IBYAKOZWE N’INTUMWA

12/59

IGICE CYA 11 - UBUTUMWA BWIZA I SAMARIYA

(Iki gicegishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 8.)

Nyuma y’urupfu rwa Sitefano muri Yerusalemu hadutse itotezwa rikomeye ryibasiye abemeye Kristo ku buryo “ bose batataniye mu bihugu by’ i Yudaya n’i Samariya.” “Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero, no kuryonona cyane; akinjira mu mazu yose, agafata abagabo n’abagore, akabakurubana mu nzu y’imbohe.” Ku byerekeye ibi bikorwa by’ubugome, nyuma y’aho yaje kuvuga ati, “Ubwanjye nibwiraga ko nkwiriye gukora byinshi birwanya izina rya Yesu w’i Nazareti. No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y’imbohe,…No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi, nkabahata gutuka Yesu; kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y’abanyamahanga.” Ibyak 26:9-11. Bigaragarira mu magambo yavuzwe na Sawuli ko Sitefano atari we wenyine wishwe. “Kandi uko babicaga nemeraga ko babica”. Ibyak 26:10. INI 68.1

Muri iki gihe cy’akaga Nikodemu yagaragaje adatinye ko yizera Umukiza wabambwe. Nikodemu yari umwe mu bagize urukiko rukuru rw’Abayahudi kandi we kimwe n’abandi yari yarakangaranijwe n’inyigisho za Yesu. Kubera ko yari yariboneye imirimo itangaje y’Umukiza, yari yaremeye mu mutima we ko Yesu yari Uwatumwe n’Imana. Mu rwego rwo kugaragaza ishema yari afite ryo kumenyana n’Umwigisha w’Umunyagalileya, yari yarashatse uko aganira na Yesu mu ibanga. Mu kiganiro bagiranye, Umukiza yamuhishuriye inama y’agakiza n’umurimo wamuzanye ku isi, nyamara Nikodemu yari yarashidikanyije. Yabitse uko kuri mu mutima we, ariko mu gihe cy’imyaka itatu imbuto nke z’uko kuri zari zitangiye kugaragara. Nubwo Nikodemu atigeze yerekana ku mugaragaro ko yizera Kristo, akenshi igihe yari mu rukiko rukuru yari yaraburijemo imigambi mibisha y’abatambyi n’abanditsi yo kwica Umukiza. Amaherezo ubwo Kristo yabambwaga ku musaraba, Nikodemu yibutse ibyo yari yaramubwiye muri cya kiganiro cya nijoro bari ku musozi w’iminzenze, ubwo Yesu yamubwiraga ati, “Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, niko Umwana w’Umuntu akwiriye kumanikwa.” Yohana 3 :14. Ibyo byatumye Nikodemu abona ko Yesu ari Umucunguzi w’isi. INI 68.2

Ari kumwe na Yosefu wo mu mugi wa Arimateya, Nikodemu yatanze ibyakoreshejwe mu gushyingura Yesu. Abigishwa bari baratinye kwigaragaza ko ari abayoboke ba Kristo, nyamara Nikodemu na Yozefu baje ku mugaragaro batanga ubufasha bwabo. Ubufasha bw’aba bagabo bakize kandi b’abanyacyubahiro bwari bukenewe cyane muri iyo saha y’umwijima. Bashoboye gukorera Shebuja icyo abigishwa b’insuzugurwa batashoboye gukora; kandi ubutunzi, icyubahiro n’igitinyiro bari bafite byabarinze ubugome bw’abatambyi n’abategetsi. INI 68.3

Igihe Abayahudi bageragezaga kurimbura Itorero ryari rigitangira, Nikodemu yafashe iya mbere mu kurirwanirira. Nikodemu wari utacyihishira kandi ngo ashidikanye yakomeje abigishwa mu kwizera maze akoresha umutungo we afasha gushyigikira Itorero i Yerusalemu ndetse no guteza imbere umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Abari baragiye bamwubaha mu yindi minsi noneho baramukwenye kandi baramutoteza maze ahinduka umukene, nyamara ntiyigeze acogora guhamya ukwizera kwe. INI 69.1

