IBYAKOZWE N’INTUMWA

33/59

IGICE CYA 32 - ITORERO RITANGANA UBUNTU

Mu rwandiko rwe rwa mbere yandikiye Itorero ry’i Korinto, Pawulo yahaye abizera amabwiriza agendana n’amahame rusange agenga gushyigikira umurimo w’Imana ku isi. Igihe yandikaga ku by’imirimo yabakoreye, yarabajije ati: INI 207.1

” Ni nde wigeze kuba umusirikare akitunga? Ni nde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni nde uragira ishyo ntarikame? Mbese ibyo mbivuze nk’umuntu gusa, cyangwa amategeko na yo ntavuga atyo? Byanditswe mu mategeko ya Mose ngo “Ntugahambire umunwa w’inka ihonyora ingano.” Mbese inka ni zo Imana yitaho gusa, cyangwa se yabivuze ku bwacu? Yee, si ugushidikanya byanditswe ku bwacu, kuko umuhinzi akwiriye guhinga afite ibyiringiro, kandi umuhuzi akwiriye guhura yiringira ko azahabwaho.” INI 207.2

Intumwa Pawulo yakomeje kubaza agira ati: “Mbese ubwo twababibyemo iby’Umwuka, ntibikwiriye ko tubasaruramo ibyo gutunga umubiri? Abandi ko bafite ubwo butware kuri mwe, nkanswe twebwe? Ariko ntituragakoresha ubwo butware, ahubwo twihanganira byose kugira ngo tutabera inkomyi ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwa n’iby’urusengero, kandi abakora imirimo y’igicaniro bakagabana iby’igicaniro? N’Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavuga ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa. ” 1 Kor 9:7-14. INI 207.3

Hano intumwa Pawulo yerekezaga kuri gahunda y’Uwiteka yo kwita ku batambyi bakoraga mu ngoro y’Imana. Ababaga baratoranyirijwe uyu murimo wera, bafashwaga n’abo basangiye kwizera bagejejeho imigisha y’iby’umwuka. “Abo mu rubyaro rwa Levi ni bo beguriwe umurimo wo gusohoza ibitambo, ni na bo bonyine Amategeko yashinze kwaka rubanda kimwe cya cumi.” Heb 7:5. (Bibiliya Ijambo ry’Imana). Umuryango wa Lewi watoranyijwe n’Uwiteka kugira ngo ukore imirimo yera ijyanye n’ingoro y’Imana n’ubutambyi. Umutambyi yari yaravuzweho atya: “Kuko ari we Uwiteka Imana yawe yatoranirije mu miryango yawe yose guhagarara, agakora umurimo wera mu izina ry’Uwiteka we n’urubyaro rwe iteka ryose.” (Guteg 18:5). Icyacumi cy’ibyungutswe byose cyasabwaga n’Uwiteka ko ari icye bwite, kandi Uwiteka yafataga kutagitanga nk’ubujura. INI 207.4

Iyi gahunda yo gushyigikira umurimo w’Imana ni yo Pawulo yerekezagaho igihe yavugaga ati: “N’Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavuga ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa.” Na nyuma yaho igihe yandikiraga Timoteyo, Pawulo yaravuze ati: “Umukozi akwiriye guhembwa” 1 Timoteyo 5:18. INI 207.5

Gutanga icyacumi wari umugabane umwe muri gahunda y’Imana yo gushyigikira umurimo wayo. Impano nyinshi n’amaturo byari byarasobanuwe neza n’Imana. Mu mikorere ya Kiyuda, abantu bari barigishijwe kugira umutima wo kuba abanyabuntu mu gushyigikira umurimo w’Imana no guha ubufasha ababukeneye. Mu bihe bimwe by’umwihariko hatangwaga amaturo y’ubushake. Mu gihe cy’isarura n’imiganura, imbuto zeze mbere mu murima -zaba ibinyampeke, imizabibu, n’amavuta- byari byareguriwe kuba ituro riturwa Uwiteka. Guhumba no gusarura ibyasigaraga mu mpera z’umurima byarekerwaga abakene. Imiganura y’ubwoya bw’intama bwabonekaga igihe intama zakemurwaga n’imiganura y’impeke mu gihe cy’isarurwa ry’ingano byahabwaga Uwiteka. Uko ni nako byari bimeze ku buriza bw’amatungo yose kandi habagaho ikiguzi cyo gucungura umuhungu w’imfura. Imbuto z’umuganura zagombaga gushyirwa Uwiteka mu buturo bwera kandi zari zigenewe abatambyi. INI 208.1

