IBYAKOZWE N’INTUMWA

36/59

IGICE CYA 35 - AGAKIZA KU BAYAHUDI.

(Iki gice gishingiye ku Rwandiko rwandikiwe Ab any aroma)

Nyuma yo gutinda cyane kudatewe n’ubushake bwe, amaherezo Pawulo yaje kugera i Korinto; ahantu kera yari yarakoreye umurimo umugoye, kandi igihe kimwe akaba yari yarahitayeho cyane. Yabonye ko benshi mu bizera ba mbere bamukundaga nk’umuntu wa mbere wari warabazaniye umucyo w’ubutumwa bwiza. Igihe yaramutsaga aba bigishwa kandi akabona ubunyangamugayo n’umwete byabo; yashimishijwe n’uko umurimo yari yarakoreye i Korinto utari warabaye imfabusa. INI 230.1

Abizera b’i Korinto, bari barigeze guta umurongo w’umuhamagaro wabo muri Kristo, noneho bari bariyongereye imbaraga z’imico ya Gikristo. Amagambo yabo n’ibikorwa byabo byagaragazaga imbaraga ihindura y’ubuntu bw’Imana kandi icyo gihe noneho bari barahindutse imbaraga ikomeye ihagarariye icyiza muri uwo mujyi wari icyicaro cy’ubupagani n’ubupfumu. Muri bagenzi be yakundaga no muri aba bari barahindutse b’abizerwa; niho Pawulo wari unaniwe kandi ahagaritse umutima yaboneye ikiruhuko. INI 230.2

Mu gihe yari i Korinto, Pawulo yabonye umwanya wo gushaka ahantu hashya kandi hagutse ho gukorera umurimo. Urugendo yagombaga gukora ajya i Roma rwagize umwanya ukomeye mu bitekerezo bye. Kubona kwizera kwa Gikristo gushora imizi mu mujyi ukomeye nk’uwo wari icyamamare muri icyo gihe, byari bimwe ku byiringiro n’imigambi ikomeye yahozaga ku mutima. Itorero ryari ryaramaze guhangwa i Roma; kandi Pawulo yifuzaga gufatanya n’abizera baho mu murimo wagombaga gukorwa muri Italiya no mu bindi bihugu. Kugira ngo ategurire inzira imirimo yari azakorera muri aba bavandimwe be mu kwizera kandi n’abenshi muri bo yari atabazi, yaboherereje urwandiko rubamenyesha umugambi we wo gusura Roma ndetse n’ibyiringiro yari afite byo kuzamura ibendera ry’umusaraba muri Esipanye. INI 230.3

Mu rwandiko yandikiye Abanyaroma, Pawulo agaragaza amahame akomeye y’ubutumwa bwiza. Yaberetse uruhande ahagazemo ku bijyanye n’ibibazo byabuzaga amahwemo amatorero y’Abayahudi n’abatari Abayahudi; maze abereka ko ibyiringiro n’amasezerano byari byaragenewe Abayahudi byaje guhabwa n’abatari Abayahudi. INI 230.4

Mu buryo bwumvikana cyane kandi bwuzuye imbaraga, intumwa Pawulo yabagejejeho inyigisho zo kugirwa intungane binyuze mu kwizera Kristo. Yizeraga ko ayandi matorero azafashwa n’izo nyigisho yoherereje Abakristo b’i Roma. Mbega ukuntu atashoboraga kubona neza impinduka zikomeye zizaterwa n’amagambo ye! Mu bihe byose ukuri gukomeye ko kugirwa intungane kubwo kwizera kwagiye guhagarara nk’umucyo uri mu mpinga y’umusozi kugira ngo uyobore mu nzira y’ubugingo abanyabyaha bihana. Uyu mucyo ni wo wirikanye umwijima wari mu bitekerezo bya Maritini Luteri maze umuhishurira imbaraga y’amaraso ya Kristo yo kweza icyaha. Uyu mucyo wayoboye imbaga y’abantu bari baremerewe n’ibyaha ubaganisha ku isoko nyakuri y’imbabazi n’amahoro. Buri Mukristo wese akwiye gushima Imana kubera urwandiko rwandikiwe Itorero ry’i Roma. INI 230.5