Itotezwa ryabaye ku Itorero i Yerusalemu rwavuyemo kongerwa imbaraga ikomeye mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Umurimo w’ivugabutumwa wateraga imbere muri Yerusalemu ku buryo habayeho ingorane ko abigishwa bari kuhatinda cyane bakibagirwa inshingano Umukiza yari yarabahaye yo kujya ku mpera z’isi. Bibagiwe ko imbaraga zo kurwanya ikibi zituruka mu gukorana umwete bahangana nacyo, batangiye gutekereza ko nta wundi murimo ukomeye bafite nk’uwo kurinda Itorero ry’i Yerusalemu ibitero by’umwanzi. Aho kwigisha abizera bashya uburyo bwo gushyira Ubutumwa Bwiza abatarigeze babwumva, baguye mu kaga ko kuyoboka inzira yari gutuma abantu bose bibwira ko ibyo bakoze bihagije. Mu rwego rwo gutatanyiriza intumwa zayo hirya no hino aho zagombaga gukora umurimo ufasha abandi, Imana yemeye ko zitotezwa. Abizera birukanwa muri Yerusalemu “bajya hose, bamamaza ijambo ry’Imana.” Ibyak 8:4. INI 69.2

Mu bo Umukiza yari yarahaye inshingano agira ati, “ Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa,“(Matayo 28:19) harimo abantu benshi boroheje b’uburyo bwose. Abo ni abagabo n’abagore bari barize gukunda Umwami wabo kandi bari baramaramaje gukurikira urugero rwe rwo kwitanga. Aba bose baciye bugufi hamwe n’abigishwa bari barabanye n’Umukiza mu gihe cy’umurimo we ku isi, bari baragiriwe icyizere gikomeye. Bagombaga kubwira abatuye isi inkuru nziza y’agakiza kabonerwa muri Kristo. INI 69.3

Igihe batatanywaga n’akarengane bagiye buzujwe umwete wo kwamamaza ubutumwa. Basobanukiwe inshingano bafite ku murimo bahamagariwe. Bamenye ko mu biganza byabo bahafite umutsima w’ubugingo isi yari isonzeye; kandi bahatwaga n’urukundo rwa Kristo kugira ngo bamanyurire uwo mutsima abari bawukeneye bose. Uwiteka yabakoreragamo. Aho bajyaga hose abarwayi barakizwaga kandi abakene bakabwirizwa ubutumwa bwiza. INI 69.4

Filipo umwe mu badiyakoni barindwi nawe yari mu birukanwe i Yerusalemu. ” Filipo aramanuka, ajya mu mudugudu w’i Samariya, ababwiriza ibya Kristo. Ab’aho benshi baraterana, bumva ibyo Filipo avuga n’umutima uhuye, bamwitayeho, bumvise kandi babonye ibimenyetso yakoraga. Kuko benshi muri bo bari bafite abadayimoni, babavamo basakuza cyane; n’abari baremaye, n’abacumbagira benshi barakizwa. Haba umunezero mwinshi muri uwo mudugudu.”Ibyak 8:5-8. INI 70.1

Ubutumwa Kristo yari yarabwiye umunyasamariyakazi uwo bari baraganiriye ku iriba rya Yakobo bwari bwareze imbuto. Amaze kumva amagambo ya Yesu, uwo mugore yari yarasanze abatuye uwo mugi avuga ati, ” Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo.” Abantu bajyanye n’uwo mugore, bumva Yesu maze baramwizera. Bifuje cyane kumva ibindi yababwira maze baramwinginga ngo agumane nabo. Yamaranye nabo iminsi ibiri, maze “hizera abandi benshi baruta aba mbere, kuko biyumviye ijambo rye.” Yohana 4:29,41. INI 70.2

Igihe abigishwa bari birukanywe muri Yerusalemu bamwe bahawe amacumbi i Samariya. Abanyasamariya bakiye izo ntumwa zamamaza Ubutumwa bwiza, maze Abayahudi bari barahindutse babona umusaruro munini mu bo bahoze banga urunuka. INI 70.3

Umurimo wa Filipo muri Samariya waranzwe no kugera ku nsinzi ikomeye, kandi kubw’ibyo, yoherejwe i Yerusalemu kugira ngo ajye kuhunganira. Nibwo intumwa zasobanukiwe neza n’amagambo ya Kristo, “…Kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya no kugeza ku mpera y’isi.” Ibyak 1:8. INI 70.4

Filipo akiri i Samariya, yayobowe n’umumarayika w’Imana kugira ngo “ahaguruke agende yerekeje mu majyepfo, afate umuhanda uva i Yerusalemu ikajya i GazaFilipo yarahagurutse aragenda”Ibyak 8:26,27. Ntiyigeze yibaza kuri iryo hamagarwa cyangwa ngo ashidikanye kuko yari yarigishijwe uburyo bwo kumvira ubushake bw’Imana. INI 70.5