Muri iyi gahunda yo gutanga icyacumi, Uwiteka yashakaga kwigisha Abisirayeli ko agomba kuba nyambere muri byose. Muri ubwo buryo bibukijwe ko Imana ari Yo nyiri imirima yabo, imikumbi n’amashyo byabo ; ko ari Yo ibavushijiriza izuba kandi akabavubira imvura byatumaga imyaka yabo ikura ndetse ikeza umusaruro. Ikintu cyose bari batunze cyari icy’Imana; naho bo bakaba ibisonga by’umutungo wayo. INI 208.2

Si umugambi w’Imana ko Abakristo bafite amahirwe arenze cyane ay’ishyanga rya Isirayeli ryari rifite batanga ibiri hasi y’ibyo Abisirayeli batangaga. Umukiza yaravuze ati: “Uwahawe byinshi wese, azabazwa byinshi; n’uweguriwe byinshi, ni we bazarushaho kwaka byinshi.” (Luc 12:48). Kugira ubuntu byasabwaga Abaheburayo bwari uburyo bwo gutuma ishyanga ryabo ryunguka, ariko muri iki gihe umurimo w’Imana ukorwa ku isi yose. Kristo yashyize ubutunzi bw’ubutumwa bwiza mu biganza by’abayoboke be kandi yabahaye inshingano yo kwamamaza inkuru nziza y’agakiza ku batuye isi bose. Ni iby’ukuri ko inshingano zacu ziruta iz’Abisirayeli ba kera. INI 208.3

Uko umurimo w’Imana ugenda waguka ni ko guhamagarirwa kuwitabira biziyongera. Kugira ngo iri hamagarwa risubizwe, Abakristo bakwiriye kumvira itegeko rivuga riti, “Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse, mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya.” (Malaki 3 :10). Iyaba abiyita Abakristo bazaniraga Imana icyacumi n’amaturo byabo bakiranutse, inzu yayo y’ubutunzi yakuzura. Ntabwo habaho ibiterane byo kumurika ibintu bitandukanye, ibitaramo bya tombora n’ibirori byo kwishimisha kugira ngo haboneke amafaranga yo gushyigikira ubutumwa bwiza. INI 208.4

Abantu bashukishwa gukoresha umutungo wabo mu kwinezeza, mu guhaza ipfa, kwirimbisha no gutunganya neza aho batuye. Abizera benshi ntibazuyaza gutanga byimazeyo no gusesagura amafaranga bayatanga kuri ibi. Nyamara igihe basabwe gutanga ibijya mu mutungo w’Uwiteka kugira ngo umurimo we kuri iyi si ujye mbere, bashaka urwitwazo. Ahari kubera gutekereza ko nta kundi bashobora gukora, batanga udufaranga duke cyane ugereranyije n’ayo batanga binezeza mu bitagira umumaro. Ntiberekana urukundo nyakuri bafitiye umirimo wa Kristo kandi ntibashishikajye n’agakiza k’abantu. Mbega uburyo bitangaje ko imibereho ya Gikristo ya bene abo bantu irangwa n’ubugwingiri no kurwaragura! INI 209.1

Umuntu ufite umutima ugurumana urukundo rwa Kristo, gufasha mu iterambere ry’umurimo uruta iyindi kandi wera wahawe umuntu wo kugaragariza isi ubutunzi bw’ubugwaneza, imbabazi n’ukuri, ntabwo azabifata ko inshingano ye gusa ahubwo azabifata nk’umunezero. INI 209.2

Umwuka w’ubugugu ni wo uyobora abantu gukoresha umutungo w’Imana mu kunezeza irari ryabo, kandi uyu mwuka Imana iwanga urunuka muri iki gihe nk’uko yabinyujije mu muhanuzi wayo igacyaha ubwoko bwayo igira iti: “Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo. Muravumwa wa muvumo; kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyange.” Malaki 3:8, 9. INI 209.3