Muri uru rwandiko, Pawulo yisanzuye avuga ubutumwa bwari bumuremereye yari afitiye Abayahudi. Kuva yahinduka, yari yarifuje gufasha abavandimwe be mu kwizera b’Abayahudi kugira ngo basobanukirwe neza n’ubutumwa bwiza. Yaravuze ati: “Ibyo umutima wanjye wifuza, n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe.” Abaroma 10:1. INI 231.1

Ntabwo icyifuzo Pawulo yari afite cyari icyifuzo gisanzwe. Yahoraga asaba Imana ngo igire icyo ikorera Abisirayeli bari baranze kwemera Yesu w’i Nazareti nka Mesiya wasezeranwe. Yahamirije abizera b’i Roma ati: “Ndavuga ukuri muri Kristo, simbeshya, kuko umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera, yuko mfite agahinda kenshi n’umubabaro udatuza mu mutima wanjye. Ndetse nakwiyifuriza kuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo b’umuryango wanjye ku mubiri; kuko ari Abisirayeli, umugabane wabo ukaba uwo guhinduka abana b’Imana, no guhabwa icyubahiro, n’amasezerano, n’amategeko, n’imihango yo gukorera Imana; ni bo bakomotse kuri ba sogokuruza ndetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri; niwe utegeka byose, ni nawe Mana ishimwe iteka ryose. ” Abaroma 9:1-5. INI 231.2

Abisirayeri bari abantu batoranyijwe n’Imana kugira ngo ibakoreshe maze ihe umugisha inyokomuntu yose. Imana yari yaratoranyije abahanuzi benshi muri bo. Aba bahanuzi bari baravuze ukuza k’Umucunguzi wari kuzangwa kandi akicwa n’abari bakwiye kumumenya mbere nk’Uwasezeranwe. INI 231.3

Umuhanuzi Yesaya, yitegereje mu binyejana byashize kandi ahamya uko abahanuzi bagiye bangwa maze amaherezo Umwana w’Imana nawe akangwa. Yesaya yanahumekewemo kugira ngo yandike ibyerekeye kwemera Umucunguzi kw’abatari barigeze na rimwe babarirwa mu bana ba Isirayeli. Pawulo yifashishije ubu buhanuzi aravuga ati: “Kandi Yesaya ashira amanga cyane, aravuga ati, “Nabonywe n’abatanshatse, neretswe abatambaririje.” Ariko ku Bisirayeli aravuga ati, “Ubwoko butumva kandi butongana nabutegeraga amaboko umunsi ukira.” Abaroma 10:20, 21. INI 231.4

Nubwo Isirayeli yanze Umwana wayo, Imana yo ntiyigeze ibanga. Umva uko Pawulo akomeza avuga kuri iyi ngingo: “Nuko ndabaza nti ‘Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?’ Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini. Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi icyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli, abarega ku Mana? Ati, “Mwami, bishe abahanuzi bawe, basenya n’ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine, kandi barashaka kunyica.” Mbese Imana yamushubije iki? Yamushubije iti: “Nisigarije abantu ibibumbi birindwi batarapfukamira Bali.” Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe; hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe kubwo ubuntu.” Abaroma 11:1-5. INI 232.1

Isirayeli yari yarasitaye maze iragwa; nyamara ibi ntibyatumye idashobora kongera kubyuka. Ku kibazo Pawulo yabajije ati “Mbese basitariye kugwa rwose?”, yaje gusubiza ati:“Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari. Ariko, ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutuba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo! Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga, yuko nubahiriza umurimo wanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga, kugira ngo ahari nteze ishyari kuri bene wacu, mbone uko nkiza bamwe muri bo. Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n’Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka?” Abaroma 11:11-15. INI 232.2

