanahabona ibisambo bibiri bizaba bimukikije kimwe iburyo ikindi ibumoso bwe. Yakobo na Yohana bagombaga gufatanya na Shebuja mu mibabaro: umwe yari agiye kwicishwa inkota bidatinze; undi nawe —wari muremure kurusha abandi bigishwa- yari gukurikira Shebuja mu murimo, mu gukwenwa ndetse no gutotezwa. Yesu yakomeje agira ati: “Ariko kwicara iburyo bwanjye n’ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije.” INI 334.4

Yesu yamenye impamvu yateye uko gusaba bityo acyaha ubwibone n’icyufuzo by’abo bigishwa bombi ati: “Muzi yuko abami b’abanyamahanga babatwaza igitugu, n’abakomeye babo bahawe kubategeka. Ariko muri mwe si ko biri. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu: nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.” Matayo 20:25-28. INI 335.1

Mu bwami bw’Imana, umwanya ntuboneka binyuze mu gutonesha. Ntukorerwa cyangwa ngo umuntu apfe kuwuhabwa. Ni ingaruka y’imico y’umuntu. Guhabwa ikamba n’ubwami bw’Imana ni ingororano z’urugero umuntu yagezeho; ni ingororano zo kuba yaratsinze kamere abiheshejwe n’ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo. INI 335.2

Nyuma y’igihe kirekire ubwo Yohana yababazwaga binyuze mu gusangira imibabaro na Kristo, Umwami Yesu yamuhishuriye igikenewe kugira ngo umuntu yegere ubwami bwe. Kristo yaravuze ati: “Unesha, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.” (Ibyahishuwe 3:21). Uzahagarara iruhande ya Kristo ni umuntu uzaba yaranyoye byimazeyo ku mwuka we w’urukundo rwitanga, (” urukundo rutihimbaza, rutirarira,…rutishakira ibyarwo, rudahutiraho, ntirutekereze ikibi ku bantu » (1Kor 13:4-5), urukundo rwakoreshaga umwigisha, nk’uko rwakoresheje Umukiza wacu agatanga byose, akabaho, agakora kandi akitanga ndetse kugera ku gupfa kugira ngo akize inyokomuntu. INI 335.3

Ikindi gihe ubwo bari mu mirimo yabo ya mbere y’ivugabutumwa, Yakobo na Yohana bahuye n’umuntu wirukanaga abadayimoni mu izina rya Kristo kandi atari umuyoboke uzwi wa Kristo. Aba bigishwa bamubujije gukomeza gukora kandi batekereza bari mu kuri. Ariko igihe babibwiraga Kristo, yabacyashye avuga ati : “Ntumumubuze, kuko umuntu ukora igitangaza mu izina ryanjye atabasha kunsebya bitamuruhije.” ( Mariko 9:39). Nta bantu na bamwe biyerekanye mu buryo ubwo ari bwo bwose ko ari incuti za Kristo bagombaga gusubizwa inyuma. Abigishwa ntibari bakwiriye kugira umwuka wo kuba nyamwigendaho no guheza abandi, ahubwo bagombaga kugaragaza impuhwe zidafite umupaka bari barabonanye Shebuja. Yakobo na Yohana bari baratekereje ko mu guhagarika uyu muntu baharaniraga icyubahiro cy’Umwami wabo; ariko batangiye kubona ko bari bifitiye ishyari ryabo ubwabo. Bamenye amakosa yabo kandi bemera no gucyahwa. INI 335.4

Ibyigisho bya Kristo byagaragazaga ko ubugwaneza, kwiyoroshya n’urukundo ari ibintu by’ingenzi kugira ngo habeho gukurira mu buntu no kuba umuntu ashyitse ngo akore umurimo we. Ibi bintu byari iby’agaciro gakomeye kuri Yohana. Yahaye agaciro buri cyigisho kandi yahoraga ashaka ko imibereho ye ihuza n’urugero rw’ijuru. Yohana yari yaratangiye gusobanukirwa n’icyubahiro cya Kristo —kitari ibirabagirana no gukomera byo mu isi yari yarigishijwe kwiringira, ahubwo cyari “ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se, wuzuye ubuntu n’ukuri.” Yohana 1:14. INI 336.1

Urukundo rwimbitse kandi rukomeye Yohana yari afitiye Shebuja si rwo rwateraga Kristo kumukunda ahubwo rwari ingaruka y’urwo Kristo yamukundaga. Yohana yifuzaga guhinduka nka Yesu, kandi bitewe n’imbaraga ihindura y’urukundo rwa Kristo yahindutse umugwaneza kandi wiyoroheje. Inarijye ye yahishwe muri Kristo. Muri bagenzi be bose, Yohana ni we wenyine wiyeguriye imbaraga y’ubwo bugingo butangaje. Yaravuze ati: « Ubwo Bugingo bwarerekanywe, turabubona. » « Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi.» (1Yohana 1:2 ; Yohana 1:16). Yohana yamenyeye Umukiza mu mibereho yamubonanaga. Ibyigisho Shebuja yamwigishije byiyanditse mu mutima we. Igihe yahamyaga ubuntu bw’Umukiza, imvugo ye yoroheje yarangururaga urukundo rwari rwarasabye imibereho ye yose. INI 336.2

Urukundo rwimbitse Yohana yari afitiye Kristo ni rwo rwatumaga yifuza kumuhora iruhande. Umukiza yakundaga abigishwa be bose uko ari cumi na babiri; ariko urwa Yohana rwo rwari ruhebuje. Ni we wari muto kurusha abandi, kandi kuko yari afite kwiringira kurenze uk’umwana, yakinguriye Yesu umutima we. Bityo yarushijeho gusabana na Kristo ku buryo ibyigisho by’Umukiza byimbitse mu by’umwuka byabwirwaga abantu binyuze kuri we. INI 336.3

Yesu akunda aberekana Data wa twese kandi Yohana yashoboraga kuvuga iby’urukundo rwa Data kurusha abandi bigishwa. Yahishuriye bagenzi be ibyari mu mutima we, agaragariza ingeso z’Imana mu mico ye. Ubwiza bw’Imana bwagaragariraga mu maso ye. Ubwiza bw’ubutungane bwari bwaramuhinduye bwerekanaga kurabagirana nk’ukwa Kristo mu maso ye. Yitegerezaga Umukiza mu mwuka wo kuramya n’urukundo kugeza ubwo gusa na Kristo no gusabana na we byamuhindukiye icyifuzo cye kimwe rukumbi, kandi mu imico ya Shebuja yagaragariraga muri we. INI 336.4

Yaravuze ati: “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko, Yesu niyerekanwa, tuzasa nawe, kuko tuzamureba uko ari.” 1Yohana 3:1, 2. INI 336.5