Umwuka wo gutangana ubuntu ni umwuka w’ijuru. Uyu mwuka ugaragarira cyane mu gitambo cya Kristo ku musaraba. Data wo mu ijuru yatanze Umwana we w’ikinege ku bwacu; kandi Kristo amaze gutanga ibyo yari afite byose, yaritanze ubwe kugira ngo umuntu akizwe. Umusaraba w’i Kaluvari ukwiriye gutera umuyoboke wese w’Umukiza gutangana ubuntu. Ihame ryagaragarijwe ku musaraba ni ugutanga, gutanga. “Kuko uvuga ko ahora muri we, akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.” 1 Yohana 2:6 INI 209.4

Ku rundi ruhande, umwuka w’ubugugu ni umwuka wa Satani. Ihame rigaragarira mu mibereho y’ab’isi ni uguhabwa. Biringira kugira umunezero no kumererwa neza; ariko basarura ubutindi n’urupfu. INI 209.5

Igihe cyose Imana igiha abana bayo imigisha, bategetswe kuyigarurira umugabane isaba. Ntabwo bakwiye kugarurira Uwiteka umugabane abasaba gusa, ahubwo bakwiriye kuzana mu bubiko bwe n’ituro ryo gushima, ari ryo turo ry’ubushake. Bakwiriye gutura umuremyi wabo imiganura y’impano zabo batanganye ubuntu- ari zo ibyo batunze by’inyamibwa n’umurimo mwiza bakoreye Imana bitanze bafite imitima inezerewe. Ubwo nibwo bazabona imigisha myinshi. Imana ubwayo izatuma imitima yabo imera nk’umurima uvomererwa ufite amazi adakama, kandi igihe umusaruro mwinshi wa nyuma uzaba uhunikwa, imiba bazaba barashobojwe kuzanira Shebuja izaba igihembo cy’uburyo bakoresheje impano bahawe batikubira. INI 210.1

Intumwa z’Imana zatoranyijwe ziri mu murimo ukomeye, ntizikwiriye na rimwe guhatwa kujya ku rugamba bifashishije umutungo wabo batabonye ubufasha burimo impuhwe no kunganirwa by’abo bahuje kwizera. Ni ishingano y’abagize Itorero kugirira neza abareka imirimo yabo kugira ngo bashobore kwitangira gukora umurimo w’ivugabutumwa. Igihe abavugabutumwa bashyigikiwe n’abazera, umurimo urushaho kujya mbere. Nyamara igihe abantu badatanga ubufasha bwabo bitewe n’ubugugu bwabo, amaboko y’abavugabutumwa aratentebuka kandi akenshi umurimo w’ingirakamaro bagombaga gukora uradindira. INI 210.2

Imana ntiyishimira abiyita abayoboke bayo nyamara bagatuma abakozi bayo batoranyirijwe gukora umurimo wayo bababara kubera kubura ibyo bakeneye mu mibereho yabo igihe bari gukora umurimo wayo. Abo banyabugugu bazabibazwa, atari uko bakoresheje umutungo w’Uwiteka gusa ahubwo n’uko baciye intege kandi imikorere yabo igatera agahinda abagaragu b’Imana bakiranuka. Abahamagariwe gukora umurimo w’ivugabutumwa, maze mu kwitaba iryo rarika bakareka byose kugira ngo birundurire mu murimo w’Imana, bakwiriye kubona ibihembo bihagije byo kwitanga kwabo kugirango bashobore kwitunga kandi batunge n’imiryango yabo. INI 210.3

Mu mirimo itandukanye ikorwa ku isi, yaba iy’ubwenge cyangwa iy’amaboko, abakozi badahemuka bashobora kubona ibihembo byiza. Mbese umurimo wo kwamamaza ukuri no kuyobora abantu kuri Kristo ntufite agaciro kanini kurusha undi murimo wose usanzwe? Ese abiyeguriye gukora uyu murimo ntibakwiriye kugenerwa ibihembo bikwiriye? Iyo tugereranyije ibyiza biba ku bwenge no ku mubiri bikomoka ku murimo dukora, dusanga ko iby’ijuru bifite agaciro gahabanye n’ak’iby’isi. INI 210.4