Wari umugambi w’Imana ko ubuntu bwayo bwahishurirwa abanyamahanga kimwe n’Abisirayeli. Ibi byari byaravuzwe neza mu buhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera. Mu byo Pawulo avuga akoresha bimwe mu bivugwa muri ubu buhanuzi. Yarabajije ati: “Mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha iby’icyubahiro, n’urundi bwo gukoresha ibiteye isoni? None se bitwaye iki, niba Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbaraga zayo nyinshi inzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka; kugira ngo yerekanire ubutunzi bw’ubwiza bwayo ku nzabya z’imbabazi, izo yiteguriye ubwiza uhereye kera, ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda bonyine, ahubwo no mu banyamahanga? Nk’uko yavugiye no mu kanwa ka Hoseya, iti : ‘Abatari ubwoko bwanjye nzabita ubwoko bwanjye, kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi. Kandi aho hantu babwiriwe ngo: ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, ni ho bazitirirwa abana b’Imana ihoraho.” Abaroma 9:21-26. Hoseya 1:10. INI 232.3

Nubwo Isirayeli nk’ishyanga yaguye, muri bo hasigaye bamwe b’indakemwa bagombaga gukizwa. Mu gihe Umukiza yazaga hariho abagabo n’abagore b’indahemuka bari barakiranye umunezero ubutumwa bwa Yohana Umubatiza, kandi bari barayobowe kongera kwiga ubuhanuzi bwerekeye Mesiya. Igihe Itorero rya mbere rya Gikristo ryashingwaga, ryari rigizwe n’abo bayahudi b’abizerwa bamenye ko Yesu w’i Nazareti ari we bari barategereje ukuza kwe. Aba basigaye ni bo Pawulo aba avugaho iyo yandika ati: “Ubwo ifu y’umuganura ari iyera, n’irobe na ryo ni ko riri: kandi ubwo igishyitsi ari icyera, n’amashami ni ko ari.” Abaroma 11:16. INI 232.4

Pawulo agereranya abasigaye mu Bisirayeli n’igiti cy’umunzenze cyiza cyahwanyuweho amwe mu mashami yacyo. Agereranya abanyamahanga n’amashami yavuye ku giti kinini cy’umunzenze cyo mu gasozi yatewe ku giti cy’umwimerere. Yandikiye abizera bo mu banyamahanga ati: “Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk’ingurukira hagati y’amashami, ugasangira nayo amakakama y’igishyitsi cya elayo, ntukirarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya, wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi. Ahari wavuga uti: ‘Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho.’ Ni koko: kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibone, ahubwo utinye; kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira. Nuko urebe kugira neza kw’Imana kandi no kutabera kwayo: ku baguye ni ukutabera; ariko kuri wowe ni ukugira neza, nuguma muri uko kugira neza kwayo: kuko nutagira utyo, nawe uzahwanyurwa.” Abaroma 11:17-22. INI 233.1

Binyuze mu kutizera no kwanga umugambi Imana yari ibafitiye, Isirayeli nk’ishyanga yari yaratandukanye n’Imana. Nyamara Imana yari ishoboye kongera guhuza amashami yari yarahanyuwe ku giti cy’umwimerere ikayafatanya n’igiti cy’ukuri cya Isirayeli-ari bo bitwa abasigaye baranambye ku Mana ya ba sekuru. Intumwa Pawulo avuga kuri aya mashami yahwanyuwe ati: “Kandi ba bandi na bo, nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk’ingurukira: kuko Imana ishobora kubagaruraho. Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ari umunzenze, ugaterwa nk’ingurukira kuri elayo nziza utavutseho, nkaswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa mu elayo yabo? Bene Data, kugira ngo mutabona uko mwirata, ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima, ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero, bakagera ku mubare ushyitse.” Abaroma 11:23-25. INI 233.2

