IBYAKOZWE N’INTUMWA

6/59

IGICE CYA 5 - IMPANO YA MWUKA MUZIRANENGE

Igihe Kristo yahaga abigishwa be isezerano rya Mwuka Muziranenge, yari hafi kurangiza umurimo we ku isi. Yari ahagaze mu gicucu cy’umusaraba, asobanukiwe neza n’umutwaro w’icyaha wagombaga kumushyirwaho nk’Uzashyirwaho Icyaha. Mbere y’uko yitangaho igitambo, yigishije abigishwa be ibyerekeranye n’impano yuzuye kandi y’ingirakamaro cyane yagombaga guha abayoboke be- impano yari kubegereza amasoko atagira imbibi y’ubuntu bwe. ” Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana namwe kandi azaba muri mwe. ” Yohana 14:16-17. INI 33.1

Umukiza yerekezaga ku gihe Mwuka Muziranenge, nk’umuhagarariye, yari kuza gukora umurimo ukomeye. Icyaha cyari cyariganje mu myaka myinshi cyagombaga kurwanywa n’imbaraga mvajuru ya Mwuka Muziranenge. INI 33.2

Ni iki cyabaye umusaruro wo gusukwa kwa Mwuka Muziranenge ku munsi wa Pentekote? Inkuru inejeje y’Umukiza wazutse yajyanywe mu turere twa kure two ku isi. Uko abigishwa bamamazaga ubutumwa bw’ubuntu bukiza, imitima y’abantu yiyeguriraga imbaraga y’ubu butumwa. Itorero ryabonye abihanye benshi barizamo baturutse impande zose. Abari barasubiye inyuma barihanye. Abanyabyaha bafatanyije n’abizera gushakashaka imaragarita y’agaciro gakomeye. Abantu bamwe bari abanzi bakomeye b’ubutumwa bwiza bahindutse ibirangirire muri bwo. Nibwo ubuhanuzi bwasohoye ngo, “ Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturage b’i Yerusalemu; umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi; kandi inzu ya Dawidi izamera… nka marayika w’Uwiteka.” Zekariya 12:8. Buri mukristo yabonaga isano y’urukundo rw’Imana n’ubugwaneza bwayo muri mugenzi we. Basigaye bagamije ikintu kimwe. Kwifuza kurenza urugero bariho byasimbuye ibindi byose. Umugambi w’abizera wari uwo kugaragaza imico ya Kristo no gukora ku buryo Ubwami bwe bwamamara hose. INI 33.3

Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu; nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose.” Ibyak 4:33. Kubera ibyo bakoraga Itorero ryungutse abantu batoranyijwe, Aba bamaze kwakira ijambo ry’ukuri beguriye imibereho yabo gukora umurimo wo kubwira abandi ibyiringiro byuzuje imitima yabo amahoro n’umunezero. Ntibashoboraga guhagarikwa cyangwa guterwa ubwoba n’ibikangisho. Uwiteka yabavugiragamo, kandi uko bavaga ahantu bajya ahandi, abakene babwirizwaga ubutumwa bwiza n’ibitangaza by’ubuntu bw’Imana bigakorwa.Uko ni ko Imana ishobora gukora mu buryo bukomeye igihe abantu bitanze kugira ngo bayoborwe na Mwuka Muziranenge. INI 33.4

Isezerano ryo guhabwa Mwuka Muziranenge ntabwo ryahawe ab’igihe runaka cyangwa ubwoko runaka. Kristo yavuze ko imbaraga mvajuru ya Mwuka We yagombaga kubana n’abayoboke be kugeza ku mperuka. Kuva ku munsi wa pentekote kugeza ubu, umufasha yohererejwe abantu bose biyeguriye Imana n’umurimo wayo batizigamye. Abantu bose biyeguriye Kristo nk’Umukiza wabo bwite, Mwuka Muziranenge yabajeho nk’umujyanama, uweza, umuyobozi n’umuhamya. Uko abizera barushijeho kujya bagendana n’Imana ni ko barushijeho guhamya urukundo rw’Umucunguzi wabo n’ubuntu bwe bukiza beruye kandi bafite imbaraga. Abagabo n’abagore bashimishijwe no kubana na Mwuka Muziranenge mu mu mibereho yabo mu binyejana byinshi by’itotezwa n’igeragezwa, bahagaze nk’ibyitegererezo n’ibitangarirwa mu isi. Bagaragarije imbaraga ihindura y’urukundo rwaducunguye imbere y’abamarayika n’abantu. INI 34.1