Kugira ngo mu bubiko habemo umutungo wo kunganira umurimo w’ivugabutumwa, ndetse no kugira ngo ibikenewe mu gufasha uyu murimo bigerweho, ni ngombwa ko abantu b’Imana batanga banezerewe kandi badahatwa. Abagabura b’ijambo ry’Imana bafite inshingano ikomeye yo guhora bereka amatorero ibikenewe mu murimo w’Imana kandi bakayigisha gutangana ubuntu kandi badahatwa. Igihe ibi byirengagijwe kandi amatorero ntashobore gutanga kugira ngo afashe abandi, ntabwo bituma umurimo w’Uwiteka uhazaharira gusa; ahubwo n’abizera bavutswa imigisha bagombaga kubona. INI 211.1

Ndetse n’abakene bakwiye kuzanira Imana amaturo yabo. Bagomba kugabana ku buntu bwa Kristo bigomwa kugira ngo bafashe abafite ubukene bwinshi kurusha ubwabo. Impano y’umukene, imbuto yo kwiyanga kwe igera imbere y’Imana nk’umubavu uhumura neza. Buri gikorwa cyose cyo kwitanga gikomeza umwuka wo kugira ubuntu mu mutima w’utanze, bigatuma yomatana n’Uwari umukire ariko agahinduka umukire ku bwacu kugira ngo ku bw’ubukene bwe duhinduke abakire. INI 211.2

Igikorwa cy’umupfakazi watuye uduceri tubiri ari natwo twonyine yari afite, cyanditswe kugira ngo gitere ubutwari abifuza gukoresha impano zabo kugira ngo bafashe umurimo w’Imana n’ubwo bahanganye n’ubukene. Kristo yakanguriye abigishwa be kuzirikana uyu mugore wari waratanze “icyo yari atezeho amakiriro.” (Mariko 12:44). Yahaye agaciro impano y’uwo mugore kurusha amaturo menshi y’abo batangaga nta kwigomwa. Mu butunzi bwabo bwinshi bari batanze umugabane mutoya. Kugira ngo atange ituro rye, uyu mupfakazi yigomwe n’ibyagombaga kumubeshaho, yizera ko Imana ari yo izamuha ibyo akeneye. Umukiza yamuvuzeho ati, “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyo abandi bose batuye.” (Mariko 12:43). Muri ubwo buryo Yesu yigishije ko agaciro k’impano katabarirwa ku kuntu ingana, ahubwo gaterwa n’igitanzwe ndetse n’impamvu iteye umuntu gutanga. INI 211.3

Intumwa Pawulo mu ivugabutumwa rye mu matorero, ntiyigeze acogora mu mihati ye yo gutera kwifuza gukora ibintu bikomeye mu murimo w’Imana mu mitima y’abahindutse. Incuro nyinshi yabashishikarizaga gutangana umutima ukunze. Igihe yabwiraga abakuru b’Itorero bo mu Efeso ibyerekeye imirimo yari yarakoreye muri bo, yaravuze ati, “Nababereye ikitegererezo muri byose, yuko ariko namwe mukwiriye gukora imirimo, ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati “Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.” (Ibyak 20:35). Yandikiye Abanyakorinto ati “Ubiba nke, azasarura bike; naho ubiba nyinshi, azasarura byinshi. Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe.” 2Kor 9:6, 7. INI 211.4

Hafi y’abizera bose b’i Makedoniya bari abakene mu butunzi bw’iyi si, nyamara imitima yabo yari yuzuye gukunda Imana n’ukuri kwayo kandi mu gushyigikira ubutumwa bwiza batangaga bishimye. Igihe amaturo ya rusange yakusanyirizwaga mu matorero y’abanyamahanga kugira ngo bafashe abizera b’Abayahudi, gutangana ubugwaneza kw’abizera b’i Makedoniya kwatanzweho urugero ku yandi matorero. Igihe yandikiraga abizera b’i Korinto, Pawulo yakanguriye intekerezo zabo “ubuntu bw’Imana amatorero y’i Makedoniya yahawe. Bakigeragezwa cyane n’amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n’ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw’iby’ubuntu batanze. Babutanze ku bwende bwabo, ... ndetse no kurenza ibyo bashoboye, batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, babone uko bafatanya umurimo wo gukenura abera.” 2 Kor 8:1-4. INI 212.1