“Nibwo Abisirayeli bose bazakizwa, nk’uko byanditswe ngo, ‘Umukiza azava i Siyoni, azakura muri Yakobo kutubaha Imana.’ Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije, ubwo nzabukuraho ibyaha.’ Ku by’ubutumwa bwiza, babaye abanzi b’Imana ku bwanyu; ariko ku byo gutoranywa n’Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza: kuko impano z’Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa. Nk’uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe kubw’ubugome bwabo; ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa: kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibababarira bose. INI 233.3

“Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka. Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza? Cyangwa ngo abe umujyanama we? Ni nde wabanje kumuha, ngo azamwiture? Kandi byose ari we bikomokaho, akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha? Icyubahiro kibe icye iteka ryose.” Abaroma 11:26-32, 33-36. INI 234.1

Bityo Pawulo yerekana ko Imana ishoboye ryose guhindura imitima y’Abayahudi n’iy’abanyamahanga, no guha umuntu wese wizera Kristo imigisha yasezeraniwe Isirayeli. Pawulo asubira mu byavuzwe na Yesaya byerekeye ubwoko bw’Imana agira ati: “Umubare w’abana ba Isirayeli, naho waba nk’umusenyi wo ku nyanja, igice gito kizaba gisigaye ni cyo kizarokoka: kuko Umwami azasohoza ijambo rye mu isi, akarirangiza bidatinze, kandi akarigabanya. Kandi nk’uko Yesaya yavuze kera ati, ‘Iyaba Umwami Nyiringabo atadushigarije imbuto, tuba twarabaye nk’i Sodomu, tukagereranywa n’i Gomora.” Abaroma 9:27-29. INI 234.2

Igihe Yerusalemu yasenywaga n’urusengero rugahindurwa amatongo, Abayahudi benshi barajyanywe bajya gukora nk’abacakara mu bihugu by’abapagani. Bari baratatanyirijwe mu mahanga nk’ibintu bidafite agaciro byatawe iruhande rw’ubutayu. Mu myaka igihumbi na magana inani Abayahudi bajarajaye bava ahantu hamwe bajya ahandi mu isi yose, kandi nta na hamwe bahawe amahirwe yo kongera gusubirana icyubahiro bahoranye nk’ishyanga. Bakinwe ku mubyimba, baranzwe kandi baratotezwa kandi uko ikinyejana cyashiraga ikindi kikaza, umurage wabo wagiye uba umubabaro. INI 234.3

Nubwo Abayahudi nk’ishyanga bavumwe igihe bangaga Yesu w’i Nazareti, mu bihe byose hari abagabo n’abagore b’Abayahudi b’indahemuka babayeho bubaha Imana kandi banyuze mu bihe biruhije batuje. Imana yahumurije umitima yabo mu mibabaro kandi yabarebanye impuhwe mu bihe by’akaga bari barimo. Imana yumvise amasengesho y’umubabaro y’abayishakanaga umutima wabo wose kugira ngo basobanukirwe ijambo ryayo. Bamwe bigishijwe kubona ko Umunyanazareti ucishije bugufi abakurambere babo banze kandi bakabamba ari we Mesiya nyakuri wa Isirayeli. Igihe intekerezo zabo zasobanukirwaga n’ubuhanuzi bari bamenyereye bwari bumaze igihe bwarijimishijwe n’imigenzo n’ubusobanuro bwabwo bufuditse, imitima yabo yuzujwe gushima Imana kubw’impano itabona uko ivugwa iha buri muntu wese uhitamo kwemera Kristo nk’Umukiza we bwite. INI 234.4