“Nuko haza umunyetiyopiya w’inkone, umutware n’umunyabyuma w’ibintu byose bya Kandake, umugabekazi w’Abanyetiyopiya: yari yaragiye i Yerusalemu gusenga.Yasubiragayo yicaye mu igare rye, asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya.” Ibyak 8:27, 28. Uyu Munyetiyopiya yari umuntu w’umunyacyubahiro kandi uzwi cyane. Imana yabonye ko niyizera azashyira abandi uwo mucyo yakiriye kandi bigatuma abantu bemera ubutumwa bwiza kubera icyubahiro yari afite. Abamarayika b’Imana bafashaga uyu Munyetiyopiya washakaga umucyo no guhindukirira Umukiza. Afashijwe na Mwuka Muziranenge, Uwiteka yamuhuje n’uwagombaga kumuyobora ku mucyo. Filipo yayobowe ku Mumunyetiyopiya kugira ngo amusobanurire ubuhanuzi yasomaga. “Umwuka abwira Filipo ati: ‘Sanga ririya gare, ujyane na ryo” (Ibyak 8:29). Filipo yegera inkone arayibaza ati: “Ibyo usoma ibyo urabyumva? Aramusubiza ati: ‘Nabibasha nte, ntabonye ubinsobanurira?’ Yinginga Filipo ngo yurire bicarane.” Ibyak 8:30,31. INI 70.6

Ibyo iyo nkone yasomaga mu byanditswe byari ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga kuri Kristo ngo: “Yajyanywe nk’intama bajyana mu ibagiro, kandi nk’uko umwana w’intama ucecekera imbere y’uwukemura ubwoya, ni ko atabumbuye akanwa ke. Ubwo yacishwaga bugufi, urubanza rwari rumukwiriye barumukuyeho; umuryango we uzamenyekana ute? Ko ubugingo bwe bukuwe mu isi ?”Ibyak 8:32,33. INI 71.1

Iyo nkone ibaza Filipo iti : “Ayo magambo umuhanuzi yayavuze kuri nde? Yayivuzeho, cyangwa yayavuze ku wundi? Filipo aterura amagambo, ahera kuri ibyo byanditswe, amubwira ubutumwa bwiza bwa Yesu.” Ibyak 8:34,35. Filipo amuhishurira ukuri gukomeye ko gucungurwa. INI 71.2

Ubwo yasobanurirwaga Ibyanditswe Byera, iyo nkone yakozwe ku mutima, kandi igihe Filipo yari amaze kumusobanurira, ya nkone yari yiteguye kwemera umucyo yahawe. Ntabwo umwanya w’icyubahiro yari afite yawugize urwitwazo rwo kwanga ubutumwa bwiza. “Bakigenda mu nzira bagera ku mazi, iyo nkone iramubaza iti, ‘Dore amazi , ikimbuza kubatizwa ni iki?’ Filipo arayisubiza ati: ” Niba wizeye mu mutima wawe wose, birashoboka.” Na yo iti “Nizeye Yesu Kristo ko ari Umwana w’Imana.” Itegeka ko bahagarika igare, baramanukana bajya mu mazi bombi, Filipo n’inkone arayibatiza.” Ibyak 8:36-38. INI 71.3

“Bavuye mu mazi, Umwuka w’Imana ajyana Filipo, inkone ntiyasubira kumubona; nuko ikomeza kugenda inezerewe. Ariko Filipo abonekera mu Azoto, agenda abwira abantu ubutumwa bwiza mu midugudu yose, kugeza aho yagereye i Kayisariya.” Ibyak 8:39,40. INI 71.4

Uyu munyetiyopiya yahagarariye abantu benshi bakeneye kwigishwa n’abavugabutumwa nka Filipo. Abantu bazumva ijwi ry’Imana maze bakajya aho batumwe. Hariho benshi basoma Ibyanditswe Byera ariko badashobora gusobanukirwa n’ubusobanuro bwabyo nyakuri. Ku isi yose abagabo n’abagore bahanze amaso ijuru. Amasengesho, amarira no kwinginga birazamuka bikajya mu ijuru biturutse mu mitima yifuza umucyo, ubuntu na Mwuka Muziranenge. Abantu benshi bari ku rugabano rw’ubwami bw’Imana bategereje gusa kwinjizwa. INI 72.1