Abahawe imbaraga mvajuru ku munsi wa Pentekote, ntabwo bari bakingiwe ibishuko n’ibigeragezo byari kuzabaho. Uko bamamazaga ukuri n’ubutungane, ni ko umwanzi w’ukuri kose yahoraga abarwanya ashaka kubanyaga ibyo bungukiye mu mibereho yabo ya Gikristo. Byatumye barwanisha imbaraga zose bahawe n’Imana kugira ngo bagere ku rugero rw’igihagararo cy’abagabo n’abagore bari muri Kristo Yesu. Buri munsi basabaga kongererwa ubuntu kugira ngo bagere ku rugero rwo hejuru bagana ku butungane. Kubw’umurimo wa Mwuka Muziranenge, binyuze mu gushyira ukwizera mu bikorwa, n’abanyantegenke bamenye kuvugurura imbaraga bahawe, baratunganywa kandi bahabwa icyubahiro. Mu kwicisha bugufi biyeguriye imbaraga ihindura ya Mwuka Muziranenge, bahabwa ukuzura k’Ubumana maze barahinduka basa na Yo. INI 34.2

Igihe gito cyari gishize nticyigeze gihindura isezerano Kristo yasezeraniye abigishwa be ryo kuboherereza Mwuka Muziranenge nk’Umuhagarariye. Ntabwo Imana ari yo ihagarika isukwa ry’ubutunzi bw’ubuntu bwayo ku bantu. Niba gusohora kw’iri sezerano kutagaragara nk’uko byagombye kuba, biterwa n’uko iryo sezerano ridahabwa agaciro nk’uko byari bikwiye. Iyaba abantu bose babishakaga, bakuzuzwa Mwuka.Aho ari ho hose gukenera Mwuka Muziranenge ari ingingo itekerezwaho buhoro, hagaragara amapfa, umwijima, kugwa no gupfa mu by’umwuka. Igihe cyose duhanze amaso ibintu bidafite umumaro, imbaraga mvajuru ikenewe mu gukura, mu kugubwa neza kw’Itorero, kandi yagombaga kuzana n’indi migisha irabura nubwo yatanzwe ku rwego rutagira akagero. INI 34.3

Niba ubu buryo ari bwo tugomba kuboneramo imbaraga, ni iyihe mpamvu tutagira inzara n’inyota byo guhabwa impano ya Mwuka Muziranenge? Ni mpamvu ki tutayiganiraho, kuki tudasenga tuyisaba kandi ngo tubwirize ibyayo? Uhoraho yifuza cyane guha Mwuka Muziranenge abamukorera kurusha uko ababyeyi bifuza guha abana babo impano nziza. Buri mukozi wese yari akwiriye gusaba Imana kubatizwa na Mwuka buri munsi. Ibigo by’abakozi b’Abakristo byagombye guteranira hamwe bigasaba ubufasha budasanzwe, bagasaba ubwenge mvajuru, kugira ngo bamenye uko bakwiriye gukora gahunda ndetse n’uko yashyirwa mu bikorwa mu buryo bwiza. By’umwihariko bagombye gusaba Imana kugira ngo ibatize intumwa zayo yatoranyije ziri mu murimo wayo maze zakire Mwuka wayo ku rugero rushyitse. Mwuka ubana n’abakozi b’Imana, azatuma kwamamaza ukuri bigira imbaraga zitatangwa n’icyubahiro n’ikuzo by’isi. INI 35.1