Iri tsinda ry’abantu niryo Yesaya yerekezagaho mu buhanuzi bwe avuga ati, “Igice gito kizaba gisigaye ni cyo kizarokoka.” Kuva mu gihe cya Pawulo kugeza ubu, Imana yagiye ihamagara Umuyahudi kimwe n’umunyamahanga ikoresheje Mwuka Muziranenge. Pawulo yaravuze ati: “Kuko Imana itarobanura abantu ku butoni.” Abaroma 2 :11. Intumwa Pawulo yitekerejeho nk’“urimo umwenda Abagiriki n’abatari Abagiriki” kimwe n’Abayahudi; nyamara ntiyigeze areka kuzirikana amahirwe Abayahudi barushaga abandi, by’umwihariko kubera ko “babikijwe ibyavuzwe n’Imana.” Abaroma 3 :2. Yaravuze ati, “Ubutumwa bwiza ni imbaraga y’Imana ihesha uwizeye wese gukizwa, uhereye ku Muyuda, ukageza ku Mugiriki: Kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera, kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo. ‘Ukiranuka azabeshwaho no kwizera.’ ” (Abaroma 1:16, 17). Ubu butumwa bwiza bwa Kristo, buhwanye ku muyuda no ku munyamahanga, ni bwo Pawulo yavuzeho mu rwandiko yandikiye Abaroma ahamya ko butamukoza isoni. INI 234.5

Igihe ubu butumwa bwiza uko bwakabaye buzabwirwa Abayahudi, benshi bazemera ko Kristo ari Mesiya. Mu bagabura b’Abakristo harimo bake gusa bumva ko bahamagariwe kwigisha Abayahudi; nyamara abo bagiye birengagizwa kenshi kimwe n’abandi bose, bagomba kugezwaho ubutumwa bw’imbabazi n’ibyiringiro muri Kristo. INI 235.1

Mu isozwa ryo kwamamaza ubutumwa bwiza, igihe hari umurimo udasanzwe ugomba gukorerwa amatsinda y’abantu basanzwe basuzugurwa, Imana yiteze ko intumwa zayo zita by’umwihariko ku Bayahudi zisanga mu mpande zose z’isi. Kubera ko Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera bihuza n’Isezerano Rishya mu gusobanura umugambi uhoraho w’Imana, ibi bizabera benshi mu Bayahudi nk’umuseke w’irema rishya, bibabere umuzuko w’ubugingo. Uko bitegereza Kristo wo mu gihe cy’itangira ryo kwamamaza ubutumwa bwiza avugwa mu Byanditswe mu Isezerano rya Kera, kandi bakabona uburyo Isezerano Rishya risobanura neza Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera, ibitekerezo byabo bisinziriye bizakanguka kandi bazamenya ko Kristo ari Umukiza w’isi. Kubwo kwizera, benshi bazakira Kristo nk’Umucunguzi wabo. Aya magambo azasohorezwa kuri bo ngo: “Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.” Yohana 1:12. INI 235.2

Mu Bayahudi hariho bamwe nka Sawuli w’i Taruso bakomeye mu byanditswe, kandi aba ni bo bazamamazanya imbaraga ikomeye ko itegeko ry’Imana ridahinduka. Imana ya Isirayeli izatuma ibi bibaho mu bihe byacu. Ukuboko kwayo ntikwaheze ngo ananirwe gukiza. Uko abagaragu bayo bakora mu kwizera bakita kuri abo birengagijwe kandi basuzuguwe igihe kirekire, agakiza kayo kazahishurwa. INI 235.3

“Ni cyo gituma Uwiteka wacunguye Aburahamu avugira inzu ya Yakobo ati: ‘Noneho Yakobo ntazakorwa n’isoni; kandi mu maso he ntihazasuherwa. Kandi we n’abana be nibabona ibyo nkorera muri bo, bazeza izina ryanjye; ni koko bazeza Uwera wa Yakobo, kandi bazatinya Imana ya Isirayeli, n’abayoba mu mitima na bo bazahinduka abajijutse, n’abinuba bazemera kubwirizwa.” Yesaya 29:22-24. INI 235.4