Umumarayika yayoboye Filipo ku muntu washakaga umucyo kandi wari witeguye kwakira ubutumwa bwiza. No muri iki gihe abamarayika bazayobora intambwe z’abo bakozi bazemerera Mwuka Muziranenge kugira ngo yeze indimi zabo kandi atunganye imitima yabo. Umumarayika watumwe kuri Filipo yashoboraga we ubwe kugira icyo akorera umunyetiyopiya, nyamara uko si ko Imana ikora. Umugambi wayo ni uko abantu bakorera bagenzi babo. INI 72.2

Icyizere abigishwa ba mbere bagiriwe, bagiye bagisangira n’abizera bo mu bihe byose. Buri muntu wese wakiriye ubutumwa bwiza yahawe ukuri kwera kugira ngo nawe agushyikirize abatuye isi. Ibihe byose abantu b’indahemuka b’Imana bari abavugabutumwa bashize amanga, batangiraga ubutunzi bwabo guhesha icyubahiro izina rya Kristo kandi bagakoresha neza impano zabo mu murimo We. INI 72.3

Umurimo w’ubwitange w’Abakristo mu gihe cyashize wagombye kutubera urugero kandi ukatubera intandaro y’ibyo twakora. Abagize Itorero ry’Imana bagomba kugira ishaka ry’imirimo myiza, bakitandukanya n’irari ry’iby’isi kandi bakagera ikirenge mu cya wa wundi wakoraga neza. Bagomba kwita ku bakeneye ubufasha, bakamenyesha abanyabyaha urukundo rw’Umukiza bafite imitima yuzuye ineza n’impuhwe. Umurimo nk’uyu usaba imbaraga nyinshi ariko uzana ingororano nziza cyane. Abawukora bafite umugambi utarimo uburyarya bazabona abantu biyegurira Umukiza kubera ko imbaraga ishyigikiye isohozwa ry’inshingano yatanzwe n’ijuru itajya itsindwa. INI 72.4

Ntabwo umurimo wo gusohoza iyi nshingano ushinzwe umukozi wejejwe gusa. Umuntu wese wakiriye Kristo yahamagariwe gukora kugira ngo n’abandi bakizwe. “Umwuka n’Umugeni barahamagara bati : ‘Ngwino!’ Kandi uwumva nahamagare ati: ‘Ngwino!’ Ibyahishuwe 22:17. Inshingano yo gutanga ubu butumire ni iy’Itorero ryose. Umuntu wese wumvise iri rarika agomba kwamamaza ubu butumwa mu misozi no mu bikombe avuga ati: “Ngwino.” INI 72.5

Ni ikosa rikomeye kwibwira ko umurimo wo gukiza imitima ushinzwe abapasitoro gusa. Umwizera ucishije bugufi watoranyijwe, uwo Nyir’uruzabibu yahaye umurimo ukomeye akorera abantu, akwiriye gukomezwa n’abo Uwiteka yahaye inshingano nyinshi cyane. Abayobozi mu Itorero ry’Imana bagomba kumenya ko inshingano Umukiza yatanze ireba abantu bose bizera izina Rye. Imana izohereza mu ruzabibu rwayo abantu benshi batigeze berezwa gukora umurimo wayo barambitsweho ibiganza. INI 73.1

Abantu amagana menshi n’ibihumbi byinshi bumvise ubutumwa bw’agakiza bicaye ubusa ntacyo bakora mu gihe bagombye kuba bahugiye mu murimo. Abangaba Kristo arababwira ati, “Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?”Arongera arababwira ati, “Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye.” Matayo 20:6,7. Kuki abantu benshi batitaba iri rarika? Mbese byaba biterwa n’uko batekereza ko bitabareba kubera ko badahagarara ku ruhimbi? Nimureke basobanukirwe ko hari umurimo mugari ugomba gukorerwa hanze y’uruhimbi kandi ugakorwa n’abakorerabushake babyiyemeje. INI 73.2

Imana yategereje igihe kirekire ko umwuka wo gukora wakuzura Itorero ryose kugira ngo buri wese ayikorere akurikije uko ubushobozi bwe buri. Igihe abagize Itorero ry’Imana bazakora umurimo bashinzwe aho ukenewe hose haba iwabo cyangwa ahandi maze bagasohoza inshingano yo kwamamaza ubutumwa bwiza, isi yose izaherako iburirwe maze umwami Yesu agaruke ku isi afite imbaraga n’icyubahiro cyinshi. “Kandi ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.” Matayo 24:14. INI 73.3