Mwuka Muziranenge abana n’umukozi wese werejwe gukorera Imana, aho yaba ari hose. Amagambo yabwiwe abigishwa ba Yesu aratubwirwa natwe. Umufasha ni uwacu nk’uko ari uwabo. Mu bintu bitungurana no hagati mu rwango rw’ab’isi, Mwuka atanga imbaraga ikomeza abantu bari mu kaga no ku rugamba kandi akanatuma basobanukirwa gutsindwa n’amakosa byabo. INI 35.2

Mu gahinda no mu kababaro, igihe aho tubona hasa n’ahijimye, ahazaza hakaba hateye ubwoba kandi tukumva tudafite kirengera kandi turi twenyine, ubwo ni bwo Mwuka Muziranenge ahumuriza umutima agasubiza isengesho ryo kwizera. INI 35.3

Kuba umuntu agaragaza gutwarwa cyane mu by’umwuka mu buryo budasanzwe si byo gihamya kidakuka cyerekana ko ari Umukristo. Ubutungane si ugutwarwa: ahubwo ni ukwegurira Imana ubushake bwacu bwose, ni ukubeshwaho n’ijambo ryose riva mu kanwa k’Imana; ni ugukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka; ni ukwiringira Imana mu bigeragezo, mu mwijima kimwe no mu mucyo. Ni ukugendera mu kwizera atari mu bigaragarira amaso; ni ukwishingikiriza ku Mana tuyiringiye tudashidikanya kandi duturije mu rukundo rwayo. INI 35.4

Kumenya gusobanura neza uwo Mwuka Muziranenge ari we ntabwo ari ngombwa kuri twebwe. Kristo atubwira ko Mwuka Muziranenge ari Umufasha “Umwuka w’ukuri, ukomoka kuri Data.” Ku byerekeye Mwuka Muziranenge, bivugwa neza ko mu murimo we wo kuyobora abantu mu kuri kose, “atazavuga ku bwe.”Yohana 15:26; 16:13. INI 36.1

Kamere ya Mwuka Muziranenge ni ubwiru. Abantu ntibashobora kuyisobanura kubera ko Imana itayibahishuriye. Abantu bafite ibyo bitekerereza bashobora gushyira hamwe amagambo amwe y’Ibyanditswe Byera maze bakayongeraho imyumvire ya kimuntu, nyamara kwemerwa kw’ibi bitekerezo ntikuzatuma Itorero rikomera. Ku byerekeranye n’ubu bwiru burenze cyane ubwenge bw’umuntu, icyiza ni ukwicecekera. INI 36.2

Umurimo wa Mwuka Muziranenge usobanurwa neza mu magambo ya Kristo avuga ati: ” Ubwo azaza, azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka.” Yohana 16:8. Mwuka Muziranenge ni we wemeza umuntu icyaha. Iyo umunyabyaha yemeye imbaraga ya Mwuka Muziranenge, azashobozwa kwihana kandi akangurirwe umumaro wo kumvira ibyo Imana ishaka. Ku munyabyaha wicuza afite inzara n’inyota byo gukiranuka, Mwuka Muziranenge amuhishurira Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Kristo yaravuze ati, ” Kuko azenda ku byanjye akabibabwira.” “Ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.” Yohana 16:14; 14:26. INI 36.3

Mwuka Muziranenge ni igikoresho gihindura umuntu mushya kugira ngo agakiza kazanywe n’urupfu rw’Umucunguzi wacu kabashe kugira umumaro. Mwuka Muziranenge ahora ashaka kwerekeza ibitekerezo by’abantu ku gitambo gikomeye cyatangiwe ku musaraba w’i Kaluvari, kugira ngo ahishurire ab’isi urukundo rw’Imana, kandi akingurire umutima wemejwe ibyaha kwakira ubutunzi bukomeye bwo mu Byanditswe Byera. INI 36.4

Iyo amaze kwemeza abantu ibyaha no kwereka imitima yabo urugero rw’ubutungane, Mwuka Muziranenge atuma bazinukwa iby’iyi si, akabuzuza kwifuza ubutungane. Umukiza yaravuze ati: “Azabayobora mu kuri kose.” Yohana 16:13. Niba abantu bifuza guhindurwa, hazabaho kwezwa k’umuntu wese uko yakabaye. Mwuka Muziranenge azafata iby’Imana maze abyandike mu mutima. Kubw’imbaraga ye, inzira y’ubugingo izagaragara ku buryo ntawe uzayiyoba. INI 36.5