Ubwo bushake bwo kwitanga abizera b’i Makedoniya bagaragaje bwaje ari ingaruka yo kwitanga kwabo n’umutima wose. Bayobowe na Mwuka w’Imana “babanza kwitanga ubwabo biha Umwami” (2 Kor 8:5), maze hanyuma bagira ubushake bwo gufata ku butunzi bwabo batangana umutima ukunze bashyigikira ubutumwa bwiza. Ntabwo byari ngombwa kubahatira gutanga ahubwo banezejwe no kugira ayo mahirwe yo kwigomwa ndetse n’ibyari kubabeshaho kugira ngo bashobore gufasha abandi. Igihe Pawulo yageragezaga kubabuza bamwingingiraga kwemera ituro ryabo. Mu kwiyoroshya kwabo no kuba indahemuka n’urukundo bari bafitiye bene se, bishimiye kwigomwa maze buzuzwa gutangana ubuntu. INI 212.2

Igihe Pawulo yoherezaga Tito i Korinto kugira ngo ajye gukomeza abizera baho, yamushishikarije kwigisha iryo Torero kugira ubuntu bagatanga, kandi mu rwandiko rwe yandikiye abizera yongeyeho kubibasaba ubwe. Yarabinginze ati: “Nuko rero, nk’uko musaga muri byose, ari ukwizera, no kuvuga neza, no kumenya, no kugira umwete, no kudukunda, mube ariko murushaho kugirira umwete uwo murimo wo kugira ubuntu nawo.” “Nuko rero mubirangize, kugira ngo, nk’uko mwakunze kubyemera, abe ariko mubisohoza mukurikije ibyo mufite; kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije; nta we ukwiriye gutanga ibyo adafite.” “Kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose; …muzatungishwa muri byose, ngo mugire ubuntu bwose, butume Imana ihimbazwa.” 2Kor 8:7, 11, 12; 9:8-11. INI 212.3

Kugira ubuntu butikanyiza byashyize Itorero rya mbere mu byishyimo; kuko abizera bari bazi ko imihati yabo yafashaga mu gutuma ubutumwa bwiza bugera ku bakiri mu mwijima. Gutangana ubuntu kwabo kwahamije ko bataherewe ubuntu bw’Imana ubusa. Ni iki cyashoboraga gutuma bagira ubwo buntu bwo gutanga uretse kwezwa na Mwuka? Mu maso y’abizera ndetse n’abatizera cyari igitangaza cy’ubuntu. INI 213.1

Kugubwa neza mu by’umwuka byomatanye no gutangana ubuntu kwa Gikristo. Abayoboke ba Kristo bakwiriye kunezezwa n’amahirwe bafite yo kugaragariza mu mibereho yabo ineza y’Umucunguzi wabo. Uko baha Uwiteka bagira icyizere ko ubutunzi bwabo bubabanziriza mu bikari by’ijuru. Mbese abantu bashobora gutuma umutungo wabo ugira umutekano? Reka bawushyire mu biganza by’Uwabambwe. Mbese bashobora kunezezwa n’ubutunzi bwabo? Reka babukoreshe mu guhesha imigisha abaneke n’abababaye. Mbese bifuza kongera umutungo wabo? Reka bumvire icyo ijuru ribategeka riti, “Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe n’umuganura w’ibyo wunguka byose. Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, kandi imivure yawe izasendera imitobe.” (Imigani 3:9, 10). Reka bifuze kugundira ubutunzi bwabo bitewe n’ubugugu, ibyo bizaba igihombo cy’iteka ryose. Nyamara reka umutungo wabo uhabwe Imana bityo kuva uhabwa ikimenyetso cyayo. Ushyirwaho ikimenyetso cyo kudahinduka kwayo. INI 213.2

Imana iravuga iti, ” Murahirwa, mwa babiba mu nkuka z’amazi yose mwe.” ( Yesaya 32:20). Gukomeza gutanga impano z’Imana aho ari ho hose mu murimo w’Imana cyangwa gukemura ubukene bw’inyokomuntu ntabwo bikenesha. “Hari umuntu utanga akwiragiza, nyamara akarushaho kunguka; kandi hari uwimana birenza urugero, ariko we bizamutera ubukene gusa.” (Imigani 11:24). Umubibyi yongera imbuto ze igihe abiba. Ni nako bimeze ku bantu b’indahemuka mu gutanga impano z’Imana. Iyo batanga biyongerera imigisha. Imana yatanze isezerano iti, “Mutange namwe muzahabwa; urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye, ni rwo muzagererwa.” Luka 6:38. INI 213.3