Kuva kera, Imana yakoresheje Mwuka Muziranenge ibinyujije mu bantu kugira ngo isohoze imigambi yayo ku bacumuye. Ibi byagaragariye mu mibereho y’abakurambere. No mu Itorero ryo mu butayu, mu gihe cya Mose, Imana yatanze “ Umwuka wayo mwiza wo kubigisha.” Nehemiya 9:20. No mu gihe cy’intumwa, Imana yakoreye Itorero ryayo ibikomeye ikoresheje Mwuka Muziranenge. Iyo mbaraga yakomeje abakurambere, yahaye Kalebu na Yosuwa ukwizera n’ubutwari, kandi yatumye umurimo w’Itorero ry’Intumwa ukomeza kujya mbere, ni nayo yagiye ikomeza abana b’Imana b’indakemwa uko ibihe byagiye bisimburana. Mu Gihe cy’Umwijima, byanyuze mu mbaraga ya Mwuka Muziranenge maze ituma itsinda ry’Abakristo b’Abawalidensi bafasha gutegurira ubugorozi inzira. Iyo mbaraga kandi ni yo yatumye haboneka umusaruro uturutse ku muhati w’abagabo n’abagore b’abanyacyubahiro bafunguye inzira yo gushinga za misiyoni z’iki gihe ndetse no gusobanura Bibiliya mu ndimi z’amahanga n’amoko yose. INI 37.1

Na n’ubu Imana iracyakoresha Itorero ryayo kugira ngo imenyekanishe imigambi yayo ku isi. Muri iyi minsi abamamaza iby’umusaraba bagenda bava mu mudugudu bajya mu wundi, bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi, bateguriza abantu kugaruka kwa Kristo. Amategeko y’Imana aragenda ahabwa agaciro. Mwuka w’Ishoborabyose aragendagenda mu mitima y’abantu, kandi abumvira irarika rye bahinduka abahamya b’Imana n’ukuri kwayo. Ahantu henshi, ushobora kubona abagabo n’abagore biyeguriye Imana bageza ku bandi umucyo wabahishuriye inzira y’agakiza kabonerwa muri Kristo. Kandi uko bakomeza kureka umucyo wabo ukamurika nk’uko ababatirishijwe Mwuka Muziranenge ku munsi wa Pentekote babigenje, ni ko barushaho kwakira imbaraga ya Mwuka. Bityo isi igomba kumurikirwa n’ubwiza bw’Imana. INI 37.2

Ku rundi ruhande, hariho bamwe aho gukoresha neza amahirwe bafite muri iki gihe, bicaye ubusa bategereje igihe kindi kidasanzwe Mwuka azongera gusukwa. Bagatekereza ko ari bwo ubushobozi bwabo bwo kumurikira abandi buzongerwa ku rugero rukomeye. Basuzugura inshingano n’amahirwe bafite ubu maze bagatuma umucyo wabo ugenda uzima mu gihe bategereje ko hazabaho igihe bazahabwa umugisha udasanzwe uzabahindura bakaba bakwiriye gukora umurimo nyamara bo ku ruhande rwabo ntacyo bakoze. INI 37.3

Mu gihe cya nyuma ubwo umurimo w’Imana ku isi ugenda urangira, umuhati ukomeye ugaragazwa n’abizera bitanze bayobowe na Mwuka Muziranenge uzaherekezwa n’ibimenyetso mvajuru bidasanzwe. Bifashishije ikigereranyo cy’imvura y’umuhindo n’iy’itumba igwa mu Burasirazuba mu gihe cy’ibiba n’icy’isarura, abahanuzi b’Abaheburayo bahanuye ko Itorero ry’Imana rizasukirwa Mwuka ku rugero rudasanzwe. Isukwa rya Mwuka mu gihe cy’intumwa ryari itangiriro ry’imvura y’umuhindo kandi ryatanze umusaruro unejeje. Mwuka azakomeza kubana n’Itorero ry’ukuri kugeza ku iherezo ry’ibihe. INI 38.1

Ariko hafi y’iherezo ry’isarura ry’isi, isukwa ridasanzwe rya Mwuka ryasezeraniwe Itorero kugira ngo iritegurire kugaruka k’Umwana w’umuntu. Iri sukwa rya Mwuka rigereranywa no kugwa kw’imvura y’itumba; kandi iyi mbaraga ni yo Abakristo bakwiriye gusaba Nyiribisarurwa ” mu gihe cy’itumba”. Igisubizo bazabona ni uko :“Uwiteka urema imirabyo na we azabavubira imvura y’umurindi.” “Kuko ibavubiye imvura y’umuhindo n’iy’itumba.” Zekariya 10:1; Yoweri 2:23. INI 38.2

Nyamara keretse gusa abagize Itorero ry’Imana muri iki gihe nibomatana n’isoko yo gukura mu by’umwuka, naho ubundi ntibazaba biteguye igihe cy’isarura. Keretse gusa nibakomeza kuboneza amatara yabo kandi akagumya kwaka, nibitaba bityo ntibazongererwa ubuntu mu gihe bazaba babukeneye mu buryo budasanzwe. INI 38.3

Abahora bakira ubwo buntu nibo gusa bazahabwa imbaraga ihwanye n’ubukene bwabo bwa buri munsi kandi bahabwe n’ubushobozi bwo kuyikoresha. Aho kugira ngo bategereze igihe kizaza ubwo binyuze mu mpano y’umwihariko ya Mwuka bazahabwa ubushobozi butangaje bwo gukiza imitima, bahora biyegurira Imana buri munsi kugira ngo ibahindure ibikoresho byayo bikwiriye. Bahamya Umwami wabo buri munsi n’aho baba bari hose, haba ahantu hacishije bugufi bakorera mu miryango cyangwa mu ruhame. INI 38.4

Ku mukozi werejwe umurimo w’Imana, hari uguhumurizwa gutangaje kuri mu kumenya ko na Kristo mu buzima bwe hano ku isi yasabaga se buri munsi kugira ngo amwongere ku buntu akeneye. Yavaga muri uko gusabana n’Imana ajya gukomeza abandi no kubahesha umugisha. Itegereze Umwana w’Imana yicishije bugufi asenga asaba Se! Nubwo ari Umwana w’Imana, mu gusenga ni ho ukwizera kwe kwahererwaga imbaraga. Mu gusabana n’ijuru yahahererwaga imbaraga zo kurwanya umwanzi no gufasha abantu mu byo bakeneye. Nk’imfura mu baremwe, azi ibyo abantu bagishaka kumukorera bakeneye, n’ubwo bamwe bafite intege nke kandi bakaba bari mu isi y’ibyaha n’ibigeragezo. Azi neza ko abo abona bakwiriye gutumwa ari abanyantegenke, abantu bibeshya; ariko ku bantu biyeguriye mu mirimo we burundu abasezeranira ubufasha mvajuru. Urugero rwe bwite ni icyemezo cyerekana ko gusaba Imana bivuye ku mutima, udacogora mu kwizera -ukwizera kuyobora umuntu ku kugengwa n’Imana burundu ndetse no kwirundurira mu mirimo wayo- bizazanira abantu ubufasha bwa Mwuka Muziranenge mu rugamba barwanya icyaha. INI 38.5

Buri mukozi ugera ikirenge mu cya Kristo azaba yiteguye kwakira no gukoresha imbaraga Imana yasezeranije Itorero ryayo kugira ngo isi isarurwe. Buri gitondo uko abamamaza ubutumwa bwiza bapfukamye imbere y’Imana maze bakavugurura amasezerano yo kuyiyegurira kwabo, Imana ibaha Mwuka Muziranenge n’imbaraga ze zibasubizamo ubuyanja kandi zikabatunganya. Uko bajya ku nshingano zabo za buri munsi, baba bafite icyizere ko imbaraga itaboneshwa amaso ya Mwuka Muziranenge irabashoboza kuba “abakozi bakorana n’Imana.” INI 39.1